Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ‘ahera mu itangiriro akavuga iherezo’

Yehova ‘ahera mu itangiriro akavuga iherezo’

Yehova ‘ahera mu itangiriro akavuga iherezo’

“Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa.”​—YESAYA 46:10.

1, 2. Ni iki gitangaje ku birebana n’ibintu byabaye igihe Babuloni yafatwaga, kandi se ibyo bigaragaza iki kuri Yehova?

IJORO rigeze mu gicuku. Ingabo z’umwanzi zirimo ziragenda zomboka zinyuze mu muyoboro w’Uruzi rwa Ufurate zigana mu mujyi ukomeye wa Babuloni, aho zigabye igitero. Ntizigeze ku marembo y’uwo mujyi, zibona ibintu bitangaje cyane! Inzugi ebyiri nini cyane zifunga inkuta za Babuloni zirarangaye! Izo ngabo ziruriye ziva mu muyoboro w’urwo ruzi zihita zinjira muri uwo mujyi. Mu gihe gito cyane zihise zigarurira uwo mujyi. Kuro, umugaba w’izo ngabo, ahise atangira kugenzura icyo gihugu yigaruriye ndetse nyuma y’aho atanga itegeko ryo kurekura Abisirayeli bari barajyanywe mu bunyage. Abayahudi babarirwa mu bihumbi basubiye iwabo gusubizaho gahunda yo gusenga Yehova i Yerusalemu.​—2 Ngoma 36:22, 23; Ezira 1:1-4.

2 Ibyo bintu byabaye hagati y’umwaka wa 539 n’uwa 537 Mbere ya Yesu, byemezwa n’abahanga mu by’amateka. Igitangaje ni uko ibyo bintu byabaye hashize hafi imyaka 200 byarahanuwe. Yehova yahumekeye umuhanuzi we Yesaya kugira ngo asobanure mbere y’igihe uko Babuloni yari kuzafatwa (Yesaya 44:24–45:7). Imana ntiyahishuye ibintu bifitanye isano n’ifatwa rya Babuloni gusa, ahubwo yanahishuye izina ry’umuntu wari kuzayifata. * Yehova yabwiye Abisirayeli icyo gihe bari abahamya be, ati “mwibuke ibyabanje kubaho kera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa” (Yesaya 46:9, 10a). Mu by’ukuri, Yehova ni Imana ishobora kumenya mbere y’igihe ibizabaho.

3. Ni ibihe bibazo tugiye gushakira ibisubizo?

3 Ese Imana izi ibintu bingana iki birebana n’igihe kiri mbere? Ese Yehova aba azi mbere y’igihe icyo buri muntu wese muri twe azakora? None se ubwo ibizatubaho byose Imana iba yarabigennye mbere y’igihe? Muri iyi ngingo, tugiye gusuzuma ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo ndetse n’ibindi bifitanye isano. Tuzakomeza kubisuzuma no mu ngingo ikurikira iyi.

Yehova ni Imana ihanura ibizabaho

4. Ubuhanuzi bwanditse muri Bibiliya bukomoka kuri nde?

4 Kubera ko Yehova afite ubushobozi bwo kumenya ibizabaho, yahumekeye abagaragu be bo mu bihe bya Bibiliya bandika ubuhanuzi bwinshi budufasha kumenya mbere y’igihe icyo Yehova yagambiriye gukora. Yehova yaravuze ati “dore ibya mbere birasohoye, n’ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba” (Yesaya 42:9). Mbega igikundiro abagize ubwoko bw’Imana bafite!

5. Kumenya mbere y’igihe ibyo Yehova azakora biduha iyihe nshingano?

5 Umuhanuzi Amosi aduha icyizere agira ati “Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.” Kuba tuzi ibyo bintu mbere y’igihe hari inshingano biduha. Zirikana urugero rwiza cyane Amosi yahise akurikizaho, agira ati “intare iyo itontomye hari udatinya?” Nk’uko iyo intare itontomye umuntu cyangwa inyamaswa biri hafi aho bihita bitinya, ni na ko abahanuzi nka Amosi bahitaga batangaza ibyo Yehova yabaga yababwiye. Amosi yagize ati “Uwiteka Imana yaravuze. Ni nde warorera guhanura?”​—⁠Amosi 3:7, 8.

