Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gusobanukirwa impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho byahinduye ubuzima bwanjye

Gusobanukirwa impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho byahinduye ubuzima bwanjye

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Gusobanukirwa impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho byahinduye ubuzima bwanjye

BYAVUZWE NA HARRY PELOYAN

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? Icyo kibazo cyari cyarambujije amahwemo kuva nkiri umwana muto. Ababyeyi banjye bakoranaga umwete, ari inyangamugayo kandi bakita ku cyatuma umuryango umererwa neza. Icyakora data ntiyashishikazwaga n’iby’idini keretse mama, uretse ko na we bitari cyane. Ni yo mpamvu batashoboraga kunsubiza icyo kibazo.

ICYO kibazo narushijeho kucyibaza mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe nari mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirwanira mu mazi, ndetse na nyuma y’aho. Namazemo imyaka irenga itatu. Intambara irangiye, nahawe akazi ko gukora ku bwato bwari bujyanye imfashanyo mu Bushinwa. Namazeyo hafi umwaka, maze nibonera uburyo abantu benshi bababara cyane.

Ubusanzwe Abashinwa ni abantu bakorana umwete kandi b’abanyabwenge. Ariko abenshi muri bo bahuye n’ibibazo by’ubukene ndetse n’urugomo batewe n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Nababajwe by’umwihariko n’abana wabonaga ari beza, ariko ugasanga abenshi barya nabi kandi bambaye ubucocero. Abo bana bajyaga baza gusabiriza, iyo ubwato twabaga turimo bwegeraga ku nkombe.

Nibazaga impamvu abantu bababara

Navutse mu mwaka wa 1925, muri leta ya Californie yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari na ho narerewe. Nta hantu na hamwe nari narigeze mbona imibereho nk’iyo yo mu Bushinwa. Ni yo mpamvu incuro nyinshi nibazaga nti ‘niba hariho Umuremyi ushobora byose, kuki areka imimerere nk’iyo ikagera ku bantu benshi, cyane cyane abana b’inzirakarengane?’

Nanone naribazaga nti “ese niba Imana ibaho koko, kuki yaretse ibintu birimburwa, abantu bakicwa ari benshi, urupfu n’imibabaro bikagera ku bantu mu gihe cy’ibinyejana byinshi? Kuki yemeye ko ibintu nk’ibyo bigera ku bantu cyane cyane mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose yaguyemo abantu barenga miriyoni 50? Kuki muri iyo ntambara abantu babaga bahuje idini bicanaga, babishishikarijwe n’abakuru b’amadini yabo, bapfa ko batari bahuje ubwenegihugu?”

Uko nakoze telesikope

Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga mu mwaka wa 1939 abantu benshi cyane bakicwa, numvaga ko Imana ishobora kuba itabaho. Nyuma yaho, igihe nari mu mashuri yisumbuye turimo twiga isomo rya siyansi, buri munyeshuri yasabwe guhanga igikoresho cyo mu rwego rwa siyansi. Kubera ko nashishikazwaga na siyansi yiga iby’inyenyeri, natangiye gukora telesikope nini yari ifite indorerwamo ya santimetero 20 z’umurambararo.

Kugira ngo nkore iyo telesikope, nafashe ikirahuri gifite santimetero 2,5 z’umubyimba n’uburebure bwa santimetero 20, ngishyira umuntu ukata ibirahuri aragikata agihindura uruziga. Ubwo natangiye akazi katoroshye ko kugifukura. Muri icyo gihembwe, igihe cyose nabaga ntagiye ku ishuri ni byo nabaga mpugiyemo. Ndangije gufukura iyo ndorerwamo, nayishyize mu cyuma kimeze nk’itiyo ndende maze nshyira muri iyo telesikope utundi turahuri duto tugiye turutanwa, umuntu areberamo.

