Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova atoza abungeri baragira umukumbi we

Yehova atoza abungeri baragira umukumbi we

Yehova atoza abungeri baragira umukumbi we

“Uwiteka ni we utanga ubwenge, mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.”—IMIGANI 2:6.

1, 2. Kuki abagabo babatijwe buzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe izindi nshingano z’inyongera mu itorero?

NICK umaze imyaka irindwi ari umusaza yagize ati “narishimye cyane igihe nashyirwagaho ngo mbe umusaza. Numvaga icyo gikundiro nari mpawe bwari uburyo bwo kwagura umurimo nkorera Yehova. Numvaga mfite umwenda wo kumwitura ibintu byose yankoreye. Nanone nifuzaga gufasha abagize itorero mu buryo bushoboka bwose, nkabitaho nk’uko abandi basaza banyitayeho.” Nubwo yari yishimye ariko, ntiyari abuze guhangayika. Nick akomeza agira ati “kubera ko nabaye umusaza ntarageza ku myaka 30, nari mpangayikishijwe n’uko numvaga nta bwenge ndetse n’ubushishozi bukwiriye nari mfite kugira ngo nshobore kuragira neza umukumbi mu itorero.”

2 Abo Yehova ashyiraho kugira ngo baragire umukumbi we bafite impamvu nyinshi zo kwishima. Intumwa Pawulo yibukije abasaza bo muri Efeso imwe muri izo mpamvu, igihe yabasubiriragamo amagambo ya Yesu agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Gusohoza inshingano yo kuba umukozi w’imirimo cyangwa umusaza biha abagabo babatijwe ubundi buryo bwo kugira icyo batanga bagiha Yehova n’itorero. Urugero, abakozi b’imirimo bunganira abasaza. Nanone abakozi b’imirimo bita ku zindi nshingano zitandukanye zibasaba igihe ariko z’ingirakamaro. Urukundo abo bavandimwe bakunda Imana na bagenzi babo ni rwo rubashishikariza gukorera abandi.—Mariko 12:30, 31.

3. Kuki hari abashobora gutinya kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano mu itorero?

3 Twavuga iki se ku mugabo w’Umukristo wumva adakwiriye, bigatuma atinya kuzuza ibisabwa ngo ahabwe inshingano yo kuba umukozi w’imirimo ndetse amaherezo azabe n’umusaza? Kimwe na Nick, ashobora guhangayikishwa no kumva ko adafite ubuhanga bukwiriye bwamufasha kuragira umukumbi neza. Ese niba uri umuvandimwe wabatijwe, nawe ujya ugira izo mpungenge? Izo mpungenge zifite ishingiro. Yehova azabaza abungeri uko baragiye umukumbi. Yesu yaravuze ati “uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n’uweguriwe byinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi.”—Luka 12:48.

4. Ni mu buhe buryo Yehova afasha abo ashyiraho ngo baragire intama ze?

4 Ese Yehova aba yiteze ko abasaza n’abakozi b’imirimo yashyizeho basohoza izo nshingano zabo atabafashije? Oya, ahubwo abaha ubufasha bw’ingirakamaro butuma basohoza izo nshingano zabo neza. Nk’uko twabisuzumye mu ngingo ibanziriza iyi, Yehova abaha umwuka wera we kandi imbuto zawo zibafasha kuragira umukumbi mu buryo burangwa n’ubwuzu (Ibyakozwe 20:28; Abagalatiya 5:22, 23). Nanone kandi, Yehova abaha ubwenge, ubumenyi n’ubushishozi (Imigani 2:6). Mu buhe buryo? Nimucyo dusuzume uburyo butatu Yehova yifashisha atoza abo ashyiraho ngo baragire intama ze.

