Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko umuntu yakuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe

Uko umuntu yakuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe

Uko umuntu yakuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe

“Ikimbuza kubatizwa ni iki?”—IBYAKOZWE 8:36.

1, 2. Filipo yatangije ikiganiro ate igihe yahuraga n’umutegetsi w’Umunyetiyopiya, kandi se ni iki kigaragaza ko uwo muntu yari ashishikajwe n’ugusenga k’ukuri?

NYUMA y’umwaka umwe cyangwa ibiri Yesu apfuye, hari umutegetsi wari mu rugendo mu nzira yamanukaga iva Yerusalemu ijya i Gaza. Yagombaga gukora urugendo ruruhije rw’ibirometero bigera ku 1.500 mu igare. Uwo mugabo wubahaga Imana yari yakoze urwo rugendo rwose ava muri Etiyopiya ajya i Yerusalemu gusenga Yehova. Igihe yari muri urwo rugendo rurerure asubira iwabo, yakoresheje neza icyo gihe asoma Ijambo ry’Imana kandi ibyo bigaragaza ko yarangwaga no kwizera. Uwo mugabo wari ufite umutima utaryarya Yehova yaramubonye, maze binyuriye ku mumarayika, yohereza umwigishwa Filipo kujya kumubwiriza.—Ibyakozwe 8:26-28.

2 Filipo ntibyamugoye gutangira kuganira n’uwo mutegetsi w’Umunyetiyopiya kubera ko yarimo asoma mu ijwi riranguruye, nk’uko byakorwaga muri icyo gihe. Ibyo byatumye Filipo ashobora kumva uwo mugabo asoma umuzingo w’igitabo cya Yesaya. Ikibazo kimwe Filipo yamubajije cyatumye ashimishwa. Yaramubajije ati “ibyo usoma ibyo urabyumva?” Icyo kibazo cyatumye baganira ibyanditse muri Yesaya 53:7, 8. Bamaze kuganira kuri iyo mirongo, Filipo ‘yamubwiye ubutumwa bwiza bwa Yesu.’—Ibyakozwe 8:29-35.

3, 4. (a) Kuki Filipo yahise abatiza uwo Munyetiyopiya? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Mu gihe gito, uwo Munyetiyopiya yasobanukiwe uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana, n’impamvu agomba kubatizwa akaba umwigishwa wa Kristo. Yabonye ikidendezi cy’amazi cyari hafi aho maze abaza Filipo ati “ikimbuza kubatizwa ni iki?” Birumvikana ariko ko imimerere yarimo yari yihariye. Yari umugabo urangwa n’ukwizera wari usanzwe asenga Imana kuko yari umunyamahanga wari warahindukiriye idini ry’Abayahudi. Birashoboka ko iyo atabatizwa icyo gihe, yari kuzamara ikindi gihe kirekire atongeye kubibonera uburyo. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko uwo mugabo yari asobanukiwe ibyo Imana yamusabaga kandi akaba yarashakaga kubishyira mu bikorwa atizigamye. Filipo yahise yemera yishimye ibyo yari asabwe n’uwo Munyetiyopiya. Uwo Munyetiyopiya amaze kubatizwa ‘yakomeje kugenda anezerewe.’ Birashoboka rwose ko yabwirije ubutumwa bwiza mu gihugu cy’iwabo ashishikaye.—Ibyakozwe 8:36-39.

4 Nubwo intambwe zo kwiyegurira Imana no kubatizwa zitagomba gufatanwa uburemere buke cyangwa ngo umuntu abikore ahubutse, urugero rw’uwo mutegetsi w’Umunyetiyopiya rugaragaza ko hari igihe abantu babatizwaga hashize igihe gito bumvise ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. * Bityo rero, birakwiriye ko dusuzuma ibi bibazo bikurikira: ni iyihe myiteguro yagombye kubanziriza umubatizo? Ni ryari imyaka umuntu afite yagombye kwitabwaho? Ni ayahe majyambere yo mu buryo bw’umwuka umuntu yagombye kugira mbere y’uko abatizwa? Kuki Yehova asaba abagaragu be kubatizwa?

