Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute wafata imyanzuro ihuje n’uko Imana ishaka?

Ni gute wafata imyanzuro ihuje n’uko Imana ishaka?

Ni gute wafata imyanzuro ihuje n’uko Imana ishaka?

MURI Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari umugabo wagiye muri banki afite sheki iriho amadolari 25.000. Yashakaga kuyabitsa ngo amare igihe runaka atayabikuza. Icyakora, umukozi mukuru wo muri iyo banki yamugiriye inama yo kuyashora mu bucuruzi bw’imigabane mu masosiyete, amubwira ko ubwo bucuruzi bwo butajya buhomba. Uwo mugabo yemeye iyo nama. Ariko bidatinze, amafaranga yashoye yarahombye cyane.

Urwo rugero rugaragaza ko gufata imyanzuro myiza bitoroshye. None se bite ku myanzuro inyuranye dufata mu buzima bwa buri munsi? Imyanzuro myinshi ishobora gutuma tugira icyo tugeraho cyangwa ikadukururira akaga, ndetse amaherezo ikatwicisha cyangwa ikadukiza. None se twakwizera dute ko twafashe imyanzuro myiza?

“Iyi ni yo nzira”

Buri munsi dufata imyanzuro irebana n’ibyokurya, imyambaro, ingendo dukora, n’ibindi. Imyanzuro imwe n’imwe ishobora gusa n’aho yoroheje, ariko ikagira ingaruka mbi cyane. Urugero, kwiyemeza gutumura ku gatabi ku ncuro ya mbere bishobora gutuma umuntu yokamwa n’ingeso yo kurinywa ubuzima bwe bwose. Ntitwagombye na rimwe gupfobya ingaruka zituruka ku myanzuro isa n’aho yoroheje dufata.

Ni hehe twashakira ubuyobozi mu gihe dufata imyanzuro, kabone niyo yaba ari ya yindi isa n’aho yoroheje? Mbega ukuntu byadushimisha turamutse dufite umuntu wiringirwa tugisha inama mu gihe tugiye gufata umwanzuro ukomeye! Bene uwo mujyanama ushobora kumubona. Igitabo cya kera gikubiyemo ubutumwa bufite akamaro no muri iki gihe, kigira kiti “nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza’” (Yesaya 30:21). Ni nde wavuze ayo magambo? Kandi se wakwizera ute ko ubwo buyobozi atanga ari ubwo kwiringirwa?

Tubyizezwa na Bibiliya abantu benshi bagiye biga bakibonera ko yahumetswe na Yehova Imana, Umuremyi (2 Timoteyo 3:16, 17). Yehova azi uko turemye; bityo rero ni we soko y’ubuyobozi nziza cyane kurusha izindi zose. Ashobora kandi kuvuga iby’igihe kizaza, kubera ko ‘ahera mu itangiriro akavuga iherezo, agahera no mu bihe bya kera akavuga ibitarakorwa, akavuga ati “imigambi yanjye izakomera”’ (Yesaya 46:10). Ni muri ubwo buryo umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko yizera Ijambo rya Yehova agira ati “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Zaburi 119:105). Ariko se Yehova adufasha ate kuyobora imigendere yacu muri iyi si imeze nk’amazi y’inyanja arimo umuhengeri? Ni gute twafata imyanzuro ihuje n’uko Imana ishaka?

Jya ukurikiza amahame ya Bibiliya

Yehova Imana yahaye Abakristo amahame kugira ngo abafashe gufata imyanzuro myiza. Kwiga amahame ya Bibiliya no kuyakurikiza bishobora kugereranywa no kwiga ururimi ndetse no kuruvuga. Iyo umaze kumenya neza ururimi, incuro nyinshi ushobora gutahura ko umuntu akoze amakosa y’ikibonezamvugo, kubera ko uba wumva avuze ibitari byo. Ushobora kuba udafite ubushobozi bwo kwerekana neza aho ikosa ry’ikibonezamvugo akoze riri, ariko uba uzi ko akoze ikosa. Iyo wize amahame ya Bibiliya ukamenya no kuyakoresha mu mibereho yawe, incuro nyinshi ushobora kumenya ko umwanzuro uyu n’uyu udakwiriye, ko udahuje n’amahame y’Imana.

Reka dufate urugero: umusore ukiri muto ashobora kuba afite ikibazo cyo guhitamo uko asokoza. Nta tegeko rya Bibiliya ryeruye riciraho iteka imisokoreze runaka. Ariko reka dusuzume ihame riri muri Bibiliya. Intumwa Pawulo yaranditse ati “n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana” (1 Timoteyo 2:9, 10). Aha ngaha Pawulo yanditse ibirebana n’abagore, ariko iri hame rireba abagabo n’abagore. Iryo hame ni irihe? Uko tugaragara byagombye kugaragaza ko twicisha bugufi kandi ko dushyira mu gaciro. Ubwo rero, uwo musore ashobora kwibaza ati ‘mbese uko nashokoje bigaragaza umuco wo kwicisha bugufi Abakristo bakwiriye kugira?’

