Bonera ibyishimo mu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya
Bonera ibyishimo mu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya
NTA gushidikanya ko wabonye akana kari mu gituza cya nyina arimo agakorakora, na ko kakubura amaso kakamwenyura, kakagenda kamwegera cyane, nuko kakabumba amaso buhoro buhoro ubona rwose ko kishimye! Mbega ukuntu umuntu yakwishimira kugera mu mimerere nk’iy’ako kana, akagira ibyishimo nk’ibyo! Icyakora, kuri benshi biragoye kugira ibyishimo nk’ibyo kandi n’iyo babibonye biba ari iby’akanya gato. Kubera iki?
Kubera ko incuro nyinshi dukora amakosa bitewe n’uko tudatunganye, tuba tugomba no kwihanganira intege nke za bagenzi bacu. Ikindi kandi, turi mu gihe Bibiliya yita “iminsi y’imperuka” irangwa n’ “ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1-5). Nubwo hari ibintu byiza dushobora kwibuka byadushimishije mu buto bwacu, abenshi muri twe dufite imihangayiko myinshi cyane iterwa n’uko turi mu ‘bihe birushya.’ Mbese muri iki gihe birashoboka kugira ibyishimo?
Zirikana ko Ibyanditswe bitavuga ko ibihe birushya nta wushobora guhangana na byo; ahubwo bivuga ko guhangana na byo bigoye. Dushyize mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, dushobora guhangana na byo. Nubwo atari ko buri gihe ibibazo byacu bizakemuka, mu rugero runaka tuzagira ibyishimo. Reka dusuzume amahame atatu yo muri Bibiliya yadufasha kubigeraho.
Komeza kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro
Kugira ngo tubone ibyishimo, tugomba gukomeza kubona mu buryo bukwiriye aho intege zacu zigarukira ndetse n’aho iz’abandi zigarukira. Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yagize ati “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23). Ibintu byinshi bigaragaza ikuzo rya Yehova birenze kure cyane ubwenge bwacu ku buryo tudashobora kubyiyumvisha. Urugero rumwe ni urw’ibivugwa mu Itangiriro 1:31, hagira hati “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane.” Igihe cyose Yehova ahisemo gusubiza amaso inyuma agatekereza ku byo yaremye, abona ko ‘ari byiza cyane.’ Nta muntu ushobora kuvuga ko buri gihe ibyo akora biba ari byiza cyane. Intambwe ya mbere dushobora gutera kugira ngo tugire ibyishimo, ni ukumenya ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira. Ariko hari n’ibindi tugomba kumenya. Tugomba kumenya no kwemera uko Yehova abona icyo kibazo.
Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “icyaha” rikomoka ku muzi w’ijambo risobanura “guhusha intego.” Reka dufate urugero. Sa n’uwitegereza umuntu wifuza kuza gutahana igihembo mu mikino yo kurasa intego. Afite imyambi itatu. Arashe umwambi wa mbere maze ahusha intego ho metero imwe. Arongeye afata umwambi wa kabiri, arafora, ararasa, ariko yongera guhusha intego ho santimetero 30. Arongeye afashe umwambi wa gatatu yari asigaranye, arisuganya, aratamika, arafora, maze ararekera, noneho ahusha intego ho santimetero ebyiri gusa!
Mu by’ukuri habuze gato ngo ayihamye, ariko nyine ntiyayihamije!Natwe tumeze nk’uwo murashi wahushije intego. Rimwe na rimwe tujya tumera nk’ “abahushije intego” ibi bigaragara. Ubundi hari ubwo tuba twagerageje tukenda kuyihamya ariko bikanga tukayihusha. Twumva bitubabaje kubera ko tuba twakoze uko dushoboye kose ariko ntibibe byiza cyane nk’uko twabishakaga. Reka nanone dusubire kuri wa murashi.