Batozwa n’abungeri b’inararibonye

5. Kuki Petero na Yohana bari abungeri b’inararibonye?

5 Igihe intumwa Petero na Yohana bari bahagaze imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, abacamanza bo muri urwo rukiko bari bafite ubwenge bw’isi bumvaga ko Petero na Yohana ari “abaswa batigishijwe.” Yego bari bazi gusoma no kwandika, ariko ntibari barahawe inyigisho izo ari zo zose zo mu Byanditswe zahabwaga ba rabi. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Petero na Yohana hamwe n’abandi bigishwa bagaragaje ko ari abigisha bagera ku ntego, babigaragaza bashishikariza abenshi mu bari babateze amatwi guhinduka abizera. Ni gute abo bagabo bo muri rubanda rusanzwe baje guhinduka abigisha b’inararibonye? Abari bagize urukiko bamaze kumva Petero na Yohana, ‘bibutse ko babanaga na Yesu’ (Ibyakozwe 4:1-4, 13). Ni iby’ukuri ko bari barahawe umwuka wera (Ibyakozwe 1:8). Ariko nanone byaragaragaye ko Yesu yari yarabatoje; ndetse n’abo bacamanza batari basobanukiwe ibintu by’umwuka barabyiboneye. Igihe Yesu yari hano ku isi, ntiyigishije intumwa ze gushakisha abagereranywa n’intama gusa. Ahubwo nanone yigishije intumwa ze uko zizaragira abagereranywa n’intama bamaze kugera mu mukumbi.—Matayo 11:29; 20:24-28; 1 Petero 5:4.

6. Ni uruhe rugero Yesu na Pawulo batanze mu gutoza abandi?

6 Yesu amaze kuzuka, yakomeje gutoza abo yari yashyizeho ngo babe abungeri (Ibyahishuwe 1:1; 2:1–3:22). Urugero, ni we ubwe witoranyirije Pawulo kandi akurikiranira hafi imyitozo yahabwaga (Ibyakozwe 22:6-10). Pawulo yishimiye imyitozo yahawe kandi ibyo yari yarigishijwe na we yabyigishije abandi basaza (Ibyakozwe 20:17-35). Urugero, yakoresheje igihe kinini n’imbaraga nyinshi atoza Timoteyo kugira ngo abe “umukozi” w’Imana “udakwiriye kugira ipfunwe” (2 Timoteyo 2:15). Abo bagabo bombi babaye incuti magara. Mbere y’aho, Pawulo yanditse avuga ibya Timoteyo agira ati “yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se” (Abafilipi 2:22). Pawulo ntiyigeze ashaka guhindura Timoteyo cyangwa undi muntu uwo ari we wese, umwigishwa we. Ahubwo, yashishikarizaga abo bari bahuje ukwizera ‘kugera ikirenge mu cye, nk’uko na we yakigeraga mu cya Kristo.’—1 Abakorinto 11:1.

7, 8. (a) Ni uruhe rugero rugaragaza ibintu byiza bishobora kugerwaho mu gihe abasaza biganye Yesu na Pawulo? (b) Ni ryari abasaza bagombye gutangira gutoza abavandimwe bashobora kuzaba abakozi b’imirimo cyangwa abasaza?

7 Abungeri b’inararibonye bigana Yesu na Pawulo bafata iya mbere mu gutoza abandi bavandimwe babatijwe, kandi na bo bagera ku bintu byiza. Reka dufate urugero rwa Chad. Yarezwe n’ababyeyi batari bahuje imyizerere ariko vuba aha aherutse kuba umusaza. Agira ati “mu gihe cy’imyaka myinshi, abasaza batandukanye b’inararibonye bagiye bamfasha gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Kubera ko papa atizeraga, abo basaza banyitayeho mu buryo bwihariye, ku buryo mu buryo bw’umwuka bambereye nka ba papa. Bafataga igihe cyo kuntoza mu murimo wo kubwiriza, kandi nyuma yaho hari umusaza wanyitayeho mu buryo bwihariye antoza ibihereranye no gusohoza inshingano zo mu itorero nari narahawe.”