Maze kurangiza iyo telesikope, narayifashe ku ncuro ya mbere njya hanze nijoro nta kwezi guhari kandi ikirere gikeye, nyerekeza aho nabonaga inyenyeri maze mbona inyenyeri, izuba n’imibumbe irigaragiye. Natangajwe n’ukuntu mu kirere hari imibumbe myinshi cyane ndetse n’ukuntu igendera kuri gahunda. Narushijeho gutangara igihe nasobanukirwaga ko burya ibyo nibwiraga ko ari “inyenyeri imwe imwe” bitari byo ahubwo ko ari amatsinda manini y’inyenyeri, muri yo hakaba harimo itsinda ryitwa Inzira y’Amata, ari ryo tsinda ry’inyenyeri isi dutuye irimo. Buri tsinda ry’inyenyeri rigizwe n’inyenyeri zibarirwa muri za miriyari.

Naratekereje nti “mu by’ukuri, ibi bintu byose ntibyabayeho gutya gusa. Ibintu bigendera kuri gahunda, ntibishobora kubaho mu buryo bw’impanuka. Ibiri mu isanzure ry’ikirere bigendera kuri gahunda ihambaye ku buryo nta wahakana ko byakozwe n’umuhanga wo mu rwego rwo hejuru. Ibyo ari byo byose ubanza Imana iriho!” Ibyo nabonye nifashishije telesikope byatumye nisubiraho mpindura imitekerereze itagoragozwa nari mfite y’uko Imana itabaho.

Narongeye ndibaza nti “niba se koko hariho Imana ifite imbaraga nyinshi n’ubwenge bwinshi bwo kurema ibi bintu byose bitangaje biri mu isanzure ry’ikirere, ntishobora kuvanaho imimerere ibabaje iri ku isi? Kuki yemeye ko ibi bintu byose biteye agahinda bibanza kubaho? Iyo nabazaga ibyo bibazo abitwa ko basenga, ntibampaga ibisubizo binyuze.

Maze kurangiza amashuri yisumbuye, namaze imyaka runaka muri kaminuza, hanyuma njya mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi. Ariko kandi, abari bashinzwe kwigisha iby’idini mu gisirikare na bo ntibashoboye kunsubiza ibibazo nibazaga. Incuro nyinshi abanyamadini barambwiraga, bati “erega iby’Imana ni amayobera matagatifu!”

Nakomeje gushakisha ibisubizo by’ibibazo nibazaga

Maze kuva mu Bushinwa, nakomeje kwibaza impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho. Byakomeje kumbuza amahwemo, cyane cyane igihe nabonaga imva z’abasirikare mu birwa bitandukanye twaruhukiragaho, twambuka inyanja ya Pasifika tugaruka mu gihugu cyacu. Izo mva hafi ya zose zabaga ari iz’abasore babaga barapfuye bakenyutse.

Ngeze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nasezerewe mu ngabo hanyuma njya kurangiriza umwaka nari nshigaje muri Kaminuza ya Harvard mu mujyi wa Cambridge uri muri leta ya Massachusetts. Ndangije uwo mwaka, nahawe impamyabumenyi ariko sinasubira iwacu muri leta ya Californie. Nafashe umwanzuro wo kuguma mu Burasirazuba mu gihe runaka, kugira ngo ngerageze gushakisha ibisubizo by’ibibazo nibazaga. Niyemeje kujya mu mujyi wa New York wabagamo amadini menshi, kugira ngo nzajye nteranira mu madini amwe n’amwe maze numve inyigisho zayo.

Igihe nari mu mujyi wa New York, mama wacu witwa Isabel Kapigian yantumyeho ngo nze kwibera iwe. We n’abakobwa be babiri ari bo Rose na Ruth bari Abahamya ba Yehova. Kubera ko numvaga imyizerere yabo itanshishikaje, natangiye kujya nteranira mu yandi madini nkaganira n’abayoboke bayo kandi ngasoma ibitabo byabo. Nakundaga kubabaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho, ariko na bo ntibari bayizi. Nuko nongera gufata umwanzuro w’uko Imana ishobora kuba itabaho.

