Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umugambi Imana ifitiye isi ugiye gusohora

Umugambi Imana ifitiye isi ugiye gusohora

Umugambi Imana ifitiye isi ugiye gusohora

IGIHE Adamu na Eva babaga muri Paradizo, Imana yarabategetse iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”—Itangiriro 1:28.

Gutwara isi byasobanuraga ibirenze guhinga agace gato kayo cyangwa kukitaho. Adamu na Eva n’abari kubakomokaho bari kwagura paradizo kugeza ikwiriye isi yose. Icyakora, uwo mugabo n’umugore ba mbere bakoze icyaha, birukanwa mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 3:23, 24). Ariko ibyo ntibyasobanuraga ko abantu batari kuzigera batwara isi.

Kubera ko Imana izaha umugisha abantu bumvira, bazatwara isi. Iyo Imana yahaga umugisha Abisirayeli ba kera, imirima yabo yararumbukaga kandi ibiti byabo by’imbuto bikera cyane. Uko iyi si yacu izagenda ihinduka paradizo, ni ko hazagenda habaho imimerere nk’iyo. Nk’uko byasezeranyijwe mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe Bibiliya, ‘ubutaka buzera umwero wabwo, Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha’ (Zaburi 67:7). Mu by’ukuri, inzuri n’imisozi, ibiti n’indabo, n’inzuzi n’inyanja byo kuri iyi si bizishima (Zaburi 96:11-13; 98:7-9). Isi yacu izaba iriho ibimera byinshi, inyoni z’amabara atandukanye, inyamaswa zishimishije n’abantu beza cyane.

Isi nshya iregereje!

Vuba aha hazabaho isi nshya Yehova Imana yasezeranyije. Intumwa Petero yaranditse ati “kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Hari abantu bashobora gusoma ayo magambo bagatekereza ko isi itazigera ihinduka paradizo. Bashobora gutekereza ko ijuru cyangwa iki kirere hamwe n’isi bizasimbuzwa ibindi. None se ni ko bizagenda?

“Ijuru rishya” risobanura iki? Ntabwo ari iki kirere Imana yaremye (Zaburi 19:2, 3). Petero yari amaze kuvuga iby’“ijuru” ry’ikigereranyo, ari ryo butegetsi bw’abantu buyobora abaturage (2 Petero 3:10-12). Iryo ‘juru’ ryananiwe gutegeka abantu kandi vuba aha rizakurwaho (Yeremiya 10:23; Daniyeli 2:44). Iryo ‘juru rishya’ rizasimbura ubutegetsi bw’abantu, ni Ubwami bw’Imana bugizwe n’Umwami Yesu Kristo hamwe n’abantu 144.000 bazukira kuba mu ijuru, bazafatanya na we gutegeka.—Abaroma 8:16, 17; Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3.

“Isi nshya” Petero yavugaga si umubumbe mushya. Yehova yaremye isi itunganye kugira ngo abantu bayibeho iteka ryose (Zaburi 104:5). Rimwe na rimwe, iyo Bibiliya ivuga “isi,” iba yerekeza ku bantu (Itangiriro 11:1). Isi igiye kurimburwa igizwe n’abantu bigize ab’iyi si mbi. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe cy’umwuzure wo mu gihe cya Nowa, isi yari igizwe n’abantu batubaha Imana yararimbuwe (2 Petero 3:5-7). None se ubwo “isi nshya” ni iki? Ni umuryango mushya w’abantu basenga Imana by’ukuri, ‘batunganye mu mitima’ (Zaburi 125:4; 1 Yohana 2:17). Amategeko yose azagenga “isi nshya” azaturuka mu “ijuru rishya.” Abagabo b’indahemuka bo ku isi bazajya bareba niba ayo mategeko yubahirizwa.

Ibintu bishya kandi bihebuje!

Nta gushidikanya, igihe Yehova yateguraga isi kugira ngo abantu bayibeho, yayigize ahantu heza cyane bashobora gutura. We ubwe yivugiye ko ibyo yaremye ku isi byose byari “byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Satani yateye Adamu na Eva kwigomeka (Itangiriro 3:1-5; Ibyahishuwe 12:9). Icyakora, vuba aha Imana izagira icyo ikora kugira ngo abakiranutsi bagire “ubugingo nyakuri.” Ibyo bisobanura ko bazagira “ubugingo buhoraho” mu mimerere itunganye yo muri Paradizo (1 Timoteyo 6:12, 19). Reka noneho turebe imwe mu migisha abantu bazaba bafite icyo gihe.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Satani azafungwa kandi nta kibi azaba agishobora gukorera abantu. Intumwa Yohana yaravuze ati “mbona marayika [umukuru w’abamarayika, Mikayeli cyangwa Yesu Kristo] amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi, akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira” (Ibyahishuwe 20:1-3; 12:12). Uretse kuba abantu bazagira umudendezo kuko Satani atazongera kubashuka ubwo azaba abohewe ikuzimu, bazabona n’indi migisha myinshi muri icyo gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami.

Ibibi, urugomo n’intambara ntibizongera kubaho ukundi. Bibiliya itanga isezerano rigira riti “kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, ni koko uzitegereza ahe umubure. Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi. Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:10, 11, 29). Yehova Imana ‘azakuraho intambara kugeza ku mpera y’isi’ (Zaburi 46:10). Mbega isezerano rihebuje ry’uko tuzabona umutekano n’amahoro!

Tuzagira ibyokurya byinshi birimo intungamubiri kandi biryoshye cyane. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). Muri icyo gihe nta muntu uzongera kwicwa n’inzara.