“Ijambo” rya Yehova ‘rizasohora’

6. Ni mu buhe buryo “imigambi” ya Yehova yasohoye mu birebana n’irimbuka rya Babuloni?

6 Yehova yavuze binyuriye ku muhanuzi we Yesaya ati “imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora” (Yesaya 46:10b). “Imigambi” y’Imana ku birebana na Babuloni yari ikubiyemo guhamagara Kuro akava mu Buperesi akaza kwigarurira Babuloni kandi akayikura ku mwanya wayo w’icyubahiro. Uwo mugambi Yehova yari yarawutangaje kera cyane mbere yaho. Nk’uko twamaze kubibona, ibyo byasohoye neza neza mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu.

7. Kuki dushobora kwiringira ko buri gihe “ijambo” rya Yehova risohora?

7 Ibinyejana bigera kuri bine mbere y’uko Kuro yigarurira Babuloni, Umwami Yehoshafati w’u Buyuda yatewe n’ingabo zishyize hamwe z’Abamoni n’Abamowabu. Yasenze Yehova afite icyizere agira ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b’abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, bituma ntawagutanga imbere” (2 Ngoma 20:6). Yesaya na we yavuze amagambo nk’ayo arangwa n’icyizere agira ati “ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina?” (Yesaya 14:27). Nyuma yaho, igihe Umwami Nebukadinezari wa Babuloni yagaruraga akenge nyuma y’igihe yamaze yarataye ubwenge, yiyemereye yicishije bugufi ko ‘nta wubasha gukoma [Imana] mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “uragira ibiki?” ’ (Daniyeli 4:35). Ni koko, Yehova yizeza abagize ubwoko bwe ati “ijambo ryanjye . . . ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye” (Yesaya 55:11). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko buri gihe “ijambo” rya Yehova risohora. Umugambi w’Imana nta cyawukoma imbere.

Ibyo Imana ‘yagambiriye kera kose’

8. Ni ibihe bintu Imana yari ‘yaragambiriye kuva kera kose’?

8 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso, yavuze ko hari ibintu Imana yari ‘yaragambiriye kera kose’ (Abefeso 3:11). Ibyo bintu Imana yagambiriye kera kose si gahunda yanditse y’ibintu izakora. Ahubwo bifitanye isano n’ukuntu Yehova yiyemeza gusohoza umugambi we wa kera urebana n’isi n’abantu (Itangiriro 1:28). Kugira ngo dusobanukirwe neza ko uwo mugambi we uzasohora nta kabuza, nimucyo dusuzume ubuhanuzi bwa mbere buvugwa muri Bibiliya.

9. Ni mu buhe buryo ibivugwa mu Itangiriro 3:15 bihuje n’umugambi w’Imana?

9 Isezerano riri mu Itangiriro 3:15 rigaragaza ko Adamu na Eva bakimara gucumura, Yehova yahise agena ko umugore we w’ikigereranyo yagombaga kuzagira urubyaro cyangwa umuhungu. Nanone Yehova yari azi mbere y’igihe uko urwango rwari kuzaba hagati y’uwo mugore na Satani no hagati y’urubyaro rw’umugore n’urwa Satani, rwari kuzarangira. Nubwo Yehova yari kwemera ko Urubyaro rw’umugore w’Imana rukomeretswa agatsinsino, mu gihe Imana yagennye, urwo Rubyaro rwari kuzamenagura umutwe w’inzoka, ari yo Satani. Hagati aho, umugambi wa Yehova wakomeje gusohora binyuze mu gisekuru cyari cyaratoranyijwe kugeza aho Yesu agaragariye ko ari we Mesiya wasezeranyijwe.​—⁠Luka 3:15, 23-38; Abagalatiya 4:4.

Ibyo Yehova agena mbere y’igihe ko bizaba

10. Ese kuva kera Yehova yari yaragennye ko Adamu na Eva bari kuzakora icyaha? Sobanura.

10 Intumwa Petero yanditse ibirebana n’uruhare Yesu yagize mu mugambi w’Imana, agira ati ‘[Yesu] yamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko yerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu’ (1 Petero 1:20). Ibyo se byaba bisobanura ko Yehova yari yaragennye kuva kera ko Adamu na Eva bari kuzakora icyaha, ndetse ko byari kuzaba ngombwa ko Yesu Kristo atanga igitambo cy’incungu? Oya. Ijambo ‘kuremwa’ ryahinduwe rikuwe ku ijambo ry’Ikigiriki risobanura “gutera [imbuto].” Mbese hari “imbuto yari yaratewe,” cyangwa haba hari umwana Adamu na Eva babyaye mbere y’uko bakora icyaha? Nta we. Adamu na Eva babyaye abana bamaze kwigomeka (Itangiriro 4:⁠1). Bityo rero, Yehova yagennye mbere y’igihe ko hazaza “imbuto,” ibyo abivuga Adamu na Eva bamaze kwigomeka ariko batarabyara abana. Kuba Yesu yarapfuye akanazuka byaduhaye uburyo bwuje urukundo bwo kungukirwa n’incungu. Iyo ncungu izavanaho icyaha twarazwe n’ababyeyi bacu ba mbere kandi iburizemo ibindi bikorwa bya Satani byose.​—⁠Matayo 20:28; Abaheburayo 2:14; 1 Yohana 3:8.

