Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyishimo biterwa no kuba indahemuka

Ibyishimo biterwa no kuba indahemuka

Ibyishimo biterwa no kuba indahemuka

“Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.”—IMIGANI 10:22.

1, 2. Kuki twagombye kwirinda guhangayikishwa cyane n’iby’igihe kizaza?

HARI umuhanga mu bya filozofiya w’Umunyamerika wavuze ati “guhangayikishwa n’iby’igihe kizaza . . . bitubuza kwishimira ibyo dufite.” Ibyo ni ko biri ku bana bahangayikishwa n’ibyo bazageraho bamaze gukura, bigatuma birengagiza ibyiza by’igihe barimo, maze bakazakanguka byarabacitse.

2 Ndetse n’abasenga Yehova bibageraho. Urugero, twifuza cyane ko isezerano ry’Imana ryo guhindura isi paradizo risohora. Dutegerezanyije amatsiko kubaho tutarwara, tudasaza kandi nta mibabaro itugeraho. Ariko se nubwo ari byiza gutekereza kuri ibyo bintu bizaza, byagenda bite tubitekerejeho bigatuma duhangayika, bikaduhuma amaso ntitwite ku migisha yo mu buryo bw’umwuka dufite ubu? Mbega ukuntu byaba bibabaje! Dushobora gucika intege mu buryo bworoshye kandi “umutima” wacu ukarwara, kubera ko ibyo twari twiteze bitinze kuruta uko twabitekerezaga (Imigani 13:12). Ibibazo n’ingorane duhura na byo mu buzima bishobora gutuma tugwa mu mutego wo gucika intege cyangwa kwitekerezaho cyane. Aho guhangana n’imimerere mibi, twatangira kujya twitotomba. Ibyo byose twabyirinda dutekereza ku migisha dufite muri iki gihe kandi tukagaragaza ko dushimira.

3. Ni iki turi bwibandeho muri iyi ngingo?

3 Mu Migani 10:22 hagira hati “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.” Ese uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka abagaragu ba Yehova bafite muri iki gihe ntibwagombye gutuma bishima? Reka turebe ibintu bimwe na bimwe bigaragaza uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka dufite, ndetse n’icyo bisobanura kuri buri wese muri twe. Gufata igihe cyo gutekereza ku migisha Yehova yahundagaje ku ‘mukiranutsi ugendera mu murava we [“mu budahemuka bwe,” NW],’ mu by’ukuri bizatuma dukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza gukorera Data wo mu ijuru twishimye.—Imigani 20:7.

‘Imigisha ituzanira ubukire’ muri iki gihe

4, 5. Ni iyihe nyigisho ya Bibiliya igushishikaza cyane, kandi kuki?

4Dufite ubumenyi nyakuri bw’inyigisho za Bibiliya. Amadini yiyita aya gikristo avuga ko yemera Bibiliya. Ariko kandi, ntiyemera inyigisho zayo. Ndetse n’abantu bahuje idini, akenshi ntibavuga rumwe ku birebana n’icyo mu by’ukuri Ibyanditswe byigisha. Mbega ukuntu imimerere barimo itandukanye cyane n’iyo abagaragu ba Yehova barimo! Uko ibihugu, umuco n’ubwoko byacu byaba biri kose, dusenga Imana tuzi izina. Ntabwo ari Imana y’ubutatu y’iyobera (Gutegeka 6:4; Yeremiya 16:21; Mariko 12:29). Nanone kandi, tuzi neza ko ikibazo cy’ibanze kirebana no kuba Imana ari umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi kigiye gukemuka, kandi ko buri wese muri twe abigiramo uruhare binyuze mu gukomeza kuba indahemuka ku Mana. Tuzi ukuri ku bihereranye n’abapfuye. Nubwo hari abantu batinya Imana bavuga ko ibabariza abantu mu muriro w’iteka cyangwa ikabohereza muri purugatori, twe ntituyitinya.—Umubwiriza 9:5, 10.

5 Byongeye kandi, twishimira kumenya ko tutakomotse ku bwihindurize budasobanutse. Ahubwo twaremwe n’Imana, iturema mu ishusho yayo (Itangiriro 1:26; Malaki 2:10). Umwanditsi wa zaburi yaririmbiye Imana ye ati “ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza.”—Zaburi 139:14.

6, 7. Ni ibihe bintu byahindutse mu buzima bwawe cyangwa mu bw’abandi bantu uzi byabazaniye imigisha?

