Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yabwiraga Nikodemu ati ‘nta wazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi?’—Yohana 3:13.
Icyo gihe Yesu yari ku isi, atarazamuka ngo asubire mu ijuru. Icyakora, ibyo tuzi kuri Yesu no ku mimerere yavuzemo ayo magambo bishobora kudufasha gusobanukirwa icyo yashakaga kuvuga.
Yesu yari ‘yaravuye mu ijuru’ aho yabanaga na Se ari ikiremwa cy’umwuka, ariko igihe gisohoye, ubuzima bw’uwo Mwana w’Imana bwimuriwe mu nda ya Mariya, maze Yesu avuka ari umuntu (Luka 1:30-35; Abagalatiya 4:4; Abaheburayo 2:9, 14, 17). Nyuma yo gupfa, Yesu yari kuzuka ari ikiremwa cy’umwuka, agasubira kubana na Yehova mu ijuru. Bityo, mbere gato y’uko Yesu apfa, yarasenze ati ‘Data, unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.’—Yohana 17:5; Abaroma 6:4, 9; Abaheburayo 9:24; 1 Petero 3:18.
Igihe Yesu yaganiraga na Nikodemu wari umufarisayo akaba n’umwigisha muri Isirayeli, yari atarasubira mu ijuru. Birumvikana ko nta wundi muntu wari warigeze apfa ngo azamuke ajye mu ijuru. Yesu ubwe yivugiye ko Yohana Umubatiza yarutaga abandi bahanuzi b’Imana bose, ariko ko ‘umuto mu bwami bwo mu ijuru yamurutaga’ (Matayo 11:11). Intumwa Petero na we yasobanuye ko n’Umwami Dawidi w’indahemuka wari warapfuye, yari akiri mu gituro cye; Dawidi ntiyari yarazamutse ngo ajye mu ijuru (Ibyakozwe 2:29, 34). Hari impamvu yatumye Dawidi, Yohana Umubatiza n’abandi bantu bizeraga Imana bapfuye mbere ya Yesu batajya mu ijuru. Bapfuye mbere y’uko Yesu atangiza gahunda yo kuzukira kuba mu ijuru. Intumwa Pawulo yanditse ko Yesu ari we wababanjirije, ‘akabacira inzira nshya kandi y’ubugingo’ igana mu ijuru.—Abaheburayo 6:19, 20; 9:24; 10:19, 20.
None se ko Yesu yari atarapfa ngo azuke, ni iki yashakaga kuvuga ubwo yabwiraga Nikodemu ati “ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w’umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi” (Yohana 3:13)? Reka turebe icyo Yesu yaganiraga na Nikodemu.
Igihe uwo mutegetsi w’Umuyahudi yazaga kureba Yesu yitwikiriye ijoro, Yesu yaramubwiye ati “ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana” (Yohana 3:3). Mu kumusubiza, Nikodemu yamubajije uko ibyo bishoboka agira ati ‘mbese umuntu yabasha ate kongera kubyarwa?’ Nikodemu ntiyabashije gusobanukirwa iyo nyigisho ituruka ku Mana ihereranye no kuba mu Bwami bwayo. Mbese hari ubundi buryo yashoboraga kumenyamo ibyo bintu? Nta muntu washoboraga kubimusobanurira, kubera ko nta muntu wigeze kuba mu ijuru ku buryo yamwereka ibisabwa kugira ngo umuntu agere mu Bwami. Yesu wenyine ni we washoboraga kubimusobanurira. Yashoboraga kwigisha Nikodemu hamwe n’abandi kubera ko yari yaravuye mu ijuru, kandi akaba yari yujuje ibisabwa kugira ngo yigishe abantu inyigisho nk’izo.
Ikibazo cyabajijwe kuri uwo murongo kigaragaza akamaro ko kwiga Ijambo ry’Imana. Ntibikwiriye ko umuntu ateshwa umutwe n’umurongo umwe w’Ibyanditswe kubera ko awusomye akumva umukomereye. Kugira ngo umuntu asobanukirwe ibintu bivuzwe mu mirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe, aba agomba kugenzura indi mirongo bifitanye isano. Ikindi nanone, akenshi imimerere ibintu byavuzwemo, ni ukuvuga uko ibintu byari byifashe cyangwa ingingo yaganirwagaho, bishobora kudufasha kumenya icyo mu by’ukuri uwo murongo w’Ibyanditswe ukomeye usobanura.