Kubera ko yahushije intego kandi mu by’ukuri yifuzaga igihembo, arahindukiye, arikubura, agenda ababaye. Ariko mu buryo butunguranye, uwari uhagarariye iryo rushanwa aramuhamagaye maze amuha igihembo, amubwira ati “iki gihembo nkiguhaye kubera ko ngukunda kandi nkaba nabonye ukuntu wagerageje uko ushoboye kose.” Uwo muntu warasaga intego arishimye cyane!
Byari bikwiriye ko yishima. Umuntu wese uzahabwa “impano” y’Imana y’ubuzima bw’iteka kandi butunganye na we ni uko azumva ameze (Abaroma 6:23). Amaherezo ibyo bazajya bakora byose bizajya biba ari byiza; ntibazongera “guhusha intego” ukundi. Bazishima mu buryo bwuzuye. Hagati aho ariko, nidukomeza kubizirikana, bizatuma twe ubwacu ndetse na bagenzi bacu twumva tuguwe neza.
Jya uzirikana ko ikintu icyo ari cyo cyose kimara igihe runaka
Ni iby’ukuri ko buri kintu cyose kimara igihe runaka. Ariko se, waba warabonye ukuntu bigora gukomeza kugira ibyishimo mu gihe ikintu wari utegereje gisa n’aho gitinze kurusha uko wari ubyiteze? Waba se warabonye ukuntu bigora igihe imimerere mibi urimo isa n’aho imaze igihe kirekire kurusha uko wabitekerezaga? Nyamara, hari bamwe bakomeje kugira ibyishimo igihe bari mu mimerere nk’iyo. Reka dufate urugero rwa Yesu.
Igihe Yesu yari mu ijuru mbere y’uko aza ku isi, yatanze urugero ruhebuje rwo kumvira. Nyamara hano ku isi ni ho ‘yigishirijwe kumvira.’ Yabyigishijwe ate? Yabyigishijwe “ku bw’imibabaro yihanganiye.” Mbere yajyaga abona abantu bababara ariko we ubwe ntiyari yarigeze ahura n’imibabaro. Igihe Yesu yari ku isi, cyane cyane uhereye igihe yabatirizwaga muri Yorodani kugera ku rupfu rwe i Gologota, yanyuze mu bigeragezo byinshi. Ntituzi ibintu byose byabaye kugira ngo Yesu ‘atunganywe’; ariko icyo tuzi neza ni uko byamaze igihe.—Abaheburayo 5:8, 9.
Yesu yaranesheje kubera ko yatekerezaga ku “byishimo byamushyizwe imbere” (Abaheburayo 12:2). Ariko kandi, rimwe na rimwe ‘yaringingaga [kandi] agasaba cyane ataka cyane arira’ (Abaheburayo 5:7). Rimwe na rimwe natwe twagombye kujya dusenga muri ubwo buryo. Iyo tubigenje dutyo Yehova abibona ate? Uwo murongo ukomeza ugaragaza ko Yehova yumvise Yesu kandi akamusubiza. Natwe Imana izatwumva. Kubera iki?
Kubera ko Imana izi aho ubushobozi bwacu bugarukira, iradufasha. Buri wese agira aho ashobora kugeza yihangana. Muri Bénin, hari umugani ugira uti “iyo amazi abaye menshi amaherezo atuma n‘ibikeri birohama.” Yehova atuzi neza kurusha uko twiyizi, ku buryo iyo twakoze uko dushoboye kose abibona. Bityo kubera ko adukunda, ‘aratubabarira [kandi akatugirira] ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye’ (Abaheburayo 4:16). Ibyo yabikoreye Yesu kandi akomeje kubikorera abantu batabarika. Reka turebe ukuntu yabikoreye Monika.