6Twaretse ingeso mbi n’ibikorwa bibi. Imiburo ku birebana n’akaga gaterwa no kunywa itabi, inzoga nyinshi n’ubusambanyi, irogeye mu itangazamakuru. Ahanini, abantu ntibumva iyo miburo. Ariko se bigenda bite iyo umuntu ufite umutima utaryarya amenye ko Imana y’ukuri yanga ibyo bintu kandi ikababazwa n’ababikora? Uwo muntu ahita abireka (Yesaya 63:10; 1 Abakorinto 6:9, 10; 2 Abakorinto 7:1; Abefeso 4:30)! Nubwo mbere na mbere ibyo abikorera gushimisha Yehova Imana, anabona imigisha y’inyongera, ari yo buzima bwiza n’amahoro yo mu mutima.

7 Kureka ingeso mbi abenshi birabagora cyane. Icyakora, buri mwaka hari abantu babarirwa mu bihumbi bazireka. Biyegurira Yehova kandi bakabatizwa mu mazi, bityo bakagaragariza mu ruhame ko baretse ibintu bibabaza Imana. Mbega ukuntu ibyo bidutera inkunga! Bituma turushaho gukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza kwirinda guheranwa n’icyaha hamwe n’imyifatire yangiza.

8. Ni izihe nama zishingiye kuri Bibiliya zituma abagize umuryango bagira ibyishimo?

8Dushobora kugira umuryango wishimye. Mu bihugu byinshi, mu miryango byifashe nabi. Abenshi mu bashakanye baratana, akenshi bikagira ingaruka mbi cyane ku bana. Mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi, usanga hafi imiryango 20 ku ijana yitabwaho n’umubyeyi umwe. Ni gute Yehova yadufashije kugendera mu budahemuka mu birebana n’ibyo? Soma mu Befeso 5:22–6:4 maze urebe inama nziza Ijambo ry’Imana riha abagabo, abagore n’abana. Gushyira mu bikorwa izo nama hamwe n’izindi dusanga mu Byanditswe, bikomeza imirunga y’ishyingiranwa, bigafasha ababyeyi kurera abana babo neza, kandi bigatuma umuryango ugira ibyishimo. Ese uwo si umugisha twagombye kwishimira?

9, 10. Ni gute uko tubona igihe kizaza bitandukanye n’uko abantu bo muri iyi si bakibona?

9Dufite icyizere ko ibibazo biri ku isi bigiye gukemuka. Nubwo hari iterambere mu bya siyansi n’ikoranabuhanga, n’abayobozi bamwe na bamwe bakaba bashyiraho imihati igaragara, ibibazo bikomeye byo muri iki gihe bikomeza kuburirwa umuti. Klaus Schwab, washinze umuryango ushinzwe gutahura ibibazo byugarije isi no kubishakira umuti, aherutse kuvuga ati “ibibazo byugarije isi bigenda birushaho kwiyongera, kandi igihe cyo kubikemura kigenda kirushaho kuba gito.” Yavuze ibihereranye n’“akaga kagera ku bihugu byose, urugero nk’iterabwoba, kwangirika kw’ibidukikije n’ubukungu bwifashe nabi.” Schwab yanzuye agira ati “muri iki gihe, kuruta ikindi gihe cyose, isi ihanganye n’ibibazo bisaba gushyira hamwe kandi hakagira igikorwa byihutirwa.” Uko tugenda twigira imbere mu kinyejana cya 21, abantu muri rusange batekereza ko imibereho y’abantu izakomeza kuba mibi.

10 Mbega ukuntu bishimishije kumenya ko Yehova yashyizeho uburyo buzatuma ibibazo by’abantu bikemuka, ari bwo Bwami bw’Imana buyobowe na Mesiya! Imana y’ukuri izakoresha ubwo Bwami ‘ikureho intambara,’ maze ‘habeho amahoro menshi’ (Zaburi 46:10; 72:7). Yesu Kristo, Umwami wasizwe, ‘azakiza umukene, umunyamubabaro n’uworoheje, abakize agahato n’urugomo’ (Zaburi 72:12-14). Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, ntihazongera kubaho inzara (Zaburi 72:16). Yehova ‘azahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bizaba byashize’ (Ibyahishuwe 21:4). Ubwami bwamaze gushyirwaho mu ijuru, kandi vuba aha buzagira icyo bukora kugira ngo bukemure ibibazo byose biri ku isi.—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:15.

11, 12. (a) Mbese kwishimisha bituma umuntu agira ibyishimo birambye? Sobanura. (b) Ni iki gituma umuntu agira ibyishimo nyakuri?

