Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese witeguye kurokoka?

Ese witeguye kurokoka?

Ese witeguye kurokoka?

“Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.”—ITANGIRIRO 7:1.

1. Ni ubuhe buryo Yehova yateganyije kugira ngo abantu barokoke mu minsi ya Nowa?

MU GIHE cya Nowa, Yehova ‘yateje isi y’abatubaha Imana umwuzure,’ ariko nanone yateganyije uburyo bwo kurokora abantu (2 Petero 2:5). Imana y’ukuri yahaye umukiranutsi Nowa amabwiriza asobanutse neza y’ukuntu yari kubaka inkuge abantu bari kurokokeramo umwuzure (Itangiriro 6:14-16). Nk’uko twabyitega ku mugaragu w’indahemuka wa Yehova, ‘ibyo Imana yategetse Nowa byose ni byo yakoze.’ Mu by’ukuri, ‘yagenje atyo.’ Kimwe mu bituma turiho ubu ni uko Nowa yumviye.—Itangiriro 6:22.

2, 3. (a) Abantu bo mu gihe cya Nowa babonaga bate ibyo Nowa yakoraga? (b) Ni iki Nowa yari yiringiye ubwo yinjiraga mu nkuge?

2 Kubaka inkuge ntibyari byoroshye. Birashoboka cyane ko abantu benshi batangazwaga n’ibyo Nowa n’umuryango we bakoraga. Icyakora, kubaka inkuge ntibyari bihagije kugira ngo abo bantu bemere ko kurokoka byari bishingiye ku kwinjira mu nkuge. Amaherezo, Imana ntiyakomeje kwihanganira iyo si mbi.—Itangiriro 6:3; 1 Petero 3:20.

3 Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo Nowa n’umuryango we bakorana ingufu, Yehova yabwiye Nowa ati “injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.” Kubera ko Nowa yizeraga Ijambo rya Yehova kandi akaryiringira, ‘yinjiranye muri iyo nkuge n’abana be n’umugore we n’abakazana be.’ Yehova yakinze urugi kugira ngo arinde abamusengaga. Igihe umwuzure wazaga ku isi, byaragaragaye ko inkuge ari bwo buryo Imana yari yarateganyije kugira ngo irokore abantu.—Itangiriro 7:1, 7, 10, 16.

Imimerere yo mu gihe cya Nowa isa n’iyo muri iki gihe

4, 5. (a) Ni iki Yesu yagereranyije no kuhaba kwe? (b) Ni irihe sano riri hagati y’iminsi ya Nowa n’iyo turimo?

4 “Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba” (Matayo 24:37). Yesu yavuze ayo magambo ashaka kugaragaza ko igihe cyo kuhaba kwe mu buryo butagaragara cyari kuba gisa n’igihe cya Nowa, kandi koko ni ko byagenze. By’umwihariko kuva mu mwaka wa 1919, ubutumwa bwo kuburira abantu busa n’ubwatanzwe mu gihe cya Nowa bwamenyeshejwe abantu b’amahanga yose. Muri rusange, abantu babyitabira nk’uko abo mu gihe cya Nowa babyitabiriye.

5 Yehova yakoresheje umwuzure kugira ngo arimbure isi yari “yuzuye urugomo” (Itangiriro 6:13). Kuba Nowa n’abari bagize umuryango we baririnze kugira uruhare muri urwo rugomo, ahubwo bagakora umurimo wo kubaka inkuge mu mahoro, byari ibintu bigaragarira bose. Ibyo na byo bisa n’ibiba muri iki gihe. Muri iki gihe, abantu bafite imitima itaryarya bashobora “gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera” (Malaki 3:18). Kuba Abahamya ba Yehova ari inyangamugayo, bagaragaza ineza, ari abanyamahoro kandi bakorana umwete, bituma ababareba badafite aho babogamiye babibakundira kandi iyo mico ituma muri rusange haba itandukaniro hagati y’abantu bakorera Imana n’abandi bo muri iyi si. Abahamya ba Yehova banga urugomo aho ruva rukagera, kandi bemera kuyoborwa n’umwuka wa Yehova. Ni yo mpamvu usanga ari abanyamahoro kandi bakurikiza inzira yo gukiranuka.—Yesaya 60:17.

6, 7. (a) Ni iki abantu bo mu gihe cya Nowa batamenye, kandi se ni gute ibyo bifitanye isano n’ibiba muri iki gihe? (b) Ni izihe ngero zigaragaza ko muri rusange Abahamya ba Yehova bazwiho kuba batandukanye n’abandi bantu?

