Abungeri ni “ibyitegererezo by’umukumbi”
Abungeri ni “ibyitegererezo by’umukumbi”
“Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe . . . mubikunze . . . , ku bw’umutima ukunze. . . , mube ibyitegererezo by’umukumbi.”—1 PETERO 5:2, 3.
1, 2. (a) Ni iyihe nshingano Yesu yahaye intumwa Petero, kandi se kuki icyizere Yesu yari afitiye Petero cyari gifite ishingiro? (b) Ni akahe gaciro Yehova aha abungeri bashyizweho?
MBERE gato y’uko Pentekote yo mu mwaka wa 33 Mbere ya Yesu igera, Petero hamwe n’abandi bigishwa batandatu bari ku nkombe y’Inyanja ya Galilaya, bafata ifunguro rya mu gitondo Yesu yari yabateguriye. Ntibwari ubwa mbere Petero abona Yesu wari wazutse. Kandi nta gushidikanya, yari ashimishijwe no kumenya ko Yesu ari muzima. Ariko kandi, Petero ashobora no kuba yari afite impungenge. Impamvu ni uko iminsi mike mbere yaho, yari yarihakanye Yesu mu ruhame avuga ko atamuzi (Luka 22:55-60; 24:34; Yohana 18:25-27; 21:1-14). Ese Yesu yaba yaracyashye Petero wihannye amuziza ko yabuze ukwizera? Oya rwose. Ahubwo yahaye Petero inshingano yo kugaburira no kuragira “abana b’intama” ba Yesu (Yohana 21:15-17). Nk’uko inkuru yo muri Bibiliya ivuga amateka y’itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ibivuga, icyizere Yesu yari afitiye Petero cyari gifite ishingiro. Petero, afatanyije n’izindi ntumwa hamwe n’abakuru b’i Yerusalemu, yafashe iya mbere mu kuragira umukumbi mu itorero rya gikristo, muri icyo gihe cy’itotezwa rikomeye no kwaguka kwihuse kw’itorero rya gikristo.—Ibyakozwe 1:15-26; 2:14; 15:6-9.
2 Muri iki gihe, Yehova yashyizeho abagabo babishoboye abinyujije kuri Yesu Kristo, kugira ngo babe abungeri bo mu buryo bw’umwuka bayobora umukumbi we muri ibi bihe bigoye cyane kurusha ibindi byose byo mu mateka y’abantu (Abefeso 4:11, 12; 2 Timoteyo 3:1). Ese Yehova yari afite impamvu yashingiraho agirira icyizere abo bantu? Amahoro arangwa mu muryango wa gikristo w’abavandimwe ku isi hose arabigaragaza. Ni iby’ukuri ko abo bungeri ari abantu badatunganye, nk’uko Petero yari ameze (Abagalatiya 2:11-14; Yakobo 3:2). Nubwo badatunganye ariko, Yehova yabahaye inshingano yo kwita ku ntama “yaguze amaraso” y’Umwana we (Ibyakozwe 20:28). Yehova akunda abo bantu cyane kandi abona ko “bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri.”—1 Timoteyo 5:17.
3. Ni mu buhe buryo abungeri b’Abakristo bakomeza kuragira umukumbi bafite umutima ukunze?
3 Ni mu buhe buryo abungeri b’Abakristo bakomeza kuragira umukumbi bafite umutima ukunze, bityo bakaba ibyitegererezo by’umukumbi? Kimwe na Petero n’abandi bungeri bo mu kinyejana cya mbere, bishingikiriza ku mwuka wera w’Imana ubaha imbaraga bakeneye kugira ngo basohoze inshingano yabo iremereye (2 Abakorinto 4:7). Umwuka wera utuma kandi bera imbuto z’umwuka, izo zikaba ari urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Nimucyo dusuzume bumwe mu buryo bwihariye abungeri bashobora gutangamo urugero mu kugaragaza izo mbuto z’umwuka, mu gihe baragira umukumbi Imana yabaragije.
Mukunde umukumbi wose na buri ntama ukwayo
4, 5. (a) Ni gute Yehova na Yesu bagaragaza ko bakunda umukumbi? (b) Ni gute abungeri b’Abakristo bagaragaza ko bakunda umukumbi?