Mu mabyiruka ye, Monika yakuze nta mihangayiko myinshi ahura na yo, afite ubuzima bwiza kandi ahora yishimye. Mu mwaka wa 1968, ageze mu kigero cy’imyaka 20, yabaye nk’ukubiswe n’inkuba igihe yamenyaga ko arwaye indwara ifata imyakura, igatuma amaherezo igice kimwe cy’umubiri kigagara. Ibyo byahinduye ubuzima bwe cyane kandi byatumye ahindura byinshi mu murimo w’igihe cyose yakoraga. Monika yabonye ko iyo ndwara izamara igihe kirekire. Hashize imyaka cumi n’itandatu, yaravuze ati “n’ubu indwara yanjye ntirakira kandi ishobora kuzakomeza kugeza igihe Imana izahindurira iyi si, ibintu byose bikaba bishya.” Yiyemerera ko bitari bimworoheye agira ati “nubwo incuti zanjye zambwiraga ko nakomeje kugira ibyishimo nk’ibyo nagiraga ntararwara, . . . incuti zanjye magara zo zari zizi ko hari igihe amarira yabaga yisuka.”
Ariko nanone, yaravuze ati “nize kwihangana no kwishimira buri kimenyetso cyose kigaragaza ko indwara yanjye yoroshye. Maze kubona ukuntu abantu bananiwe gukuraho indwara, narushijeho kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Yehova ni we wenyine uzakiza abantu burundu.” Ubufasha bwa Yehova bwatumye Monika akomeza kugira ibyishimo kandi ashobora kwibuka ibintu yakoze mu myaka irenga 40 amaze mu murimo w’igihe cyose.
Ni byo koko, imimerere nk’iyo ya Monika ntiyoroshye. Ariko nta gushidikanya ko uzagira ibyishimo ari uko uzirikanye ko ibintu bishobora kumara igihe kirekire kiruta icyo watekerezaga. Kimwe na Monika, nawe ushobora kwiringira ko Yehova ‘azagutabara mu gihe gikwiriye.’
Ntukigereranye n’abandi; ishyirireho intego zishyize mu gaciro
Nta muntu wabona ku isi umeze neza neza nk’uko umeze, urihariye pe! Hari umugani wo mu rurimi rwo muri Afurika rwitwa Gun ubivuga neza ugira uti “intoki zose ntizireshya.” Byaba ari ubupfu kugereranya urutoki rumwe n’urundi. Ntiwakwifuza ko Yehova yakugereranya n’undi muntu, kandi ntiyanabikora. Nyamara, abantu benshi bakunze kugwa mu mutego wo kwigereranya n’abandi kandi ibyo bishobora kubabuza ibyishimo. Zirikana uko Yesu yabivuze mu rugero rwe rufite imbaraga ruri muri Matayo 20:1-16.
Yesu yavuze ibya “nyir’uruzabibu” washakaga abakozi bo gukora mu ruzabibu rwe. Uwo mugabo ‘yazindutse kare’ nka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, abona abantu bari babuze akazi maze arakabaha. Bemeranyije ko abahemba amafaranga asanzwe y’umukozi, akaba yari idenariyo imwe ku masaha 12 y’umubyizi. Nta gushidikanya ko abo bantu bishimiye kuba bari babonye akazi kabahesha amafaranga bari bamenyereye. Hanyuma nyir’uruzabibu yongera kubona irindi tsinda ry’abantu badafite akazi maze na bo ajya kukabaha. Bamwe yabazanye saa tatu za mu gitondo, abandi saa sita, abandi saa cyenda n’abandi saa kumi n’imwe za nimugoroba. Muri abo nta n’umwe wakoze umubyizi wuzuye. Nyir’uruzabibu yabasezeranyije ‘kubaha ibikwiriye’ kandi abakozi barabyemeye.
Ku mugoroba, nyir’uruzabibu yategetse igisonga cye guhemba abakozi. Yaramubwiye ngo nahamagare abakozi abahembe ahereye ku baje nyuma. Abo bari bakoze isaha imwe gusa ariko batunguwe no kubona bahembwe igihembo cy’umunsi wose. Dushobora gutekereza impaka byateje. Abari bakoze umunsi wose bumvise ko ubwo bo bari buhabwe amafaranga aruta ay’abandi. Ariko bose bahawe amafaranga angana.
