Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu banyuranye bo mu Bugande baratera imbere mu buryo bw’umwuka

Abantu banyuranye bo mu Bugande baratera imbere mu buryo bw’umwuka

Abantu banyuranye bo mu Bugande baratera imbere mu buryo bw’umwuka

IGIHUGU cy’u Bugande giherereye hagati mu kibaya kinini cy’Afurika y’iburasirazuba, kandi umurongo wa koma y’isi uracyambukiranya. Ni igihugu cyiza rwose. Imiterere y’uturere twacyo iratandukanye, kandi haba ibimera byinshi n’inyamaswa zishimishije cyane. Kubera ko ari igihugu cyo mu bitwa binini bya Afurika, kigira izuba riri mu rugero n’imvura iringaniye, kikagira n’uruhererekane rw’udusozi turi ahantu hangana n’ibirometero amagana.

Mu bihugu byinshi, ntibisanzwe ko mu karere kamwe usangamo uduce dukonja cyane n’utundi dushyuha, ariko mu Bugande ho ni ko bimeze. Mu burengerazuba bw’u Bugande hari uruhererekane rw’imisozi miremire ya Ruwenzori itwikiriwe n’amasimbi, naho mu burasirazuba harumagaye. Usanga mu bibaya byaho hari inzovu, imbogo n’intare. Imisozi n’amashyamba y’inzitane byaho ni indiri y’ingagi, inguge n’amoko y’inyoni arenga 1.000. Igice kinini cy’umugabane wa Afurika gikunze kwibasirwa n’amapfa n’inzara, ariko mu Bugande ho si ko biri kuko hari inzuzi n’ibiyaga; urugero nka Victoria, ikiyaga cya kabiri ku isi mu biyaga binini bifite amazi meza. Mu majyaruguru y’icyo kiyaga ni ho amazi yacyo yisukira mu Ruzi rwa Nili. Ntibitangaje rero kuba hari umutegetsi w’Umwongereza wavuze ko icyo gihugu ari “ikirezi cya Afurika.”

“Ikirezi” kirabagirana muri iki gihe

Icyakora, abaturage b’u Bugande ni bo bashishikaje cyane. Ni abantu banyuranye, bagira urugwiro kandi bakunda kwakira abashyitsi. Twavuga ko icyo gihugu cyiganjemo abantu biyita Abakristo kigizwe n’uruvange rw’abantu bo mu moko n’imico binyuranye. N’ubu ushobora kubatandukanyiriza ku mico karande n’imyambarire byabo.

Muri iki gihe, umubare w’abaturage bo mu Bugande bitabira ubutumwa bwiza bwa Bibiliya buhereranye n’igihe hazabaho amahoro arambye ku isi yose, uragenda wiyongera (Zaburi 37:11; Ibyahishuwe 21:4). Kugeza ubwo butumwa ku bantu bose mu gihugu kiruta u Rwanda incuro hafi icyenda, ntibyoroshye.

Mu mwaka wa 1992, “umuto” yabaye igihumbi, biturutse ku Muhamya wa Yehova wa mbere wo muri icyo gihugu wabatirijwe mu kiyaga cya Victoria mu mwaka 1955. Kuva icyo gihe, abantu bakunda ukuri bakomeje kwiyongera. Ibyo rero bihuje n’amagambo atera inkunga Imana yavuze igira iti “jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.”​—⁠Yesaya 60:22.

Inzitizi zishingiye ku ndimi zivanwaho

Mu Bugande, Icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi kandi ni rwo rukunze gukoreshwa, cyane cyane mu burezi. Ariko kandi, si rwo rurimi kavukire rw’Abagande benshi. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bita no ku zindi ndimi zivugwa n’abantu benshi kugira ngo babagezeho ubutumwa bwiza. Ibyo kandi ni ngombwa kubera ko abarenga 80 ku ijana by’abaturage miriyoni 25 batuye u Bugande, baba mu byaro no mu mijyi mito. Abo baturage bakoresha indimi zabo kavukire mu biganiro byabo bya buri munsi. Kugera kuri abo bantu bavuga indimi zitandukanye no kubagezaho ibintu byo mu buryo bw’umwuka baba bakeneye bisaba imihati myinshi.

Icyakora, Abahamya ba Yehova bagiye bihatira kubigeraho binyuze mu kubwiriza abantu mu ndimi zabo kavukire, no gutegura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zitandukanye. Ku biro by’ishami biri mu murwa mukuru ari wo Kampala, amakipe y’abahinduzi ahindura inyandiko mu ndimi enye: Acholi, Lhukonzo, Ikigande n’Ikinyankore. Ikindi kandi, amakoraniro ya gikristo abera mu gihugu cyose mu ndimi zinyuranye, yitabirwa n’abantu benshi, barenga umubare w’Abahamya ba Yehova baho uwukubye kabiri. Ibyo biragaragaza neza ko imihati ishyirwaho kugira ngo abantu bavuga indimi zinyuranye babwirizwe, ituma habaho ukwiyongera mu buryo bwihuse. Ariko si ibyo gusa.

