Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyishimo byawe bingana iki?

Ibyishimo byawe bingana iki?

Ibyishimo byawe bingana iki?

USHOBORA kwibaza uti ‘ariko se koko, ibyishimo byanjye bingana iki?’ Abahanga mu by’imibanire y’abantu bakora uko bashoboye kose kugira ngo bamenye uko wowe n’abandi bantu mwasubiza icyo kibazo, ariko kubimenya ntibyoroshye. Kumenya uko ibyishimo abantu bafite bingana byagereranywa no kugerageza gupima urukundo umugabo akunda umugore we, cyangwa gupima agahinda umuntu aterwa no gupfusha umuntu wo mu muryango we. Ntibyoroshye kumenya neza uko ibyiyumvo by’abantu bingana. Icyakora, hari ikintu abahanga bemera: abantu bose bashobora kugira ibyishimo.

Nubwo tuvukana ubwo bushobozi bwo kwishima, ibibazo bikomeye abantu bahura na byo byagiye bituma babura ibyishimo. Reka dufate urugero: mu mijyi imwe n’imwe, usanga amarimbi yuzuye abantu bicwa na SIDA. Abayobozi batanga uburenganzira bwo gutaburura amagufwa yo mu mva za kera kugira ngo bahambemo abandi bantu. Mu bice bimwe na bimwe bya Afurika, akazi gakunze kuboneka ni ako gukora amasanduku yo guhambamo. Kandi aho waba utuye hose, wiboneye ko abantu barwaye indwara zikomeye n’abapfushije bene wabo n’incuti zabo baba bafite agahinda kenshi.

Byifashe bite se mu bihugu bikize? Mu buryo abantu batari biteze, ibintu bishobora guhinduka bigatuma amafaranga bari bafite ayoyoka. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagiye biba ngombwa ko abantu bageze mu kiruhuko cy’izabukuru bongera gushaka akazi, kubera ko babuze amafaranga ya pansiyo. Akenshi, kwivuza bimara amafaranga yose umuryango uba warizigamiye. Hari umujyanama mu by’amategeko wavuze ati “iyo ubonye abo bantu baje kugisha inama zirebana n’ibibazo by’amafaranga kandi barwaye, uhita ucika intege. Incuro nyinshi uba ugomba kubabwira uti ‘erega bizabasaba no kugurisha inzu yanyu.’ ” Ariko se bite ku birebana n’abantu bafite amafaranga menshi? Ese na bo bashobora kubura ibyishimo?

Hari abantu bari mu mimerere nk’iy’umuririmbyi w’icyamamare witwaga Richard Rodgers. Bavuga ko “abantu bashimishije abandi nk’uko yabigenje ari bake.” Nyamara nubwo indirimbo ze zashimishaga abandi, kwiheba byari byaramubayeho akarande. Yageze ku ntego ebyiri abantu benshi baharanira: kugira amafaranga no kuba icyamamare. Ariko se yigeze agira ibyishimo? Hari umwanditsi wandika iby’imibereho y’abantu wagize ati “[Rodgers] yageze kuri byinshi cyane mu mwuga we, agira ubuzima bwiza kandi ahabwa igihembo cya Pulitzer incuro ebyiri. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yamaze igihe kinini atagira ibyishimo kandi yihebye.”

Nk’uko ushobora kuba warabibonye, gushakira ibyishimo mu bukire akenshi bituma abantu bamanjirwa. Umunyamakuru wandika iby’ishoramari mu kinyamakuru cy’i Toronto muri Kanada, yavuze ko abakire benshi usanga bafite ikibazo cyo “kwigunga no kutagira intego” (The Globe and Mail). Hari umujyanama mu by’icungamari wavuze ko iyo ababyeyi bakize bahora baha abana babo amafaranga n’ibyo babasabye byose, “amaherezo abo bana babura ibyishimo.”

Ese hari ikintu gifatika gishobora gutuma umuntu agira ibyishimo?

Kugira ngo ururabo rushishe, rukenera ubutaka bwiza, amazi n’ibihe byiza. Mu buryo nk’ubwo, abashakashatsi bemeza ko hari ibintu bituma umuntu agira ibyishimo. Muri ibyo hakubiyemo kugira amagara mazima, akazi keza, indyo nziza, kugira aho umuntu aba, imyambaro, guhanga ikintu umuntu yifuza no kugira incuti nyancuti.

Birumvikana ko ari nta ho wahera uhakana ko ibyo bintu bishobora gutuma umuntu yiringira ko azagira ibyishimo. Ariko hari ikindi kintu cy’ingenzi cyane. Ni ukumenya Yehova, “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:⁠11, NW ). Ni gute kumenya Yehova bituma umuntu agira ibyishimo? Yehova ni we waturemye kandi aduha ubushobozi bwo kwishima. Birumvikana rero ko azi igishobora gutuma tugira ibyishimo nyakuri. Ingingo ikurikira isobanura uburyo afasha abantu aho baba batuye hose cyangwa imimerere baba barimo yose, kugira ngo bagire ibyishimo birambye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Kimwe n’uko bimeze ku rurabo, kugira ngo umuntu agire ibyishimo agomba kuba ari mu mimerere ikwiriye

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

© Gideon Mendel/CORBIS