11. Ni ibihe bintu Yehova yari yaragennye mbere y’igihe ko bizabaho mu isohozwa ry’umugambi we?

11 Hari ikindi kintu Imana yari yaragennye ko kizabaho mu isohozwa ry’umugambi wayo. Icyo kintu ni cyo Pawulo yavuze igihe yandikiraga Abefeso, avuga ko Imana ‘izateraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.’ Ku birebana n’ibintu ‘biri mu ijuru,’ ibyo bikaba byerekeza ku batoranyirijwe kuzaraganwa na Kristo, Pawulo yabisobanuye agira ati ‘twatoranijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo’ (Abefeso 1:⁠10, 11). Koko rero, Yehova yari yarateganyije mbere y’igihe umubare ntarengwa w’abantu bari kuzaba bagize icyiciro cya kabiri cy’urubyaro rw’umugore w’Imana, bakazafatanya na Kristo gufasha abantu kungukirwa n’igitambo cy’incungu (Abaroma 8:28-30). Intumwa Petero yabise “ishyanga ryera” (1 Petero 2:9). Intumwa Yohana yahawe igikundiro cyo kumenya binyuze mu iyerekwa umubare w’abazategekana na Kristo, ko ari abantu 144.000 (Ibyahishuwe 7:⁠4-8; 14:1, 3). Bafatanyije na Kristo Umwami “gushimisha ubwiza” bw’Imana.​—⁠Abefeso 1:⁠12-14.

12. Ni iki kitwemeza ko Imana itagennye buri muntu mu bagize 144.000?

12 Kuba Yehova yari yaragennye mbere y’igihe ko abantu 144.000 ari bo bazategekana na Kristo, ntibishatse kuvuga ko hari abantu runaka bateganyijwe kugira ngo basohoze mu budahemuka iyo nshingano bahawe n’Imana. N’ubundi kandi, inama ziri mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo zandikiwe mbere na mbere kuyobora no gufasha abasizwe gukomeza kuba indahemuka no gukomeza kuba abantu bakwiriye guhamagarirwa kuzaba mu ijuru (Abafilipi 2:12; 2 Abatesalonike 1:⁠5, 11; 2 Petero 1:⁠10, 11). Yehova azi kuva kera ko abantu 144.000 bazuzuza ibisabwa bakazasohoza umugambi we. Gusa, uko amaherezo bizagendekera buri wese ku giti cye muri abo bantu bazatoranywa, bizaterwa n’uko azaba yarahisemo kwitwara mu mibereho ye. Uwo ni umwanzuro buri wese agomba kwifatira.​—⁠Matayo 24:13.

Ibyo Yehova amenya mbere y’igihe

13, 14. Uburyo Yehova akoresha ubushobozi afite bwo kumenya ibizabaho bujyanirana n’iki, kandi se kuki?

13 Yehova ni Imana ihanura ibizabaho kandi ifite umugambi. Ariko se, akoresha ate ubwo bushobozi afite bwo kumenya ibizabaho? Mbere na mbere, twizera tudashidikanya ko inzira z’Imana zose ari iz’ukuri, ko zikiranuka kandi ko zirangwa n’urukundo. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere, yongeye kwemeza ko indahiro y’Imana ndetse n’isezerano ryayo ari “ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo” (Abaheburayo 6:17, 18). Mu ibaruwa Pawulo yandikiye umwigishwa Tito, yongeye kugaruka kuri icyo gitekerezo igihe yandikaga ko Imana “itabasha kubeshya.”​—⁠Tito 1:⁠2.

14 Nanone kandi, nubwo Imana ifite imbaraga zitagira imipaka, nta na rimwe ijya izikoresha nabi. Mose yavuze ko Yehova ari ‘Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, itunganye’ (Gutegeka 32:4). Ibyo Yehova akora byose biba bijyanye na kamere ye nziza cyane. Ibyo akora bigaragaza ukuntu akoresha mu buryo butunganye imico ye ine y’ingenzi ari yo urukundo, ubwenge, ubutabera n’imbaraga.

15, 16. Mu busitani bwa Edeni, Yehova yasobanuriye Adamu ko yari afite ubuhe buryo bwo guhitamo?