4 Umuco w’ingenzi cyane mu mico ikomoka ku mwuka w’Imana ni urukundo. Yehova agaragariza urukundo umukumbi we wose mu gihe awugaburira mu buryo bw’umwuka (Yesaya 65:13, 14; Matayo 24:45-47). Ariko kandi, akora ibirenze ibyo kuwugaburira. Yita mu buryo bwuje urukundo kuri buri ntama ukwayo (1 Petero 5:6, 7). Yesu na we akunda abagize umukumbi. Yatanze ubugingo bwe ku bw’uwo mukumbi kandi azi ‘izina’ rya buri ntama ukwayo.—Yohana 10:3, 14-16.
5 Abungeri b’Abakristo bigana Yehova na Yesu. Bagaragariza urukundo umukumbi w’Imana muri rusange ‘bagira umwete wo kwigisha’ mu itorero. Disikuru batanga zishingiye kuri Bibiliya zifasha mu kugaburira umukumbi no kuwurinda kandi imihati bashyiraho igaragarira bose (1 Timoteyo 4:13, 16). Mu bikorwa bakora bitagaragarira abantu, harimo igihe bamara buzuza amadosiye y’itorero, bandika amabaruwa, bashyiraho gahunda z’ibigomba gukorwa, n’icyo bamara bita ku yindi mirimo itandukanye kugira ngo amateraniro y’itorero n’izindi gahunda “bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Abagize itorero ntibamenya uko imyinshi muri iyo mirimo ikorwa kandi abayikora bashobora kuba badakunze kubishimirwa. Mu by’ukuri, gukora iyo mirimo bisaba urukundo.—Abagalatiya 5:13.
6, 7. (a) Ni ubuhe buryo bumwe bwafasha abungeri kurushaho kumenya buri ntama ukwayo? (b) Kuki rimwe na rimwe ari byiza kubwira umusaza ibyiyumvo byacu?
6 Abungeri b’Abakristo barangwa n’urukundo bihatira kugaragaza ko bita kuri buri ntama mu zigize itorero (Abafilipi 2:4). Bumwe mu buryo bufasha abungeri kurushaho kumenya buri ntama ukwayo ni ukujyana na zo mu murimo wo kubwiriza. Incuro nyinshi Yesu yagiye ajyana n’abigishwa be kubwiriza kandi yaboneragaho umwanya wo kubatera inkunga (Luka 8:1). Hari umwungeri w’Umukristo w’inararibonye wagize ati “nabonye ko bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kumenya no gutera inkunga umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ari ukujyana na we kubwiriza.” Niba udaherutse kubwirizanya n’umusaza, kuki utafata gahunda yo kubwirizanya na we vuba?
7 Urukundo rwatumaga Yesu yishyira mu mwanya w’abigishwa be, akifatanya na bo mu byishimo no mu kababaro. Urugero, igihe 70 mu bigishwa be bagarukaga bishimye bavuye kubwiriza, Yesu ‘yarishimye cyane’ (Luka 10:17-21). Ariko nanone igihe yabonaga ingaruka urupfu rwa Lazaro rwari rwagize kuri Mariya, abagize umuryango we hamwe n’incuti ze, ‘Yesu yararize’ (Yohana 11:33-35). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abungeri bita ku ntama ntibirengagiza uko ziba zimerewe. Urukundo rubashishikariza ‘kwishimana n’abishima’ no ‘kurirana n’abarira’ (Abaroma 12:15). Mu gihe wishimye cyangwa ufite agahinda, nta kibazo rwose ushobora kubwira abungeri b’Abakristo ibyo byiyumvo ufite. Nibumva ko wishimye bizabatera inkunga (Abaroma 1:11, 12). Nibamenya ibigeragezo uhanganye na byo bizabafasha kugukomeza no kuguhumuriza.—1 Abatesalonike 1:6; 3:1-3.
8, 9. (a) Ni gute umusaza umwe yagaragarije umugore we ko amukunda? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko umwungeri akunda abagize umuryango we?