8 Nk’uko urugero rwa Chad rubigaragaza, abungeri bafite ubushishozi batangira gutoza abavandimwe bashaka kuba abakozi b’imirimo n’abasaza, mbere cyane y’uko abo bavandimwe bagira amajyambere ahagije ku buryo bahabwa izo nshingano. Kuki ibyo ari ngombwa? Ni ukubera ko Bibiliya isaba ko mbere y’uko abakozi b’imirimo n’abasaza bashyirwaho, bagomba kuba bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru kandi bakaba bakuze mu buryo bw’umwuka. Bagomba “kubanza kugeragezwa.”—1 Timoteyo 3:1-10.

9. Ni iyihe nshingano abungeri b’inararibonye bafite kandi se kuki?

9 Birakwiriye ko abavandimwe babatijwe babanza gutozwa mbere yo kugeragezwa. Reka dufate urugero; mbese umunyeshuri aramutse asabwe gukora ikizamini gikomeye cy’isomo abarimu batigeze bamwigisha, icyo kizamini yagitsinda? Ibishoboka cyane ni uko yagitsindwa. Ku bw’ibyo, aba akeneye gutozwa cyangwa kwigishwa. Icyakora, abarimu bafatana uburemere inshingano yabo ntibatoza abanyeshuri gusa kugira ngo bazatsinde ikizamini, ahubwo banabatoza uko bakoresha ubwo bumenyi baba bungutse. Mu buryo nk’ubwo, abasaza b’abanyamwete bafasha abavandimwe babatijwe kugira imico isabwa kugira ngo bahabwe inshingano, babatoza mu buryo bwihariye. Ibyo ntibabikora bashaka gusa ko abo bavandimwe babona inshingano, ahubwo nanone barabatoza kugira ngo bazashobore kuragira umukumbi mu buryo bukwiriye (2 Timoteyo 2:2). Birumvikana ariko ko abavandimwe babatijwe bagomba gushyiraho akabo kandi bagakorana umwete kugira ngo buzuze ibisabwa babe abakozi b’imirimo cyangwa abasaza (Tito 1:5-9). Icyakora, iyo abungeri b’inararibonye bemeye gutoza abashaka kuzuza ibisabwa, babafasha kugira amajyambere mu buryo bwihuse.

10, 11. Ni gute abungeri bashobora gutoza abandi kugira ngo bahabwe izindi nshingano?

10 Ariko se, ni mu buhe buryo bwihariye abungeri batoza abandi kwita ku nshingano bafite mu itorero? Mbere na mbere, abungeri bagombye kwita ku bavandimwe bo mu itorero, bakagira gahunda yo kujyana na bo kubwiriza kandi bakabafasha kongera ubuhanga bwabo mu gukoresha “neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). Abungeri b’inararibonye baganira n’abo bavandimwe ibirebana n’ibyishimo bibonerwa mu gukorera abandi, n’ukuntu abo bungeri bumva banyuzwe no kuba bishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi bakazigeraho. Nanone kandi, batanga mu bugwaneza inama zirebana n’ibintu byihariye umuvandimwe ashobora kunoza kugira ngo abe ‘icyitegererezo cy’umukumbi.’—1 Petero 5:3, 5.

11 Iyo umuvandimwe amaze gushyirwaho akaba umukozi w’imirimo, abasaza b’inararibonye bakomeza kumutoza. Bruce, umaze imyaka igera hafi kuri 50 ari umusaza, agira ati “nkunda kwicarana n’umukozi w’imirimo mushya maze tukagenzurira hamwe amabwiriza yatanzwe n’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Nanone dusomera hamwe amabwiriza yose arebana n’inshingano yahawe kandi nshimishwa no gukorana na we kugeza igihe amariye kumenyera inshingano ye.” Uko umukozi w’imirimo agenda amenyera, ashobora no gutangira gutozwa kuba umwungeri. Bruce akomeza agira ati “iyo njyanye n’umukozi w’imirimo gusura abavandimwe mu rwego rwo kuragira umukumbi, mufasha guhitamo imirongo yihariye iza gutera inkunga umuntu cyangwa abagize umuryango tugiye gusura, ikanabashishikariza kugira icyo bakora. Kumenya gukoresha Ibyanditswe mu buryo nk’ubwo bugera abantu ku mutima, ni iby’ingenzi cyane ku mukozi w’imirimo ushaka kuba umwungeri mwiza.”—Abaheburayo 4:12; 5:14.

