Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!”

“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!”

“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!”

“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira.”​—ZABURI 119:97, NW.

1, 2. (a) Ni iyihe mimerere umwanditsi wahumekewe wa zaburi ya 119 yari ahanganye na yo? (b) Yabyifatagamo ate, kandi kuki?

UMWANDITSI wa Zaburi ya 119 yari ahanganye n’ikigeragezo gikomeye. Abanzi be b’abibone batubahaga amategeko y’Imana baramukobaga kandi bakamubeshyera. Ibikomangoma byajyaga inama zo kumugirira nabi kandi bikamutoteza. Yari agoswe n’abantu babi bashagaka kumwica. Ibyo byose byatumaga ‘arizwa n’agahinda’ (Zaburi 119:9, 23, 28, 51, 61, 69, 85, 87, 161). Nubwo umwanditsi wa zaburi yari ahanganye n’ibyo bigeragezo, yararirimbye ati “mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira.”​—Zaburi 119:97, NW.

2 Ushobora kwibaza uti “ni mu buhe buryo amategeko y’Imana yahumurizaga uwo mwanditsi wa zaburi?” Icyamukomezaga ni uko yabaga yiringiye ko Yehova amwitaho. Kubera ko uwo mwanditsi wa zaburi yabonaga inyungu zo gukurikiza amategeko Imana yatanze mu buryo bwuje urukundo, yarishimaga nubwo yabaga ahanganye n’ingorane yatezwaga n’abanzi be. Yazirikanaga ko Yehova yamugiriraga neza. Ikindi kandi, gukurikiza ubuyobozi buri mu mategeko y’Imana byatumye arusha ubwenge abanzi be kandi akomeza kubaho. Kumvira ayo mategeko byatumaga agira amahoro n’umutimanama ucyeye.​—Zaburi 119:1, 9, 65, 93, 98, 165.

3. Kuki muri iki gihe gukomeza gukurikiza amahame y’Imana bitorohera Abakristo?

3 Muri iki gihe, bamwe mu bagaragu b’Imana na bo bahanganye n’ibintu bikomeye bigerageza ukwizera kwabo. Dushobora kuba tudahura n’ibigeragezo bikomeye nk’iby’umwanditsi wa zaburi yahuye na byo, ariko natwe turi mu ‘bihe birushya.’ Abantu benshi duhura na bo buri munsi ntibakunda ibintu by’umwuka. Intego zabo ziba zishingiye ku bwikunde no gukunda ibintu, kandi usanga ari abirasi n’abanyagasuzuguro (2 Timoteyo 3:1-5). Abakristo bakiri bato bahora bahatana kugira ngo batarengera amahame mbwirizamuco. Iyo umuntu ari muri iyo mimerere, gukomeza gukunda Yehova no gukunda ibyiza bishobora kumugora. Twakora iki ngo twirinde?

4. Ni gute umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko yishimiraga amategeko y’Imana, kandi se ni gute Abakristo bagombye kumwigana?

4 Icyafashaga umwanditsi wa zaburi guhangana n’ibigeragezo yahuraga na byo, ni ukumara igihe yiga amategeko y’Imana kandi akayatekerezaho. Ni na cyo cyatumye ayakunda. Mu by’ukuri, hafi buri murongo wo muri Zaburi ya 119 ugira icyo uvuga ku Mategeko ya Yehova. * Muri iki gihe, Abakristo ntibahatirwa gukurikiza Amategeko ya Mose Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli ya kera (Abakolosayi 2:14). Icyakora, amahame agaragara muri ayo Mategeko ahorana agaciro. Ayo mahame yahumurizaga umwanditsi wa zaburi, kandi n’ubu ashobora guhumuriza abagaragu b’Imana bahanganye n’ingorane nyinshi.

5. Ni ibihe bintu byari mu Mategeko ya Mose tugiye gusuzuma?

5 Nimucyo turebe inkunga dushobora kuvana nibura mu bintu bitatu byari mu Mategeko ya Mose, ari byo isabato, gahunda yo guhumba, n’itegeko ryabuzanyaga kwifuza. Uko turi bugende dusuzuma buri tegeko, turaza kubona ko gusobanukirwa amahame akubiye muri ayo mategeko ari iby’ingenzi cyane kugira ngo duhangane n’ingorane duhura na zo.

Kubona ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka

6. Ni ibihe bintu by’ibanze abantu bose bakenera?

6 Hari ibintu byinshi abantu baba bakeneye muri kamere yabo. Urugero: kurya, kunywa no kugira aho kuba ni ngombwa kugira ngo umuntu akomeze kugira ubuzima bwiza. Ariko kandi, umuntu akenera n’ “ibintu byo mu buryo bw’umwuka.” Umuntu atabonye ibyo akeneye mu buryo bw’umwuka, ntashobora kwishima rwose (Matayo 5:3, NW ). Yehova yabonaga ko ibyo bintu ari ingenzi cyane ku buryo yari yarategetse abagize ubwoko bwe guhagarika imirimo yabo umunsi umwe buri cyumweru, kugira ngo bite ku bintu byo mu buryo bw’umwuka.

7, 8. (a) Ni gute Yehova yari yarashyize itandukaniro hagati y’Isabato n’indi minsi? (b) Isabato yari imaze iki?

7 Isabato yashimangiraga akamaro ko kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Ijambo “isabato” riboneka bwa mbere muri Bibiliya mu nkuru ivuga uko Abisirayeli bahabwaga manu mu butayu. Abisirayeli bari barabwiwe ko bagombaga gutoragura uwo mugati wabonekaga mu buryo bw’igitangaza mu gihe cy’iminsi itandatu. Ku munsi wa gatandatu bagombaga gutoragura “imitsima y’iminsi ibiri,” kubera ko ku munsi wa karindwi batawuhabwaga. Uwo munsi wari “isabato yejerejwe Uwiteka.” Kuri uwo munsi, buri wese yagombaga kuguma aho ari (Kuva 16:13-30). Rimwe muri ya Mategeko Cumi, ryategekaga ko nta murimo uwo ari wo wose wagombaga gukorwa ku Isabato. Uwo munsi wari uwera. Uwicaga iryo tegeko yaricwaga.​—Kuva 20:8-11; Kubara 15:32-36.

8 Itegeko ryo kubahiriza Isabato ryagaragazaga ko Yehova yita ku bagize ubwoko bwe, akabaha iby’umubiri ukenera, ndetse n’iby’umwuka. Yesu yaravuze ati “Isabato yabayeho ku bw’abantu” (Mariko 2:27). Isabato ntiyatumaga Abisirayeli baruhuka gusa, ahubwo yanabahaga uburyo bwo kwegera Umuremyi no kumugaragariza ko bamukunda (Gutegeka 5:12). Wari umunsi ugenewe ibintu by’umwuka gusa. Muri byo harimo: kwigira hamwe Ijambo ry’Imana mu muryango, gusenga no gutekereza ku Mategeko y’Imana. Iryo tegeko ryarindaga Abisirayeli gukoresha igihe cyabo cyose n’imbaraga zabo zose bashaka ubutunzi. Isabato yabibutsaga ko imishyikirano bari bafitanye na Yehova yari ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi mu mibereho yabo. Yesu yasubiyemo iryo hame ridahinduka igihe yagiraga ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”​—Matayo 4:4.

9. Ni irihe somo Abakristo bakura ku itegeko ryo kubahiriza Isabato?

9 Abagize ubwoko bw’Imana ntibagisabwa kubahiriza ikiruhuko cy’Isabato y’amasaha 24, ariko nanone Isabato si ikintu kidafite icyo kimaze kivugwa mu mateka gusa (Abakolosayi 2:16). Ese ntitwibutswa ko natwe dukwiriye gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere? Gushaka ubutunzi cyangwa kwirangaza ntibyagombye gupfukirana ibintu by’umwuka (Abaheburayo 4:9, 10). Ku bw’ibyo rero, dushobora kwibaza tuti “ni iki nshyira mu mwanya wa mbere? Mbese icyo nshyira mu mwanya wa mbere ni ukwiyigisha, gusenga, kujya mu materaniro ya gikristo no kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Cyangwa hari ibindi bintu bibipfukirana?” Yehova atwizeza ko nidushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere tutazabura ibyo dukenera byose.​—Matayo 6:24-33.

10. Ni gute twakungukirwa no kugenera igihe ibintu byo mu buryo bw’umwuka?

10 Igihe tumara twiyigisha Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo kandi tugatekereza twitonze ku butumwa bubikubiyemo, gishobora kudufasha kurushaho kwegera Yehova (Yakobo 4:8). Susan wagiye ateganya igihe cyo kwiyigisha Bibiliya buri gihe mu myaka 40 ishize, yiyemereye ko agitangira bitamushishikazaga. Yumvaga bimugoye. Ariko uko yagendaga asoma, ni na ko yarushagaho kubikunda. Ubu iyo hagize impamvu ituma asiba kwiyigisha, yumva ababaye cyane. Yaravuze ati “kwiyigisha byamfashije kumenya Yehova no kumubona nk’aho ari Data. Nshobora kumwizera, nkamwishingikirizaho kandi nkamusenga nta cyo nishisha. Birashishikaje rwose kubona ukuntu Yehova akunda cyane abagaragu be, ukuntu anyitaho ku giti cyanjye n’ukuntu yagiye amfasha.” Mbega ibyishimo byinshi natwe dushobora guterwa no kwita ku byo dukeneye mu buryo bw’umwuka!

Itegeko ry’Imana rirebana no guhumba

11. Itegeko rirebana no guhumba ryari riteye rite?

11 Ikintu cya kabiri cyari mu Mategeko ya Mose cyagaragazaga ko Yehova yita ku bwoko bwe, ni uburenganzira bwo guhumba. Yehova yari yarategetse ko mu gihe umuhinzi w’Umwisirayeli yabaga asarura imyaka yo mu murima we, umukene yari yemerewe guhumba ibyo abasaruzi babaga basize inyuma. Abahinzi ntibagombaga gusarura inkokora z’imirima yabo ngo imyaka yose bayimareho, cyangwa ngo bahumbe imizabibu cyangwa se imyerayo. Igihe babaga bibagiriwe imiganda mu mirima, ntibagombaga kujya kuyizana. Ubwo bwari uburyo bwuje urukundo bwo gufasha abakene, abasuhuke, imfubyi n’abapfakazi. Birumvikana ko umurimo wo guhumba utari woroshye, ariko watumaga badasabiriza.​—Abalewi 19:9, 10; Gutegeka 24:19-22; Zaburi 37:25.

12. Itegeko rirebana no guhumba ryahaga abahinzi uburyo bwo kugaragaza iki?

12 Itegeko rirebana no guhumba ntiryigeze rishyiriraho abahinzi urugero rw’ibyo bagombaga gusigira abakene. Ni bo bagenaga uko inkokora batagombaga gusarura zabaga zingana. Muri ubwo buryo, iryo tegeko ryabigishaga kugira ubuntu. Ryahaga abahinzi uburyo bwo kugaragaza ko bashimira Uwabahaga umusaruro, kubera ko ‘ubabarira umutindi aba yubashye [Iyamuremye]’ (Imigani 14:31). Bowazi ni umwe mu babikoze. Yakoraga ibishoboka byose kugira ngo Rusi, umupfakazi wahumbaga mu mirima ye, abone imyaka imuhagije. Ineza ya Bowazi yatumye Yehova amugororera cyane.​—Rusi 2:15, 16; 4:21, 22; Imigani 19:17.

13. Ni irihe somo dukura mu itegeko rya kera rirebana no guhumba?

13 Ihame riri muri iryo tegeko rirebana no guhumba ntiryahindutse. Yehova aba yiteze ko abagaragu be bagira ubuntu, cyane cyane bakabugirira abatishoboye. Uko turushaho kugira ubuntu, ni na ko turushaho kugwiza imigisha. Yesu yaravuze ati “mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”​—Luka 6:38.

14, 15. Ni gute twagaragaza ko tugira ubuntu, kandi se ni izihe nyungu twe n’abo dufasha dushobora kubona?

14 Intumwa Pawulo yaduteye inkunga yo ‘kugirira bose neza, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Abagalatiya 6:10). Bityo rero, tugomba rwose gukora uko dushoboye kugira ngo mu gihe Abakristo bagenzi bacu bahanganye n’ibintu bigerageza ukwizera kwabo, babone ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Ariko se, aho ntihaba hari ibintu bifatika bakeneye gufashwamo, wenda nko kugera ku Nzu y’Ubwami cyangwa kujya guhaha? Ese mu itorero ryanyu haba hari umuntu ugeze mu za bukuru, urwaye, cyangwa waheze mu nzu, waba ukeneye gusurwa no guterwa inkunga, cyangwa gufashwa imirimo? Turamutse dushyizeho imihati tukamenya ibyo abo bantu baba bakeneye, Yehova ashobora kudukoresha asubiza amasengesho yabo. Nubwo kwitanaho ari inshingano ya buri Mukristo, ibyo bigirira akamaro n’ubikora. Kugaragariza bagenzi bacu duhuje ukwizera urukundo nyakuri, biduhesha ibyishimo byinshi no kunyurwa, kandi bigatuma Yehova atwemera.​—Imigani 15:29.

15 Ubundi buryo Abakristo bagaragazamo ko batagira ubwikunde, ni ugukoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo babwira abandi imigambi y’Imana (Matayo 28:19, 20). Umuntu wigeze gufasha undi kugeza yiyeguriye Yehova, azi ukuri kw’amagambo Yesu yavuze agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

Kwirinda kwifuza

16, 17. Ni iki itegeko rya cumi ryabuzanyaga kandi kuki?

16 Ikintu cya gatatu cyari mu Mategeko Imana yahaye Abisirayeli tugiye gusuzuma, ni itegeko rya cumi ryabuzanyaga kwifuza. Iryo Tegeko ryaravugaga riti “ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe” (Kuva 20:17). Nta muntu washoboraga gutanga iryo tegeko, kubera ko nta n’umwe ushobora gusoma ibiri mu mitima. Iryo tegeko ariko, ryatumaga Amategeko ya Mose aruta kure ashyirwaho n’abantu. Ryatumaga buri Mwisirayeli amenya neza ko Yehova ubwe ari we uzagira ibyo amubaza, kubera ko we amenya ibyo imitima igambirira (1 Samweli 16:⁠7). Ikindi nanone, iryo tegeko ryagaragaje igituma abantu bakora ibibi byinshi.​—Yakobo 1:⁠14.

17 Itegeko ryabuzanyaga kwifuza ryashishikarizaga abagize ubwoko bw’Imana kwirinda gukunda ubutunzi, kugira umururumba, no kwitotombera imimerere barimo. Ryanabarindaga kugwa mu bishuko byo kwiba no kwiyandarika. Abantu batunze ibintu natwe twumva dukunze, cyangwa se basa n’aho hari ibintu bigaragara baturusha, bazahoraho. Turamutse tunaniwe kurinda imitekerereze yacu muri iyo mimerere, dushobora kubura ibyishimo kandi tukagira ishyari. Bibiliya ivuga ko umuntu wifuza aba afite ‘umutima wabaye akahebwe.’ Byaba byiza cyane twirinze kwifuza.​—Abaroma 1:⁠28-30.

18. Ni uwuhe mwuka wiganje mu isi, kandi se ni izihe ngaruka mbi ugira?

18 Umwuka wiganje mu isi muri iki gihe ni uwo gushaka ubutunzi no kurushanwa. Mu matangazo yo kwamamaza, usanga abacuruzi bataka ibintu bigezweho kandi akenshi bakumvikanisha ko tudashobora kwishima tutabitunze. Mu by’ukuri, uwo ni wo mwuka Amategeko ya Yehova yamaganye. Ikindi kintu gifitanye isano n’uwo mwuka, ni ukwifuza gutera imbere uko byagenda kose, no kugwiza ubutunzi. Intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.”​—1 Timoteyo 6:9, 10.

19, 20. (a) Ni ibihe bintu bifite agaciro nyakuri ku muntu ukunda amategeko ya Yehova? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

19 Abantu bakunda amategeko y’Imana bazi akaga gaterwa n’umwuka wo gukunda ubutunzi, kandi barawirinda. Urugero, umwanditsi wa zaburi yasenze Yehova agira ati “uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije, ariko si ku ndamu mbi. Amategeko yo mu kanwa kawe ni ay’igiciro kuri jye, kiruta icy’ibice ibihumbi by’ifeza n’izahabu” (Zaburi 119:36, 72). Kwemera ko ayo magambo ari ukuri bizadufasha gukomeza kwirinda kugwa mu mitego yo gukunda ubutunzi, kugira umururumba no kutanyurwa n’uko tubayeho. “Kubaha Imana” ni byo bihesha imigisha myinshi kuruta kwirundanyiriza ubutunzi.​—1 Timoteyo 6:6.

20 Muri ibi bihe bigoye, amahame dusanga mu Mategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli, afite agaciro nk’ako yari afite igihe Yehova yahaga Mose ayo Mategeko. Uko tugenda dukurikiza ayo mahame mu mibereho yacu, ni ko tuzagenda turushaho kuyasobanukirwa, turusheho kuyakunda kandi turusheho kwishima. Amategeko atwigisha byinshi, kandi agaciro k’ibyo atwibutsa kagaragarira mu mibereho y’abantu bavugwa muri Bibiliya no mu byagiye bibabaho. Mu ngingo ikurikira tuzasuzuma ibya bamwe muri bo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Uretse imirongo 4 gusa mu mirongo 176 igize iyo zaburi, indi yose ivuga ibirebana n’amategeko ya Yehova, amateka ye, ibyo yategetse, ibyo yahamije, amagambo ye, inzira ze, n’ijambo rye.

Ni gute wasubiza?

• Kuki umwanditsi wa Zaburi ya 119 yakundaga amategeko ya Yehova?

• Ni irihe somo Abakristo bavana ku itegeko ry’Isabato?

• Itegeko ry’Imana rirebana no guhumba rifite akahe gaciro?

• Ni mu buhe buryo itegeko ribuzanya kwifuza riturinda?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Itegeko rigenga isabato ryibandaga ku ki?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Itegeko rirebana no guhumba ritwigisha iki?