Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ndi kumwe namwe”

“Ndi kumwe namwe”

“Ndi kumwe namwe”

‘Intumwa y’Uwiteka, ibwira abantu ubutumwa batumweho n’Uwiteka iti “ndi kumwe namwe.” Ni ko Uwiteka avuga.’—HAGAYI 1:13.

1. Ni iyihe minsi ifite icyo ihuriyeho n’iyo turimo mu buryo bw’ubuhanuzi Yesu yavuzeho?

TURI mu bihe bikomeye. Nk’uko bigaragazwa n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, kuva mu mwaka wa 1914, turi mu gihe cy’‘umunsi w’Umwami’ (Ibyahishuwe 1:10). Ibyo ushobora kuba ubizi, bityo ukaba uzi ko Yesu yagereranyije ‘iminsi y’Umwana w’umuntu’ ubwo yari kuba afite ububasha bwa Cyami n’‘iminsi ya Nowa’ hamwe n’‘iya Loti’ (Luka 17:26, 28). Ku bw’ibyo, Bibiliya igaragaza ko mu buryo bw’ubuhanuzi iyo minsi ifite icyo ihuriyeho n’iyo turimo. Icyakora, hari ikindi iyo minsi ihuriyeho tutagombye kwirengagiza.

2. Ni iyihe nshingano Yehova yahaye Hagayi na Zekariya?

2 Nimucyo dusuzume imimerere yariho mu gihe cy’abahanuzi b’Abaheburayo, ari bo Hagayi na Zekariya. Ni ubuhe butumwa abo bahanuzi babiri b’indahemuka batanze bufite icyo busobanura ku bwoko bwa Yehova bwo muri iki gihe? Hagayi na Zekariya bari ‘intumwa z’Uwiteka’ ku Bayahudi nyuma y’aho baviriye mu bunyage i Babuloni. Bari batumwe kwizeza Abisirayeli ko Yehova abashyigikiye mu bikorwa byo kongera kubaka urusengero (Hagayi 1:13; Zekariya 4:8, 9). Nubwo igitabo cya Hagayi n’icya Zekariya ari bito, ni bimwe mu bigize “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.”—2 Timoteyo 3:16.

Ubwo buhanuzi bwagombye kudushishikaza

3, 4. Kuki ubutumwa bwa Hagayi na Zekariya bwagombye kudushishikaza?

3 Mu by’ukuri, ubutumwa bwa Hagayi na Zekariya bwari ingirakamaro ku Bayahudi bo mu gihe cyabo, kandi icyo gihe ibyo bahanuye byarasohoye. Kuki se twakwemeza ko ibyo bitabo bibiri byagombye kudushishikaza muri iki gihe? Impamvu tuyisanga mu Baheburayo 12:26-29. Aho ngaho intumwa Pawulo yasubiyemo amagambo ari muri Hagayi 2:6, avuga ko Imana yari ‘gutigisa ijuru n’isi.’ Amaherezo, iryo tigisa ryari ‘kubika intebe z’ubwami z’ibihugu byose, kandi rikarimbura imbaraga z’ibihugu by’abanyamahanga byose.’—Hagayi 2:22.

4 Igihe pawulo yasubiragamo amagambo ya Hagayi, yavuze ibizaba ku ‘bihugu by’abanyamahanga byose,’ kandi avuga ukuntu Ubwami butanyeganyezwa abasizwe bazahabwa busumba ubundi (Abaheburayo 12:28). Ufatiye kuri ibyo, urabona ko ubuhanuzi bwa Hagayi na Zekariya bwavugaga ibintu byari bitarasohora no mu gihe igitabo cy’Abaheburayo cyandikwaga, mu kinyejana cya mbere. Ku isi haracyari Abakristo basigaye basizwe bazategekana na Yesu mu Bwami bwa Kimesiya. Ku bw’ibyo, ubuhanuzi bwa Hagayi na Zekariya budufitiye akamaro muri iki gihe.

5, 6. Ni ibihe bintu byabayeho mbere y’uko Hagayi na Zekariya bahanura?

