Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Nishimira ibyo wahamije [“utwibutsa,” Nw]”

“Nishimira ibyo wahamije [“utwibutsa,” Nw]”

“Nishimira ibyo wahamije [“utwibutsa,” Nw ]”

“Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha.”​—⁠ABAROMA 15:4.

1. Ni gute Yehova atwibutsa, kandi se kuki tubikeneye?

HARI ibintu Yehova ahora yibutsa abagize ubwoko bwe kugira ngo abafashe guhangana n’ibigeragezo byo muri ibi bihe birushya. Bimwe mu byo abibutsa babibona basoma Bibiliya, mu gihe ibindi byo babyumvira mu materaniro ya gikristo. Ibyinshi muri ibyo bintu dusoma cyangwa twumva, si ubwa mbere tuba duhuye na byo. Hari ubwo tuba twarigeze gusuzuma ibintu nk’ibyo. Ariko kubera ko dukunda kwibagirwa, tuba dukeneye guhora twibutswa ibihereranye n’imigambi ya Yehova, amategeko ye n’amabwiriza atanga. Twagombye kwishimira ibyo Imana itwibutsa. Bidutera inkunga, bikadufasha guhora twibuka impamvu zatumye twiyemeza kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka. Ngicyo icyatumye umwanditsi wa zaburi aririmbira Yehova ati “nishimira ibyo wahamije [“utwibutsa,” NW ] .”​—⁠Zaburi 119:24.

2, 3. (a) Kuki Yehova yatumye inkuru z’abantu bavugwa muri Bibiliya zirindwa kugeza n’ubu? (b) Ni izihe nkuru zo mu Byanditswe turi busuzume muri iyi ngingo?

2 Nubwo hashize ibinyejana byinshi Ijambo ry’Imana ryanditswe, riracyafite imbaraga (Abaheburayo 4:12). Ritubwira inkuru nyazo z’imibereho y’abantu bavugwa muri Bibiliya. Nubwo imico n’ibitekerezo by’abantu byagiye bihinduka cyane kuva kera, ibibazo duhura na byo akenshi biba bisa n’ibyo na bo bahuraga na byo. Inkuru nyinshi zo muri Bibiliya zarinzwe kugira ngo zidufashe, ziduha ingero zigera ku mutima z’abantu bakundaga Yehova kandi bakamukorera ari indahemuka, nubwo babaga bari mu mimerere mibi. Izindi zo zigaragaza imyifatire Imana yanga. Yehova yandikishije izo nkuru zose muri Bibiliya, ari imbi ari n’inziza, kugira ngo zigire ibyo zitwibutsa. Ni byo Pawulo yanditse agira ati “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.”​—⁠Abaroma 15:4.

3 Reka dusuzume inkuru eshatu zivugwa mu Byanditswe: inkuru ivuga ibya Dawidi na Sawuli, ivuga ibya Ananiya na Safira, n’ivuga iby’ukuntu Yozefu yitwaye ku mugore wa Potifari. Buri nkuru muri izo, turayikuramo amasomo y’ingirakamaro.

Kuba indahemuka kuri gahunda z’Imana

4, 5. (a) Ni iki cyatumye Umwami Sawuli na Dawidi bashyamirana? (b) Dawidi yitwaye ate kuri Sawuli wamwangaga?

4 Umwami Sawuli yahemukiye Yehova kandi agaragaza ko adakwiriye gutegeka ubwoko Bwe. Ibyo byatumye Imana imwanga, maze yohereza umuhanuzi Samweli kujya gusiga Dawidi, ngo abe umwami wa Isirayeli. Igihe Dawidi yagaragazaga ko ari intwari mu ntambara kandi abantu bakamushimagiza, Sawuli yatangiye kwibwira ko Dawidi amurwanya, bityo agahora ashaka uburyo bwo kumwica. Buri gihe Dawidi yagiye arokorwa n’uko Yehova yabaga ari hamwe na we.​—⁠1 Samweli 18:6-12, 25; 19:10, 11.

5 Dawidi yamaze imyaka yihishahisha. Igihe Dawidi yabonaga uburyo bwo kwica Sawuli, abo bari kumwe bamugiriye inama yo kumwica, bamubwira ko Yehova yamugabije umwanzi we. Ariko ibyo Dawidi yarabyanze. Icyatumye atamwica, ni uko yari indahemuka kuri Yehova kandi akaba yarubahaga umwanya Sawuli yari afite wo kuba umwami w’ubwoko bw’Imana wasizwe. Ese koko Yehova si we wari wariyimikiye Sawuli ngo abe umwami wa Isirayeli? Yehova yari no kumukuraho igihe yari kubona ko ari ngombwa. Dawidi yabonaga ko nta burenganzira yari afite bwo kubyivangamo. Amaze gukora ibyo yari ashoboye byose ngo Sawuli areke kumwanga, yaravuze ati “Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo. Uwiteka andinde ko nabangura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta.”​—⁠1 Samweli 24:4-16; 26:7-20.

