Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Kuki ibibi byogeye muri iki gihe?

Kimwe mu bintu bituma habaho ibikorwa bibi ni kamere y’umuntu ibogamira ku bibi (Itangiriro 8:21). Indi mpamvu ni uko abantu benshi badasobanukiwe neza icyo Imana ishaka. Ikindi nanone, Satani nyirabayazana w’ibibi, akomeza kugira uruhare rukomeye mu byo abantu bakora.—1/1, ipaji ya 4-6.

Ni izihe ngaruka nziza zishobora guterwa n’ijambo ryiza rivuzwe mu gihe cyaryo (Imigani 12:25)?

Rishobora gutuma uribwiwe yigirira icyizere, rikamushishikariza kugira icyo akora kandi akumva ko afite abantu bamwitaho. Ikindi nanone, gushaka uko twashimira abandi bituma tubona ibyiza bakora.—1/1, ipaji ya 16-17.

Isanduku y’isezerano yabagamo iki?

Yabagamo manu n’ibisate bibiri by’amabuye byari byanditseho Amategeko. Kora amaze kwigomeka, inkoni ya Aroni yashyizwe mu Isanduku kugira ngo izabere igihamya urubyaro rw’abigometse (Abaheburayo 9:4). Inkoni ya Aroni hamwe na manu bishobora kuba byarakuwe mu Isanduku mbere y’uko urusengero Salomo yubatse rutahwa.—15/1, ipaji ya 31.

Kuki Abayahudi bo mu gihe cya Nehemiya bagombaga kuzana inkwi mu rusengero?

Amategeko ya Mose ntiyasabaga abantu gutanga amaturo y’inkwi. Ariko rero, mu gihe cya Nehemiya habaga hakenewe inkwi kugira ngo ibitambo bibashe gutwikirwa ku gicaniro.—1/2, ipaji ya 11.

Inyandiko ya Muratori ni iki?

Ni igice cy’inyandiko yandikishijwe intoki iri mu Kilatini. Uwo mwandiko wabanje kwandikwa mu Kigiriki ahagana mu mpera z’ikinyejana cya kabiri. Iyo nyandiko irimo urutonde rwa kera cyane rw’ibitabo byemewe bigize Ibyanditswe bya gikristo bya Kigiriki, ikaba igira n’icyo ivuga kuri ibyo bitabo n’ababyanditse.—15/2, ipaji ya 13-14.

Kuki Vashiti Umwamikazi w’U Buperesi yanze kwitaba umwami (Esiteri 1:10-12)?

Bibiliya ntivuga icyabimuteye. Intiti zimwe na zimwe zivuga ko yabyangiye ko atashakaga kwisuzuguza imbere y’abashyitsi b’umwami bari basinze. Cyangwa se nanone uwo mwamikazi wari ufite igikundiro cyane akaba koko ataragandukaga, bityo akaba yarahaga urugero rubi abandi bagore bo mu Bwami bw’Abaperesi.—1/3, ipaji ya 9.

Ni mu buhe buryo incungu itubatura?

Igitambo cya Yesu kitubatura ku cyaha twarazwe kandi gishobora kutubatura ku ngaruka z’icyaha zizana urupfu (Abaroma 6:23). Icyo gitambo gituma Abakristo b’ukuri batagira umutimanama ubacira urubanza. Kandi kwizera incungu bituma duhagarara imbere y’Imana tudatinya (1 Yohana 2:1).—15/3, ipaji ya 8.

Ni irihe somo dushobora kuvana ku itegeko ryabuzaga gutekesha umwana w’ihene amahenehene ya nyina (Kuva 23:19)?

Gutekesha umwana w’ihene amahenehene ya nyina bishobora kuba byari umugenzo wa gipagani wakorwaga kugira ngo bagushe imvura (Abalewi 20:23). Imana yateganyije ko amahenehene azajya atunga umwana w’ihene kandi akaba ari yo awukuza. Gutekesha umwana w’ihene amahenehene ya nyina, byaba ari ugupfobya isano Imana yashyize hagati y’ababyeyi n’abana. Iryo tegeko rigaragaza impuhwe nyinshi z’Imana.—1/4, ipaji ya 31.