Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ushyikirana neza n’uwo mwashakanye?

Ese ushyikirana neza n’uwo mwashakanye?

Ese ushyikirana neza n’uwo mwashakanye?

“IBARUWA y’urukundo yanditswe n’umuntu ufite imyaka 60.” Uwo ni wo wari umutwe w’irushanwa ryateguwe na banki yo mu Buyapani mu myaka ishize. Iryo rushanwa ryashishikarizaga Abayapani bari mu kigero cy’imyaka 50 na 60 bashatse kugaragariza abo bashakanye “ibyiyumvo nyakuri” babafitiye. Umwe mu bakoze iryo rushanwa yandikiye umugore we ati “bishobora kugusetsa, ariko byazambabaza cyane ntabikubwiye; none reka mbivuge mu ijwi riranguruye: warakoze kwemera ko dushakana.”

Mu mico y’abantu benshi, hakubiyemo n’abo muri Aziya, abantu baba babujijwe kugaragaza ibyiyumvo byabo. Icyakora, abantu basaga 15.000 bitabiriye iryo rushanwa ryo kwandika ibaruwa y’urukundo. Iryo rushanwa ryarakunzwe cyane ku buryo nyuma yaryo hateguwe irindi, kandi hakandikwa ibitabo byinshi bishingiye kuri ayo mabaruwa. Ibyo byumvikanisha ko abantu benshi baba bifuza mu mitima yabo kugaragariza abo bashakanye ko babakunda cyane. Ariko hari abifata ntibabigaragaze. Kubera iki? Bishobora wenda guterwa n’uko kugaragariza abandi ibyiyumvo byabo, cyane cyane abo bashakanye, bibasaba imihati n’ubuhanga.

Hitoshi Kato, wanditse igitabo kivuga iby’ikiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko mu bashakanye bageze mu za bukuru bo mu Buyapani, akenshi abagore ari bo basaba ubutane kubera umujinya baba bamaranye imyaka myinshi. Yaravuze ati “ariko nanone biterwa n’uko abashakanye baba batarafashe umwanya wo kuganira mu gihe bafitanye ibibazo.”

Umugabo ashobora kuba agitangira ikiruhuko cy’iza bukuru, nuko mu buryo butunguranye akumva umugore we amubwiye ko bagiye gutana. Abo bantu bashakanye bashobora kuba baramaze igihe bataganira ngo buri wese agaragarize mugenzi we ibyiyumvo bye. Umugabo n’umugore we bashobora kuba baragerageje kugaragarizanya ibyiyumvo, ariko mu gihe baganira umwe akavuga ijambo ridakwiriye. Ibyo bigatuma bongera bagatongana aho kugira ngo barusheho kugirana imishyikirano myiza.

Ni gute umugabo n’umugore we bashobora gukemura ibibazo batumvikanaho mu mahoro kandi bakagaragarizanya ibyiyumvo byabo mu buryo bwiza? Ushobora gutangazwa n’uko inama z’ingirakamaro kurusha izindi zitaboneka mu bitabo bya vuba aha byanditswe n’abajyanama mu by’ishyingiranwa, ahubwo zikaba ziboneka mu gitabo cya kera kimaze ibinyejana byinshi gikunzwe na benshi, ari cyo Bibiliya.