None se ni irihe hame umuntu ukiri muto yavana mu magambo akurikira yavuzwe n’umwigishwa Yakobo? Yaravuze ati “yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana” (Yakobo 4:4). Abakristo banga urunuka igitekerezo cyo kuba incuti y’isi, kuko ibyo ari ukuba umwanzi w’Imana. Ese imisokoreze ab’urungano rwe bakunda yatuma agaragara nk’incuti y’Imana cyangwa yatuma agaragara nk’incuti y’isi? Mu gihe uwo musore asuzumana ubwitonzi icyo kibazo cy’imisokoreze, ashobora kwifashisha amahame nk’ayo ashingiye kuri Bibiliya kugira ngo afate umwanzuro mwiza. Ni koko, amahame y’Imana adufasha gufata imyanzuro myiza. Kandi iyo tumenyereye gufata imyanzuro ishingiye ku mahame y’Imana, gufata imyanzuro myiza itadukururira ingaruka mbi birushaho kutworohera.

Mu Ijambo ry’Imana dushobora kubonamo amahame menshi. Ariko birumvikana ko hari ubwo tutabona umurongo w’Ibyanditswe uhuje neza neza n’imimerere turimo. Icyakora, dushobora gusoma inkuru z’abantu bamwe na bamwe bumviye ubuyobozi buturuka ku Mana hamwe n’iz’abandi birengagije imiburo bahabwaga na yo (Itangiriro 4:6, 7, 13-16; Gutegeka 30:15-20; 1 Abakorinto 10:11). Nidusoma izo nkuru kandi tugasuzuma uko byagiye bigendekera abo bantu, tuzasobanukirwa neza amahame ya Bibiliya ashobora kudufasha gufata imyanzuro ishimisha Imana.

Reka dufate urugero rw’ikiganiro kigufi Yesu Kristo yagiranye n’intumwa Petero. Abantu basoreshaga umusoro w’ididarakama ebyiri bari bamaze kubaza Petero bati “mbese umwigisha wanyu ntatanga ididarakama?” Petero arabasubiza ati “arayitanga.” Hashize akanya, Yesu abaza Petero ati “abami bo mu isi abo baka umusoro n’ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?” Igihe Petero yari ashubije ati “ni rubanda,” Yesu yaramubwiye ati “nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo. Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubanze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri, uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:24-27). Ni ayahe mahame y’Imana dushobora kuvana muri iyo nkuru?

Mu gihe Yesu yabazaga Petero ibibazo by’uruhererekane, yamufashije gutekereza. Yesu ntiyagombaga gusora kuko yari Umwana w’Imana. Nubwo mbere Petero atari yashoboye gusobanukirwa ko Yesu atagombaga gusora, Yesu yamufashije kubyumva abigiranye ubugwaneza. Mu gihe dufite ikibazo kirebana n’amakosa abandi bakoze, twagombye kwigana Yesu tukabagaragariza impuhwe, aho kubaciraho iteka cyangwa kubakankamira tubereka amakosa yabo.

Ubwo noneho Petero yashoboraga kwiyumvisha ko impamvu yo gutanga umusoro yari ukwirinda kubera abandi igisitaza. Hari irindi hame dushobora kuvana muri iyo nkuru. Kuzirikana umutimanama w’abandi ni byo by’ingenzi cyane kurusha gutsimbarara ku burenganzira bwacu.

Ni iki gituma dufata imyanzuro igaragaza ko twubaha umutimanama w’abandi? Ni urukundo dukunda mugenzi wacu. Yesu yigishije ko gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda ari ryo tegeko rya kabiri rikomeye rikurikira iryo gukunda Imana n’ubugingo bwacu bwose (Matayo 22:39). Icyakora, tuba mu isi ishishikariza abantu kuba ba nyamwigendaho kandi kamere yacu ibogamira ku cyaha ituma tugira ubwikunde. Ubwo rero, kugira ngo umuntu akunde mugenzi we nk’uko yikunda, agomba kugira umutima mushya.—Abaroma 12:2.

Hari abantu bagiye bagira ihinduka nk’iryo, kandi bita ku mutimanama w’abandi mu gihe bafata imyanzuro, yaba ikomeye cyangwa yoroheje. Pawulo yaranditse ati “mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo” (Abagalatiya 5:13). Ni gute twashyira iyo nama mu bikorwa? Reka dufate urugero rw’umukobwa ukiri muto wimukiye mu cyaro agiye gufasha abantu kwiga Ijambo ry’Imana. Ubwo yaganiraga n’abantu, yaje kubona ko burya nta kindi bavugaga uretse imyenda yambaraga, nubwo yari ishyize mu gaciro ukurikije imyambarire yo mu mujyi. Uburyo yambaraga n’uburyo yirimbishaga byari bishyize mu gaciro, ariko yafashe umwanzuro wo kwambara imyenda itari iy’abanyamujyi “kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa.”—Tito 2:5.

