Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nkorera Yehova nishimye nubwo namugaye

Nkorera Yehova nishimye nubwo namugaye

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Nkorera Yehova nishimye nubwo namugaye

BYAVUZWE NA VARNAVAS SPETSIOTIS

Mu mwaka wa 1990, mfite imyaka 68, umubiri wanjye wose waragagaye. Nyamara, ubu maze imyaka 15 ndi umupayiniya w’igihe cyose mu kirwa cya Chypre. Ni iki cyampaye imbaraga zo gukomeza kugira ishyaka mu murimo wa Yehova nubwo mfite ubumuga?

N AVUTSE ku itariki ya 11 Ukwakira 1922, mvukira mu muryango w’abana icyenda; abahungu bane n’abakobwa batanu. Twabaga mu mudugudu wa Xylophagou, muri Chypre. Nubwo mu rugero runaka ababyeyi banjye bari bifashije, kurera abana bangana batyo byasabaga gushirika ubute bagahinga.

Data witwaga Antonis, ubusanzwe yakundaga gusoma kandi akagira amatsiko. Maze igihe gito mvutse, papa yagiye gusura umwarimu wo mu mudugudu w’iwacu ahasanga inkuru y’ubwami yari ifite umutwe uvuga ngo La tribune du peuple, yanditswe n’Abigishwa ba Bibiliya (uko ni ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe). Yatangiye kuyisoma maze bidatinze ashishikazwa cyane n’ibyari biyikubiyemo. Ibyo byatumye papa hamwe n’umwe mu ncuti ze witwaga Andreas Christou, baba mu bantu ba mbere bo kuri icyo kirwa batangiye kwifatanya n’Abahamya ba Yehova.

Twakomeje kwiyongera nubwo twarwanywaga

Uko iminsi yagiye ihita, papa n’iyo ncuti ye bagiye babona ibindi bitabo byinshi bishingiye kuri Bibiliya bahabwaga n’Abahamya ba Yehova. Nyuma y’igihe gito, papa hamwe na Andreas bashishikarijwe kugeza ku bantu bo mu mugudugu w’iwabo ukuri kwa Bibiliya barimo biga. Abayobozi ba Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki hamwe n’abandi bantu bumvaga ko Abahamya ba Yehova bateje akaga, barwanyije cyane uwo murimo wabo wo kubwiriza.

Abenshi mu bantu bo muri uwo mudugudu bubahaga abo barimu babiri bigishaga Bibiliya. Papa yari azwi cyane kubera ko yagiraga neza kandi akagira ubuntu. Yajyaga afasha abakene incuro nyinshi. Rimwe na rimwe yajyaga ava mu rugo nijoro mu gicuku nta wubizi, akagenda agasiga ingano cyangwa imigati imbere y’amazu y’abantu babaga bakennye. Iyo mico ya gikristo izira ubwikunde yatumaga abantu barushaho kwitabira ubutumwa abo babwiriza babiri babwirizaga.​—⁠Matayo 5:16.

Ibyo byatumye abantu bagera kuri cumi na babiri bitabira ubutumwa bwa Bibiliya. Uko abo bantu bagendaga barushaho gukunda ukuri, babonye ko ari ngombwa ko bajya bahurira mu mazu atandukanye kugira ngo bigire hamwe Bibiliya mu rwego rw’itsinda. Ahagana mu mwaka wa 1934, Nikos Matheakis wari umupayiniya w’igihe cyose wari wavuye mu Bugiriki, yageze muri Chypre maze asura itsinda ry’i Xylophagou. Umuvandimwe Matheakis yagaragaje umuco wo kwihangana no kwiyemeza, afasha iryo tsinda kugira gahunda rigenderaho kandi abafasha kurushaho gusobanukirwa Ibyanditswe. Iryo tsinda ni ryo nyuma ryaje kubyara itorero rya mbere ry’Abahamya ba Yehova muri Chypre.