Nta muntu uzongera kurwara. Mu by’ukuri, “nta muturage waho uzataka indwara” (Yesaya 33:24; 35:5, 6). Igihe Yesu yari ku isi, yakijije ababembe, ibirema n’impumyi (Matayo 9:35; Mariko 1:40-42; Yohana 5:5-9). Tekereza noneho ibyo azakora mu isi nshya! Tekereza ibyishimo bizabaho igihe abantu b’impumyi, ibipfamatwi, ibirema n’ibiragi bazaba bakize!

Uko abantu bumvira bazagenda batungana, ni na ko ibibazo bituruka ku busaza bizagenda bishira. Nta madarubindi, utubando, imbago, amagare y’ibimuga, ibitaro n’imiti bizongera kubaho. Mbega ihinduka rizabaho ubwo tuzaba twasubiranye imbaraga za gisore (Yobu 33:25)! Tuzajya dusinzira neza, buri gitondo tubyuke twumva twagaruye ubuyanja, twiteguye gukora akazi gashimishije k’uwo munsi.

Tuzashimishwa n’umuzuko w’abo twakundaga ndetse n’abandi bapfuye (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Mbega ukuntu tuzishimira kwakira Abeli, Nowa, Aburahamu, Sara, Yobu, Mose, Rusi, Dawidi, Eliya, Esiteri ndetse n’abandi benshi! Hari n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bazazuka. Abenshi muri abo ntibigeze bamenya Yehova, ariko bazakirwa n’abantu biteguye kubigisha iby’Imana, imigambi yayo, n’Umwana wayo Yesu Kristo. Abazaba bazutse nibamara kumenya Umuremyi wabo, isi yose izaba imenye Yehova mu buryo bwuzuye.

Ikirenze byose, tuzashobora gusenga Imana y’ukuri yonyine iteka ryose. Tuzagira igikundiro cyo ‘gukorera Uwiteka tunezerewe,’ kandi tuzakorera hamwe mu bwumvikane ubwo tuzaba twubaka amazu meza cyane, duhinga, kandi amaherezo tuzatwara isi yose (Zaburi 100:1-3; Yesaya 65:21-24). Mbega ukuntu bizaba bishimishije kubaho iteka muri paradizo irumbuka, y’amahoro kandi nziza cyane izaba ihesha ikuzo izina ryera rya Yehova!—Zaburi 145:21; Yohana 17:3.

Ikigeragezo cya nyuma

Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, azageza ku bantu bose bumvira imigisha ituruka ku gitambo cy’incungu. Amaherezo, icyaha kizakurwaho kandi abantu bazatungana (1 Yohana 2:2; Ibyahishuwe 21:1-4). Ingaruka ziterwa n’icyaha cy’Adamu nizimara gukurwaho burundu, abantu batunganye bazaba bakurikiza amahame y’Imana, haba mu byo bakora, mu byo batekereza, mu by’umuco no mu by’umwuka. Ku bw’ibyo, ‘bazazuka’ mu buryo bwuzuye nibagera ku butungane, batagikora ibyaha (Ibyahishuwe 20:5). Mbega ukuntu ibyo ndetse na Paradizo bizahesha Yehova ikuzo!

Nyuma gato y’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Satani n’abadayimoni be cyangwa abamarayika babi bazakurwa ikuzimu, aho bazaba bamaze ibinyejana bigera ku icumi bafungiwe (Ibyahishuwe 20:1-3). Bazemererwa bwa nyuma kugerageza abantu kugira ngo batere Imana umugongo. Nubwo hari bamwe bazagira ibyifuzo bibi, ubwo bwigomeke nta cyo buzageraho. Yehova azarimburira hamwe abo bantu bikunda, Satani n’abadayimoni be bose. Ububi ntibuzongera kubaho ukundi. Inkozi z’ibibi zose ntizizongera kubaho ukundi, kandi abakiranutsi bazabona ubuzima bw’iteka.—Ibyahishuwe 20:7-10.

Ese uzaba uhari?

Abakunda Yehova Imana bazagira ibyishimo iteka ryose. Abantu ntibazarambirwa kubaho iteka muri Paradizo. Ahubwo uko igihe kizagenda gihita ni ko ubuzima buzagenda burushaho gushishikaza, kubera ko kumenya Yehova Imana bitagira aho bigarukira (Abaroma 11:33). Buri gihe uzajya wiga ikintu gishya, kandi uzaba ufite igihe gihagije cyo kwiga. Kubera iki? Kubera ko utazabaho imyaka 70 cyangwa 80 gusa, ahubwo uzabaho iteka.—Zaburi 22:26; 90:10; Umubwiriza 3:11.

Niba ukunda Imana, uzahora wishimira cyane gukora ibyo ishaka. Intumwa Yohana yaranditse ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya’ (1 Yohana 5:3). Ku bw’ibyo rero, ntiwemere ko hagira ikikubuza gushimisha Yehova Imana ukora ibyo gukiranuka. Jya uzirikana ibyiringiro bihebuje uhabwa n’Ijambo ry’Imana Bibiliya. Iyemeze gukora ibyo Yehova ashaka kandi ntuzigere ubireka. Ibyo bizatuma uzaba uhari ubwo Imana izasohoza umugambi ifitiye iyi si, maze ikayihindura paradizo izahoraho iteka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Iyo Imana yahaga Abisirayeli umugisha, imirima yabo yararumbukaga cyane

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ni iyihe migisha wiringiye kuzabona muri Paradizo?