Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwigane urugero rwa Yesu mwita ku bakene

Mwigane urugero rwa Yesu mwita ku bakene

Mwigane urugero rwa Yesu mwita ku bakene

UBUKENE no gukandamizwa bisa n’ibyatangiranye n’amateka y’abantu. Nubwo mu Mategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli harimo itegeko ryo kurinda abakene no kuborohereza mu mibabaro, incuro nyinshi iryo tegeko ntiryubahirizwaga (Amosi 2:6). Umuhanuzi Ezekiyeli yanenze uburyo abakene bafatwaga. Yaravuze ati “abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n’indushyi, n’uwigendera bakamurenganya.”—Ezekiyeli 22:29.

Igihe Yesu yari ku isi na bwo abakene bafatwaga batyo. Abayobozi b’amadini ntibitaga na busa ku bakene. Bibiliya ivuga ko abo bayobozi ‘bakundaga ubutunzi’ kandi ko ‘baryaga ingo z’abapfakazi.’ Nanone kandi bahangayikishwaga no kubahirizwa kw’imigenzo yabo kuruta uko bahangayikishwaga n’abageze mu za bukuru n’abakene (Luka 16:14; 20:47; Matayo 15:5, 6). Birashishikaje kubona mu mugani wa Yesu w’Umusamariya mwiza, umutambyi n’Umulewi barabonye umuntu wari wakomerekejwe, bakinyurira ku rundi ruhande rw’umuhanda, aho kumwegera ngo bamufashe.—Luka 10:30-37.

Yesu yitaga ku bakene

Inkuru zo mu Mavanjiri zivuga iby’ubuzima bwa Yesu, zigaragaza ko yari asobanukiwe neza ingorane abakene bahuraga na zo kandi agahangayikishwa cyane n’ibyo babaga bakeneye. Nubwo Yesu yari yarabaye mu ijuru, yisize ubusa aba umuntu kandi ‘ahinduka umukene ku bwacu’ (2 Abakorinto 8:9). Igihe Yesu yabonaga imbaga y’abantu, ‘yarabababariye, kuko bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri’ (Matayo 9:36). Inkuru ivuga uko Yesu yitegereje umupfakazi w’umukene, igaragaza ko atatangajwe n’impano zitubutse z’abakire bari batanze “ibibasagutse,” ahubwo ko yatangajwe n’impano y’udufaranga duke cyane twatanzwe n’umupfakazi w’umukene. Ibyo uwo mupfakazi yakoze byakoze Yesu ku mutima kubera ko uwo mupfakazi ‘mu bukene bwe, yatuye ibyo yari atezeho amakiriro.’—Luka 21:4.

Yesu ntiyumvaga agiriye abakene impuhwe gusa, ahubwo yanahangayikishwaga n’ibyo babaga bakeneye mu buryo bwihariye. We n’abigishwa be bari bafite agasanduku bashyiragamo amafaranga bafashishaga Abisirayeli b’abakene (Matayo 26:6-9; Yohana 12:5-8; 13:29). Yesu yateye inkunga abifuzaga kuba abigishwa be ko bagomba kumenya ko bafite inshingano yo kwita ku bakene. Yabwiye umutware w’umusore wari umutunzi ati “ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” Kuba uwo musore yaranze guhara ubutunzi bwe, byagaragaje ko yakundaga ubutunzi cyane kurusha uko yakundaga Imana na bagenzi be. Bityo, ntiyari afite imico umuntu asabwa kugira ngo abe umwigishwa wa Yesu.—Luka 18:22, 23.

Abigishwa ba Kristo bita ku bakene

Yesu amaze gupfa, intumwa ze n’abandi bigishwa be bakomeje kwita ku bakene bari muri bo. Ahagana mu mwaka wa 49, intumwa Pawulo yahuye na Yakobo, Petero na Yohana, baganira ibirebana n’inshingano Pawulo yari yarahawe n’Umwami Yesu Kristo yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Bumvikanye ko Pawulo na Barinaba bakwiriye kujya kubwiriza “mu banyamahanga,” bakibanda mu batakebwe. Ariko Yakobo na bagenzi be basabye Pawulo na Barinaba “kwibuka abakene” kandi ibyo Pawulo ‘yari asanzwe afite umwete wo kubikora.’—Abagalatiya 2:7-10.