6. Kuki inkuru ya Dawidi na Sawuli idufitiye akamaro?

6 Iyo nkuru irimo isomo ry’ingenzi. Waba warigeze kwibaza impamvu hari igihe ibibazo bivuka mu itorero rya gikristo? Birashoboka ko byaba biterwa n’umuntu ukora ibintu bidakwiriye. Imyifatire ye ishobora kuba itakwitwa ikosa rikomeye, ariko ikaba ikubangamiye. Wabyifatamo ute? Kubera ko ushaka kwita kuri uwo Mukristo kandi ukaba uri n’indahemuka kuri Yehova, ushobora kumuganiriza mu bugwaneza, ugamije kumufasha. Byagenda bite se icyo kibazo kidakemutse? Umaze gukora ibyo wari ushoboye gukora byose, ushobora kurekera ikibazo mu maboko ya Yehova. Uko ni ko Dawidi yabigenje.

7. Kimwe na Dawidi, ni gute twakwifata mu gihe abantu baba baturenganya cyangwa badufitiye urwikekwe?

7 Hari n’igihe abantu bashobora kuba bakurenganya cyangwa se bagufitiye urwikekwe rushingiye ku idini. Wenda muri iki gihe usa n’aho nta cyo wabikoraho. Kwihanganira imimerere nk’iyo bishobora kugorana, ariko uko Dawidi yitwaye igihe yarenganywaga, biduha isomo. Zaburi zigera ku mutima Dawidi yanditse, ntizikubiyemo amasengesho yatuye Imana ayisaba kumukiza Sawuli gusa, ahubwo zinagaragaza ukuntu yabereye Yehova indahemuka, n’ukuntu yashishikazwaga no guhesha izina ry’Imana ikuzo (Zaburi 18:2-7, 26-28, 31-33, 49-51; 57:2-12). Nubwo Sawuli yahemukiye Dawidi imyaka myinshi, Dawidi we yakomeje kubera Yehova indahemuka. Natwe twagombye gukomeza kubera indahemuka Yehova n’umuteguro we, tutitaye ku karengane duhura na ko no ku byo abandi bakora. Dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova azi neza iyo mimerere.​—⁠Zaburi 86:2.

8. Abahamya ba Yehova bo muri Mozambike babyifashemo bate igihe ubudahemuka bwabo bwageragezwaga?

8 Abakristo bo muri Mozambike ni urugero rwiza rw’abantu bo muri iki gihe bakomeje kubera Yehova indahemuka mu gihe cy’ibigeragezo. Mu mwaka wa 1984, aho bari batuye hahoraga haterwa n’abantu bitwaje intwaro; bakiba, bagatwika amazu kandi bakica. Byasaga n’aho nta kintu abo Bakristo b’ukuri bari gukora kugira ngo birwaneho. Abo bantu bitwaje intwaro bahatiraga abantu kujya mu gisirikare cyangwa kubashyigikira mu bundi buryo. Abahamya ba Yehova babonaga ko gukora ibyo ari ugutandukira umwanzuro bafashe wo kutivanga. Kuba barabyanze byatumye ababahatiraga kujya mu gisirikare babarakarira. Muri icyo gihe cy’umuvurungano Abahamya bagera kuri 30 barapfuye, ariko kandi nta kigeragezo, kabone niyo cyaba icyo kwicwa, cyari gutuma ubwoko bw’Imana bureka kuba indahemuka. * Kimwe na Dawidi, bararenganyijwe, ariko amaherezo baratsinda.

Ibyo twibutswa bitubera umuburo

9, 10. (a) Ni gute dushobora kungukirwa n’ingero zo mu Byanditswe? (b) Ni iki kitagendaga mu byo Ananiya na Safira bakoze?

9 Inkuru za bamwe mu bantu bavugwa mu Byanditswe, zitubera umuburo ku bihereranye n’imyifatire dukwiriye kwirinda. Koko rero, Bibiliya irimo inkuru nyinshi z’abantu, bamwe bakaba bari n’abagaragu b’Imana, bagiye bakora ibyaha kandi bakagerwaho n’ingaruka zabyo (1 Abakorinto 10:11). Imwe muri izo nkuru ni iya Ananiya na Safira, umugabo n’umugore we bari mu bagize itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, i Yerusalemu.

