Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese ‘ushira amanga’?

Mbese ‘ushira amanga’?

Mbese ‘ushira amanga’?

ABANTU barenga miriyoni esheshatu bo mu bihugu bigera kuri 235 bafite icyo Bibiliya yita “ubushizi bw’amanga.” Iryo jambo riboneka incuro 16 mu mwandiko w’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki wo muri Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures (Abafilipi 1:20; 1 Timoteyo 3:13; Abaheburayo 3:6; 1 Yohana 3:21). None se kugira “ubushizi bw’amanga” bisobanura iki? Ni iki kidufasha kubugira? Ni ryari se ubushizi bw’amanga budufasha kuvuga tudatinya?

Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe ibivuga, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ubushizi bw’amanga” risobanurwa ngo “kuvuga udatinya, kuvuga nta cyo wishisha, . . . kuvuga nta mususu; bityo rero rikubiyemo igitekerezo cyo kwigirira icyizere, kugira ubutwari kandi wishimye, gushira ubwoba, kandi umuntu akabugaragaza atari mu gihe avuga gusa.” (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words.) Icyakora, ubushizi bw’amanga ntibugomba kwitiranywa no kuvugana agasuzuguro. Bibiliya igira iti “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana” (Abakolosayi 4:6). Ubushizi bw’amanga bukubiyemo gukomeza kugira amakenga kandi ntureke ngo imimerere ihangayikishije cyangwa gutinya abantu bikubuze kuvuga.

Mbese tuvukana ubushizi bw’amanga? Reka turebe ibyo intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso. Yaravuze ati “nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka.” Pawulo yongeyeho ko muri Yesu Kristo ‘ari mo duherwa ubushizi bw’amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n’uko tumwizeye’ (Abefeso 3:8-12). Ubushizi bw’amanga si ikintu tuvukana, ahubwo buturuka ku mishyikirano dufitanye na Yehova Imana duheshwa no kwizera Yesu Kristo. Reka turebe ibintu bishobora kudufasha kugira ubushizi bw’amanga n’ukuntu dushobora kubugaragaza igihe tubwiriza, twigisha cyangwa dusenga.

Ni iki kidufasha kubwiriza dushize amanga?

Yesu Kristo ni we watanze urugero rusumba izindi mu kugaragaza ubushizi bw’amanga. Ishyaka yagiraga ryatumaga abwiriza uko abonye uburyo. Yaba aruhuka, asangira n’abandi mu rugo rw’umuntu, cyangwa agenda mu nzira, ntiyigeze apfusha ubusa uburyo yabaga abonye bwo kuvuga iby’Ubwami bw’Imana. Ari ugukobwa, ari no kurwanywa mu buryo bweruye, nta na kimwe cyashoboraga gutuma Yesu agira ubwoba ngo aceceke. Ahubwo, yashyiraga ahabona abayobozi b’idini ry’ikinyoma bo mu gihe cye ashize amanga (Matayo 23:13-36). Yemwe n’igihe bari bamufashe bakamujyana mu rukiko, yavugaga nta bwoba.—Yohana 18:6, 19, 20, 37.

Intumwa za Yesu na zo zari zifite ubushizi bw’amanga. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Petero yavuganye ubushizi bw’amanga imbere y’imbaga y’abantu barenga 3.000. Uko bigaragara, mbere yaho gato, yari yagize ubwoba ubwo umuja yamutahuraga (Mariko 14:66-71; Ibyakozwe 2:14, 29, 41). Igihe Petero na Yohana bitabaga abayobozi b’idini, ntibigeze bashya ubwoba. Bidatinze, batanze ubuhamya ku birebana na Yesu Kristo wazutse bashize amanga. Mu by’ukuri, ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana bwatumye abayobozi b’idini bamenya ko abo bagabo babanaga na Yesu (Ibyakozwe 4:5-13). Ni iki cyabafashije kuvuga bashize amanga batyo?

Yesu yari yarasezeranyije intumwa ze ati ‘nibabagambanira ntimuzahagarike umutima w’uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya. Kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari umwuka wa So uzabavugisha’ (Matayo 10:19, 20). Umwuka wera wafashije Petero na bagenzi be gushira ubwoba bwashoboraga kubabuza kuvuga bashize amanga. Natwe rero uwo mwuka ufite imbaraga ushobora kudufasha.

