Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko ikibazo cy’ubukene cyifashe muri iki gihe

Uko ikibazo cy’ubukene cyifashe muri iki gihe

Uko ikibazo cy’ubukene cyifashe muri iki gihe

VICENTE * akunze kuba ari mu mihanda yo mu mujyi wo muri Brezili witwa São Paulo, akurura ingorofani imeze nk’igisanduku gifite amapine abiri cyuzuye ibintu. Aba atoragura ibikarito, ibyuma n’ibindi bintu bya plasitiki bitagikoreshwa. Iyo butangiye kwira, asasa ibikarito munsi y’icyo kigorofani maze akiryamira agasinzira. Aho aba yiryamiye, wagira ngo ntiyumva urusaku rw’imodoka nto n’inini zinyura muri uwo muhanda ari nyinshi. Kera yari afite akazi, afite inzu, afite n’umuryango, ariko ibyo byose byarayoyotse. Aho yibera mu muhanda, asigaye agomba kwiyuha akuya kugira ngo abone amaramuko.

Ikibabaje ni uko kimwe na Vicente, hirya no hino ku isi hari abantu babarirwa muri za miriyoni babaho mu bukene bukabije. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, usanga hari abantu benshi bibera mu muhanda cyangwa mu tuzu tudafashije. Abasabirizi barimo abagore bonsa abana, abamugaye n’impumyi, babaye benshi. Kuri ya matara ayobora imodoka ku mihanda, usanga abana banyuranamo hagati y’imodoka ziba zihagaze bagurisha utubombo, biteze ko bahakura uduceri.

Ntibyoroshye gusobanura impamvu ubukene bukabije gutyo bukomeje kubaho. Hari ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyagize kiti “muri iki gihe ni bwo abantu bafite ibikenewe byose kugira ngo bakemure burundu ikibazo cy’ubukene, kubera ko bateye imbere mu by’ubukungu, mu by’ubuvuzi ndetse n’ikoranabuhanga kandi bakaba barageze ku buhanga buhambaye kuruta mbere hose” (The Economist). Birumvikana ko iryo terambere ryagiriye akamaro abantu benshi. Imihanda yo mu mijyi ikomeye yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, yuzuyemo amamodoka mashya abengerana. Amaduka manini aba yuzuyemo ibikoresho bigezweho byo mu rwego rw’ikoranabuhanga kandi ntibibura abaguzi. Muri Brezili, hari amaduka abiri manini yashyizeho gahunda yihariye yo kwamamaza ibicuruzwa byayo. Ayo maduka yakomeje gukora na nijoro kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 24 Ukuboza 2004. Rimwe muri ayo maduka ryakodesheje ababyinnyi kugira ngo rishimishe abakiriya baryo kandi ibyo byahuruje abaguzi bagera ku 500.000!

Icyakora, ubwo bukire bufitwe n’abantu bamwe nta cyo bumarira umubare munini w’abantu. Iryo tandukaniro rinini riri hagati y’abakire n’abakene ryatumye abantu benshi babona ko ikibazo cy’ubukene gikwiriye gushakirwa umuti mu maguru mashya. Ikinyamakuru cyitwa Veja cyo muri Brezili cyagize kiti “muri uyu mwaka [wa 2005], ku isi hose ikibazo cy’ubukene ni cyo gishyirwa ku mwanya wa mbere ku murongo w’ibyigwa.” Icyo kinyamakuru cyanavuze ko hari igitekerezo cyo kugarura gahunda imeze nk’iyahozeho yitwaga “Plan Marshall” kugira ngo bafashe ibihugu bikennye kurusha ibindi, cyane cyane ibyo muri Afurika. * Nubwo iyo migambi isa n’itanga icyizere cy’uko hari igishobora kugerwaho, icyo kinyamakuru gikomeza kigira kiti “nanone hari impamvu nyinshi zituma abantu batizera ko iyo migambi izagira icyo igeraho. Ibihugu byinshi ntibyitabira gutanga amafaranga yo gukoresha muri iyo gahunda kubera ko incuro nyinshi ayo mafaranga atagera ku bo yagenewe.” Ikibabaje ni uko igice kinini cy’imfashanyo zitangwa na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abantu ku giti cyabo, zitagera ku bazikeneye koko bitewe na ruswa ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitinza ibintu.

Yesu yari azi ko ikibazo cy’ubukene cyari kuzakomeza kubaho. Yagize ati “abakene muri kumwe na bo iteka” (Matayo 26:11). Mbese ibyo bishatse kuvuga ko ubukene buzahoraho iteka ryose ku isi? Ese nta cyakorwa kugira ngo ibintu birusheho kuba byiza? Ni iki Abakristo bashobora gukora kugira ngo bafashe abakene?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Izina ryarahinduwe.

^ par. 5 Gahunda yitwa Plan Marshall, ni porogaramu yari yarashyizweho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikaba yari igamije kuzahura ubukungu bw’u Burayi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose.