Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki mu mategeko ya Mose imwe mu mikorere y’ibitsina isanzwe yatumaga umuntu abonwa ko ‘ahumanye’?

Imana yaremye imyanya ndangabitsina kugira ngo abantu bororoke kandi imibonano mpuzabitsina ishimishe abashyingiranywe (Itangiriro 1:⁠28; Imigani 5:15-18). Bityo, mu gice cya 12 n’ icya 13 cy’igitabo cy’Abalewi, habonekamo amategeko asobanutse neza arebana n’ibyo guhumana kwaterwaga no gusohora intanga kw’abagabo, kujya mu muhango w’abakobwa ndetse no kubyara (Abalewi 12:1-6; 15:16-24). Ayo mategeko yari yarahawe Abisirayeli yatumye bagira ubuzima buzira umuze, bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Nanone, yatsindagirije ibyo kwera kw’amaraso n’uko ibyaha bigomba gutangirwa impongano.

Kimwe mu bintu Abisirayeli bakeshaga kubahiriza ibyasabwaga mu Mategeko ya Mose ahereranye n’imikorere y’ibitsina, ni uko muri rusange byatumaga barushaho kugira ubuzima bwiza. Hari igitabo kigira kiti “byaje kugaragara ko itegeko ryabuzanyaga kugira imibonano mpuzabitsina igihe umugore ari mu mihango, ari uburyo nyabwo bwatumaga abantu batandura indwara zimwe na zimwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina . . . kandi bwabaga ari uburyo buhamye bwo kwirinda kwandura no kurwara kanseri ifata inkondo y’umura.” (The Bible and Modern Medicine). Ayo mategeko yarindaga ubwoko bw’Imana kwandura indwara Abisirayeli bashoboraga kuba batazi cyangwa wenda batazi no kuzisuzuma. Kugirira isuku ihagije imyanya ndangabitsina byatumaga isezerano ishyanga rya Isirayeli ryari ryarahawe ry’uko ryagombaga kororoka risohora (Itangiriro 15:5; 22:17). Nanone kandi ayo mategeko yarindaga abari bagize ubwoko bw’Imana mu buryo bw’ibyiyumvo. Kumvira ayo mategeko byafashaga abagabo n’abagore kwitoza gutegeka irari ry’ibitsina.

Ikintu cy’ingenzi cyatumaga abantu babonwa ko bahumanye biturutse ku mikorere y’ibitsina, ni ukuva amaraso. Itegeko rya Yehova rirebana n’amaraso ntiryigishaga gusa Abisirayeli ko amaraso ari ayera, ahubwo ryanatsindagirizaga umwanya wihariye amaraso afite muri gahunda yo gusenga Yehova, ni ukuvuga gutamba ibitambo no gutanga impongano z’ibyaha.​—⁠Abalewi 17:11; Gutegeka 12:23, 24, 27.

Amabwiriza arambuye yabonekaga mu Mategeko arebana n’iyo ngingo, afitanye isano rya bugufi no kuba abantu badatunganye. Abisirayeli bari bazi ko Adamu na Eva batari kubyara abana batunganye nyuma yo gukora icyaha. Abari kuzabakomokaho bose bari kuzagerwaho n’ingaruka z’icyaha barazwe, ari zo kudatungana n’urupfu (Abaroma 5:12). Kubera icyo cyaha, ababyeyi bashoboraga gusa kuraga abana babo ubuzima budatunganye bwokamwe n’icyaha, nubwo ubundi imyanya myibarukiro y’abantu yari yaragenewe gutanga ubuzima butunganye binyuriye mu ishyingiranwa.

Ubwo rero, amabwiriza yo mu Mategeko yarebanaga no kwiyeza ntiyabibutsaga gusa ibya kamere yokamwe n’icyaha barazwe, ahubwo yanabibutsaga ko bari bakeneye igitambo cy’incungu kugira ngo ibyaha bitwikirwe, kandi abantu bongere basubirane ubuzima butunganye. Ni iby’ukuri ko ibitambo batambye bitigeze bigera kuri iyo ntego (Abaheburayo 10:3, 4). Intego y’Amategeko ya Mose, yari iyo kuzabageza kuri Kristo no kubafasha gusobanukirwa ko igitambo cya Yesu wari umuntu utanganye ari cyo cyonyine cyashoboraga gutuma bababarirwa by’ukuri, kigatuma abantu bizerwa bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka.​—⁠Abagalatiya 3:24; Abaheburayo 9:13, 14.