15 Reka turebe isano ibyo byose bifitanye n’ibyabaye mu busitani bwa Edeni. Kubera ko Yehova ari umubyeyi wuje urukundo, yahaye abantu yaremye ibyo bakeneye byose. Yahaye Adamu ubushobozi bwo gutekereza ku kintu runaka, agakoresha ubwenge ku buryo agera ku mwanzuro. Adamu yari atandukanye n’inyamaswa zigendera ahanini ku bugenge, kubera ko we yari afite ubushobozi bwo kwihitiramo icyo ashaka. Imana imaze kurema Adamu, yitegereje iri ku ntebe yayo mu ijuru maze ibona “ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane.”​—⁠Itangiriro 1:⁠26-31; 2 Petero 2:12.

16 Igihe Yehova yahaga Adamu itegeko ryo kutarya ku ‘giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi,’ yamuhaye amabwiriza ahagije kugira ngo Adamu amenye icyo yari akwiriye gukora. Yehova yemereye Adamu kurya “ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi” uretse kimwe gusa kandi amubwira ingaruka mbi zari guterwa no kurya kuri icyo giti yari yamubujije (Itangiriro 2:16, 17). Yasobanuriye Adamu ingaruka z’ibyo yari gukora. Adamu yari gukora iki?

17. Kuki dushobora kuvuga ko Yehova ahitamo uko akoresha ubushobozi afite bwo kumenya ibizabaho?

17 Uko bigaragara, Yehova yahisemo kutamenya mbere y’igihe ibyo Adamu na Eva bari kuzakora, nubwo afite ubushobozi bwo kumenya ibintu byose mbere y’uko biba. Ubwo rero ikibazo si ukumenya niba Yehova ashobora kumenya mbere y’igihe ibizaba, ahubwo ni ukumenya niba ahitamo kubimenya. Ikindi kandi, dutekereje twabona ko Yehova ari Imana yuje urukundo. Ku bw’ibyo, ntiyagennye mbere y’igihe, abizi kandi yabigambiriye, ko abantu bari kuzigomeka ndetse n’ingaruka zibabaje cyane byari kuzagira (Matayo 7:⁠11; 1 Yohana 4:8). Bityo rero, Yehova ahitamo uko akoresha ubushobozi afite bwo kumenya ibizabaho.

18. Kuki kuba Yehova ahitamo uko akoresha ubushobozi afite bwo kumenya ibizabaho bitagaragaza ko hari ibintu adashoboye?

18 Ese kuba Yehova ahitamo uko akoresha ubushobozi afite bwo kumenya ibizabaho byaba bigaragaza ko hari ibintu adashoboye? Oya. Mose yavuze ko Yehova ari ‘Igitare,’ yongeraho ati “umurimo wacyo uratunganye rwose.” Yehova si we nyirabayazana w’ingaruka mbi zigera ku bantu kubera icyaha. Ibintu bibi bitugeraho twese muri iki gihe byatewe na cya gikorwa kibi cyo kwigomeka. Intumwa Pawulo yabisobanuye neza agira ati “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.”​—⁠Gutegeka 32:4, 5; Abaroma 5:12; Yeremiya 10:23.

19. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

19 Duhereye ku byo tumaze gusuzuma, twabonye ko Yehova adakiranirwa (Zaburi 33:5). Ahubwo ubushobozi afite, imico ye ndetse n’amahame ye bihuje n’umugambi we (Abaroma 8:28). Kubera ko Yehova ari Imana ihanura ibizabaho, ‘ahera mu itangiriro akavuga iherezo, agahera no mu bihe bya kera akavuga ibitarakorwa’ (Yesaya 46:9, 10). Nanone twabonye ko ahitamo uko akoresha ubushobozi afite bwo kumenya ibizabaho. None se, ibyo biturebaho iki? Twakora iki kugira ngo imyanzuro dufata ibe ihuje n’umugambi wa Yehova wuje urukundo? Bizaduhesha iyihe migisha? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Reba agatabo kitwa Un livre pour tous, ku ipaji ya 28. Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni izihe ngero zo mu bihe bya kera zihamya ko “ijambo” ry’Imana buri gihe risohora?

• Ni ibihe bintu Yehova yari yaragennye mbere y’igihe bifitanye isano n’ ‘ibyo yagambiriye kera kose’?

• Ni mu buhe buryo Yehova akoresha ubushobozi afite bwo kumenya ibizabaho?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Yehoshafati yiringiraga Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Imana yavuze mbere y’igihe ko Yesu yari kuzapfa kandi akazuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ese kuva kera Yehova yari yaragennye ibyo Adamu na Eva bari kuzakora?