Byongeye kandi, Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo guhindura abantu abigishwa. Ibyo byari bikwiriye kuko ari we ‘wahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.’ Kandi ‘ari kumwe na bo’ (Matayo 28:18-20). Kuba abigishwa ba mbere bari bazi ko Yesu abashyigikiye, byatumye bagira icyizere mu gihe bari bahanganye n’abategetsi bari bariyemeje guhagarika umurimo wabo (Ibyakozwe 4:18-20; 5:28, 29). Kubimenya natwe bishobora kutugirira akamaro.

Igihe Pawulo yatangaga indi mpamvu ituma tugomba kugira ubushizi bw’amanga, yashyize isano hagati y’ibyiringiro no ‘gushira amanga cyane’ (2 Abakorinto 3:12; Abafilipi 1:20). Kubera ko ubutumwa bw’ibyiringiro ari bwiza cyane ku buryo Abakristo batabwihererana, bagombaga kububwira abandi. Mu by’ukuri, ibyiringiro byacu ni impamvu ituma dushira amanga.—Abaheburayo 3:6.

Uko twabwiriza dushize amanga

Ni gute twabwiriza dushize amanga ndetse no mu mimerere ishobora kudutera ubwoba? Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Igihe yari afungiye i Roma, yasabye bagenzi be bari bahuje ukwizera kumusabira kugira ngo ‘ahabwe kuvuga ashize amanga uko abumbuye akanwa, avuge ashize amanga nk’uko bimukwiriye’ (Abefeso 6:19, 20). Ese ayo masengesho yarashubijwe? Yego rwose! Igihe Pawulo yari afunzwe, yakomeje ‘kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.’—Ibyakozwe 28:30, 31.

Gukoresha uburyo bwose tubonye tukabwiriza ku kazi, ku ishuri, cyangwa mu gihe dutembera, bishobora gutuma tumenya niba dushira amanga. Kugira isoni, gutinya uko abantu babyakira cyangwa kutiyizera, bishobora gutuma duceceka. Aha nanone, intumwa Pawulo yaduhaye urugero rwiza. Yaranditse ati ‘twahawe n’Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw’Imana turi mu ntambara nyinshi’ (1 Abatesalonike 2:2). Pawulo yabashije gukora ibyo atashoboraga gukora ubwe kubera ko yari yiringiye Yehova.

Isengesho ryafashije umugore witwa Sherry kuvuga ashize amanga igihe yari abonye uburyo bwo kubwiriza mu buryo bufatiweho. Umunsi umwe, ubwo yari ategereje umugabo we, yabonye umugore na we wari utegereje umuntu. Sherry yaravuze ati “nasabye Yehova ngo ampe imbaraga kuko numvaga mfite ubwoba.” Sherry amaze kwegera uwo mugore, haje umukuru mu idini ry’Ababatisita. Sherry ntiyari yiteze ko ashobora guhura n’umukuru w’idini. Icyakora, yongeye gusenga maze aramubwiriza. Yahaye uwo mugore igitabo maze bashyiraho gahunda yo kuzamusura. Igihe tubonye uburyo bwo kubwiriza, dushobora kwizera ko nitwiringira Yehova azadufasha gushira amanga.

Mu gihe twigisha

Ubushizi bw’amanga bufitanye isano rya bugufi no kwigisha. Ku birebana n’‘abakora neza umurimo’ mu itorero, Bibiliya igira iti “bibonera umwanya w’icyubahiro mwiza, n’ubushizi bw’amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Kristo” (1 Timoteyo 3:13). Bagira ubwo bushizi bw’amanga binyuze mu gushyira mu bikorwa ibyo bigisha abandi. Iyo babigenje batyo barinda itorero kandi bakarikomeza.

Iyo dushize amanga muri ubwo buryo, inama dutanga zigira akamaro cyane kandi zikaba zishobora gukurikizwa rwose. Aho kugira ngo abaduteze amatwi batangire gutekereza ku rugero rubi dutanga, baterwa inkunga no kubona dushyira mu bikorwa ibyo tubigisha. Ubwo bushizi bw’amanga bufasha abantu bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka ‘kugarura umuvandimwe wabo’ mbere y’uko ibintu bizamba (Abagalatiya 6:1). Ibinyuranye n’ibyo, umuntu utanga urugero rubi ashobora gusa n’utinya gutanga inama kuko aba yumva adakwiriye kuzitanga. Gutinda gutanga inama zikenewe bishobora kugira ingaruka mbi cyane.