5 Igitabo cya Ezira kitubwira uko ibintu byari byifashe mbere y’uko Hagayi na Zekariya bahanura. Nyuma y’aho Abayahudi baviriye mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, Umutware Zerubabeli n’Umutambyi mukuru Yeshuwa bahagarariye imirimo yo kubaka urufatiro rw’urusengero rushya mu mwaka wa 536 Mbere ya Yesu (Ezira 3:8-13; 5:1). Nubwo gushyiraho urwo rufatiro byatumye habaho ibyishimo byinshi, Abayahudi batangiye kugira ubwoba bidateye kabiri. Abanzi, abo muri Ezira 4:4 havuga ko ari ‘abantu bo mu gihugu, bateye Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya.’ Abo banzi, cyane cyane Abasamariya, baregaga Abayahudi ibinyoma. Abo bantu barwanyaga Abayahudi bemeje umwami w’Abaperesi guhagarika umurimo wo kubaka urusengero.—Ezira 4:10-21.

6 Ishyaka bari baratangiranye umurimo wo kubaka urusengero ryarakendereye. Abayahudi batangiye kwishakira ibyabo. Icyakora, mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, hashize imyaka 16 bashyizeho urufatiro rw’urusengero, Yehova yahaye Hagayi na Zekariya inshingano yo gushishikariza ubwo bwoko kongera kubaka urusengero (Hagayi 1:1; Zekariya 1:1). Kubera ko intumwa z’Imana zatumye Abayahudi bongera kugira imbaraga kandi bakibonera igihamya cy’uko Yehova abashyigikiye, bongeye kubaka urusengero maze barwuzuza mu mwaka wa 515 Mbere ya Yesu.—Ezira 6:14, 15.

7. Imimerere yariho mu gihe cy’abahanuzi Hagayi na Zekariya ihuriye he n’iyo muri iki gihe?

7 Ese waba uzi icyo ibyo bisobanura kuri twe? Dufite umurimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ tugomba gukora (Matayo 24:14). Abantu bashishikarijwe cyane gukora uwo murimo nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Nk’uko Abayahudi ba kera babohowe bakava mu bubata i Babuloni, ni na ko ubwoko bwa Yehova muri iki gihe bwakuwe mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Abasizwe bakoranye umwete umurimo wo kubwiriza abantu, kubigisha no kubayobora ku gusenga ku kuri. Muri iki gihe uwo murimo ukomeje gukorwa mu rugero rwagutse, kandi nawe ushobora kuba uwugiramo uruhare. Iki ni cyo gihe cyo kubwiriza, kubera ko imperuka y’iyi si mbi yegereje! Uwo murimo twahawe n’Imana ugomba gukomeza kugeza ubwo Yehova azagira icyo akora ku bibazo by’abantu, mu gihe cy’“umubabaro mwinshi” (Matayo 24:21). Icyo gihe, ububi buzavaho maze ugusenga k’ukuri kogere hose.

8. Kuki dushobora kwizera ko Imana idushyigikira mu murimo dukora?

8 Nk’uko ubuhanuzi bwa Hagayi na Zekariya bubigaragaza, dushobora kwizera rwose ko Yehova adushyigikira kandi akaduha imigisha mu gihe dukorana uwo murimo umutima wacu wose. Nubwo hari abantu bahatanira kubuza abagaragu b’Imana gukora umurimo bashinzwe, nta butegetsi bwigeze bushobora guhagarika umurimo wo kubwiriza. Tekereza ukuntu Yehova yafashije abagaragu be mu murimo w’Ubwami bakora, maze bagakomeza kwiyongera kuva mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiye Intambara ya Mbere y’Isi Yose kugeza n’ubu! Nyamara kandi, haracyari byinshi byo gukora.

9. Ni iyihe mimerere yariho kera yagombye kudushishikaza, kandi kuki?

9 Ni gute ibyo twiga mu gitabo cya Hagayi n’icya Zekariya bishobora kudushishikariza kurushaho kumvira itegeko ry’Imana ryo kubwiriza no kwigisha? Nimucyo turebe amasomo amwe n’amwe dushobora kuvana muri ibyo bitabo bibiri bya Bibiliya. Urugero, reka turebe ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n’umurimo wo kubaka urusengero Abayahudi bagaruwe bagombaga gukora. Nk’uko byavuzwe, Abayahudi bagarutse i Yerusalemu bavuye i Babuloni ntibakomeje gukora umurimo wabo wo kubaka urusengero. Bamaze gushyiraho urufatiro bacitse intege. Ni gute babonaga ibintu mu buryo butari bwo? Kandi se ni irihe somo ibyo bitwigisha?