Isezerano rigomba gufatanwa uburemere

5, 6. (a) Ni gute ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya kera bwitabiriye urukundo Yehova yabukunze? (b) Ni iyihe mishyikirano ya bugufi dushobora kugirana n’Imana igihe tubatijwe?

5 Yehova amaze gukura Abisirayeli muri Egiputa, yemeye ko bamubera ‘amaronko,’ akabakunda, akabarinda kandi akazabagira “ubwoko bwera.” Ariko kugira ngo Abisirayeli bahabwe iyo migisha, bagombaga kwitabira urukundo rw’Imana mu buryo bugaragara. Ibyo babikoze mbere na mbere igihe bemeraga gukora “ibyo Uwiteka yavuze byose” ndetse bakemera kugirana na we isezerano (Kuva 19:4-9). Mu kinyejana cya mbere, Yesu yahaye abigishwa be itegeko ryo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa kandi abemeraga inyigisho ze barabatizwaga. Kugira ngo umuntu agirane n’Imana imishyikirano myiza, yagombaga kubanza kwizera Yesu Kristo hanyuma akabatizwa.—Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 2:38, 41.

6 Izo nkuru zo mu Byanditswe zigaragaza ko Yehova aha imigisha abiyemeza babivanye ku mutima kuzamukorera kandi bakubahiriza iryo sezerano. Ku Bakristo, kwitanga no kubatizwa ni intambwe za ngombwa tugomba gutera kugira ngo Yehova aduhe imigisha. Twiyemeje gukomeza kugendera mu nzira ze no kuyoborwa na we (Zaburi 48:15). Iyo tubigenje dutyo, Yehova na we adufata ukuboko mu buryo bw’ikigereranyo akatuyobora mu nzira dukwiriye kunyuramo.—Zaburi 73:23; Yesaya 30:21; 41:10, 13.

7. Kuki kwiyegurira Imana no kubatizwa ari umwanzuro w’umuntu ku giti cye?

7 Urukundo dukunda Yehova no kuba twifuza kumukorera ni byo byagombye kudushishikariza gutera izo ntambwe. Nta muntu n’umwe wagombye kubatizwa abitewe n’uko gusa hari uwamubwiye ko amaze igihe kirekire yiga cyangwa abitewe n’uko incuti ze zibatijwe. Ni ibisanzwe ko ababyeyi n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka batera umuntu inkunga yo gutekereza kwiyegurira Imana no kubatizwa. Intumwa Petero yateye abari bamuteze amatwi kuri Pentekote inkunga yo ‘kubatizwa’ (Ibyakozwe 2:38). Ariko kandi, kwiyegurira Imana ni ikibazo kireba umuntu ku giti cye, nta muntu ushobora kubidukorera. Umwanzuro wo gukora ibyo Imana ishaka ugomba kuba uw’umuntu ku giti cye.—Zaburi 40:9.

Kwitegura bihagije mbere yo kubatizwa

8, 9. (a) Kuki kubatiza abana bato binyuranyije n’Ibyanditswe? (b) Ni ayahe majyambere yo mu buryo bw’umwuka ukiri muto agomba kubanza kugira mbere yo kubatizwa?

8 Mbese abana bafite ubushobozi bwo kubanza gutekereza mbere yo gufata umwanzuro wo kwiyegurira Imana? Ibyanditswe ntibivuga imyaka umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo abatizwe. Ariko kandi, abana bato ntibashobora kugaragaza ukwizera kwabo cyangwa kwiyegurira Imana (Ibyakozwe 8:12). Ku bireba Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, umuhanga mu by’amateka witwa Augustus Neander yanditse mu gitabo cye ati “mbere habatizwaga abantu bakuru gusa, kubera ko abakuze ari bo babaga basanzwe basobanukiwe ko kubatizwa bifitanye isano rya bugufi no kwizera.”—General History of the Christian Religion and Church.