Uko umurimo wo kubwiriza wagendaga utera imbere n’abantu bemera ukuri ko muri Bibiliya bakarushaho kwiyongera, abavandimwe babonye ko ari ngombwa kugira ahantu hazwi ho guteranira. Mukuru wanjye w’imfura witwa George hamwe n’umugore we Eleni, baduhaye icyumba bahunikagamo imyaka. Iyo nzu yari yegeranye n’iyabo yarasanwe maze ihindurwamo ahantu heza ho guteranira. Nguko uko abavandimwe bo kuri icyo kirwa baje kubona Inzu y’Ubwami yabo ya mbere. Mbega ukuntu babyishimiye cyane! Byatumye umurimo urushaho kwaguka.

Mfatana ukuri uburemere

Mu mwaka wa 1938, igihe nari mfite imyaka 16, nafashe umwanzuro wo kuba umubaji. Kubera iyo mpamvu, papa yanyohereje mu mujyi wa Nicosie, umurwa mukuru wa Chypre. Yagize ubushishozi cyane maze anyohereza kubana na Nikos Matheakis. Abavandimwe benshi bo kuri icyo kirwa n’ubu baracyibuka ukuntu uwo muvandimwe w’indahemuka yagiraga ishyaka kandi agakunda kwakira abashyitsi. Ibyishimo hamwe n’ubutwari bukomeye byamurangaga, yari imico Umukristo wese wo muri Chypre y’icyo gihe yagombaga kugira.

Umuvandimwe Matheakis yamfashije cyane kunguka ubumenyi bwo muri Bibiliya no kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Igihe nabanaga n’uwo muvandimwe, nifatanyaga mu materaniro yose yaberaga mu nzu ye. Ku ncuro ya mbere mu buzima bwanjye, numvise urukundo mfitiye Yehova rurushijeho kwiyongera. Niyemeje kugirana n’Imana imishyikirano ifite ireme. Nyuma y’amezi make, nabajije Umuvandimwe Matheakis niba nshobora kujya njyana na we kubwiriza. Icyo gihe hari mu mwaka wa 1939.

Nyuma y’igihe gito, nasubiye iwacu gusura umuryango wanjye. Igihe gito namaranye na papa cyarushijeho kunyemeza ko nari narabonye ukuri kandi ko nasobanukiwe intego y’ubuzima. Muri Nzeri 1939, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yaratangiye. Abasore benshi twari mu kigero kimwe bagiye ku rugamba, ariko jye nakurikije ubuyobozi bwa Bibiliya niyemeza kutivanga mu ntambara (Yesaya 2:4; Yohana 15:19). Niyeguriye Yehova muri uwo mwaka maze mbatizwa mu wa 1940. Icyo gihe ni bwo numvise ku ncuro ya mbere ko ntagitinya abantu!

Mu mwaka wa 1948, nashyingiranywe na Efprepia, tubyarana abana bane. Ntitwatinze kubona ko twagombaga gushyiraho imihati kugira ngo turere abo bana ‘tubahana, tubigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Twashyiragaho imihati kandi tugasenga kugira ngo abana bacu barusheho gukunda Yehova no kubaha amategeko n’amahame ye.

Uburwayi bwambereye ikigeragezo

Mu mwaka wa 1964, mfite imyaka 42, natangiye kumva ibinya mu kiganza cy’iburyo n’ukuguru kw’iburyo. Gahoro gahoro byagiye bifata n’uruhande rwanjye rw’ibumoso. Baransuzumye basanga ndwaye indwara ituma imikaya inyunyuka, indwara idakira kandi amaherezo ituma umubiri wose ugagara (paralysie). Iyo nkuru yarampungabanyije cyane. Ibyo bintu byangezeho bintunguye cyane. Nahise ngira umujinya mwinshi kandi nkumva narenganye, ngatekereza nti ‘kuki ibi bintu byambayeho? Ubu ndazira iki koko?’ Icyakora hashize igihe, nabashije kwihanganira intimba nari natewe n’ibyo muganga yari yambwiye. Nyuma y’aho natangiye guhangayika cyane no kubunza imitima. Hari ibibazo byambuzaga amahwemo. Naribazaga nti ‘ese nzamugara wese wese nsigare ntegereza ko abandi bankorera ibintu byose? Icyo kibazo nzahangana na cyo nte? Ese ubu nzabasha kwita ku muryango wanjye, umugore wanjye n’abana banjye bane?’ Mu by’ukuri ibyo bitekerezo byanteraga agahinda kenshi.

Muri icyo gihe cy’amahina cy’ubuzima bwanjye, ni bwo numvaga nshaka kwegera Yehova mu isengesho kurusha ikindi gihe cyose, nkamubwira ibimpangayikishije byose nta na kimwe mukinze. Nasengaga amanywa n’ijoro ndira. Nyuma y’igihe gito numvise mpumurijwe. Amagambo ahumuriza ari Bafilipi 4:6, 7 yansohoreyeho. Ayo magambo agira ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”

Uko nahanganye n’ikibazo cy’ubumuga

Narushijeho kuremba. Nabonye ko ari ngombwa ko ngira ibyo mpindura mu maguru mashya kugira ngo mpuze n’iyo mimerere mishya nari ndimo. Kubera ko ntari ngishoboye gukora akazi k’ububaji, nafashe umwanzuro wo gushaka akazi katavunanye, kajyanye n’uburwayi bwanjye kandi kashoboraga kumfasha gutunga umuryango wanjye. Nari mfite akamodoka natwaragamo crème glacé nkanazicururizamo. Ako kazi ni ko natangiriyeho kandi nagakoze imyaka igera hafi kuri itandatu, kugeza ubwo byabaye ngombwa ko ngendera mu igare ry’ibimuga. Ubwo natangiye kujya nkora uturimo tworoheje nari mbashije.

Mu mwaka wa 1990, narushijeho kuremba ku buryo nta kazi na kamwe nari ngishoboye gukora. Kuva icyo gihe, ibintu byose barabinkoreraga ndetse n’ibintu umuntu muzima asanzwe yikorera buri munsi. Nkenera umuntu unjyana kuryama, kunyuhagira no kunyambika. Kugira ngo njye mu materaniro ya gikristo, bagomba kunsunika mu igare ry’ibimuga bakanterura bakanshyira mu modoka. Iyo tugeze ku Nzu y’Ubwami, baranterura bakankura mu modoka bakanshyira muri iryo gare, bakansunika bakanyinjiza mu Nzu y’Ubwami. Mu materaniro, mba mfite icyuma kizana ubushyuhe iruhande rwanjye kugira ngo gishyushye ibirenge byanjye.

Nubwo namugaye, njya mu materaniro yose buri gihe. Nzi ko mu materaniro ari ho Yehova atwigishiriza kandi kuba hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, kuri jye ni ubuhungiro ndetse n’isoko y’inkunga n’ihumure (Abaheburayo 10:24, 25). Kuba bagenzi banjye duhuje ukwizera bakuze mu buryo bw’umwuka bansura buri gihe na byo biramfasha. Mu by’ukuri, kimwe na Dawidi numva ‘igikombe cyanjye gisesekaye.’​—⁠Zaburi 23:5.

Umugore wanjye nkunda yaramfashije cyane muri iyo myaka yose. Abana banjye na bo baramfashije cyane. Bamaze imyaka myinshi bamfasha mu byo nkenera byose buri munsi. Iyo mirimo bakora ntiyoroshye; kandi uko imyaka ihita, kunyitaho bigenda birushaho kugorana. Mu by’ukuri ni intangarugero mu kwitoza umuco wo kwihangana no kwitanga kandi nsenga Yehova musaba ngo akomeze kubaha imigisha.

Ikindi kintu cyiza Yehova aha abagaragu be kugira ngo abakomeze, ni isengesho (Zaburi 65:3). Yehova yashubije amasengesho avuye ku mutima namutuye, ampa imbaraga zo gukomeza kwizera muri iyo myaka yose. Mu buryo bwihariye iyo numva nacitse intege, isengesho rirampumuriza kandi rikamfasha gukomeza kugira ibyishimo. Kuganira na Yehova buri gihe binyongerera intege kandi bigatuma niyemeza gukomeza kwihangana. Nemera ntashidikanya ko Yehova yumva amasengesho y’abagaragu be kandi akabaha amahoro yo mu mutima baba bakeneye.​—⁠Zaburi 51:19; 1 Petero 5:7.

Ikirenze ibyo byose, buri gihe iyo nibutse ko amaherezo Imana izakiza abantu bose bazagororerwa kuba muri Paradizo, bategekwa n’Ubwami buyobowe n’Umwana wayo Yesu Kristo, numva ngaruye ubuyanja. Iyo ntekereje ibyo byiringiro bihebuje, incuro nyinshi ndarira kubera ibyishimo.​—⁠Zaburi 37:11, 29; Luka 23:43; Ibyahishuwe 21:⁠3, 4.

Nakoze umurimo w’igihe cyose

Mu mwaka wa 1991, maze gutekereza nasanze uburyo bwiza kurusha ubundi bwose bwo kwirinda kwitekerezaho cyane, ari uguhugira mu murimo wo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Uwo mwaka nabaye umupayiniya w’igihe cyose.

Kubera ko namugaye, ahanini mbwiriza nkoresheje amabaruwa. Icyakora kwandika ntibinyorohera, ni yo mpamvu binsaba gushyiraho imihati myinshi. Gufata ikaramu mu kiganza nkayikomeza birangora bitewe n’indwara ndwaye ituma imikaya inyunyuka. Ariko kandi, nakomeje kwihangana no gusenga, none ubu maze imyaka irenga 15 mbwiriza nkoresheje amabaruwa. Nanone njya nkoresha terefone mbwiriza abandi. Nta na rimwe njya mfusha ubusa uburyo mbona bwo kubwira bene wacu, incuti n’abaturanyi baba baje kunsura, ibihereranye n’ibyiringiro by’isi nshya izahinduka Paradizo.

Ibyo byatumye mbona ibintu byinshi bitera inkunga. Nashimishijwe cyane no kubona umwuzukuru wanjye nari nariganye na we Bibiliya ubu hakaba hashize imyaka 12, agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, akagaragaza ko yishimiye ukuri ko muri Bibiliya. Yakomeje kuba indahemuka no gushikama igihe yahuraga n’ikigeragezo kirebana no kutivanga, abifashijwemo n’umutimanama we watojwe na Bibiliya.

Iyo abantu nandikiye banshubije basaba guhabwa ibindi bisobanuro byinshi kurushaho kuri Bibiliya, ndishima cyane. Rimwe na rimwe, hari abajya basaba ibindi bitabo bishingiye kuri Bibiliya. Urugero, hari umugore wanterefonnye anshimira ibaruwa itera inkunga nari noherereje umugabo we. Ngo yasanze ibitekerezo bikubiyemo bishishikaje cyane. Byatumye we n’umugabo we tugirana ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya iwanjye.

Ntegereje igihe kizaza mfite icyizere

Uko imyaka yagiye ihita, nabonye umubare w’ababwiriza b’Ubwami wiyongera muri iki gihugu. Inzu y’Ubwami nto yubatse iruhande rwo kwa mukuru wanjye George yaraguwe kandi ivugururwa incuro nyinshi. Ni inzu nziza cyane yo gusengeramo, ikoreshwa n’amatorero abiri y’Abahamya ba Yehova.

Papa yapfuye mu wa 1943 afite imyaka 52. Yasize umurage mwiza wo mu buryo bw’umwuka. Umunani mu bana be bemeye ukuri kandi n’ubu baracyakorera Yehova. Mu mudugudu wa Xylophagou aho papa yavukiye ndetse no mu midugudu ihakikije, ubu hari amatorero atatu afite ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 230!

Ibyo bintu byiza byagezweho bimbera isoko ikomeye y’ibyishimo. Ubu mfite imyaka 83, nsubiramo mfite icyizere amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “imigunzu y’intare ibasha gukena no gusonza, ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena” (Zaburi 34:11). Ntegerezanyije amatsiko igihe ubuhanuzi bwo muri Yesaya 35:6 buzasohorera, ubuhanuzi bugira buti “icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara.” Nubwo mfite ubumuga, niyemeje gukomeza gukorera Yehova nishimye kugeza icyo gihe.

[Ikarita yo ku ipaji ya 17]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

TURUKIYA

SIRIYA

LIBANI

CHYPRE

Nicosie

Xylophagou

Inyanja ya Mediterane

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Inzu y’Ubwami ya mbere yubatswe i Xylophagou n’ubu iracyakoreshwa

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Ndi kumwe na Efprepia mu wa 1946, n’uko tumeze muri iki gihe

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Mpeshwa ibyishimo no kubwiriza kuri terefone no kubwiriza nandika amabaruwa