10 Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, hari abantu bari bamaze igihe gito bizeye bari baragumanye n’intumwa i Yerusalemu kugira ngo bakomeze kungukirwa n’ibyo zavugaga. Ubwo rero byabaye ngombwa ko bahabwa ubufasha bw’ibintu bari bakeneye. Bamwe mu bari bagize itorero rya gikristo bagurishije imitungo yabo kugira ngo bose babone ibyo bakeneye (Ibyakozwe 2:41-45). Ananiya na Safira bagurishije umurima wabo, nuko bashyira intumwa igice cy’amafaranga bari babonye, bavuga ko ari yo gusa bari bagurishije umurima wabo. Ni iby’ukuri ko Ananiya na Safira bari bafite uburenganzira bwo gutanga ibyo bashaka, ariko bari bafite intego mbi kandi ibikorwa byabo byarimo uburyarya. Bashakaga kwibonekeza no kugaragaza ko mu by’ukuri hari ikintu kigaragara bakoze. Umwuka wera wafashije intumwa Petero gushyira ahabona ubwo buhemu n’uburyarya byabo, kandi Yehova yahise abica.​—⁠Ibyakozwe 5:1-10.

11, 12. (a) Ni izihe ngero zo mu Byanditswe zitubera umuburo ku bihereranye no kuba inyangamugayo? (b) Ni iyihe migisha duheshwa no kuba inyangamugayo?

11 Turamutse duhuye n’ikigeragezo cyo kubeshya kugira ngo abantu batwemere, byaba byiza tugiye twibuka inkuru ya Ananiya na Safira. Dushobora kubeshya abantu bagenzi bacu, ariko ntidushobora kubeshya Yehova (Abaheburayo 4:13). Incuro nyinshi Ibyanditswe bidushishikariza kubwizanya ukuri, kubera ko abanyabinyoma batazagira umwanya mu isi irangwa no gukiranuka (Imigani 14:2; Ibyahishuwe 21:8; 22:15). Kandi impamvu irumvikana: ibinyoma byose bikomoka kuri Satani.​—⁠Yohana 8:44.

12 Kuba inyangamugayo bihesha imigisha myinshi. Muri yo, harimo kugira umutimanama utaducira urubanza no kunezezwa n’uko abandi batwiringira. Akenshi Abakristo bagiye babona akazi, cyangwa bakaguma ku kazi kabo kubera ko ari inyangamugayo. Ariko kandi, ikiruta ibyo byose ni uko abantu b’inyangamugayo bagirana ubucuti n’Imana Ishoborabyose.​—⁠Zaburi 15:1, 2.

Dukomeze kwirinda ubusambanyi

13. Yozefu byamugendekeye bite, kandi se yabyifashemo ate?

13 Yozefu, umuhungu w’umukurambere Yakobo, yagurishijwe afite imyaka 17 ajya kuba umucakara. Amaherezo yaje kuba umukozi wo mu rugo rwa Potifari wari umutware muri Misiri, maze umugore w’uwo mutware aramubenguka. Yashakaga gusambana na Yozefu wari umusore w’uburanga, kandi uko bwije n’uko bukeye yaramubwiraga ati “turyamane.” Yozefu yari kure y’umuryango wabo n’igihugu cye, aho nta muntu n’umwe wari umuzi. Yashoboraga kuryamana n’uwo mugore ntihagire urabukwa. Icyakora, ubwo umugore wa Potifari yashakaga kumufata, yakijijwe n’amaguru.​—⁠Itangiriro 37:⁠2, 18-28; 39:1-12.

14, 15. (a) Kuki inkuru ya Yozefu idushishikaza? (b) Ni iki cyatumye Umukristokazi yishimira ko yumviye ibyo Imana itwibutsa?

14 Yozefu yarerewe mu muryango utinya Imana, kandi yari azi ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe ari icyaha. Yarabajije ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” Umwanzuro we ushobora kuba wari ushingiye ku ihame Imana yashyiriyeho abantu muri Edeni, ry’uko umugabo agomba kugira umugore umwe (Itangiriro 2:24). Abagize ubwoko bw’Imana bagiye batekereza ku myitwarire Yozefu yagize muri iyo mimerere, byabagirira akamaro. Mu turere tumwe na tumwe, abantu bakora imibonano mpuzabitsina uko bishakiye, ku buryo iyo abakiri bato banze kwiyandarika usanga urungano rwabo rubaseka. Usanga n’abakuze baca inyuma abo bashakanye. Ku bw’ibyo rero, inkuru ya Yozefu ni umuburo uziye igihe. Na n’ubu, ihame ry’Imana rivuga ko ubusambanyi n’ubuhehesi ari icyaha (Abaheburayo 13:⁠4). Abantu benshi baguye mu cyaha cy’ubusambanyi bemera neza ko ibyo bintu ari bibi. Zimwe mu ngaruka zibabaje zishobora kubaho, harimo ikimwaro, umutimanama uducira urubanza, ishyari, gutwara inda ndetse n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Nk’uko Ibyanditswe bibitwibutsa, umuntu usambana aba akoze “icyaha cyo mu mubiri we.”​—⁠1 Abakorinto 5:9-12; 6:18; Imigani 6:23-29, 32.