11Tuzi aho ibyishimo nyakuri bituruka. Ni iki gituma umuntu agira ibyishimo nyakuri? Hari umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu wavuze ko ibyishimo bigizwe n’ibintu bitatu: kwishimisha, kwiyemeza (mu kazi no mu muryango), n’intego (guharanira kugera ku kintu cyangwa kukigeza ku bandi). Muri ibyo uko ari bitatu, yavuze ko kwishimisha ari byo bifite agaciro gake, kandi yongeraho ati “ibyo ni ibintu bishishikaje cyane kubera ko gushaka kwishimisha ari byo abantu benshi bashingiraho imibereho yabo.” None se Bibiliya yo ibivugaho iki?

12 Umwami Salomo wo muri Isirayeli ya kera yaravuze ati “nibwiye mu mutima wanjye nti ‘henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.’ Maze mbona ko na byo ari ubusa. Navuze ibyo guseka nti ‘ni ubusazi,’ n’iby’ibitwenge nti ‘bimaze iki?’” (Umubwiriza 2:1, 2). Dukurikije Ibyanditswe, uko ibyishimo twavana mu kwishimisha byaba bingana kose, ni iby’akanya gato. Bite se ku bihereranye no kwiyemeza mu kazi? Dufite umurimo mwiza cyane twagombye gukora wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Kugeza ku bandi ubutumwa bw’agakiza buri muri Bibiliya, bituma dukora umurimo ushobora gutuma dukizwa tugakiza n’abatwumva (1 Timoteyo 4:16). Kubera ko “turi abakozi bakorana n’Imana,” twibonera ko ‘gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa’ (1 Abakorinto 3:9, NW; Ibyakozwe 20:35). Uwo murimo utuma ubuzima bwacu burushaho kugira intego kandi ugatuma Umuremyi wacu asubiza umututse, ari we Satani (Imigani 27:11). Koko rero, Yehova yatugaragarije ko kumwubaha bituma tugira ibyishimo nyakuri kandi birambye.—1 Timoteyo 4:8.

13. (a) Ni mu buhe buryo Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ari umugisha dukwiye kwishimira? (b) Ni gute Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryakugiriye akamaro?

13Tugira gahunda nziza kandi y’ingirakamaro yo kwigishwa. Gerhard ni umusaza mu itorero ry’Abahamya ba Yehova. Yibutse igihe yari akiri muto, maze aravuga ati “nkiri muto, nari mfite ibibazo bikomeye byo kuvuga. Iyo nabaga mpangayitse, kuvuga byarananiraga ngatangira kudedemanga. Numvaga nta gaciro mfite maze ntangira kwisuzugura. Ababyeyi banjye banshyize mu ishuri ryigisha kuvuga neza, biranga biba iby’ubusa. Ikibazo nari mfite nticyari uburwayi bundi, ahubwo cyari mu mitekerereze yanjye. Icyakora, hariho gahunda nziza cyane Yehova yateganyije, ni ukuvuga Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Kwiyandikisha muri iryo shuri byaramfashije. Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nigaga. Kandi byangiriye akamaro. Nabaye intyoza, sinongera kwisuzugura, kandi ndushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Ndetse ubu ntanga disikuru y’abantu bose! Nshimira cyane Yehova watumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza kubera iryo shuri.” Mbese ubwo buryo Yehova akoresha ngo adutoze gukora umurimo we, si impamvu ituma twishima?

14, 15. Mu gihe umuntu ari mu makuba, yafashwa n’iki? Tanga urugero.

14Dufitanye na Yehova imishyikirano myiza kandi dushyigikiwe n’umuryango wunze ubumwe w’abavandimwe bo ku isi yose. Katrin uba mu Budage, amaze kumva iby’umutingito ukomeye wateje imiraba ya tsunami yibasiye amajyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, yarahangayitse cyane. Umukobwa we yari yagiye gutembera muri Tayilande igihe ayo makuba yabaga. Uwo mubyeyi yamaze amasaha 32 ataramenya niba umukobwa we akiriho cyangwa ari mu mubare w’inkomere n’abapfuye utarasibaga kwiyongera. Mbega ukuntu yumvise aruhutse ubwo bamuterefonaga bakamubwira ko umukobwa we ari muzima!