Ku ngoma y’Umwami w’abami witwaga Kilawudiyo, hateye inzara iyogoza uturere dutandukanye twari tugize ubwami bw’Abaroma. Ibyo byatumye Abakristo bo muri Antiyokiya “bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe. Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.”—Ibyakozwe 11:28-30.

Muri iki gihe na bwo, Abakristo b’ukuri bazi ko abigishwa ba Yesu bagomba kwita ku bakene, cyane cyane bagenzi babo bahuje ukwizera (Abagalatiya 6:10). Ni yo mpamvu bita kuri bagenzi babo badashobora kubona iby’ibanze bikenerwa mu buzima. Urugero, mu mwaka wa 1998, amapfa yayogoje akarere kanini k’amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Brezili. Izuba ryaracanye, umuceri, ibishyimbo n’ibigori ntibyera bituma hatera inzara yageze hafi mu duce twose. Mu myaka 15 ishize, iyo ni yo nzara ikaze cyane kurusha izindi zose yabayeho. Mu duce tumwe na tumwe, kubona n’amazi meza yo kunywa byari bigoye. Abahamya ba Yehova bo mu tundi turere tw’igihugu bahise bashyiraho komite z’ubutabazi kandi mu gihe gito bari bamaze gukusanya amatoni n’amatoni y’ibyokurya no kwishyura amafaranga yo kubitwara.

Abahamya batangaga izo mfashanyo baranditse bati “dushimishijwe cyane no kuba dufashije abavandimwe bacu, ahanini tukaba dushimishijwe cyane n’uko twizeye neza ko byashimishije umutima wa Yehova. Ntitwigera twibagirwa amagambo yo muri Yakobo 2:15, 16.” Iyo mirongo yo muri Bibiliya igira iti niba hari ‘mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati “genda amahoro ususuruke uhage,” ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?’

Mu itorero rimwe ry’Abahamya ba Yehova riri mu mujyi wa São Paulo, Umuhamya woroheje kandi ugira ishyaka ariko akaba ari umukene, yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo abone ikimutunga. Yagize ati “nubwo mbaho mu bukene, ubutumwa bwo muri Bibiliya bwatumye ubuzima bwanjye bugira intego. Iyo ntagira ubufasha nahawe na bagenzi banjye b’Abahamya, sinzi uko nari kumera.” Uwo Mukristokazi urangwa n’ishyaka yari yarigeze gukenera kubagwa ariko abura amafaranga yo kwishyura ibitaro. Icyo gihe, abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bo mu itorero rye ni bo bamwishyuriye ibitaro. Abakristo b’ukuri bo hirya no hino ku isi bafasha bagenzi babo bakennye.

Nubwo ibikorwa nk’ibyo bishimisha, biragaragara ko iyo mihati ivuye ku mutima Abakristo bashyiraho itazakuraho ubukene burundu. Nubwo ibihugu by’ibihangange n’imiryango mpuzamahanga ikomeye itanga imfashanyo hari icyo byagezeho mu kurwanya ubukene, ntibyashoboye gukemura burundu ikibazo cy’ubukene kimaze igihe kirekire cyane. Ni yo mpamvu ibyo bituma havuka ikibazo kigira kiti “ni iki kizavanaho burundu ikibazo cy’ubukene hamwe n’ibindi bibazo byugarije abantu?”

Inyigisho zo muri Bibiliya zitanga ubufasha burambye

Inkuru zo mu Mavanjiri zivuga ko buri gihe Yesu Kristo yafashaga abakene cyangwa ababaga bafite ibindi bibazo (Matayo 14:14-21). Ariko se ni uwuhe murimo Yesu yitagaho cyane kurusha iyindi? Igihe kimwe Yesu yari yamaze igihe runaka afasha abakene, hanyuma abwira abigishwa be ati ‘tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho.’ Kuki Yesu yaretse ibyo gukiza abarwayi no gufasha abakene kugira ngo asubire mu murimo we wo kubwiriza? Yabisobanuye agira ati “kuko [kubwiriza] ari byo byanzanye” (Mariko 1:38, 39; Luka 4:43). Nubwo Yesu yabonaga ko gufasha abakene byari ngombwa, yabonaga ko kubwiriza ibihereranye n’Ubwami bw’Imana ari byo mbere na mbere byamuzanye.—Mariko 1:14.