Wari kubyifatamo ute iyo uhura n’ikibazo cyo gufata umwanzuro ujyanye n’imyirimbishirize cyangwa ikindi kibazo kirebana n’amahitamo yawe? Ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova azishima nufata imyanzuro igaragaza ko wita ku mutimanama w’abandi.

Jya ureba kure

Uretse kwita ku mahame ya Bibiliya no kuzirikana umutimanama w’abandi, ni iki kindi twasuzuma mu gihe dufata imyanzuro? Nubwo inzira Abakristo banyuramo iruhije kandi ikaba ifunganye, Imana ibaha umudendezo ufite aho ugarukira (Matayo 7:13, 14). Dukeneye gusuzuma uko imyanzuro yacu izatugiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka, mu mitekerereze, mu byiyumvo ndetse no ku buzima bwacu.

Reka tuvuge ko ushaka kwemera gukora akazi runaka. Wenda muri ako kazi nta bwiyandarike cyangwa indi myitwarire idakwiriye uzahura na byo. Kazakwemerera kujya mu materaniro no makoraniro ya gikristo. Umushahara uratubutse kurusha uko wabitekerezaga. Umukoresha wawe yishimira cyane rwose ubuhanga ufite kandi yifuza ko wamukorera n’ubushobozi bwawe bwose. Byongeye kandi, ako kazi nawe uragakunda cyane. Mbese hari icyakubuza kwemera ako kazi? Mu by’ukuri se, byagenda bite urebye ugasanga ushobora kuzakiyegurira? Bakubwiye ko atari ngombwa ko ukora amasaha y’ikirenga. Ariko noneho, tuvuge ko ugize akazi kenshi; waba witeguye gukora amasaha y’ikirenga kugira ngo ukarangize? Aho ntibizaba ngombwa ko ukora amasaha y’ikirenga incuro nyinshi? Ibyo se bishobora kugutandukanya n’umuryango wawe ndetse amaherezo bikakubuza n’ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka utagombye rwose kuburamo?

Reka dusuzume ukuntu Jim yafashe umwanzuro ukomeye ku birebana n’akazi yakoraga. Jim yakoze ubutaruhuka maze ateza imbere isosiyete yakoreraga. Amaherezo yaje kuba umuyobozi mukuru w’iyo sosiyete muri Aziya yose, aba umuyobozi mukuru w’ishami ryayo ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse aba n’umwe mu bagize inteko y’ubuyobozi igenzura ibikorwa byayo mu Burayi. Icyakora, igihe ubukungu bwari bwifashe nabi mu Buyapani, yiboneye ukuntu kwiruka inyuma y’ifaranga no guharanira gukomera nta cyo bimaze. Amafaranga yari yarabonye yiyushye akuya yarayoyotse. Yumvaga ubuzima bwe nta ntego bufite. Yaribazaga ati ‘ese mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere nzaba nkora iki?’ Yaje kubona ko umugore we n’abana be bari bafite intego nziza cyane mu buzima bwabo. Hari hashize imyaka bifatanya n’Abahamya ba Yehova. Jim yifuzaga kwishima no kunyurwa nk’uko byari bimeze mu muryango we. Bityo rero yatangiye kwiga Bibiliya.

Bidatinze, Jim yiboneye ko uburyo yabagaho bwamubuzaga kuba Umukristo no kugira imibereho ifite intego. Guhora mu ngendo ajya muri Aziya, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika no mu Burayi byatumaga atabona umwanya wo kwiga Bibiliya no kwifatanya na bagenzi be bahuje ukwizera. Yaribazaga ati ‘ese ubu nzakomeza kuba mu buzima nabayemo mu myaka 50 ishize, cyangwa nzahindura imibereho yanjye?’ Amaze gusenga, yasuzumye ingaruka zirambye umwanzuro we wari kugira, maze yiyemeza kureka akandi kazi yakoraga, asigarana kamwe gusa kugira ngo abone uko yita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka (1 Timoteyo 6:6-8). Umwanzuro yafashe watumye arushaho kugira ibyishimo, kandi umuha uburyo bwo guhugira mu bikorwa bya gikristo.

Burya imyanzuro yawe iba ifite icyo ivuze, yaba ikomeye cyangwa yoroheje. Umwanzuro ufata muri iki gihe ushobora gutuma ugira icyo ugeraho cyangwa ukagukururira akaga, ndetse no mu gihe kiri imbere ukazagukiza cyangwa ukakwicisha. Ushobora gufata imyanzuro myiza uramutse witaye ku mahame ya Bibiliya, ku mutimanama w’abandi ndetse no ku ngaruka zirambye z’ibikorwa byawe. Jya ufata imyanzuro ihuje n’uko Imana ishaka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Imyanzuro isa n’aho yoroheje ishobora kugira ingaruka mbi cyane

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ni gute amahame ya Bibiliya ashobora kumufasha gufata imyanzuro myiza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Yesu yavuganye na Petero abigiranye impuhwe