Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntugire ubwoba Yehova ari kumwe nawe!

Ntugire ubwoba Yehova ari kumwe nawe!

Ntugire ubwoba Yehova ari kumwe nawe!

HASHIZE igihe gito gusa baturikije ibisasu bya kirimbuzi ku ncuro ya mbere, umuhanga mu bya siyansi witwa Harold C. Urey, wanahawe igihembo cyitiriwe Nobeli, yavuze iby’igihe kiri imbere agira ati “tuzajya turya dufite ubwoba, turyame dufite ubwoba, tubeho dufite ubwoba kandi dupfe dufite ubwoba.” Muri iki gihe, nyuma y’imyaka 50 abivuze, isi dutuye yuzuye ubwoba kandi ni mu gihe! Buri munsi, ibinyamakuru bitangaza inkuru zikura umutima zivuga iby’iterabwoba, ubwicanyi buteye agahinda n’indwara zashobeye abaganga.

Twe Abakristo tuzi icyo iyo mimerere isobanura. Igaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi. Bibiliya yari yarahanuye ko iminsi y’imperuka yari kuzarangwa n’“ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1). Ariko kuba twiringiye ko vuba aha Yehova Imana agiye gutuma habaho isi nshya izabamo gukiranuka, biradukomeza (2 Petero 3:13). Ariko se mu gihe iyo si nshya itaraza, ntituzaba tugihanganye n’ikibazo cyo kugira ubwoba?

Uko abagaragu b’Imana bahangana n’ikibazo cyo kugira ubwoba

Yakobo, Dawidi na Eliya ni bamwe mu bagaragu ba Yehova bahuye n’akaga bigatuma bagira ubwoba mu rugero runaka (Itangiriro 32:6, 7; 1 Samweli 21:11, 12; 1 Abami 19:2, 3). Iyo mimerere ntiyatumye batakaza ukwizera; ahubwo biringiye Yehova byimazeyo. Icyakora kubera ko Yakobo, Dawidi na Eliya bari abantu nkatwe, na bo bashoboraga kugira ubwoba. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “Eliya yari umuntu umeze nkatwe.”—Yakobo 5:17.

Natwe dushobora kugira ubwoba bitewe n’ingorane duhura na zo muri iki gihe cyangwa izo dushobora kuzahura na zo mu gihe kiri imbere. Birumvikana ko ibyo bishobora gutuma tugira ubwoba. Uretse n’ibyo, Bibiliya ivuga ko Satani Umwanzi yiyemeje ‘kurwanya abitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu’ (Ibyahishuwe 12:17). Nubwo ayo magambo yerekeza mu buryo bwihariye ku Bakristo basizwe, Pawulo yaranditse ati ‘abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa’ (2 Timoteyo 3:12). Ariko kandi, mu gihe duhanganye n’ibibazo ntitugomba guhahamurwa n’ubwoba. Kubera iki?

“Imana y’agakiza kenshi”

Dawidi, umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “Imana itubera Imana y’agakiza kenshi” (Zaburi 68:21). Incuro nyinshi, Yehova yagiye agaragaza ko afite ubushobozi bwo gukiza abagize ubwoko bwe, haba mu kubarokora mu kaga gakomeye cyangwa kubaha imbaraga zo kwihangana (Zaburi 34:18; Daniyeli 6:23; 1 Abakorinto 10:13). Ukurikije ibyo wasomye wiyigisha Bibiliya, ushobora kwibuka inkuru zingahe zivuga ibyo Imana yakoze irokora abantu?

Kuki utakora ubushakashatsi wifashishije igitabo Index des publications de la Société Watch Tower, * ngo wisomere inkuru zivuga ibintu byabayeho koko? Urugero nk’inkuru ivuga iby’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa wageze ku isi hose, ivuga uko Loti n’abakobwa be barokowe igihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora, ivuga uko Abisirayeli bavanywe muri Egiputa ndetse n’uko bambutse Inyanja Itukura, cyangwa ivuga ukuntu umugambi mubisha Hamani yari yacuze wo kurimbura Abayahudi wapfubye. Gusoma izo nkuru zikora ku mutima hanyuma ukazitekerezaho, bizatuma urushaho kwizera ko Yehova ari Imana y’agakiza kenshi. Kandi ibyo bizagufasha gushirika ubwoba uhangane n’ibigerageza ukwizera kwawe.