Kubera ko Bibiliya itera Abakristo inkunga yo ‘kugera ikirenge mu cya [Yesu],’ Abakristo bo muri iki gihe bafite ubuyobozi bukwiriye bubafasha kumenya ibyo bagomba gushyira mu mwanya wa mbere mu gihe bafasha abandi (1 Petero 2:21). Kimwe na Yesu, baha ubufasha ababukeneye. Ariko nanone, kimwe na Yesu, babona ko kwigisha ubutumwa bwo muri Bibiliya buvuga ibihereranye n’Ubwami bw’Imana ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere (Matayo 5:14-16; 24:14; 28:19, 20). Ariko se, kuki kubwiriza ubutumwa bwo mu Ijambo ry’Imana ari byo bigomba kuza mbere y’ibindi bikorwa byose byo gufasha abandi?

Ingero z’ibyabaye ku bantu bo hirya no hino ku isi, zigaragaza ko iyo umuntu asobanukiwe amahame y’ingenzi yo muri Bibiliya kandi akayakurikiza, aba afite uburyo bwo guhangana n’ibibazo ahura na byo mu mibereho ya buri munsi, hakubiyemo n’ubukene. Ikindi kandi, ubutumwa buvuga iby’Ubwami bw’Imana bubwirizwa n’Abahamya ba Yehova muri iki gihe, buha abantu ibyiringiro by’igihe kizaza. Ibyo byiringiro bituma umuntu yumva ashaka gukomeza kubaho nubwo yaba ari mu mimerere igoye cyane (1 Timoteyo 4:8). Ibyo byiringiro ni ibihe?

Ku birebana n’igihe kizaza, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko “nk’uko [Imana] yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Iyo Bibiliya ivuga “isi,” rimwe na rimwe iba yerekeza ku bantu baba ku isi (Itangiriro 11:1). Bityo rero, “isi nshya” ikiranuka twasezeranyijwe ni umuryango w’abantu bemerwa n’Imana. Nanone kandi, Ijambo ry’Imana ridusezeranya ko mu gihe cy’Ubwami bwa Kristo, abazaba bemerwa n’Imana bazahabwa impano y’ubuzima bw’iteka kandi bakazagira ubuzima bushimishije muri paradizo ku isi (Mariko 10:30). Iyo migisha ihebuje yo mu gihe kizaza izagera ku bantu bose hakubiyemo n’abakene. Mu iyo “si nshya,” ikibazo cy’ubukene kizakemuka burundu.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 7]

NI GUTE YESU “AZAKIZA UMUKENE”?—Zaburi 72:12

UBUTABERA: ‘Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu, azakiza abana b’abakene, kandi azavunagura umunyagahato’ (Zaburi 72:4). Mu gihe Kristo azaba ategeka isi, ubutabera buzagera ku bantu bose. Icyorezo cya ruswa gituma ibihugu bifite ubushobozi bwo kuba byakira bihera mu bukene, ntikizongera kubaho.

AMAHORO: ‘Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha, kandi hazabaho amahoro menshi, kugeza aho ukwezi kuzashirira’ (Zaburi 72:7). Impamvu ahantu henshi ku isi hari ubukene, ni uko hahora intambara n’amakimbirane. Yesu azazana amahoro menshi ku isi akuraho intambara n’amakimbirane, izo zikaba ari zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma habaho ubukene.

IMPUHWE: ‘Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo, kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye’ (Zaburi 72:12-14). Aboroheje, abakene n’abakandamizwa bazaba bagize umuryango w’abantu bunze ubumwe kandi bishimye, bayobowe n’Umwami Yesu Kristo.

UBURUMBUKE: ‘Hazabaho amasaka menshi mu gihugu’ (Zaburi 72:16). Mu gihe cy’ubwami bwa Kristo, hazaba hariho ibintu byose umuntu yakenera mu buzima. Muri iki gihe, inzara no kubura ibyokurya bihagije ahanini ni byo biteza ubukene. Icyo gihe ibura ry’ibiribwa n’inzara ntibizongera kwibasira abantu nk’uko bimeze muri iki gihe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Yesu yitaga mu buryo bwihariye ku byo abakene babaga bakeneye

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro nyakuri