Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki gituma “ibyifuzwa” n’amahanga biza mu “nzu” y’ugusenga k’ukuri?—Hagayi 2:7.

Binyuze ku muhanuzi Hagayi, Yehova yarahanuye ati “nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza” (Hagayi 2:7). Ese kuba “amahanga yose” ahinda umushyitsi ni byo bituma abagize “ibyifuzwa” n’amahanga yose, ari bo bantu bafite imitima itaryarya, bayoboka ugusenga k’ukuri? Oya.

Reka turebe igihindisha umushyitsi amahanga n’ingaruka ibyo bigira. Bibiliya igira iti ‘abanyamahanga bagize imidugararo, n’amoko yatekereje iby’ubusa’ (Zaburi 2:1). ‘Iby’ubusa batekereje,’ ni uguharanira ko ubutegetsi bwabo bwagumaho. Ikintu icyo ari cyo cyose kigamije kubangamira ubutegetsi bwabo kibahindisha umushyitsi.

Umurimo wo kubwiriza Ubwami bwimitswe n’Imana ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi yose, na wo wabaye kimwe mu bintu bituma amahanga ahinda umushyitsi. Mu by’ukuri, Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya Yesu Kristo abereye Umwami, bugiye ‘kumenagura ubwami bwose [bw’abantu] bubutsembeho’ (Daniyeli 2:44). Ubutumwa bw’urubanza tugeza ku bantu iyo tubwiriza, butigisa amahanga (Yesaya 61:2). Kandi uko umurimo urushaho gukorwa mu rugero rwagutse, abantu bakarushaho kuwitabira, ni na ko amahanga arushaho guhinda umushyitsi. Guhinda umushyitsi byahanuwe muri Hagayi 2:7 bigaragaza iki?

Muri Hagayi 2:6, hagira hati “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka.’” Igihe intumwa Pawulo yasubiragamo ayo magambo, yaranditse ati “irasezeranije iti ‘hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n’ijuru na ryo.’ Iryo jambo ngo ‘hasigaye rimwe,’ risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa [Ubwami] bihoreho” (Abaheburayo 12:26, 27). Koko rero, isi yose izahinda umushyitsi iveho, haze isi nshya y’Imana.

Abantu bafite imitima itaryarya, bayoboka ugusenga k’ukuri bidatewe n’uko amahanga atigishijwe cyangwa ahindishijwe umushyitsi. Igituma bayoboka Yehova na gahunda yo kumusenga ni na cyo gituma amahanga ahinda umushyitsi, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza Ubwami bwimitswe n’Imana ukorerwa ku isi. Kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’iteka” bituma abantu bari mu mimerere ikwiriye bayoboka Imana y’ukuri.—Ibyahishuwe 14:6, 7.

Ubwo butumwa bw’Ubwami buvuga iby’urubanza n’agakiza (Yesaya 61:1, 2). Kububwiriza ku isi yose bigira ingaruka mu buryo bubiri: gutigisa amahanga no gutuma abagize ibyifuzwa n’amahanga baza guhesha ikuzo Yehova.