Ingero z’Abakristo bo muri iki gihe

Mbese ushobora kwibuka ingero zo muri iki gihe z’abantu bo mu karere k’iwanyu bihanganye mu gihe bari bahanganye n’ibigeragezo? Tekereza wenda nk’umuntu wafunzwe azira ko yabereye Imana indahemuka cyangwa Umukristo ugeze mu za bukuru ukorera Yehova nubwo afite ibibazo by’uburwayi. Tekereza nanone ku bakiri bato banze kuba ab’isi nubwo baba bahanganye n’amoshya akomeye ya bagenzi babo bigana. Nanone kandi, ushobora gutekereza ku babyeyi barera abana bari bonyine cyangwa abaseribateri bakorera Yehova nubwo bumva bari mu bwigunge. Ni irihe somo uvana ku bantu bari muri iyo mimerere? Gutekereza ku budahemuka bwabo bishobora kugufasha kwihangana no kutagira ubwoba, nubwo waba uhanganye n’ibigeragezo bimeze bite!

Uretse kuba tutagomba kugira ubwoba mu gihe turwanywa cyangwa dutotezwa, tugomba nanone kutagira ubwoba mu gihe dutangiye gushidikanya twibaza niba Yehova adukunda. Tugomba gukomeza kwiringira ko Kristo yapfiriye buri muntu ku giti cye (Abagalatiya 2:20). Bityo dushobora kwegera Yehova tudatinya, tudafite ubwoba buduhahamura. Mu gihe twumva tutagikwiriye gukundwa na Yehova, dushobora gutekereza ku magambo Yesu yabwiye abigishwa be agira ati ‘mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe So atabizi, ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi.’—Matayo 10:29-31.

Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! akenshi asohokamo inkuru z’Abahamya ba Yehova bahanganye n’ibigeragezo badafite ubwoba. Ibyo ntibivuga ko imimerere mibi barimo itigeze ibahangayikisha. Gusa, iyo mimerere ntiyatumye bareka gukorera Yehova. Inkuru zivuga ibyababayeho zishobora kugufasha kwihangana nta gutinya. Nimucyo dusuzume ingero ebyiri.

Impanuka yahinduye ubuzima bwanjye

Igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Mata 2003, yari irimo ingingo ifite umutwe ugira uti “Uko impanuka yahinduye ubuzima bwanjye” (Un accident qui a changé ma vie). Muri iyo gazeti, Umuhamya wa Yehova witwa Stanley Ombeva wo muri Kenya, yavuzemo ingorane yahuye na zo bitewe n’impanuka yagize igihe yagongwaga n’imodoka yihutaga cyane. Uko ubuzima bwe bwagendaga burushaho kuzahara, yirukanywe ku kazi kandi atakaza n’inyungu zose kamuheshaga. Muri iyo nkuru, Umuvandimwe Ombeva ariyemerera ati “uko nagendaga ndushaho gusobanukirwa uburemere bw’ubumuga bwanjye, natangiye kumva nta kikinshimisha, mba nyamwigendaho kandi nkajya ndakazwa n’ubusa. Hari n’igihe najyaga numva mfite umujinya, nkumva nanze abantu bose.” Nubwo uwo Mukristo yahuye n’izo ngorane zose, ntibyamukuye umutima. Ntibyamuciye intege ngo bitume areka gukorera Yehova burundu. Ahubwo yishingikirije kuri Yehova. Yagize ati “mu ngorane zose nahuye na zo, buri gihe Yehova yaranshyigikiraga ku buryo rimwe na rimwe numvaga nigaye. Niyemeje gusoma no gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe numvaga ishobora kumpumuriza muri iyo mimerere narimo.”

Ibyo umuvandimwe Ombeva yavuze kandi byamubayeho koko, byatumye abantu benshi bashobora kwihanganira ibigeragezo badafite bwoba. Hari Umukristokazi wanditse ati “igihe nasomaga iyi nkuru nararize. Numvaga ko Yehova yakoresheje iyo gazeti kugira ngo angaragarize ukuntu ankunda n’ukuntu anyitaho, kandi byarampumurije.” Undi Muhamya yaranditse ati “inkuru nk’izi zitera inkunga cyane abantu baba bahanganye n’imimerere nk’iyo, bababara ariko bakiyumanganya.”