9 Bamwe mu rubyiruko basobanukirwa inyigisho z’ibanze zihereranye n’Imana n’umugambi wayo bakiri bato, mu gihe abandi bo bibafata igihe. Ariko rero, mbere y’uko umuntu ukiri muto abatizwa, kimwe n’umuntu mukuru, yagombye kuba afitanye imishyikirano yihariye na Yehova, asobanukiwe neza inyigisho z’ibanze zo mu Byanditswe kandi azi neza icyo kwitanga bisobanura.

10. Ni izihe ntambwe zagombye kubanziriza kwiyegurira Imana no kubatizwa?

10 Yesu yategetse abigishwa be kwigisha abashya ibyo yari yarabategetse byose (Matayo 28:20). Ubwo rero abashya bagomba kubanza kugira ubumenyi nyakuri buzatuma bizera Yehova n’Ijambo rye (Abaroma 10:17; 1 Timoteyo 2:4; Abaheburayo 11:6). Noneho iyo ukuri ko mu Byanditswe kugeze umuntu ku mutima, gutuma yihana agahindukira akareka ibikorwa yakoraga kera ataramenya ukuri (Ibyakozwe 3:19). Amaherezo bigera ubwo uwo muntu yifuza kwiyegurira Yehova, akabatizwa nk’uko Yesu yabitegetse.

11. Kuki mbere yo kubatizwa ari iby’ingenzi kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza?

11 Indi ntambwe y’ingenzi mu ziyobora ku mubatizo ni ukwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Uwo ni wo murimo w’ingenzi Yehova yahaye ubwoko bwe muri iyi minsi y’imperuka (Matayo 24:14). Bityo, ababwiriza batarabatizwa bishimira kugeza ku bandi ukwizera kwabo. Kwifatanya muri uwo murimo nanone bibategurira kuzagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza bazakora bamaze kubatizwa kandi bakawukora buri gihe.—Abaroma 10:9, 10, 14, 15.

Ese hari ikikubuza kubatizwa?

12. Ni iki gishobora kubuza bamwe kubatizwa?

12 Hari abashobora kwanga kubatizwa kubera ko badashaka kwemera inshingano zijyana na byo. Baba bazi ko kugendera ku mahame ya Yehova bizabasaba kugira ihinduka rigaragara mu mibereho yabo. Bashobora nanone gutinya ko nibamara kubatizwa bazasanga kubaho bahuje n’ibyo Imana ibasaba bigoye. Hari n’abashobora gutekereza bati “wenda hari igihe nazakora icyaha maze ngacibwa mu itorero.”

13. Mu gihe cya Yesu, ni iki cyatumye bamwe badahinduka abigishwa be?

13 Mu gihe cya Yesu, icyatumye bamwe badahinduka abigishwa be ni ukubera inyungu zabo bwite hamwe n’imishyikirano ya bugufi bari bafitanye n’imiryango yabo. Umwe mu banditsi yabwiye Yesu ko azamukurikira aho azajya hose. Yesu yamubwiye ko incuro nyinshi atagiraga n’aho kurambika umusaya cyangwa aho kurara. Igihe Yesu yatumiraga undi muntu mu bari bamuteze amatwi ngo aze abe umwigishwa we, uwo mugabo yamushubije ko yifuza kubanza ‘guhamba’ se. Uko bigaragara, yahisemo kuguma iwabo kugeza se apfuye, aho gukurikira Yesu ngo azite ku muryango igihe bizaba bibaye ngombwa. Undi wa gatatu na we yabwiye Yesu ko mbere yo kumukurikira agomba kubanza kujya “gusezera” ku bo mu rugo rwe. Yesu yavuze ko uko kurazika ibintu ari kimwe no ‘kureba inyuma.’ Bityo rero, biragaragara ko abashaka kurazika ibintu bose batabura impamvu z’urwitwazo zo kwihunza inshingano zireba Abakristo.—Luka 9:57-62.

14. (a) Ni gute Petero, Andereya, Yakobo na Yohana bitwaye igihe Yesu yabasabaga kumukurikira ngo abagire abarobyi b’abantu? (b) Kuki tutagombye gutindiganya kwemera umugogo wa Yesu?

