Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Intambara ni iy’Uwiteka’

‘Intambara ni iy’Uwiteka’

“Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu”

‘Intambara ni iy’Uwiteka’

HARI imitwe ibiri y’ingabo zari zihanganye, zimwe ziri hakurya y’ikibaya, izindi hakuno. Ingabo za Isirayeli zari zimaze iminsi 40 zarakutse umutima kandi zarazengerejwe n’ibitutsi bya Goliyati, intwari yo mu Bafilisitiya.—1 Samweli 17:1-4, 16.

Goliyati yarangururaga ijwi agatuka Abisirayeli ati “ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange. Nabasha kundwanya akanyica tuzaba abagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzaba abagaragu bacu mudukorere. . . . Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.”—1 Samweli 17:8-10.

Mu bihe bya kera, byari bimenyerewe ko ingabo zihanganye zitoranyamo umuntu w’intwari kuri buri ruhande, abo bantu babiri bakaba ari bo bahagararira abandi mu mirwano. Iyo umwe yaneshaga undi, byitirirwaga ingabo akomokamo. Icyakora, iyo ntwari yatukaga Abisirayeli ntiyari umusirikare usanzwe. Cyari ikigabo kirekire cyane, cy’ikigome kandi giteye ubwoba. Ariko kandi, igihe Goliyati yasuzuguraga ingabo z’ubwoko bwa Yehova yari arwikatiye.

Ntabwo yari intambara ishyamiranyije abasirikare gusa. Yari intambara ishyamiranyije Yehova n’imana z’Abafilisitiya. Aho kugira ngo Sawuli Umwami wa Isirayeli arangaze imbere ingabo ze batere abanzi b’Imana, yahiye ubwoba.—1 Samweli 17:11.

Umwana w’umusore wiringiye Yehova

Mu gihe izo ngabo zari zikirebana ay’ingwe, umwana w’umusore wari warasigiwe kuba umwami wa Isirayeli yagiye ku rugerero gusura bakuru be bari mu ngabo za Sawuli. Yitwaga Dawidi. Akimara kumva amagambo ya Goliyati yarabajije ati “mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho, ni muntu ki?” (1 Samweli 17:26). Dawidi yabonaga ko Goliyati yari ahagarariye Abafilisitiya hamwe n’imana zabo. Dawidi yararakaye, yifuza kurwanirira Yehova n’Abisirayeli no kurwanya iyo ntwari y’umupagani. Ariko Umwami Sawuli yaramubwiye ati “ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w’umugenda.”—1 Samweli 17:33.

Mbega ukuntu Sawuli na Dawidi babonaga ibintu mu buryo butandukanye! Sawuli yabonaga ko Dawidi yari umushumba ushaka kurwana n’igihanyaswa cy’ikigome. Nyamara Dawidi yabonaga ko Goliyati yari umuntu udafite icyo avuze wari wihaye gusuzugura Umwami w’Ikirenga Yehova. Ishyaka Dawidi yari afite ryari rishingiye ku cyizere cy’uko Imana itazabura guhana abantu basuzugura izina ryayo n’ubwoko bwayo. Mu gihe Goliyati yirataga imbaraga ze, Dawidi we yiringiraga Yehova kandi akabona ibintu nk’uko Yehova abibona.

“Nguteye mu izina ry’Uwiteka”

Ukwizera kwa Dawidi kwari gufite ishingiro. Yibukaga ko Imana yamufashije gukiza intama ze ibitero by’idubu n’intare. Uwo musore w’umushumba yari azi neza ko Yehova yari bumufashe gutsinda uwo mwanzi w’Umufilisitiya uteye ubwoba (1 Samweli 17:34-37). Dawidi yateye Goliyati yitwaje umuhumetso n’amabuyenge atanu gusa.

Uwo musore Dawidi, yishingikirije ku mbaraga Yehova atanga maze yiyemeza gukemura icyo kibazo cyasaga n’aho kidashobora gukemuka. Yabwiye uwo Mufilisitiya n’ubutwari bwinshi ati “wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice . . . kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana, kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka.”—1 Samweli 17:45-47.

Amaherezo byagenze bite? Inkuru yahumetswe igira iti “Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje” (1 Samweli 17:50). Nta nkota yari afite, ariko Yehova Imana yari amushyigikiye cyane. *

Mbega ukuntu iyo ntambara yagaragaje ko Dawidi yizeraga Yehova cyane! Iyo tugomba guhitamo hagati yo gutinya abantu no kwizera imbaraga za Yehova zo gukiza, icyo tugomba guhitamo kiba cyigaragaza: tugomba ‘kumvira Imana kuruta abantu’ (Ibyakozwe 5:29). Iyo tubona ibibazo bikomeye nk’uko Yehova Imana abibona, tuba dushobora kubona ndetse n’ibibazo by’ingutu mu buryo bukwiriye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2006, Mai/Juin.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

GOLIYATI YARI MUNINI MU RUGERO RUNGANA IKI?

Inkuru yo muri 1 Samweli 17:4-7 itubwira ko Goliyati yari afite uburebure bwa mikono irenga itandatu, ni ukuvuga hafi metero eshatu. Ikintu kigaragaza uburebure n’imbaraga by’uwo Mufilisitiya, ni ikoti riboheshejwe iminyururu y’umuringa yambaraga. Ryapimaga ibiro 57. Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’inkingi kandi ikigembe cyaryo cyapimaga ibiro 7. Tekereza nawe! Birashoboka ko intwaro za Goliyati zari zifite ibiro biruta ibya Dawidi!