8 Mu buryo bwihariye, urukundo umwungeri akunda umukumbi we rugaragarira mu kuntu afata abagize umuryango we (1 Timoteyo 3:1, 4). Niba afite umugore, urukundo n’icyubahiro amugaragariza bibera abandi bagabo urugero bakwiriye kwigana (Abefeso 5:25; 1 Petero 3:7). Reka turebe icyo Umukristokazi witwa Linda abivugaho. Umugabo we yamaze imyaka irenga 20 ari umugenzuzi mbere y’uko apfa. Agira ati “umugabo wanjye yahoraga ahugiye muri gahunda zo kwita ku itorero. Ariko yangaragarizaga ko atantereranye. Incuro nyinshi yanshimiraga kuba mushyigikira kandi igihe yabaga atari muri gahunda z’itorero, twabaga turi kumwe. Ibyo byatumaga numva nkunzwe kandi sinigeraga mbabazwa n’igihe yamaraga yita ku itorero.”
9 Niba umwungeri w’Umukristo afite abana, uburyo abahana mu rukundo n’ukuntu abashimira buri gihe, bitanga urugero rwiza abandi babyeyi bashobora gukurikiza (Abefeso 6:4). Mu by’ukuri, urukundo agaragariza abagize umuryango we rwerekana ko icyizere yagiriwe igihe yashyirwagaho binyuze ku mwuka wera ngo abe umwungeri, cyari gifite ishingiro.—1 Timoteyo 3:4, 5.
Mwimakaze amahoro n’ibyishimo binyuriye mu gushyikirana
10. (a) Ni iki gishobora kubangamira amahoro n’ibyishimo mu itorero? (b) Ni ikihe kibazo cyashoboraga kubangamira amahoro mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, kandi se cyakemutse gite?
10 Umwuka wera ushobora gutuma Umukristo ku giti cye agira ibyishimo n’amahoro mu mutima we, ukimakaza amahoro n’ibyishimo mu nteko y’abasaza ndetse no mu itorero ryose. Ariko nanone, kuba abantu badashobora gushyikirana nta cyo bishishanya bishobora kugira ingaruka kuri ibyo byishimo n’ayo mahoro. Umwami Salomo yaranditse ati “aho inama itari imigambi ipfa ubusa, ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa” (Imigani 15:22). Ku rundi ruhande ariko, kugirana imishyikirano izira uburyarya kandi irangwa no kubahana byimakaza amahoro n’ibyishimo. Urugero, igihe ikibazo cyo gukebwa cyari kibangamiye amahoro mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere, inteko nyobozi yari i Yerusalemu yashakishije ubuyobozi bw’umwuka wera. Abo basaza bagiye impaka kuri icyo kibazo cyo gukebwa. Nyuma y’ikiganiro cyatanzwemo ibitekerezo bitandukanye, baje gufata umwanzuro. Bamaze gutangariza amatorero uwo mwanzuro bari bemeranyijweho bose, abavandimwe ‘bishimiye uko guhugurwa’ (Ibyakozwe 15:6-23, 25, 31; 16:4, 5). Bimakaje amahoro n’ibyishimo.
11. Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kwimakaza amahoro n’ibyishimo mu itorero?
11 Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abungeri bimakaza ibyishimo n’amahoro mu itorero igihe bashyikirana neza n’abandi. Mu gihe havutse ibibazo bibangamiye amahoro y’itorero, barahura bakabiganiraho nta wugize icyo akinga abandi. Batega amatwi mu kinyabupfura icyo Imigani 13:10; 18:13). Iyo bamaze gusenga basaba umwuka wera, bafata imyanzuro bashingiye ku mahame ya Bibiliya no ku mabwiriza atangwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47; 1 Abakorinto 4:6). Iyo inteko y’abasaza yafashe umwanzuro ushingiye ku Byanditswe, buri musaza agandukira ubuyobozi bw’umwuka wera ashyigikira uwo mwanzuro, nubwo we yaba atemeranya n’ibyo abenshi mu basaza bemeje. Kwicisha bugufi muri ubwo buryo byimakaza amahoro n’ibyishimo kandi bigaha intama urugero rwiza rw’ukuntu zagendana n’Imana (Mika 6:8). Ese wemera wicishije bugufi imyanzuro ishingiye kuri Bibiliya abungeri mu itorero bafata?