14 Urugero rwa Petero, Andereya, Yakobo na Yohana rutandukanye cyane n’izo tubonye. Igihe Yesu yabahamagaraga ngo bamukurikire azabagire abarobyi b’abantu, Bibiliya ivuga ko ‘uwo mwanya basize inshundura bakamukurikira’ (Matayo 4:19-22). Kuba barahise bafata umwanzuro batajijinganyije, biboneye ukuri kw’amagambo Yesu yababwiye nyuma yaho agira ati “mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro [“umugogo,” NW] wanjye utaremereye” (Matayo 11:29, 30). Nubwo kubatizwa bituma umuntu agira inshingano zagereranywa n’umugogo, Yesu atwizeza ko uwo mugogo utaruhije, utaremeye kandi ukaba utugarurira ubuyanja.

15. Ni gute ingero za Mose na Yeremiya zigaragaza ko dushobora kwiringira ko Imana izadushyigikira?

15 Kuba umuntu yakumva adakwiriye nta gitangaza kirimo. Mose na Yeremiya na bo babanje kumva batazashobora gusohoza inshingano Yehova yari yabahaye (Kuva 3:11; Yeremiya 1:6). Imana yabahumurije ite? Yabwiye Mose iti “nzabana nawe.” Yasezeranyije Yeremiya iti “ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore” (Kuva 3:12; Yeremiya 1:8). Natwe dushobora kwiringira ko Imana izadushyigikira. Gukunda Imana no kuyiringira bishobora kudufasha kwikuramo ibyo gushidikanya twibaza niba tuzashobora kubaho duhuje n’uko twiyeguriye Imana. Intumwa Yohana yaranditse ati “mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba” (1 Yohana 4:18). Akana gato gashobora kugira ubwoba mu gihe kagenda konyine, ariko kagira icyizere iyo kagendana na se agafashe ukuboko. Mu buryo nk’ubwo, Yehova atwizeza ko nitumwiringira n’umutima wacu wose ‘azatuyobora inzira tunyuramo.’—Imigani 3:5, 6.

Igihe cy’umubatizo gikwiriye kubahwa

16. Kuki iyo umuntu abatizwa yibizwa mu mazi wese wese?

16 Umubatizo ubwawo ubanzirizwa na disikuru ishingiye ku Byanditswe isobanura icyo umubatizo wa gikristo ari cyo. Iyo disikuru igiye kurangira, abagiye kubatizwa basabwa kwaturira mu ruhame ukwizera kwabo basubiza ibibazo bibiri bibazwa abagiye kubatizwa (Abaroma 10:10; reba agasanduku kari ku ipaji ya 22). Abagomba kubatizwa bibizwa mu mazi, bakurikije icyitegererezo Yesu ubwe yasize. Bibiliya igaragaza ko nyuma yo kubatizwa Yesu ‘yavuye mu mazi’ (Matayo 3:16; Mariko 1:10). Biragaragara neza ko Yohana Umubatiza yibije Yesu mu mazi wese wese. * Kwibiza umuntu mu mazi wese wese bigaragaza ihinduka rikomeye tuba twaragize mu buzima. Ni nk’aho tuba dupfuye ku birebana n’imibereho yacu ya kera maze tugatangira ubuzima bushya mu murimo w’Imana.

17. Ni gute abagiye kubatizwa hamwe n’abareba umubatizo bakubahisha icyo gihe cy’umubatizo?

17 Umubatizo ni igihe cy’ibyishimo ariko nanone kigomba gufatanwa uburemere. Bibiliya igaragaza ko Yesu yarimo asenga igihe Yohana yamwibizaga mu ruzi rwa Yorodani (Luka 3:21, 22). Mu buryo buhuje n’urwo rugero rwa Yesu, muri iki gihe abagiye kubatizwa bagombye kugira imyifatire irangwa n’ikinyabupfura. Kandi kubera ko Bibiliya idutera inkunga yo kwambara mu buryo bushyize mu gaciro mu buzima bwacu bwa buri munsi, twagombye kurushaho kumvira iyo nama muri icyo gihe cy’umubatizo (1 Timoteyo 2:9). Abareba umubatizo na bo bagombye kugaragaza ko bawubashye batega amatwi bitonze disikuru y’umubatizo kandi bakitegereza uko umubatizo ugenda batuje kandi muri gahunda.—1 Abakorinto 14:40.