15 Jenny, * Umuhamya wa Yehova utarashatse, afite impamvu zo kwishimira ibyo Yehova atwibutsa. Hari umugabo mwiza bakoranaga wamwerekaga ko amukunda. Jenny amaze kumwereka ko nta cyo bimubwiye, uwo mugabo yakajije umurego. Yaravuze ati “naje kubona ko nari mpanganye n’ikibazo cyo kwirinda gusambana, kubera ko iyo umuntu mudahuje igitsina akwitayeho wumva umerewe neza.” Nyamara, yaje gutahura ko uwo mugabo yashakaga gusa kumwongera ku rutonde rw’abakobwa yari yaragiye asambanya. Jenny abonye ko agiye kunamuka ku cyemezo yari yarafashe, yasenze Yehova amusaba kumufasha kugira ngo akomeze kumubaho indahemuka. Jenny yaje kubona ko ibyo yamenye ubwo yakoraga ubushakashatsi muri Bibiliya no mu bitabo by’imfashanyigisho za gikristo, ari ibyo Yehova yamwibutsaga, kandi ko byatumye akomeza kuba maso. Kimwe muri ibyo bintu, ni inkuru ya Yozefu n’umugore wa Potifari. Yaravuze ati “igihe cyose nkizirikana ko nkunda Yehova cyane, numva ntazakora icyo cyaha gikomeye ngo mucumureho.”

Umvira ibyo Imana itwibutsa!

16. Ni gute dushobora kungukirwa no gusuzuma ndetse no gutekereza ku mibereho y’abantu bavugwa muri Bibiliya?

16 Twese dushobora kurushaho kwishimira amahame ya Yehova tugerageza kwiyumvisha impamvu yatwandikishirije inkuru zimwe na zimwe mu Byanditswe. Ni iki zitwigisha? Ni iyihe mico dukwiriye kwigana yagaragajwe na bamwe mu bantu bavugwa muri Bibiliya, cyangwa se ni izihe ngeso mbi bagaragaje tugomba kwirinda? Mu by’ukuri, hari abantu babarirwa mu magana bavugwa mu Ijambo ry’Imana. Abantu bose bakunda inyigisho zitangwa n’Imana bagombye kwifuza kugira ubwenge buhesha ubuzima, harimo n’amasomo tuvana ku ngero Yehova yandikishije mu Ijambo rye. Akenshi iyi gazeti yagiye ivuga inkuru z’ibyabaye kuri abo bantu zishobora kugira icyo zitwigisha. Kuki utafata igihe ngo wongere uzisome?

17. Iyo wumvise ibyo Imana itwibutsa wumva umeze ute, kandi kuki?

17 Mbega ukuntu dukwiriye gushimira Yehova kubera ko yita mu buryo bwuje urukundo ku bantu bose bahatanira gukora ibyo ashaka! Ntidutunganye, kimwe n’uko abagabo n’abagore bavugwa muri Bibiliya bari bari. Icyakora, inkuru zivuga ibyo bakoze zidufitiye akamaro. Turamutse dukomeje kuzirikana ibyo Yehova atwibutsa, dushobora kwirinda amakosa akomeye kandi tukigana ingero nziza z’abagendeye mu nzira yo gukiranuka. Nitubigenza dutyo, tuzashobora kunga mu ry’umwanditsi wa zaburi waririmbye ati ‘hahirwa abitondera ibyo [Yehova] yahamije [“atwibutsa,” NW ] , bakamushakisha umutima wose. Umutima wanjye ujya witondera ibyo wahamije [“utwibutsa,” NW ] , kandi ndabikunda rwose.’​—⁠Zaburi 119:2, 167.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Reba Annuaire des Témoins de Jéhovah 1996, ku ipaji ya 160-​162.

^ par. 15 Izina ryarahinduwe.

Ni gute wasubiza?

• Ni irihe somo tuvana ku buryo Dawidi yitwaye kuri Sawuli?

• Ni iki inkuru ya Ananiya na Safira itwigisha?

• Kuki inkuru ya Yozefu ishishikaje cyane muri iki gihe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Kuki Dawidi yanze ko Sawuli yicwa?

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ni iki inkuru ya Ananiya na Safira itwigisha?

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ni iki cyatumye Yozefu yanga gusambana?