6 Abantu bo mu gihe cya Nowa ntibamenye ko Nowa yari ashyigikiwe n’Imana, kandi ko ari yo yamuyoboraga mu byo yakoraga byose. Banze gufatana uburemere ibyo yababwirizaga, kandi ntibagira icyo bakora gihuje n’umuburo yabahaga. Byifashe bite se muri iki gihe? Nubwo hari abantu benshi batangazwa n’umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova n’imyifatire yabo, abenshi muri bo ntibafatana uburemere ubutumwa bwiza ndetse n’imiburo Bibiliya itanga. Abaturanyi, abakoresha, cyangwa bene wacu bashobora gushimagiza imico myiza Abakristo b’ukuri bagaragaza, ariko bakongeraho bati “ikibi ni uko ari Abahamya ba Yehova!” Icyo abo bantu birengagiza, ni uko Abahamya ba Yehova bagaragaza iyo mico, urugero nk’urukundo, amahoro, ineza, ingeso nziza, kwicisha bugufi no kwirinda, kubera ko bayoborwa n’umwuka wera w’Imana (Abagalatiya 5:22-25). Kuba bagaragaza iyo mico byagombye gutuma abantu bemera ubutumwa bwiza babagezaho.

7 Urugero, mu Burusiya hari Abahamya ba Yehova bubakaga inzu y’Ubwami. Umuntu yarahagaze abwira umwe mu bahakoraga ati “mbega ishantiye idasanzwe! Nta wunywa itabi, nta magambo mabi, kandi nta basinzi bahari! Ese waba uri Umuhamya wa Yehova?” Uwo mukozi na we yaramubajije ati “ese nkubwiye ko ntari we, wabyemera?” Uwo muntu yahise amusubiza ati “ashwi da.” Mu wundi mujyi wo mu Burusiya, hari umuhuzabikorwa w’akarere watangaye cyane ubwo yabonaga Abahamya ba Yehova bubakaga Inzu y’Ubwami yabo. Yavuze ko mbere yabonaga ko amadini yose ari kimwe, ariko akaza guhindura uko yabibonaga amaze kubona ko Abahamya batagira ubwikunde mu byo bakora byose. Izo ni ingero ebyiri gusa zigaragaza ko abagize ubwoko bwa Yehova batandukanye n’abandi bantu batagendera ku mahame ya Bibiliya.

8. Ni iki gisabwa kugira ngo tuzarokoke imperuka y’iyi si mbi?

8 Mbere gato y’uko “isi ya kera” irimburwa n’Umwuzure, Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka” w’indahemuka (2 Petero 2:5). Muri iyi minsi y’imperuka y’iyi si, ubwoko bwa Yehova bumenyesha abantu amahame y’Imana akiranuka kandi bugatangaza ubutumwa bwiza bw’uko abantu bashobora kuzarokoka bakaba mu isi nshya (2 Petero 3:9-13). Nk’uko Nowa n’abari bagize umuryango we bubahaga Imana barokokeye mu nkuge, abantu bo muri iki gihe bazarokoka bitewe n’ukwizera kwabo ndetse no kuba bifatanya mu budahemuka n’umuteguro wa Yehova wo ku isi.

Kwizera ni ngombwa kugira ngo umuntu azarokoke

9, 10. Kuki ukwizera ari ngombwa kugira ngo turokoke irimbuka ry’iyi si ya Satani?

9 Ni iki umuntu agomba gukora kugira ngo azarokoke irimbuka ryegereje cyane ry’iyi si iyoborwa na Satani (1 Yohana 5:19)? Mbere na mbere agomba kumenya ko akeneye kurindwa. Hanyuma, agomba kuba yiteguye kurindwa. Abantu bo mu gihe cya Nowa bikomereje imirimo yabo ya buri munsi nk’uko byari bisanzwe, kandi babonaga ko badakeneye kurindwa akaga kari kabugarije. Ikindi bari babuze ni ukwizera Yehova.

10 Ku rundi ruhande, Nowa n’umuryango we babonaga ko bari bakeneye kurindwa no kurokorwa. Nanone kandi, bizeraga Umutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi, ari we Yehova Imana. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘utizera ntibishoboka ko anezeza [Yehova], kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.’ Pawulo yongeyeho ati ‘kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.’—Abaheburayo 11:6, 7.