Uko nabonye ibisubizo by’ibibazo nibazaga

Ubwo noneho nasabye mama wacu n’abakobwa be bimwe mu bitabo byabo, kugira ngo mbisome menye imyizerere y’Abahamya ba Yehova. Igihe nasomaga ibitabo bari bampaye, nahise mbona ko inyigisho z’Abahamya zitandukanye cyane n’iz’andi madini. Nabonye ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya kandi byaranyuze pe! Mu gihe gito, ikibazo nibazaga cyo kumenya impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho nari maze kukibonera igisubizo.

Uretse kuba baransubizaga bashingiye kuri Bibiliya, nabonye Abahamya ba Yehova banashyira mu bikorwa ibyo biga. Urugero, nabajije mama wacu uko abasore b’Abahamya ba Yehova bo mu Budage bitwaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Naramubajije nti “ese bagiye mu ngabo z’u Budage? Ese na bo bakoreshaga indamukanyo ya Hitileri bakanaramutsa ibendera ry’Abanazi?” Yanshubije ko ibyo byose batigeze babikora. Yanambwiye ko kubera ko banze kugira aho babogamira, boherejwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa kandi ko abenshi biciwe muri ibyo bigo. Yansobanuriye ko mu ntambara, Abahamya ba Yehova aho bari hose nta ruhande babogamiyeho. Ndetse no mu bihugu bigendera kuri demokarasi, Abahamya ba Yehova barafunzwe kubera ko nta ruhande bari babogamiyeho.

Hanyuma mama wacu yansabye gusoma muri Yohana 13:35, hagira hati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Yavuze ko Abakristo nyakuri bo mu bihugu byose bagomba kurangwa n’icyo kimenyetso cy’urukundo. Ntibagombye kugaragara mu mpande zihanganye mu ntambara barimo bicana bitewe n’uko badahuje ubwenegihugu. Yarambajije ati “uko utekereza se, urumva Yesu n’abigishwa be bari kugera ubwo bifatanya mu ntambara z’abategetsi b’Abaroma, bagatangira kwicana hagati yabo?”

Yarongeye arambwira ngo nsome muri 1 Yohana 3:10-12, hagira hati “iki ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana. . . . Dukundane tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we.”

Ibyo Bibiliya ivuga birumvikana. Abakristo nyakuri barakundana nubwo baba bakomoka mu bihugu bitandukanye. Ku bw’ibyo, ntibashoboraga na rimwe kwica bagenzi babo bahuje ukwizera cyangwa ngo bice undi muntu uwo ari we wese. Ni yo mpamvu Yesu yerekeje ku bigishwa be agira ati “si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.”—Yohana 17:16.

Namenye impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho

Nyuma y’igihe gito, namenye ko Bibiliya isobanura impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Isobanura ko Imana yaremye ababyeyi bacu ba mbere batunganye, ikabashyira mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 1:26; 2:15). Yanabahaye impano y’agaciro ari wo mudendezo wo kwihitiramo ikibanogeye. Ariko bagombaga gukoresha uwo mudendezo neza bakamenya ko nibawukoresha nabi, bazagerwaho n’ingaruka. Iyo bumvira Imana n’amategeko yayo bari gukomeza kuba muri paradizo batunganye. Bari kuzagenda bagura imbibi zayo, kugeza igihe isi yose yari kuzahindukira paradizo. Bari kuzabyara abana batunganye ku buryo nyuma y’igihe isi yose yari kuzahinduka paradizo ihebuje, ituwe n’abantu batunganye kandi bishimye.—Itangiriro 1:28.

Ariko kandi, mu gihe Adamu na Eva bari guhitamo kwigenga bakanga kuyoborwa n’Imana, bari gutakaza ubutungane (Itangiriro 2:16, 17). Ikibabaje ni uko abo babyeyi bacu ba mbere bakoresheje nabi umudendezo bari bafite bagahitamo kutayoborwa n’Imana. Bashutswe n’ikiremwa cy’umwuka cyigometse ari cyo cyaje kwitwa Satani Umwanzi. Satani yararikiye ugusenga kwari kugenewe Imana yonyine kandi yanga kuyoborwa na yo.—Itangiriro 3:1-19; Ibyahishuwe 4:11.