12. Ni mu buhe buryo abasaza b’inararibonye batoza abasaza bakiri bashya?

12 Abungeri bamaze igihe gito bashyizweho, na bo bungukirwa cyane no guhabwa indi myitozo. Nick twavuze tugitangira agira ati “imyitozo nahawe n’abasaza babiri bamaze igihe yangiriye akamaro cyane. Abo bavandimwe bari basanzwe basobanukiwe uko ibintu runaka biba bikwiriye gukorwa. Buri gihe bantegaga amatwi bitonze bagafatana uburemere igitekerezo ntanze n’ubwo wenda babaga batemeranya nanjye. Nize byinshi binyuriye mu kwitegereza ukuntu abo basaza bitaga ku bavandimwe na bashiki bacu mu itorero, bicishije bugufi kandi babubashye. Abo basaza banyumvishije ukuntu ari ngombwa gukoresha Bibiliya mu gukemura ibibazo cyangwa gutera abandi inkunga.”

Batozwa n’Ijambo ry’Imana

13. (a) Umuvandimwe aba akeneye iki kugira ngo abe umwungeri mwiza? (b) Kuki Yesu yavuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye”?

13 Koko rero, Ijambo ry’Imana Bibiliya rikubiyemo amategeko, amahame ndetse n’ingero umwungeri akeneye kugira ngo “abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Umuvandimwe ashobora kuba yarize amashuri ahagije; ariko ubumenyi afite bwo mu Byanditswe ndetse n’ukuntu abushyira mu bikorwa ni byo bizatuma aba umwungeri mwiza. Reka dufate urugero rwa Yesu. Mu bungeri bose babayeho ku isi, ni we wari uzi ubwenge bwinshi cyane, ni we wabarushaga ubushishozi kandi akaba ari na we mwungeri wari ufite ubwenge buva ku Mana kurusha abandi bose. Nyamara, ntiyigeze na rimwe yishingikiriza ku bwenge bwe mu gihe yabaga yigisha intama za Yehova. Yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye.” Kuki ibintu byose Yesu yakoraga yabyitiriraga Se wo mu ijuru? Yabisobanuye muri aya magambo agira ati “uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro.”—Yohana 7:16, 18.

14. Ni gute abungeri birinda kwishakira icyubahiro?

14 Abungeri b’indahemuka birinda kwishakira icyubahiro. Inkunga ndetse n’inama batanga ziba zishingiye ku Ijambo ry’Imana si ku bwenge bwabo. Basobanukiwe ko inshingano y’umwungeri ari ugufasha intama kugira ‘imitekerereze ya Kristo,’ si ukuzifasha kugira imitekerereze y’abasaza (1 Abakorinto 2:14-16). Urugero, byagenda bite nk’umusaza agiye gufasha umugabo n’umugore we gukemura ibibazo biri hagati yabo, maze agashingira inama ze ku byo yahuye na byo mu buzima aho kuzishingira ku mahame ya Bibiliya no ku nyandiko z’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45)? Inama ze zishobora kuba zishigiye ku migenzo yo mu karere k’iwabo, cyangwa akaba afite ubumenyi buke kuri ibyo bintu. Ni byo koko imigenzo imwe n’imwe nta cyo iba itwaye kandi umusaza ashobora kuba ari inararibonye mu buzima. Ariko kandi, intama zungukirwa cyane iyo zumviye ijwi rya Yesu n’amagambo ya Yehova kuruta kugendera ku bitekerezo by’abantu cyangwa amategeko agenga imigenzo yo mu gace runaka.—Zaburi 12:7; Imigani 3:5, 6.

Batozwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’

15. Ni uwuhe murimo Yesu yashinze ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ kandi se ni iki gituma awusohoza neza?

15 Intumwa Petero, Yohana na Pawulo bose bari abungeri bagize itsinda Yesu yavuze ko ari iry’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’ Iryo tsinda ry’umugaragu rigizwe n’abavandimwe ba Yesu basizwe bari hano ku isi, bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu ijuru (Ibyahishuwe 5:9, 10). Muri iyi minsi y’imperuka y’iyi si, umubare w’abavandimwe ba Kristo basigaye hano ku isi ugenda urushaho kugabanuka. Icyakora, umurimo Yesu yabashinze bagomba gusohoza wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mbere y’uko imperuka iza, ubu waragutse cyane kuruta uko wakorwaga mbere hose. Nubwo abagize itsinda ry’umugaragu basigaye ari bake, umurimo wabo bawushohoje neza. Ni iki gituma bawusohoza neza? Mu rugero runaka, byatewe n’uko batoje abagize “izindi ntama” kugira ngo babafashe muri uwo murimo wo kubwiriza no kwigisha (Yohana 10:16; Matayo 24:14; 25:40). Muri iki gihe, indahemuka zigize iryo tsinda ni zo zigira uruhare runini mu gusohoza uwo murimo.

16. Ni gute abagize itsinda ry’umugaragu batoza abagabo bahawe inshingano?

16 Ni mu buhe buryo itsinda ry’umugaragu ritoza abandi? Mu kinyejana cya mbere, abahagarariye itsinda ry’umugaragu ukiranuka bari barahawe uburenganzira bwo gushyiraho no gutoza abagenzuzi mu matorero, maze abo bagenzuzi na bo bagatoza abagize itorero (1 Abakorinto 4:17). Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Inteko Nyobozi igizwe n’itsinda rito ry’abasaza basizwe bahagarariye itsinda ry’umugaragu, iha abayihagarariye uburenganzira bwo gushyiraho no gutoza abasaza n’abakozi b’imirimo mu matorero abarirwa mu bihumbi mirongo ku isi hose. Nanone Inteko Nyobozi itegura amashuri yo gutoza abagize Komite z’ibiro by’amashami, abagenzuzi basura amatorero, abasaza n’abakozi b’imirimo uko barushaho kuragira umukumbi neza. Andi mabwiriza atangwa binyuze mu mabaruwa, mu ngingo zisohoka mu Munara w’Umurinzi no mu bindi bitabo, urugero nk’igitabo Twagizwe umuteguro ngo dukore ibyo Yehova ashaka. *

17. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko afitiye icyizere itsinda ry’umugaragu? (b) Ni mu buhe buryo abungeri b’Abakristo bagaragaza ko biringira itsinda ry’umugaragu?

17 Yesu yizeye cyane iryo tsinda ry’umugaragu ku buryo yamweguriye “ibintu bye byose,” ibyo bikaba ari ibintu bye byose byo mu buryo bw’umwuka biri hano ku isi (Matayo 24:47). Abungeri bashyizweho na bo bagaragaza ko biringira itsinda ry’umugaragu bashyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa n’Inteko Nyobozi ihagarariye iryo tsinda. Koko rero, iyo abungeri batoje abandi, bakemera gutozwa n’Ijambo ry’Imana kandi bagashyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa n’itsinda ry’umugaragu, batuma umukumbi wunga ubumwe. Mbega ukuntu dushimishwa no kuba Yehova yaratoje abagabo bita cyane kuri buri wese mu bagize itorero rya gikristo!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Ni gute wasubiza?

• Ni mu buhe buryo abungeri b’inararibonye batoza abandi?

• Kuki ibyo abungeri bigisha batabishingira ku bitekerezo byabo bwite?

• Ni gute abungeri bagaragaza ko biringira itsinda ry’umugaragu, kandi se kuki?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]

Abungeri b’Abakristo batoza abasore bari mu itorero

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ atoza abungeri mu buryo buhagije