Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isomo ku birebana n’ubwibone no kwicisha bugufi

Isomo ku birebana n’ubwibone no kwicisha bugufi

Isomo ku birebana n’ubwibone no kwicisha bugufi

HARI ibintu bibabaje byabaye mu buzima bw’Umwami Dawidi bigaragaza neza itandukaniro riri hagati y’umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri n’ingeso mbi y’ubwibone. Ibyo byabaye nyuma y’aho Dawidi yigaruriye Yerusalemu akayihindura umurwa mukuru w’ubwami bwe. Dawidi yabonaga ko Yehova ari we wari Umwami wa Isirayeli, bityo ategura uburyo bwo kuzana muri uwo murwa Isanduku y’Isezerano yagaragazaga ko Imana ihari. Kuri Dawidi, icyo cyari ikintu gikomeye cyane ku buryo yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yari aherekeje abatambyi bari bahetse iyo Sanduku. Icyo gihe abaturage b’i Yerusalemu babonye umwami wabo “aca ikibungo” kandi ‘yiyereka.’​—⁠1 Ngoma 15:15, 16, 29; 2 Samweli 6:11-16.

Icyakora, umugore wa Dawidi witwaga Mikali ntiyari yaje muri uwo mutambagiro w’ibyishimo. Ahubwo yarebeye mu idirishya maze aho kwishimira ukuntu Dawidi yaheshaga Yehova ikuzo, “amugayira mu mutima” (2 Samweli 6:16). Ibyo Mikali yabitewe n’iki? Uko bigaragara, yiratanaga ko yari umukobwa wa Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli, kandi akaba umugore w’umwami wa kabiri wa Isirayeli. Ashobora kuba yarumvaga ko umugabo we, wari umwami, atagombaga kwicisha bugufi ngo yireshyeshye na rubanda kandi ngo yifate nka bo muri ibyo birori. Ubwibone bwe bwagaragajwe n’ukuntu yashuhuje Dawidi ubwo yari asubiye iwe. Yaramuninuye ati “ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y’abaja b’abagaragu be, nk’umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”​—⁠2 Samweli 6:20.

Dawidi yabyifashemo ate? Yacyashye Mikali amubwira ko Yehova yanze se Sawuli maze akemera Dawidi. Dawidi yakomeje agira ati “ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo baja uvuze bazanyubaha.”​—⁠2 Samweli 6:21, 22.

Ni koko, Dawidi yari yariyemeje gukomeza gukorera Yehova yicishije bugufi. Iyo myitwarire idufasha kwiyumvisha impamvu Yehova yerekeje kuri Dawidi akavuga ati “[ni] umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka” (Ibyakozwe 13:22; 1 Samweli 13:14). Mu by’ukuri, Dawidi yakurikizaga urugero rwiza cyane rwo kwicisha bugufi rwatanzwe na Yehova Imana ubwe. Igishishikaje ni uko ijambo Dawidi yakoresheje ubwo yabwiraga Mikali ati ‘nzarushaho kwicisha bugufi,’ ryaturutse ku nshinga y’Igiheburayo ikoreshwa iyo bashaka kugaragaza uko Imana ibona abantu. Nubwo Yehova akomeye cyane mu ijuru no mu isi, Zaburi ya 113:6, 7 ivuga ko ‘yicishiriza bugufi kureba ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi. Agakura uworoheje mu mukungugu, agashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro.’

Kubera ko Yehova yicisha bugufi, ntibitangaje ko yanga abantu bafite “amaso y’ubwibone” (Imigani 6:16, 17). Bitewe n’uko Mikali yagaragaje iyo ngeso mbi kandi agasuzugura Dawidi, umwami Imana yatoranyije, yambuwe igikundiro cyo kubyarana na we. Yapfuye atagira abana. Mbega isomo rikomeye dukuyemo! Abashaka kwemerwa n’Imana bose bagomba gukurikiza aya magambo agira ati “mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”​—⁠1 Petero 5:5.