Babyakiriye bate? Idenariyo bahawe, ‘bazihawe bitotombera nyir’uruzabibu bati “aba banyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahigitse umunsi wose tuvunika, twicwa n’izuba!” ’
Nyamara, nyir’uruzabibu we yabonaga ibintu mu buryo bunyuranye n’ubwo. Yababwiye ko bahawe ibyo bari basezeranye nta kindi. Naho abandi bo, yiyemeje kubaha amafaranga y’umubyizi w’umunsi wose, uko byumvikana akaba yararutaga ayo bari biteze guhabwa. Mu by’ukuri nta n’umwe wahawe amafaranga make ku yo bari bemeranyijwe; abenshi banahawe menshi kuruta ayo bari biteze. Nyir’uruzabibu yanzuye ababaza ati “mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka?”
Noneho tekereza iyo uwo mugabo wabakoresheje
aza kuba yarabanje guhemba itsinda ry’abatangiye akazi mbere y’abandi, bamara guhembwa bagahita bigendera. Baba baragiye bishimye. Batangiye kugira akantu ari uko babonye abandi bahembwe kimwe na bo kandi bari bakoze igihe gito. Ibyo byarabarakaje ku buryo bitotombeye shebuja kandi ubundi baragombaga kumushimira cyane kubera ko yari yabahaye akazi.Uru rugero rugaragaza neza ibiba iyo tugereranyije abantu n’abandi. Nutekereza ku mishyikirano yawe na Yehova kandi ukishimira ukuntu aguha imigisha, uzagira ibyishimo. Ntukigere ugereranya imimerere yawe n’iy’abandi. Niba hari ikintu cyihariye Yehova akoreye abandi, byishimire kandi wishimane na bo.
Gusa Yehova hari ikintu yiteze ko wakora. Icyo kintu ni ikihe? Mu Bagalatiya 6:4 hagira hati “ibyiza ni uko [buri wese] yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we.” Mu yandi magambo, ishyirireho intego zishyize mu gaciro. Ishyirireho gahunda y’ibyo ushobora gukora kandi uyubahirize. Niba wishyiriyeho intego ishyize mu gaciro kandi ukayigeraho, ‘uzabona icyo wirata.’ Uzagira ibyishimo.
Ingororano ziragutegereje
Amahame atatu tumaze kubona atwereka ko nubwo tudatunganye, gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya bishobora gutuma tugira ibyishimo ndetse no muri iyi minsi y’imperuka. None se muri gahunda yawe yo gusoma Bibiliya buri munsi, kuki utajya ushakisha ayo mahame, aho ashobora kuba agaragara neza cyangwa se mu nkuru no mu ngero aho adahita agaragara?
Niba wumva ibyishimo byawe bigenda bigabanuka, kora uko ushoboye umenye impamvu nyayo ibitera. Nurangiza ushakishe amahame yo muri Bibiliya ushobora gushyira mu bikorwa kugira ngo ukemure icyo kibazo. Urugero, ushobora kureba igitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile,” * ku ipaji ya 110-111. Aho hasobanura ku buryo burambuye igitabo cy’Imigani. Harimo ingingo 12 zikubiyemo amahame ndetse n’inama nyinshi. Igitabo Index des publications de la Société Watch Tower * na Watchtower Library kuri CD-ROM *, ni ibikoresho byiza cyane by’ubushakashatsi. Nujya ubikoresha incuro nyinshi, uzamenyera aho uzajya ushakira amahame yo muri Bibiliya y’ingirakamaro.
Igihe kizagera ubwo Yehova azaha ubuzima bw’iteka abantu bose babukwiriye, bazagira ubuzima butunganye ku isi izahinduka paradizo. Ubuzima bwabo bwose buzarangwa n’ibyishimo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 30 Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 30 Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 30 Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]
“Bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.”—Abaroma 3:23
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]
Yesu “yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye.”—Abaheburayo 5:8, 9
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]
“Azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we.”—Abagalatiya 6:4