Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
KUKI wishimira kugendagenda cyangwa gutembera mu busitani burimo indabo zihumura neza? Kuki wumva wishimye cyane iyo ubonye ikiyaga cyiza cyangwa imisozi miremire itwikiriwe n’ibicu? Kuki ufata akanya ukumva uturirimbo dushimishije tw’inyoni ziririmbira mu bushorishori bw’ibiti? Kandi se kuki bishimisha kwirebera impala zikinagira, cyangwa ubushyo bw’intama zirisha?
Igisubizo cy’ibyo bibazo byose ni kimwe: twaremewe kuba muri Paradizo! Aho ni ho ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, babaga. Ni bo dukomoraho icyifuzo cyo kuba muri Paradizo, kandi na bo bagishyizwemo n’Umuremyi wabo, ari we Yehova Imana. Yari azi ko twari kwishimira kuba muri Paradizo, kuko yaturemanye imico ya ngombwa kugira ngo twishimire gutura mu isi nziza cyane.
Kuki Yehova yaremye isi? “Yayiremeye guturwamo” n’abantu (Yesaya 45:18). ‘Umuremyi w’isi’ yatuje Adamu na Eva muri paradizo nziza cyane, ari yo busitani bwa Edeni (Yeremiya 10:12; Itangiriro 2:7-9, 15, 21, 22). Mbega ukuntu bagomba kuba barishimiraga cyane imigezi, indabo n’ibiti byaho! Ikirere cyarimo utunyoni twiza, inyamaswa z’amoko yose zari hirya no hino, kandi nta n’imwe yashoboraga gusagarira abantu. Amafi n’ibindi biremwa byogogaga mu mazi y’urubogobogo. Ikirenze ibyo byose, Adamu yabanaga na Eva. Bari kubyara abana basa na bo kandi bakagura Paradizo bari batuyemo, bakishimana n’umuryango wabo wagombaga kugenda waguka.
Nubwo ubu isi itari paradizo, dushobora kuyigereranya n’urugo rwiza rutuwe n’umuryango wishimye. Iyi si dutuyemo twahawe n’Imana, ifite ibintu byose dukeneye: urumuri, ubushyuhe, amazi n’ibyokurya. Mbega ukuntu twishimira urumuri n’ubushyuhe bituruka ku zuba ndetse n’urumuri rworoshye ukwezi gutanga nijoro (Itangiriro 1:14-18)! Imbere mu isi harimo ibicanwa, urugero nka nyiramugengeri na peteroli dushobora gukoresha ngo tubone ubushyuhe. Tubona amazi biturutse ku mwikubo w’amazi, inzuzi, ibiyaga
n’inyanja. Ndetse n’ubutaka butwikiriwe n’ibyatsi bitoshye twagereranya n’isima yo mu nzu.Kimwe n’uko abantu bashobora guhunika ibyokurya mu nzu yabo, isi na yo ibitse ibyokurya byinshi. Yehova yaduhaye imyaka myinshi yo mu mirima n’ibiti byinshi byera imbuto, maze ‘aduhaza ibyokurya, yuzuza imitima yacu umunezero’ (Ibyakozwe 14:16, 17). None se ko n’ubu isi ari ahantu heza cyane ho kuba, uriyumvisha ukuntu izaba imeze igihe Yehova “Imana igira ibyishimo” azaba yayihinduye paradizo?—1 Timoteyo 1:11, NW.
[Aho amafoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]
COVER: Earth: NASA photo; Stars: NASA, ESA and AURA/Caltech