Uko twahangana n’ingorane zo mu byiyumvo

Indi nkuru ikora ku mutima cyane ni iya Herbert Jennings, iri mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Ntimuzi ibizaba ejo.” * Umuvandimwe Jennings arwaye indwara yitwa trouble bipolaire de l’humeur (indwara ituma ibyiyumvo by’umuntu bihindagurika cyane). Iyo atekereje uko yari amerewe mu minsi ya mbere y’uburwayi bwe, agira ati “kujya mu materaniro ya gikristo byari intambara ikomeye. Icyakora, nemeraga mu buryo budasubirwaho agaciro ko kwifatanya mu bintu by’umwuka. Kugira ngo nshobore kuyajyamo, ninjiraga mu Nzu y’Ubwami abantu bose bamaze kwicara maze ngasohoka mbere gato y’uko batangira guhaguruka porogaramu irangiye.”

Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza na byo byari ikindi kibazo. Umuvandimwe Jennings akomeza agira ati “rimwe na rimwe, ndetse n’iyo nabaga nageze ku nzu, natinyaga kuvuza inzogera yo ku muryango. Icyakora, sinaretse kubwiriza kuko nari nzi ko umurimo wacu uduhesha agakiza twe ubwacu n’umuntu uwo ari we wese witabira ubutumwa tumugezaho (1 Timoteyo 4:16). Nyuma y’akanya gato, nishyiragamo akanyabugabo nkajya ku rugo rukurikiyeho, maze nkongera nkagerageza. Gukomeza kwifatanya mu murimo, byatumye nkomeza kugira ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka bushyize mu gaciro, kandi ibyo byamfashije guhangana n’ikibazo cyanjye.”

Inkuru ivuga ibyabaye ku muvandimwe Jennings nta cyo ihishe yafashije abasomyi benshi guhangana n’ingorane zo mu byiyumvo nta bwoba nk’uko yabigenje. Urugero, hari Umukristokazi wanditse ati “mu myaka 28 maze nsoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, iyi nkuru ni yo yankoze ku mutima kurusha izindi zose. Byabaye ngombwa ko mpagarika umurimo w’igihe cyose kandi numvaga umutimanama wanjye uncira urubanza, nkumva ko iyo ngira ukwizera kuruta uko nari mfite nari kuwukomeza. Igihe nasomaga ukuntu umuvandimwe Jennings yahagaritse inshingano kugira ngo abone uko akurikirana iby’indwara ye, byamfashije kubona ibirebana n’uburwayi bwanjye mu buryo bukwiriye. Mu by’ukuri amasengesho yanjye yari ashubijwe!”

Hari undi Mukristo wanditse ati “nyuma y’imyaka icumi nari maze ndi umusaza mu itorero, byabaye ngombwa ko nsezera ku nshingano kubera uburwayi bwo mu mutwe. Numvaga nta cyo nagezeho ku buryo incuro nyinshi nacibwaga intege cyane no gusoma inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho, zikunze kuvuga ibintu byiza bamwe mu bagize ubwoko bwa Yehova bagezeho. Kuba umuvandimwe Jennings yarihanganye byanteye inkunga. Iyo nkuru nayisomye incuro nyinshi cyane.”

Mukomeze kujya mbere mudatinya

Kimwe n’abavandimwe Ombeva na Jennings, abenshi mu Bahamya ba Yehova bakomeje gukorera Yehova Imana nta gutinya nubwo bahanganye n’ingorane zikomeye cyane. Niba nawe uri muri abo, uri uwo gushimirwa. Izere rwose ko “Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.”—Abaheburayo 6:10.

Nk’uko Yehova yafashije abagaragu be b’indahemuka bo mu gihe cya kera bagatsinda abanzi babo, nawe ashobora kugufasha gutsinda ingorane iyo ari yo yose wahura na yo. Bityo rero, zirikana amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya agira ati “ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.”—Yesaya 41:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Kimwe na Stanley Ombeva (hejuru) na Herbert Jennings (iburyo), hari abantu benshi bakorera Yehova badafite ubwoba

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 14 yavuye]

USAF photo