Ni yo mpamvu Satani yahise aba “imana y’iki gihe” (2 Abakorinto 4:4). Bibiliya igira iti “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Nanone Yesu yise Satani “umutware w’ab’iyi si” (Yohana 14:30). Kuba Satani n’ababyeyi bacu ba mbere batarumviye byatumye kudatungana, urugomo, urupfu, agahinda ndetse n’imibabaro bigera ku bantu bose.—Abaroma 5:12.

“Ntibiri mu muntu”

Kugira ngo Imana igaragaze ko abantu batagendeye ku mategeko y’Umuremyi nta cyo bashobora kugeraho, yarabaretse bamara imyaka ibarirwa mu bihumbi bagerwaho n’ingaruka zo kutumvira amategeko yayo. Ibyabaye muri iyo myaka yose byatumye abantu bibonera ukuri kw’amagambo yo muri Bibiliya agira ati “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze. Uwiteka, umpane.”—Yeremiya 10:23, 24.

Ubu rero nyuma y’iyo myaka yose, byaragaragaye ko abantu badashobora kwitegeka batisunze Imana. Ni yo mpamvu Imana yateganyije kuzarimbura abantu bayigometseho, bakanga no gukurikiza amategeko yayo.

Imana yaduteganyirije igihe kizaza gishimishije cyane

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko vuba aha Imana igiye kuvanaho iyi si irangwa n’urugomo. Bibiliya igira iti “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, . . . Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.

Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44, bugira buti ‘ku ngoma z’abo bami [ubwoko bw’ubutegetsi bwose buriho muri iki gihe], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose.’ Abantu ntibazongera gutegeka. Isi yose izategekwa n’Ubwami bw’Imana. Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, isi yose izahinduka paradizo abantu bose batungane kandi bagire ibyishimo iteka ryose. Bibiliya itanga isezerano rigira riti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). Mbega igihe kizaza gishimishije Imana yaduteganyirije!

Nahinduye ubuzima

Maze kubona ibisubizo by’ibibazo nibazaga, nahinduye ubuzima. Kuva icyo gihe nifuje gukorera Imana no gufasha abandi gusobanukirwa impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Nasobanukiwe uburemere bw’amagambo ari muri 1 Yohana 2:17, agira ati “kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.” Nifuzaga cyane kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya Imana yasezeranyije. Niyemeje kuguma i New York kandi ntangira kwifatanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri uwo mujyi. Kandi hari ibintu byiza nabonye igihe nafashaga abandi kumenya ibyo nari narize.

Mu mwaka wa 1949 ni bwo namenyanye na Rose Marie Lewis. We na nyina witwaga Sadie, bakuru be babiri hamwe na barumuna be bane, bose bari Abahamya ba Yehova. Rose yakoreraga Imana ari umubwiriza w’igihe cyose. Yari afite imico myiza ku buryo nahise mukunda. Twashyingiranywe muri Kamena 1950 maze tuguma mu mujyi wa New York. Twishimiraga umurimo twakoraga kandi tukanezezwa n’ibyiringiro byo kuzaba mu isi nshya y’Imana.

Mu mwaka wa 1957, jye na Rose Marie twatumiriwe gukorera umurimo w’igihe cyose ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn muri leta ya New York. Muri Kamena 2004 twizihije isabukuru y’imyaka 54 twari tumaze dushyingiranywe, 47 muri yo tukaba twari tuyimaze ku cyicaro gikuru i Brooklyn. Iyo myaka yose twakoreye Yehova, twabonye imigisha aho twakoranaga na bagenzi bacu duhuje ukwizera babarirwa mu bihumbi.