11. Ni irihe somo tuvana ku buryo Yehova yarinze abantu bo mu bihe bya kera?

11 Kugira ngo tuzarokoke irimbuka ry’iyi si mbi, tugomba gukora ibirenze kwemera ko izarimbuka. Tugomba kugira ukwizera, tugakora ibishoboka byose kugira ngo gahunda Yehova yateganyije ngo tuzarokoke zitugirire akamaro. Birumvikana ko tugomba kwizera igitambo cy’incungu cy’Umwana w’Imana Yesu Kristo (Yohana 3:16, 36). Icyakora, twagombye kwibuka ko abari mu nkuge Nowa yubatse ari bo bonyine barokotse Umwuzure. Mu buryo nk’ubwo, imidugudu y’ubuhungiro yo muri Isirayeli ya kera yaberaga uburinzi uwabaga yishe umuntu atabigambiriye, ari uko gusa ahungiye muri uwo mudugudu kandi akawugumamo kugeza igihe umutambyi mukuru apfiriye (Kubara 35:11-32). Mu gihe cya Mose, ubwo Yehova yatezaga Egiputa icyago cya cumi, abana b’imfura b’Abanyegiputa barishwe, ariko ab’Abisirayeli barasigara. Kuki basigaye? Yehova yari yahaye Mose amabwiriza ati “[Abisirayeli] bazende ku maraso [y’umwana w’intama wa Pasika], bayasīge ku nkomanizo zombi no mu ruhamo rw’umuryango by’amazu bawuririyemo. . . . He kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo” (Kuva 12:7, 22). Ni iyihe mfura yo mu Bisirayeli yari kwibeshya ikarenga ku mabwiriza Imana yari yatanze, maze igasohoka mu nzu isize amaraso ku nkomanizo no ku ruhamo?

12. Ni ikihe kibazo buri wese muri twe yagombye kwibaza, kandi kuki?

12 Ku bw’ibyo, natwe dufite impamvu zo gutekereza twitonze ku mimerere turimo. Ese mu by’ukuri, turi ahantu ho mu buryo bw’umwuka Yehova yateganyije kuturindira? Igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, abantu bazaba barashatse ubwo burinzi bazarira amarira menshi cyane y’ibyishimo no gushimira. Naho abandi bo bazarizwa n’agahinda no kwicuza.

Ibintu bigenda binonosorwa biradutegura

13. (a) Ibyagiye binonosorwa mu muteguro byari bigamije iki? (b) Sobanura ibintu bimwe na bimwe byagiye binonosorwa.

13 Hari ibintu Yehova yagiye anonosora mu muteguro we wo ku isi. Ibyo byatumye gahunda yashyizeho yo kuturinda mu buryo bw’umwuka irushaho kuba nziza, irahama kandi irakomera. Kuva mu mwaka wa 1870 kugeza mu wa 1932, abasaza n’abadiyakoni batorwaga n’abagize itorero. Mu mwaka wa 1932, ba basaza batorwaga basimbuwe na komite ishinzwe umurimo yabaga yatowe n’abagize itorero kugira ngo ifashe uwabaga yashyiriweho kuba umuyobozi w’umurimo. Mu mwaka wa 1938, hashyizweho gahunda y’uko abantu bose bafite inshingano mu itorero bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi. Kuva mu mwaka wa 1972, binyuze ku buyobozi bw’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, abantu basabirwa kuba abasaza n’abakozi b’imirimo, maze baba bemerewe amatorero akohererezwa amabaruwa abashyiraho mu buryo bwa gitewokarasi. Uko imyaka yagiye ihita, imirimo ikorwa n’Inteko Nyobozi yariyongereye, bituma hagira ibintu bihinduka kugira ngo yoroherezwe imirimo.