Abapayiniya bafata iya mbere mu murimo

Buri mwaka, abagize amatorero bashyigikira bishimye gahunda yihariye yo kubwiriza imara amezi atatu, bityo bakageza ubutumwa bwiza mu turere twitaruye (Ibyakozwe 16:9). Abapayiniya bakiri bato kandi barangwa n’ishyaka bagenda biyongera, ni bo bafata iya mbere muri uwo murimo. Bajya mu duce twitaruye, aho rimwe na rimwe usanga abantu batarumva ubutumwa bwiza.

Hari Abahamya babiri boherejwe kuba abapayiniya ba bwite mu gihe cy’amezi atatu mu karere ka Bushenyi, uwo ukaba ari umujyi muto wo mu burengerazuba bw’u Bugande. Basanzeyo Umuhamya wa Yehova umwe gusa, bifatanya mu murimo wo kubwiriza no gukora gahunda z’amateraniro ya gikristo. Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, abo bapayiniya babiri bayoboreraga ibyigisho bya Bibiliya abantu 40, kandi 17 muri bo batangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Abo bapayiniya baravuze bati “hari abo twasigiye agatabo Ni iki Imana idusaba?, * maze hashize iminsi baza iwacu bashubirije ku mapaji menshi ibibazo biba birimo. Bifuzaga kumenya niba ibisubizo batanze ari byo koko.” Muri iki gihe, muri uwo mujyi hari itorero rifite n’Inzu y’Ubwami yaryo.

Hari abapayiniya babiri bagiye mu ifasi yo mu burengerazuba bw’u Bugande, aho ubutumwa bwiza bwari butarabwirizwa. Baranditse bati “mu by’ukuri, abantu bafite inyota y’ukuri ko muri Bibiliya. Mu mezi atatu tumaze hano, twatangije ibyigisho bya Bibiliya 86 kandi turabiyobora.” Bidatinze, muri ako karere hashinzwe itsinda ry’Abahamya.

Abandi babwiriza bagira ishyaka mu murimo

Muri abo bapayiniya barangwa n’ishyaka, harimo bamwe bamaze imyaka bakora uwo murimo. Mbere y’uko Patrick aba Umuhamya wa Yehova, yacurangaga umwirongi muri orukesitiri y’abasirikare barwaniraga mu kirere ba perezida w’u Bugande witwaga Idi Amin. Patrick yabatijwe mu mwaka wa 1983, hashize amezi atandatu aba umubwiriza w’igihe cyose. Ubu ni umugenzuzi usura amatorero kandi akayatera inkunga.

Margaret yabatijwe mu mwaka wa 1962. Nubwo afite imyaka hafi mirongo inani kandi akaba arwaye itako rituma kugenda bimugora, amara amasaha agera kuri 70 buri kwezi ageza ku baturanyi be ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya. Atera intebe imbere y’urugo rwe, agashyiraho amagazeti maze agatangiza ibiganiro abagenzi bifuza kumva ubutumwa bwiza buhereranye n’isi nshya y’amahoro.

Simon, umuhinzi-mworozi wo mu burasirazuba bw’u Bugande, yari amaze imyaka 16 ashakisha ukuri, ubwo mu mwaka wa 1995 yabonaga igitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Ibyo yasomyemo byatumye yifuza kumenya byinshi ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana n’umugambi uhebuje Yehova afitiye isi. Mu karere ka Kamuli aho yari atuye, nta Bahamya bahabaga. Bityo rero, Simon yakoze urugendo rw’ibirometero hafi 140 ajya i Kampala kubashaka. Muri iki gihe, mu mudugudu w’iwabo hari itorero.

“Tuzaguma aha”

Kimwe no mu tundi turere twa Afurika, abantu benshi baba biteze ko buri dini rigira ahantu heza risengera. Ibyo bisa n’aho ari ikibazo cy’ingutu ku matorero amwe n’amwe y’Abahamya ba Yehova, kuko baba badafite amafaranga yo kubaka Inzu y’Ubwami ikwiriye. Ntitwabona uko dusobanura ibyishimo abavandimwe bagize, ubwo mu mpera z’umwaka wa 1999 ku isi yose hatangizwaga gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami mu gihe gito. Mu myaka itanu yakurikiyeho, mu Bugande hubatswe Amazu y’Ubwami mashya 40. Muri iki gihe, hafi buri torero rifite Inzu y’Ubwami yaryo bwite iciriritse, ariko ikwiriye. Ubutumwa bugezwa ku bantu baho mu gihe ayo mazu y’Ubwami yubakwa, ni ubuvuga ngo “tuzaguma aha.” Kubaka Amazu y’Ubwami byatumye Abahamya biyongera.

