Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wagera umwana ku mutima

Uko wagera umwana ku mutima

Uko wagera umwana ku mutima

MBESE waba warigeze ubona umwana akina yigana abantu barasana mu ntambara ukumva birakubabaje? Iyo mikino irogeye ndetse no mu bana bakiri bato cyane, kubera ko imyidagaduro isigaye yiganjemo urugomo. Ni gute wafasha umwana kureka ibikinisho by’intambara akajya akina imikino itarangwamo intambara? Waltraud umaze igihe kirekire ari umumisiyonari w’Abahamya ba Yehova muri Afurika, yafashije umwana kureka ibyo bikinisho by’intambara.

Igihe intambara yarotaga mu gihugu Waltraud yabagamo, yahungiye mu kindi gihugu cyo muri Afurika. Yatangiye kwigana Bibiliya n’umugore wo muri icyo gihugu wari ufite umwana w’umuhungu w’imyaka itanu. Iyo uwo mumisiyonari yasuraga uwo mubyeyi, yasangaga ako gahungu gafite igikinisho gito cy’imbunda gikoze muri plasitiki, icyo kikaba ari cyo gikinisho cyonyine kari gafite. Nta na rimwe Waltraud yigeze abona uwo mwana akinisha icyo gikinisho asa n’urasa ikintu runaka, ariko buri gihe uwo mwana yabaga ahuze, afunga afungura iyo mbunda ye, asa nk’aho ayongeramo amasasu.

Waltraud yabwiye uwo mwana ati “Werner, uzi impamvu mba mu gihugu cyanyu? Nahunze intambara yo mu gihugu nabagamo, kuko abantu b’abagome bo muri icyo gihugu barasaga abantu bakoresheje imbunda imeze nk’iyo yawe. Ubwo urumva kurasana ari byiza?”

Werner yamushubije ababaye ati “oya, ntabwo ari byiza.”

Waltraud yaramubwiye ati “ibyo uvuze ni ukuri.” Yarongeye aramubaza ati “uzi impamvu mbasura buri cyumweru? Ni ukubera ko Abahamya ba Yehova bifuza gufasha abandi kubana mu mahoro n’Imana ndetse na bagenzi babo.” Waltraud amaze kubyumvikanaho na nyina wa Werner, yabwiye Werner ati “umpaye iyo mbunda nkayijugunya, nazakuzanira igikinisho cy’ikamyo ifite amapine ane.”

Werner yahereje Waltraud icyo gikinisho cy’imbunda. Yarategereje, maze nyuma y’ibyumweru bine Waltraud amuzanira igikinisho gishya yamusezeranyije. Icyo gikinisho cyari ikamyo ikoze mu giti. Waltraud yagihaye uwo mwana, na we acyakira aseka cyane.

Ese ujya ufata igihe cyo kuganira n’abana bawe, ukagerageza kubagera ku mutima ku buryo ubashishikariza kureka ibikinisho bimeze nk’intwaro z’intambara? Nubigenza utyo, uzaba urimo ubigisha isomo rizabagirira akamaro mu buzima bwabo bwose.