Gushyira ubutunzi mu mwanya wabwo

10. Ni ubuhe buryo bukocamye Abayahudi babonagamo ibintu, kandi se byagize izihe ngaruka?

10 Abayahudi bagarutse baravugaga bati ‘igihe ntikiragera’ (Hagayi 1:2). Igihe batangiraga gushyiraho urufatiro rw’urusengero mu mwaka wa 536 Mbere ya Yesu, ntibavugaga ngo ‘igihe ntikiragera.’ Ariko bidatinze bahaye abaturanyi babarwanyaga n’abategetsi babo urwaho, bibagiraho ingaruka. Abayahudi batangiye kwita ku mazu yabo no gushaka kumererwa neza. Yehova yitegereje amazu yabo yubakishijwe imbaho nziza ayagereranya n’urusengero rwe rwari rutaruzura, maze arababaza ati ‘mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, naho uru rusengero rukaba umusaka?’—Hagayi 1:4.

11. Kuki Yehova yacyashye Abayahudi bo mu gihe cya Hagayi?

11 Koko rero, ibyo Abayahudi bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere si byo bitagaho. Aho kugira ngo abari bagize ubwoko bw’Imana bakomeze gushyira mu mwanya wa mbere umugambi wa Yehova wo kubaka urusengero, batangiye kwiyitaho no kwita ku mazu yabo. Birengagije umurimo wo kubaka urusengero rw’Imana. Amagambo ya Yehova ari muri Hagayi 1:5, yateye Abayahudi inkunga yo ‘kwibuka ibyo bakoraga.’ Yehova yabasabye gutuza gato bagatekereza ku byo bakoraga, kandi bakareba ukuntu kudashyira mu mwanya wa mbere uwo murimo wo kubaka urusengero byabagiragaho ingaruka.

12, 13. Ni gute muri Hagayi 1:6 hagaragaza imimerere Abayahudi barimo, kandi se uwo murongo usobanura iki?

12 Nk’uko ushobora kubyiyumvisha, kuba Abayahudi bari bararetse gushyira mu mwanya wa mbere ibyo kubaka urusengero, byabagiragaho ingaruka buri muntu ku giti cye. Zirikana uko Imana yabibonaga dukurikije ibivugwa muri Hagayi 1:6. Aho hagira hati “mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.”

13 Abayahudi bari mu gihugu Imana yari yarabahaye, ariko nticyeraga nk’uko babyifuzaga. Yehova yari yarabimye imigisha ye nk’uko yari yarabibabwiye (Gutegeka 28:38-48). Kubera ko Yehova atafashaga Abayahudi, barabibaga ariko bagasarura bike, ntibabone ibyokurya bibahagije. Kandi kubera ko atabahaga imigisha, ntibabonaga imyambaro ibamara imbeho. Ndetse byasaga n’aho amafaranga babonaga yajyaga mu ruhago rutobotse, ntagire icyo amarira abayakoreye. Inzoga yose bengaga ntiyabaga ihagije.

14, 15. Ni irihe somo tuvana muri Hagayi 1:6?

14 Isomo twakura kuri ibyo byose si iryo gutaka amazu yacu. Mbere y’uko Abayahudi bajyanwa mu bunyage i Babuloni, umuhanuzi Amosi yari yaracyashye abatunzi bo muri Isirayeli bari bafite “amanyumba arimbishijwe amahembe y’inzovu,” ‘bakaryama ku mariri y’amahembe y’inzovu’ (Amosi 3:15; 6:4). Izo nzu barimbishije n’ibikoresho byo mu nzu biriho imitako ntibyari kumara igihe. Abanzi babo barabigaruriye barabibanyaga. Nyamara kandi, nyuma y’imyaka runaka yakurikiye 70 bamaze mu bunyage i Babuloni, abenshi mu bari bagize ubwoko bw’Imana nta somo bari barabikuyemo. Ese twe tuzabikuramo isomo? Birakwiriye ko buri wese muri twe yibaza ati ‘mu by’ukuri, kwita ku nzu yanjye no kuyirimbisha mbiha umwanya ungana iki? Ni gute mbona ibirebana no guteganya kwiga amashuri y’inyongera kugira ngo nteze imbere akazi kanjye, nubwo ashobora kumfata imyaka myinshi, agapfukirana ibintu by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka?’—Luka 12:20, 21; 1 Timoteyo 6:17-19.

15 Ibyo dusoma muri Hagayi 1:6 byagombye gutuma twumva ko mu mibereho yacu dukeneye imigisha y’Imana. Abo Bayahudi ba kera babuze imigisha y’Imana kandi byabagizeho ingaruka mbi. Twaba dufite ibintu byinshi cyangwa tutabifite, Yehova nataduha imigisha, bizagira ingaruka mbi ku mishyikirano dufitanye na we (Matayo 25:34-40; 2 Abakorinto 9:8-12). Ariko se, twabona iyo migisha dute?

Yehova adufasha akoresheje umwuka we

16-18. Mu gihe cya kera, ni iki amagambo yo muri Zekariya 4:6 yasobanuraga?

16 Zekariya, umuhanuzi mugenzi wa Hagayi, yarahumekewe agaragaza uburyo Yehova yakoresheje kugira ngo atere inkunga kandi ahe imigisha abagaragu be ba kera bari baramwiyeguriye. Kandi ibyo bigaragaza ukuntu nawe azaguha imigisha. Dusoma ngo ‘“si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga’ (Zekariya 4:6). Ushobora kuba waragiye wumva uwo murongo usubirwamo kenshi, ariko se ni iki wasobanuraga ku Bayahudi bo mu gihe cya Hagayi na Zekariya, kandi se ni gute ukureba?

17 Wibuke ko amagambo yahumetswe ya Hagayi na Zekariya yagize ingaruka zitangaje muri icyo gihe. Ibyo abo bahanuzi babiri bavuze byatumye Abayahudi b’indahemuka bongera kugira imbaraga. Hagayi yatangiye guhanura mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka wa 520 Mbere ya Yesu, naho Zekariya atangira mu kwezi kwa munani k’uwo mwaka (Zekariya 1:1). Nk’uko bigaragara muri Hagayi 2:18, Abayahudi basubukuye umurimo wo kongera kubaka urufatiro rw’urusengero babigiranye imbaraga zabo zose mu kwezi kwa cyenda. Nguko uko batewe inkunga yo kugira icyo bakora kandi bakumvira Yehova biringiye ko yari kubashyigikira. Amagambo yo muri Zekariya 4:6 asobanura ko Imana yari kubashyigikira.

18 Igihe Abayahudi basubiraga mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, nta ngabo bagiraga. Nyamara kandi, Yehova yarabarinze kandi arabayobora mu rugendo bakoze bava i Babuloni. Kandi nyuma yaho gato, ubwo batangiraga kubaka urusengero, umwuka we ni wo wabayoboye. Igihe bari gusubukura uwo murimo wo kubaka bakoresheje imbaraga zabo zose, Yehova yari kubakomeza akoresheje umwuka wera.

19. Ni izihe nzitizi zikomeye umwuka w’Imana watsinze?

19 Incuro umunani zose, Zekariya yabonye iyerekwa ryatumye yizera adashidikanya ko Yehova yari kuba hamwe n’abari bagize ubwoko bwe, bari kuzubaka urusengero ari indahemuka kugeza rurangiye. Iyerekwa rya kane ryanditswe mu gice cya 3, rigaragaza ko Satani yari yakajije umurego arwanya Abayahudi bihatiraga kubaka urusengero kugeza rurangiye (Zekariya 3:1). Nta gushidikanya ko Satani atari kwishimira kubona Umutambyi Mukuru Yeshuwa atangira ubwo bwoko ibitambo mu rusengero rushya. Nubwo Satani yari yakajije umurego agira ngo abuze Abayahudi kubaka urusengero, umwuka wa Yehova wari kugira uruhare rukomeye mu gukuraho inzitizi zose kandi ugaha imbaraga Abayahudi kugira ngo bakomeze kurwubaka kugeza rwuzuye.