Hari itorero rito ryo mu majyaruguru y’u Bugande ryateraniraga mu gicucu cy’ibiti by’imyembe bifite amababi menshi. Bamaze kubona ikibanza, imirimo yarihuse cyane. Abavandimwe bagize ikipe y’abubatsi bafatanyije n’Abahamya bo muri ako karere, maze batangira kubaka Inzu y’Ubwami. Umuntu wahoze ari umunyapolitiki ukomeye wo muri ako karere yatangajwe n’imirimo bakoraga. Yabahaye igaraje ye ngo bajye bayiteraniramo kugeza igihe iyo Nzu y’Ubwami yuzuriye. Yemeye no kwigana Bibiliya n’umwe mu bagize ikipe y’abubatsi. Ubu ni umubwiriza wabatijwe ugira ishyaka, wishimira gusengera Yehova muri iyo Nzu y’Ubwami nshya kandi nziza cyane.

Mu majyepfo y’uburasirazuba bw’icyo gihugu, hari abavandimwe bubakaga Inzu y’Ubwami, maze umufundi wo muri ako gace abonye ukuntu bagira urugwiro, bagakundana kandi bakumvikana, yiyemeza kuza kubafasha. Igihe iyo Nzu y’Ubwami yari igiye kuzura, uwo mufundi yakoze ijoro ryose kugira ngo ku munsi ukurikiyeho abavandimwe bashobore kuyegurira Yehova yuzuye. Yaravuze ati “ni mwe mwenyine mukundana by’ukuri atari mu magambo gusa!”

Nubwo bahura n’ibibazo, baziyongera

Kubera ko mu Bugande hari amafasi mashyashya abwirizwamo, usanga umubare w’Abahamya ugenda wiyongera, kandi hari abantu bashimishijwe bakomeza kwifatanya n’amatorero. Icyakora muri iki gihe, mu Bugande hari umubare munini w’impunzi zikomeje kwiyongera kandi zikeneye kwitabwaho byihutirwa. Intambara zishyamiranya abenegihugu zibera mu bihugu bikikije u Bugande, zigira ingaruka no ku Bahamya ba Yehova. Abahamya baba mu nkambi z’impunzi bagaragaje ko bizera Yehova byimazeyo. Hari umuntu wahoze ari umutegetsi ukomeye mu gihugu gihana imbibi n’u Bugande wajyaga atoteza Abahamya igihe umurimo wabo wari warabuzanyijwe muri icyo gihugu. Yibuka ko mbere yari abayeho neza. Ariko, amaze kwigira Bibiliya mu nkambi y’impunzi akaba Umuhamya, yaravuze ati “kugira ubutunzi no kuba umuntu ukomeye muri iyi si nta cyo bimaze rwose. Nubwo ubu nkennye kandi nkaba ndwaye, mfite ubuzima bwiza cyane ntigeze ngira. Nzi Yehova kandi mushimira ko nshobora kumusenga. Mfite ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza kandi nzi impamvu tugomba kwihanganira ibibazo duhura na byo. Mu by’ukuri, numva ntuje kuruta mbere hose.”

Kubera ko ubutaka bwo mu Bugande burumbuka, bavuga ko uramutse ushinzemo agati ku mugoroba, bwacya kameze imizi. Kuba abantu bo mu Bugande bitabira ukuri ari benshi bigaragaza ko ubutaka bwaho bwo mu buryo bw’umwuka na bwo burumbuka cyane. Turashimira Yehova Imana ko akomeje gutuma abantu batandukanye bo mu Bugande bamenya iby’Ubwami bwe. Yesu yagereranyije agaciro kabwo n’ ‘imaragarita y’igiciro cyinshi.’ Abantu benshi b’i Bugande baragenda barushaho kubisobanukirwa.​—⁠Matayo 13:45, 46.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amakarita yo ku ipaji ya 8]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

SUDANI

U BUGANDE

Uruzi rwa Nili

Kamuli

Tororo

Kampala

Bushenyi

Ikiyaga cya Victoria

KENYA

TANZANIYA

U RWANDA

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Batatu mu bapayiniya benshi bagira ishyaka

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Patrick

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Margaret

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Simon

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ikoraniro ry’intara ryabereye i Tororo

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]

Background: © Uganda Tourist Board