Kuvuga dushize amanga ntibivuga ko tugomba kunenga abandi no kutava ku izima. Pawulo yateye Filemoni inkunga “ku bw’urukundo” (Filemoni 8, 9). Kandi uko bigaragara, Filemoni yakiriye neza amagambo iyo ntumwa yamubwiye. Mu by’ukuri, inama yose umusaza atanze yagombye kuba iturutse ku rukundo.

Nta gushidikanya ko ubushizi bw’amanga ari ingenzi mu gihe umuntu atanga inama. Icyakora, no mu bindi bihe buba ari ngombwa. Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto ati “mbashiraho amanga cyane, kandi ndabirata cyane” (2 Abakorinto 7:4). Pawulo ntiyaburaga gushimira abagize itorero iyo byabaga ari ngombwa. Urukundo rwatumaga yita ku mico myiza ya bagenzi be bahuje ukwizera nubwo yabaga azi ko bakora amakosa. Muri iki gihe na bwo, iyo abasaza bashimira abavandimwe na bashiki bacu kandi bakabatera inkunga, itorero rya gikristo rirakomera.

Kugira ngo Abakristo bose bagire icyo bageraho mu gihe bigisha, bagomba gushira amanga. Sherry twigeze kuvuga, yifuzaga gutera abana be inkunga yo kubwiriza ku ishuri. Yaravuze ati “nubwo nakuriye mu kuri, si kenshi nabwirizaga ku ishuri. Ni gake cyane mbwiriza mu buryo bufatiweho. Naribajije nti ‘ni uruhe rugero mpa abana banjye?’” Ibyo byatumye Sherry ashyiraho imihati kugira ngo abwirize mu buryo bufatiweho.

Koko rero, abantu bareba ibyo dukora kandi twananirwa gushyira mu bikorwa ibyo twigisha bakaba babibonye. Nimucyo rero tugire ubushizi bw’amanga dukora uko dushoboye kose kugira ngo ibikorwa byacu bibe bihuje n’amagambo tuvuga.

Mu gihe dusenga

Kugira ubushizi bw’amanga ni ngombwa cyane cyane mu gihe dusenga Yehova. Dushobora kubwira Yehova ibituri ku mutima tudatinya, twiringiye ko yumva amasengesho yacu kandi ko azayasubiza. Ibyo rero bituma tugirana na Data wo mu ijuru ubucuti. Ntitwagombye na rimwe gutinya kwegera Yehova, twibwira ko nta cyo turi cyo. Twakora iki se niba dufite umutima uducira urubanza bitewe n’ikosa cyangwa icyaha twakoze, maze bikatubuza kubwira Yehova ibituri ku mutima? Ese no muri iyo mimerere twakomeza kwegera Umutegetsi w’Ikirenga w’isi n’ijuru twisanzuye?

Kuba Yesu afite umwanya ukomeye wo kuba Umutambyi Mukuru, biduha indi mpamvu yo gusenga dufite icyizere. Mu Baheburayo 4:15, 16 hagira hati ‘ntidufite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.’ Ngako agaciro k’urupfu rwa Yesu n’akamaro ko kuba ari Umutambyi Mukuru.

Iyo twihatiye kumvira Yehova, tuba dufite impamvu zo kwiringira ko azatwumva. Intumwa Yohana yaranditse ati “bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y’Imana kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo.”—1 Yohana 3:21, 22.

Kwegera Yehova mu isengesho nta cyo twishisha bisobanura ko tumubwira ibintu byose. Byaba ibiduteye ubwoba, byaba ibiduhangayikishije, byaba ibitubabaje, ibyo byose dushobora kubibwira Yehova twiringiye ko yumva amasengesho tumutura tubikuye ku mutima. Niyo twaba twakoze icyaha gikomeye gite, umutima uducira urubanza ntiwagombye kutubuza gusenga, niba twicujije tubikuye ku mutima.

Impano y’ubushizi bw’amanga twahawe tutabikwiriye ni iy’agaciro rwose. Idufasha guha ikuzo Imana mu gihe tubwiriza, twigisha n’igihe tuyegera mu isengesho. Nimucyo dukomeze ‘ubushizi bw’ubwoba bwacu, bufite ingororano ikomeye’ y’ubuzima bw’iteka.—Abaheburayo 10:35.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Intumwa Pawulo avugana ubushizi bw’amanga

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Kugira ngo twigishe neza tugomba kugira ubushizi bw’amanga

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Kugira ubushizi bw’amanga mu gihe dusenga ni ngombwa