20. Ni gute umwuka wera wafashije Abayahudi gusohoza umugambi w’Imana?

20 Hariho inzitizi zasaga n’aho zidashobora kurengwa zaturukaga ku bategetsi babarwanyaga bari barahagaritse umurimo wabo. Icyakora, Yehova yari yarasezeranyije ko icyasaga n’‘umusozi munini’ cyari gukurwaho kikaba nk’“ikibaya” (Zekariya 4:7). Kandi koko, ibyo ni ko byagenze! Umwami Dariyo wa I yakoze ubushakashatsi maze atahura itegeko ryari ryaranditswe na Kuro, ryemereraga Abayahudi kongera kubaka urusengero. Bityo rero, Dariyo yakuyeho itegeko ryabuzaga Abayahudi kubaka, kandi ategeka ko bahabwa amafaranga avuye mu isanduku y’ibwami kugira ngo azakoreshwe muri uwo murimo. Mbega ukuntu ibintu byahindutse mu buryo butangaje! Mbese umwuka wera wa Yehova waba warabigizemo uruhare? Ibyo nta wabishidikanyaho. Urusengero rwuzuye mu mwaka wa 515 Mbere ya Yesu, mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Dariyo wa I.—Ezira 6:1, 15.

21. (a) Mu bihe bya kera, ni gute Imana ‘yatigishije amahanga,’ kandi se ni gute ‘ibyifuzwa’ biza? (b) Ibyo byasohoye bite muri iki gihe?

21 Muri Hagayi 2:5, uwo muhanuzi yibukije Abayahudi isezerano bari baragiranye na Yehova ku Musozi Sinayi, igihe “umusozi wose utigita cyane” (Kuva 19:18). Mu gihe cya Hagayi na Zekariya, Yehova yari agiye kongera gutigisa amahanga nk’uko bivugwa mu mvugo y’ikigereranyo ku murongo wa 6 n’uwa 7. Ndetse n’iyo imimerere iza guhinduka mu Bwami bw’u Buperesi, umurimo wo kubaka urusengero wo wari gukomeza kugeza urangiye. Abantu batari Abayahudi, ni ukuvuga “ibyifuzwa n’amahanga yose,” amaherezo bari kuzifatanya n’Abayahudi mu gusingiriza Imana aho hantu ho gusengera. Mu rugero rwagutse, muri iki gihe Imana ‘yatigishije amahanga’ binyuze ku murimo wacu wa gikristo wo kubwiriza, maze abagize “ibyifuzwa n’amahanga yose” baza gusenga Imana bafatanyije n’abasigaye basizwe. Mu by’ukuri, ubu abasizwe n’abagize izindi ntama bose baruzuza icyubahiro mu nzu ya Yehova. Abo bantu basenga by’ukuri bategerezanyije icyizere igihe Yehova ‘azatigisiriza ijuru n’isi’ mu bundi buryo. Ibyo bizaba ari ukugira ngo imbaraga z’ubwami bw’amahanga zivanyweho.—Hagayi 2:22.

22. Ni gute amahanga ‘atigiswa,’ bigira izihe ngaruka, kandi se ni iki kigiye kuba vuba aha?

22 Turibuka ihinduka rikomeye ryagiye riba ku bantu bagereranywa n’“ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka.” Urugero, Satani Umwanzi n’abadayimoni be bajugunywe ahahereranye n’isi (Ibyahishuwe 12:7-12). Byongeye kandi, umurimo wo kubwiriza uyobowe n’abasizwe b’Imana watigishije rwose abantu bagize iyi si (Ibyahishuwe 11:18). Nubwo bimeze bityo ariko, imbaga y’“abantu benshi” bagize ibyifuzwa n’amahanga yose yifatanyije na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka mu gukorera Yehova (Ibyahishuwe 7:9, 10). Iyo mbaga ifatanya n’Abakristo basizwe umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, bavuga ko vuba aha Imana igiye gutigisa amahanga kuri Harimagedoni. Ibyo bizatuma gahunda y’ugusenga k’ukuri itunganywa ku isi yose.

Mbese uribuka?

• Ni ryari Hagayi na Zekariya bahanuye, kandi se hari iyihe mimerere?

• Ni gute washyira mu bikorwa ubutumwa bwa Hagayi na Zekariya?

• Kuki ubona ko muri Zekariya 4:6 hatera inkunga?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 20]

Inyandiko za Hagayi na Zekariya zitwizeza ko Imana idushyigikira

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

‘Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, naho uru rusengero rukaba umusaka?’

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ubwoko bwa Yehova bwifatanya mu murimo wo kugera ku ‘byifuzwa n’amahanga’