Imigisha abigishwa bamaze kubatizwa babona

18, 19. Ni iyihe migisha ndetse n’inshingano umuntu aheshwa no kubatizwa?

18 Iyo tumaze kwiyegurira Imana no kubatizwa, tuba twinjiye mu muryango wihariye. Umugisha wa mbere tubona ni uko Yehova atubera Data kandi akaba Incuti yacu. Tutarabatizwa twari twaritandukanyije n’Imana; iyo tumaze kubatizwa tuba twiyunze na yo (2 Abakorinto 5:19; Abakolosayi 1:20). Binyuriye ku gitambo cya Kristo, twegereye Imana na yo iratwegera (Yakobo 4:8). Umuhanuzi Malaki yavuze ukuntu Yehova yitegereza kandi agatega amatwi abakoresha izina rye kandi bakaryitirirwa, maze akandika amazina yabo mu gitabo cye cy’urwibutso. Imana iravuga iti ‘bazaba abanjye, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera.’—Malaki 3:16-18.

19 Kubatizwa nanone bituma twinjira mu muryango mpazamahanga w’abavandimwe. Igihe intumwa Petero yabazaga Yesu imigisha abigishwa ba Kristo bari kuzahabwa kubera ibintu byinshi bigomwe, Yesu yamuhaye isezerano rigira riti “umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho” (Matayo 19:29). Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Petero yanditse ibihereranye na ‘bene data’ cyangwa umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe wari umaze gukwirakwira “mu isi.” Petero yari yariboneye ubufasha ndetse n’imigisha yakeshaga umuryango w’abavandimwe buje urukundo. Natwe dushobora kubyibonera.—1 Petero 2:17; 5:9.

20. Ni ibihe byiringiro byiza cyane duheshwa no kubatizwa?

20 Nanone kandi, Yesu yagaragaje ko abamukurikira ‘bazaragwa n’ubugingo buhoraho.’ Koko rero, kwitanga no kubatizwa biduhesha ibyiringiro byo ‘kuzasingira ubugingo nyakuri,’ ari bwo buzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana (1 Timoteyo 6:19). Urwo ni rwo rufatiro rwiza rw’igihe kizaza dushobora kwishyiriraho twe n’imiryango yacu. Ibyo byiringiro byiza cyane bizadufasha ‘kugendera mu izina rya [Yehova] Imana yacu iteka ryose.’—Mika 4:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Abayahudi n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bose hamwe bagera ku bihumbi bitatu, bateze amatwi disikuru Petero yatanze kuri Pentekote maze bahita babatizwa. Gusa ariko, kimwe n’iyo nkone y’Umunyetiyopiya, bari basanzwe bazi inyigisho n’amahame by’ibanze byo mu Ijambo ry’Imana.—Ibyakozwe 2:37-41.

^ par. 16 Dukurikije uko inkoranyamagambo yanditswe na Vine ibisobanura, ijambo ry’Ikigiriki baʹpti·sma (kubatizwa) risobanura “kwibizwa, hakubiyemo igikorwa cyo kwibizwa ukarengerwa n’amazi no kuburuka.”—Expository Dictionary of New Testament Words.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni mu buhe buryo dushobora kwitabira urukundo rwa Yehova kandi kuki?

• Ni ayahe majyambere yo mu buryo bw’umwuka umuntu yagombye kugira mbere y’uko abatizwa?

• Kuki gutinya ko tutazabishobora cyangwa kwanga guhabwa inshingano bitagombye kutubuza kubatizwa?

• Ni iyihe migisha yihariye abigishwa ba Yesu Kristo babatijwe bashobora kubona?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

“Ikimbuza kubatizwa ni iki?”

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Umubatizo ni igihe cy’ibyishimo, ariko nanone kigomba gufatanwa uburemere