Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Umuntu ukunze guterwa n’abadayimoni yakora iki ngo bamureke?

Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abantu baterwa n’abadayimoni bashobora gukira. Isengesho rigira uruhare rukomeye mu gutuma babareka (Mariko 9:25-29). Ariko hari ibindi umuntu ufatwa n’abadayimoni ashobora gukora. Ibintu byabaye ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bigaragaza ikindi kintu gisabwa.

Hari abantu bamwe na bamwe babaga muri Efeso ya kera bakoranaga n’abadayimoni mbere y’uko baba abigishwa ba Kristo. Icyakora, bamaze kwiyemeza gukorera Imana, ‘abakoraga iby’ubukonikoni bateranyije ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose’ (Ibyakozwe 19:19). Kuba abo bantu bo muri Efeso bari bamaze kwizera baratwitse ibitabo bakoreshaga mu bupfumu, byabereye urugero umuntu uwo ari we wese wifuza kwirinda guterwa n’abadayimoni muri iki gihe. Ni ngombwa rwose ko abo bantu bikuraho ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu. Muri ibyo hakubiyemo ibitabo, ibinyamakuru, amafilimi, ibindi bintu bifitanye isano n’ubupfumu bishyirwa kuri interineti, indirimbo zivuga iby’ubupfumu, kimwe n’impigi cyangwa ibindi bintu abantu bambara kugira ngo ‘bibarinde’ cyangwa bakabyambara bifitanye isano n’ubupfumu.—Gutegeka 7:25, 26; 1 Abakorinto 10:21.

Nyuma y’imyaka runaka abo Bakristo bo muri Efeso batwitse ibyo bitabo byabo by’ubumaji, intumwa Pawulo yaranditse ati ‘dukirana n’imyuka mibi’ (Abefeso 6:12). Pawulo yateye Abakristo inkunga agira ati “mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Abefeso 6:11). Iyo nama iracyafite agaciro. Abakristo bagomba gukomera mu buryo bw’umwuka kugira ngo birinde imyuka mibi. Pawulo yabitsindagirije agira ati “ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro” (Abefeso 6:16). Kugira ngo umuntu agire ukwizera gukomeye bisaba ko yiyigisha Bibiliya (Abaroma 10:17; Abakolosayi 2:6, 7). Bityo rero, kwiga Bibiliya buri gihe bidufasha kugira ukwizera kuturinda kuyobywa n’imyuka mibi.—Zaburi 91:4; 1 Yohana 5:5.

Icyakora, hari ikindi kintu cy’ingenzi abo Bakristo bo muri Efeso bagombaga gukora. Pawulo yarababwiye ati ‘musengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga’ (Abefeso 6:18). Ni koko, ni ngombwa ko abantu bifuza kwirinda ibitero by’abadayimoni muri iki gihe, basenga cyane basaba ko Yehova abarinda (Imigani 18:10; Matayo 6:13; 1 Yohana 5:18, 19). Birakwiriye rero kuba Bibiliya ivuga iti “mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”—Yakobo 4:7.

Nubwo umuntu watewe n’abadayimoni aba agomba gusengana umwete kugira ngo bamureke, abandi Bakristo b’ukuri bashobora gusabira umuntu wifuza rwose gukorera Yehova kandi ugerageza kurwanya imyuka mibi uko ashoboye kose. Bashobora gusaba Imana ngo umuntu uterwa n’abadayimoni ashobore kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka zamufasha kurwanya ibitero by’abadayimoni. Kubera ko Ijambo ry’Imana rivuga riti “gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete,” amasengesho abagaragu b’Imana bavuga azagirira akamaro rwose abafite icyo kibazo bakora ibishoboka byose kugira ngo ‘barwanye Satani.’—Yakobo 5:16.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abizeye bo muri Efeso batwitse ibitabo byabo by’ubumaji