abungeri bagenzi babo bavuga kuri ibyo bibazo (Mujye mwihangana kandi mugaragaze ineza
12. Kuki byari ngombwa ko Yesu agaragaza umuco wo kwihangana no kugira neza mu mishyikirano yagiranaga n’intumwa ze?
12 Yesu yagaragazaga umuco wo kwihangana no kugira neza mu mishyikirano yagiranaga n’intumwa ze, nubwo zakosaga kenshi. Urugero, incuro nyinshi Yesu yagiye agerageza kubumvisha impamvu bagombaga kwicisha bugufi (Matayo 18:1-4; 20:25-27). Nyamara mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, hashize umwanya muto ahaye intumwa ze isomo ryo kwicisha bugufi azoza ibirenge, ‘habyutse impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru’ (Luka 22:24; Yohana 13:1-5). Ese Yesu yaba yarakankamiye intumwa ze? Oya, ahubwo yabafashije gutekereza mu bugwaneza agira ati “umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk’uhereza” (Luka 22:27). Kuba Yesu yarihanganye, akagaragaza umuco wo kugira neza kandi agatanga urugero rwiza, amaherezo byakoze ku mutima intumwa ze.
13, 14. Ni ryari abungeri bagomba kugaragaza ubugwaneza mu buryo bwihariye?
13 Mu buryo nk’ubwo, bishobora kuba ngombwa ko umwungeri w’Umukristo aha umuntu inama incuro nyinshi ku kintu runaka kitagenda neza. Uwo mwungeri ashobora kumva arakariye uwo muntu. Ariko kandi, iyo azirikanye intege nke ze mu gihe ‘acyaha abica gahunda,’ ubwo aba ashobora kugaragariza uwo muvandimwe we umuco wo kwihangana no kugira neza. Iyo abigenje atyo, aba yiganye Yesu na Yehova, bo bagaragariza iyo mico Abakristo bose, hakubiyemo n’abungeri.—1 Abatesalonike 5:14; Yakobo 2:13.
14 Rimwe na rimwe, bishobora kuba ngombwa ko abungeri batanga inama zitajenjetse baziha umuntu wakoze icyaha gikomeye. Niba uwo muntu adashaka kwihana, abungeri bagomba kumuca mu itorero (1 Abakorinto 5:11-13). Nubwo byaba ari uko bimeze ariko, uburyo bitwara kuri uwo muntu bigaragaza ko banga icyaha ariko batanga umunyabyaha (Yuda 23). Iyo abungeri bagaragaje ubugwaneza, bishobora gutuma intama yatannye amaherezo igaruka mu mukumbi mu buryo bworoshye.—Luka 15:11-24.
Ibikorwa byiza bishingiye ku kwizera
15. Ni mu buhe buryo bumwe abungeri bigana kugira neza kwa Yehova, kandi se ni iki gituma babikora?
15 “Uwiteka agirira neza bose,” ndetse n’abadashimira ku bw’ibyo abakorera (Zaburi 145:9; Matayo 5:45). Kugira neza kwa Yehova kugaragazwa cyane n’ukuntu yohereza abantu be kujya kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubwami” (Matayo 24:14). Abungeri bigana kugira neza kw’Imana mu gihe bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza. Ni iki gituma bashyiraho iyo mihati idacogora? Babiterwa no kwiringira cyane Yehova n’amasezerano ye.—Abaroma 10:10, 13, 14.