15 Ni iki cyafashije Katrin muri ayo masaha yamaze ahangayitse? Yaranditse ati “icyo gihe hafi ya cyose nakimaze nsenga Yehova. Nagiye nibonera ukuntu ibyo byatumye nkomeza kugira imbaraga n’amahoro yo mu mutima. Byongeye kandi, abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka buje urukundo baransuraga bakantera inkunga” (Abafilipi 4:6, 7). Mbega ukuntu imimerere yarimo yari kurushaho kuba mibi iyo aza kumara ayo masaha yose afite agahinda, adasenga Yehova kandi abavandimwe buje urukundo bo mu buryo bw’umwuka batamuhumuriza! Ubucuti dufitanye na Yehova, Umwana we hamwe n’imishyikirano tugirana n’abavandimwe b’Abakristo, ni umugisha udasanzwe ku buryo tudakwiriye kuwuha agaciro gake.

16. Tanga urugero rugaragaza ko ibyiringiro by’umuzuko bifite agaciro.

16Twiringiye kuzabona abo twakundaga bapfuye (Yohana 5:28, 29). Hari umusore witwa Matthias wabaye Umuhamya wa Yehova akiri muto. Icyakora, kubera ko atari azi neza imigisha yari afite, yikuye mu itorero rya gikristo akiri ingimbi. Muri iki gihe yaranditse ati “sinari narigeze nganira na papa byimazeyo. Hashize imyaka tujya impaka ku bintu byinshi. Ariko kandi, papa yanyifurizaga ibyiza kuruta ibindi. Yarankundaga cyane, ariko icyo gihe sinabibonaga. Mu mwaka wa 1996, igihe nari nicaye iruhande rwe mufashe ukuboko kandi ndira cyane, namubwiye ukuntu nari mbabajwe n’ibintu byose nari narakoze kandi mubwira ko mukunda cyane. Ikibabaje ni uko atashoboraga kunyumva. Yamaze igihe gito arwaye, nuko arapfa. Nindamuka mbonye papa yazutse tuziyunga. Kandi sinshidikanya ko azishimira ko ubu ndi umusaza kandi ko njye n’umugore wanjye dufite igikundiro cyo kuba abapayiniya.” Mbega ukuntu ibyiringiro by’umuzuko ari umugisha twahawe!

“Nta mubabaro yongeraho”

17. Gutekereza ku migisha Yehova aduha bitumarira iki?

17 Yesu Kristo yavuze ibirebana na Se wo mu ijuru agira ati “ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura” (Matayo 5:45). Niba Yehova Imana aha imigisha n’abantu bakiranirwa kandi babi, ntazarushaho kuyiha abagendera mu nzira yo gukiranuka? Muri Zaburi 84:12 hagira hati ‘Uwiteka ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.’ Mbega ukuntu imitima yacu isabwa n’ibyishimo iyo dutekereje uko Yehova yagiye yita cyane ku bamukunda!

18. (a) Ni mu buhe buryo imigisha Yehova atanga nta mibabaro yongeraho? (b) Kuki abantu benshi b’indahemuka ku Mana bagerwaho n’imibabaro?

18 “Umugisha Uwiteka atanga” ni wo watumye ubwoko bwe bugira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka. Kandi tuzi neza ko “nta mubabaro yongeraho” (Imigani 10:22). None se kuki ibigeragezo bigera ku bantu b’indahemuka ku Mana bigatuma bagira imibabaro myinshi? Hari impamvu eshatu z’ingenzi zituma tugerwaho n’ibibazo. (1) Kamere yacu ibogamira ku cyaha (Itangiriro 6:5; 8:21; Yakobo 1:14, 15). (2) Satani n’abadayimoni be (Abefeso 6:11, 12). (3) Iyi si mbi (Yohana 15:19). Nubwo Yehova areka ibibi bikatugeraho, si we ubiduteza. N’ubundi kandi “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo” (Yakobo 1:17). Mu migisha Yehova aduha nta mibabaro ibamo.

19. Ni iki abakomeza kugendera mu budahemuka bategereje?

19 Uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka bujyanirana buri gihe no kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Iyo dufitanye ubucuti na yo ‘twibikira ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo tubone uko dusingira ubugingo nyakuri’ (1 Timoteyo 6:12, 17-19). Mu isi nshya y’Imana dutegereje, tuzagira uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka n’ubw’ibindi bintu byinshi. Icyo gihe abantu ‘bumvira Uwiteka’ bazagira ubuzima nyakuri (Gutegeka 28:2). Nimucyo dufate icyemezo kidakuka cyo gukomeza kugendera mu budahemuka twishimye.

Ni iki wamenye?

• Kuki byaba bidahuje n’ubwenge guhangayikishwa cyane n’igihe kizaza?

• Ni iyihe migisha dufite muri iki gihe?

• Kuki abagaragu b’indahemuka b’Imana bagerwaho n’imibabaro?

[Ibibazo]