Ikintu cyambabaje kurusha ibindi byose

Ikibabaje ariko, mu ntangiriro z’Ukuboza 2004, Rose Marie baramusuzumye basanga arwaye kanseri mu gihaha. Abahanga mu by’ubuvuzi bemeje ko icyo gihaha kigenda kirushaho kuremba kandi ko bagomba kumubaga bakakivanamo. Yabazwe mu mpera z’Ukuboza. Nyuma y’icyumweru, muganga wari wamubaze yaje mu bitaro mu cyumba nari ndwarijemo Rose maze aramubwira ati “Rose Marie, itahire wakize!”

Ariko Rose Marie amaze iminsi mike atashye, yatangiye kuribwa mu nda cyane no kubabara umubiri wose. Yakomeje kuribwa hanyuma asubira kwisuzumisha kwa muganga. Byaje kugaragara ko kubera impamvu runaka batamenye, amaraso yo muri zimwe mu nyama zo mu nda z’ingirakamaro cyane yajyaga avura. Ibyo byatumaga azamo utuntu tumeze nk’utubumbe, bityo umwuka wa ogisijeni ntugere muri izo ngingo. Abaganga bakoresheje imiti yose umuntu ashobora kubona kugira ngo bamuvure akire, ariko biba iby’ubusa. Nyuma y’ibyumweru bike, ni ukuvuga ku itariki ya 30 Mutarama 2005, umukunzi wanjye yarapfuye. Ngicyo ikintu cyanshenguye umutima kurusha ibindi byose nahuye na byo mu buzima bwanjye bwose.

Icyo gihe nari mfite imyaka igera kuri 80, kandi mu mibereho yanjye yose nari narabonye abantu benshi bababara. Ariko agahinda nagize icyo gihe kari kenshi cyane. Nk’uko Bibiliya ibivuga, jye na Rose Marie twari “umubiri umwe” (Itangiriro 2:24). Nari narabonye abandi bababara kandi iyo incuti n’abavandimwe bapfaga nanjye narababaraga. Ariko igihe Rose yapfaga, byabaye ibindi bindi; nashenguwe n’agahinda kenshi cyane kandi nakamaranye igihe kirekire. Ubu noneho nsobanukiwe neza ukuntu abagiye bapfusha ababo bakundaga bagiraga agahinda kenshi.

Icyakora kuba narasobanukiwe impamvu Imana ireka imibabaro ibaho ndetse n’ukuntu izavanwaho byarankomeje. Muri Zaburi 34:19 hagira hati “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse, kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.” Igifasha umuntu kwihanganira imibabaro, ni ukumenya ko Bibiliya yigisha ko hazabaho umuzuko, ko abari mu mva bazongera kubaho kandi bakaba bashobora kuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana. Mu Byakozwe 24:15, havuga ko “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Rose Marie yakundaga Imana cyane. Niringiye ko uko yayikundaga ari ko na yo yamukundaga kandi ko izamuzirikana, ikazamuzura igihe nikigera kandi nizeye ko ari vuba aha.—Luka 20:38; Yohana 11:25.

Nubwo umuntu agira agahinda kenshi iyo apfushije uwo yakundaga, azishima cyane namubona azutse. (Mariko 5:42). Ijambo ry’Imana ritanga isezerano rigira riti “abawe bapfuye bazaba bazima. . . . Ubutaka buzajugunya [buzarekura] abapfuye” (Yesaya 26:19). Abenshi mu “bakiranutsi” bavugwa mu Byakozwe 24:15 bashobora kuzazuka mbere. Mbega ukuntu bizaba ari byiza! Kandi muri abo bazazuka harimo na Rose Marie. Mbega ukuntu abamukundaga bazamwakirana ubwuzu! Mbega ukuntu kuzaba mu isi itarangwamo imibabaro bizaba bishimishije!

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Igihe nari mu Bushinwa niboneye ukuntu abantu bababara

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Kuva mu mwaka wa 1957, natangiye gukora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Nashyingiranywe na Rose Marie mu wa 1950

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ku isabukuru y’imyaka 50 twari tumaze dushyingiranywe mu mwaka wa 2000