16. Ni mu buhe buryo abungeri ‘bagirira neza’ intama?
16 Uretse kuba abungeri bagirira abantu “bose neza” binyuriye ku murimo wo kubwiriza, bafite n’inshingano yo kugirira bose neza “cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Uburyo bumwe babikoramo ni ukubasura mu rwego rwo kuragira umukumbi. Hari umusaza wagize ati “nishimira cyane gusura abantu mu rwego rwo kuragira umukumbi. Bituma mbona uburyo bwo gushimira abavandimwe na bashiki bacu imihati bashyiraho, kandi nkabafasha kumva ko umurimo bakora wishimirwa.” Hari igihe abungeri bashobora kugira umuntu inama ku birebana n’ukuntu yarushaho kunoza umurimo akorera Yehova. Mu kubigenza batyo, abungeri bareba kure bigana intumwa Pawulo. Zirikana ukuntu yabwiye abavandimwe b’i Tesalonike amagambo akora ku mutima, agira ati “ibyanyu tubyiringijwe n’Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora” (2 Abatesalonike 3:4). Amagambo nk’ayo akora ku mutima intama zisanzwe zikunda gukora ibyiza, bigatuma ‘zumvira abaziyobora’ (Abaheburayo 13:17). Mu gihe usuwe n’abungeri baje kugutera inkunga mu rwego rwo kuragira umukumbi, kuki utabashimira?
Kugwa neza bisaba no kwirinda
17. Ni irihe somo Petero yigiye kuri Yesu?
17 Yesu yagwaga neza ndetse no mu gihe habaga hari ikimubabaje (Matayo 11:29). Igihe yagambanirwaga agafatwa, yagaragaje umuco w’ubugwaneza no kwirinda. Petero yarahubutse akura inkota maze amurwanaho. Ariko Yesu yaramwibukije ati “mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basaga legiyoni cumi n’ebyiri?” (Matayo 26:51-53; Yohana 18:10). Iryo somo Petero yararyumvise neza kandi nyuma yaje kwibutsa Abakristo ati ‘Kristo yarabababarijwe abasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. Yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha.’—1 Petero 2:21-23.
18, 19. (a) Ni ryari abungeri bagomba kugaragaza umuco wo kugwa neza no kwirinda mu buryo bwihariye? (b) Ni ibihe bibazo tuzasuzuma ubutaha?
18 Mu buryo nk’ubwo, abungeri baragira neza umukumbi bagaragaza umuco w’ubugwaneza ndetse no mu gihe hari ubakoreye ibintu bidahwitse. Urugero, bashobora kugerageza gufasha umuntu mu itorero ariko ntabyitabire neza. Hari igihe uwo muntu ukeneye gufashwa aba afite intege nke mu buryo bw’umwuka, nuko bamugira inama akabasubiza “amagambo yicana nk’inkota” (Imigani 12:18). Ariko kandi, kimwe na Yesu, abungeri ntibamwuka inabi cyangwa ngo bamwihimureho. Ahubwo bagaragaza umuco wo kwifata kandi bagakomeza kugaragaza urukundo rwa kivandimwe kuko bishobora gufasha uwo muntu ukeneye kwitabwaho (1 Petero 3:8, 9). Ese hari amasomo ukura ku rugero abasaza batanga, nawe ukagaragaza umuco wo kugwa neza no kwirinda mu gihe uhawe inama?
19 Nta gushidikanya, Yehova na Yesu bishimira imihati abungeri babarirwa mu bihumbi bashyiraho bemera kuragira umukumbi ku isi hose. Nanone Yehova n’Umwana we bakunda cyane abakozi b’imirimo babarirwa mu bihumbi bafasha abasaza mu ‘gukorera abera’ (Abaheburayo 6:10). Ariko se, kuki bamwe mu bavandimwe babatijwe batinya kwifuza “umurimo mwiza” (1 Timoteyo 3:1)? Kandi se ni gute Yehova atoza abo yashyizeho ngo babe abasaza? Ibi bibazo bizasuzumwa mu ngingo ikurikira.
Mbese uribuka?
• Bumwe mu buryo abungeri bagaragarizamo intama urukundo ni ubuhe?
• Ni gute abagize itorero bose bashobora kwimakaza amahoro n’ibyishimo?
• Kuki abungeri bihangana kandi bakagaragaza ineza mu gihe batanga inama?
• Ni mu buhe buryo abasaza bagaragaza umuco wo kugwa neza no kwizera?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abasaza bakorera itorero babitewe n’urukundo
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Nanone bamarana igihe n’imiryango yabo bidagadura . . .
. . . no mu murimo wo kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Iyo abasaza bashyikirana neza hagati yabo byimakaza amahoro n’ibyishimo mu itorero