14. Ni iyihe porogaramu yo gutoza abantu yatangijwe mu mwaka wa 1959?

14 Mu mwaka wa 1950, gusuzuma mu buryo bwitondewe Zaburi 45:17, byatumye habaho gahunda ihoraho yo gutoza abantu. Uwo murongo ugira uti “mwami, mu cyimbo cya ba sogokuruza bawe, kizasubiramo abana bawe, ni bo uzagira abatware mu isi yose.” Muri iki gihe, abasaza bayobora amatorero baratozwa kugira ngo basohoze inshingano za gitewokarasi, haba muri iki gihe ndetse na nyuma ya Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ryatangiye mu mwaka wa 1959. Icyo gihe, hatangwaga inyigisho zamaraga ukwezi, zigahabwa abakozi b’itorero, uko akaba ari ko abagenzuzi bahagarariye amatorero bitwaga. Ubu noneho iryo shuri ryigwamo n’abagenzuzi bose ndetse n’abakozi b’imirimo. Hanyuma, abo bavandimwe na bo bafata iya mbere bagatoza abandi Bahamya ba Yehova mu matorero yabo. Nguko uko bose baterwa inkunga mu buryo bw’umwuka kandi bagafashwa kunoza umurimo bakora wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Mariko 13:10.

15. Ni mu buhe buryo bubiri itorero rya gikristo ririndwa kugira ngo rikomeze kugira isuku?

15 Hari ibintu abifuza kuza mu itorero rya gikristo bagomba kuba bujuje. Birumvikana ko abakobanyi badashobora kwemerwa mu itorero rya gikristo, nk’uko batashoboraga kwemererwa kwinjira mu nkuge Nowa yubatse (2 Petero 3:3-7). By’umwihariko, kuva mu mwaka wa 1952, Abahamya ba Yehova barushijeho guha agaciro gahunda yo kurinda itorero, iyo gahunda ikaba ari iyo guca abanyabyaha batihana. Birumvikana ko abanyabyaha bihana by’ukuri bafashwa mu buryo bwuje urukundo, ‘bagaharurira ibirenge byabo inzira zigororotse.’—Abaheburayo 12:12, 13; Imigani 28:13; Abagalatiya 6:1.

16. Ni iyihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka ubwoko bwa Yehova burimo?

16 Kuba abagize ubwoko bwa Yehova bafite uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka, ntibitangaje kandi ntibibaho ku buryo bw’impanuka. Binyuze ku muhanuzi Yesaya, Yehova yaravuze ati “dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n’inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n’inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n’isoni. Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima, naho mwebwe muzarizwa n’agahinda ko mu mutima, muborozwe n’imitima ibabaye” (Yesaya 65:13, 14). Yehova akomeje kuduhera igihe ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka bifite intungamubiri, bituma dukomeza gukomera mu buryo bw’umwuka.—Matayo 24:45.

Itegure kurokoka

17. Ni iki kizadufasha kwitegura kurokoka?

17 Ubu ni igihe cyo ‘kuzirikanana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurana’ kurusha mbere hose (Abaheburayo 10:23-25). Kuguma hafi ya rimwe mu matorero 98.000 y’Abahamya ba Yehova no gukorana na ryo dufite ishyaka, bizadufasha kwitegura kurokoka. Bagenzi bacu duhuje ukwizera bazakomeza kudutera inkunga uko duhatanira kwambara “umuntu mushya,” kandi tugashyiraho imihati n’umutima wacu wose kugira ngo dufashe abandi kumenya gahunda yo kurokora abantu Yehova yateganyije.—Abefeso 4:22-24; Abakolosayi 3:9, 10; 1 Timoteyo 4:16.

18. Kuki wiyemeje kuguma mu itorero rya gikristo?

18 Satani n’abagize isi ye mbi bashishikariye kudukura mu itorero rya gikristo. Ariko kandi, dushobora kurigumamo kandi tukazarokoka iherezo ry’iyi si mbi. Nimucyo urukundo dukunda Yehova hamwe no kumushimira kubera ibintu aduteganyiriza, bitume turushaho kwiyemeza kuburizamo imihati ya Satani. Gutekereza ku migisha dufite muri iki gihe bizatuma dukomera ku cyemezo twafashe. Imwe muri iyo migisha tuzayisuzuma mu ngingo ikurikira.

Ni gute wasubiza

• Ni gute ibihe turimo bisa n’ibyo mu gihe cya Nowa?

• Ni uwuhe muco wa ngombwa kugira ngo umuntu azarokoke?

• Ni ibihe bintu byagiye binonosorwa bigatuma gahunda ya Yehova yo kuturinda ikomera?

• Ni gute twe ubwacu twakwitegura kurokoka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Abantu bo mu gihe cya Nowa ntibitaye ku byo yababwiraga

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ni ngombwa ko dufatana uburemere imiburo duhabwa n’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ni iyihe ntego y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Iki ni cyo gihe cyo kuba hafi y’itorero rya gikristo