Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuyobozi bwiringirwa butuma umuntu agira ibyishimo

Ubuyobozi bwiringirwa butuma umuntu agira ibyishimo

Ubuyobozi bwiringirwa butuma umuntu agira ibyishimo

Abanditse Itangazo ry’Ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika babonaga ko “gushaka ibyishimo” ari uburenganzira bw’abantu bose. Nyamara, gushaka ikintu bitandukanye no kukigeraho. Nubwo se hari abakiri bato benshi bagira imyidagaduro na siporo umwuga, ni bangahe mu by’ukuri bagera ku ntera bifuza kugeraho? Hari umuririmbyi w’icyamamare wamenyereye guhatanira kuba ikirangirire wagize ati “ushobora kutagira icyo ugeraho.”

Niba warigeze gutekereza ko udashobora kugira ibyishimo, ntucike intege. Nushaka ibyishimo mu buryo bukwiriye, uzabibona. Kuki tuvuze dutyo? Ingingo ibanza yavuze ibirebana n’ “Imana igira ibyishimo,” ari yo Yehova (1 Timoteyo 1:⁠11, NW ). Muri Bibiliya, Imana itanga ubuyobozi bwa ngombwa kugira ngo niba ushaka ibyishimo utamanjirwa. Yehova ashobora kugufasha gutsinda ibintu bikunze gutera agahinda. Urugero, reka turebe ihumure aguha iyo wapfushije uwo ukunda.

Mu gihe uwo wakundaga apfuye

Ese hari icyiza cy’urupfu? Urupfu rutandukanya ababyeyi n’abana. Rutandukanya incuti magara, kandi rugahungabanya imiryango yunze ubumwe. Iyo hari umuntu upfuye mu muryango, abawugize bashengurwa n’agahinda kandi bari bishimye.

Nawe uzi neza ko urupfu ari icyago. Icyakora, hari abantu babihakana, bakagaragaza ko urupfu ari umugisha. Reka turebe uko byagenze nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Katrina yibasiye Ikigobe cya Megizike muri Kanama 2005. Mu gihe bashyinguraga umwe mu bo yahitanye, hari umukuru w’idini wavuze ati “ntabwo Katrina yamwishe. Imana yamuhamagaye ngo asubire iwabo mu ijuru.” Ikindi gihe, umukozi wakiraga abantu kwa muganga yashatse guhumuriza umukobwa wari wapfushije nyina, maze amubwira ko Imana yari yamujyanye mu ijuru. Uwo mukobwa yararize, maze aramubaza ati “none se kuki yamuntwaye?”

Birumvikana ko ibyo bitekerezo bikocamye ku birebana n’abapfuye bidahumuriza abapfushije ababo. Kubera iki? Kubera ko bigaragaza urupfu uko rutari. Ikibi cyane kurushaho, ni uko bituma abantu bumva ko Imana ibatwara abantu bo mu muryango bakundaga ndetse n’incuti zabo ikoresheje uburyo bubabaje cyane. Aho kugira ngo bagaragaze ko Imana itanga ihumure, bagaragaza ko ari yo yica abantu. Icyakora, Ijambo ry’Imana rivuga ukuri ku bihereranye n’urupfu.

Bibiliya ivuga ko urupfu ari umwanzi. Igereranya urupfu n’umwami utegeka abantu kuva kera (Abaroma 5:17; 1 Abakorinto 15:26). Urupfu ni umwanzi ufite imbaraga nyinshi ku buryo nta wurusimbuka, kandi iyo upfushije umuntu ukunda, aba yiyongereye ku bandi benshi rwatwaye. Ikigaragaza ko ayo magambo yo muri Bibiliya ari ukuri koko, ni uko iyo dupfushije uwo twakundaga twicwa n’agahinda kandi tugashoberwa. Ibyo kandi bigaragaza ko kugira ibyo byiyumvo ari ibisanzwe. Ariko se, Imana yaba ikoresha uwo mwanzi ari we rupfu kugira ngo ijyane abo dukunda mu ijuru? Reka Bibiliya iduhe ibisubizo.

Mu Mubwiriza 9:5, 10 hagira hati ‘abapfuye nta cyo bazi. Ikuzimu [“Shewoli,” NW ] aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.’ Shewoli ni iki? Ni ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari. Aho ngaho, abapfuye nta cyo bakora, ntibava aho bari, nta cyo bumva kandi nta cyo batekereza. Ni nk’aho basinziriye ubuticura. * Bityo rero, Bibiliya igaragaza neza ko Imana idatwara abantu twakundaga bapfa ngo bajye kubana na yo mu ijuru. Iyo bamaze gupfa, baguma mu mva nta buzima bafite.

Yesu yemeje uko kuri igihe incuti ye Lazaro yari imaze gupfa. Yesu yagereranyije urupfu n’ibitotsi. Iyo Lazaro aza kuba yaragiye mu ijuru kubana n’Imana Ishoborabyose, nta cyiza Yesu yari kuba amukoreye igihe yamuzuraga ngo agaruke ku isi, kandi amaherezo yari kongera gupfa. Inkuru ya Bibiliya yahumetswe ivuga ko Yesu yageze ku mva akarangurura ijwi ati “Lazaro, sohoka!” Bibiliya ikomeza igira iti ‘uwari wapfuye arasohoka.’ Lazaro yongeye kubaho. Yesu yari azi ko Lazaro atigeze ava ku isi. Yari mu mva nta buzima afite.​—⁠Yohana 11:11-14, 34, 38-44.

Iyo nkuru yanditswe muri Bibiliya idufasha gusobanukirwa ko urupfu atari uburyo Imana ikoresha kugira ngo ikure abantu ku isi ibajyane mu ijuru. Bityo rero, dushobora kugirana imishyikirano n’Imana, tuzi neza ko atari yo itubabaza. Dushobora nanone kwiringira ko isobanukiwe neza agahinda n’imibabaro duterwa n’urupfu, umwanzi wacu. Kandi ukuri ko muri Bibiliya kurebana n’imimerere abapfuye barimo, kugaragaza ko batababarizwa mu muriro w’iteka cyangwa muri purugatori, ahubwo ko baba bari mu mva, nta buzima. Ubwo rero, kwibuka abo twapfushije ntibyagombye gutuma twanga Imana cyangwa ngo dushye ubwoba kuko tutazi aho bari. Byongeye kandi, Bibiliya itwereka ubundi buryo Yehova aduhumurizamo.

Ibyiringiro bituma tugira ibyishimo

Imirongo y’Ibyanditswe twasuzumye igaragaza ko ibyiringiro ari kimwe mu bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri. Ijambo “ibyiringiro” rikoreshwa muri Bibiliya, ryumvikanisha kwizera ko uzabona ibyiza. Kugira ngo dusobanukirwe ukuntu ibyiringiro bishobora gutuma tugira ibyishimo muri iki gihe, reka tugaruke kuri ya nkuru ya Yesu azura Lazaro.

Hari nibura impamvu ebyiri zatumye Yesu akora icyo gitangaza. Impamvu ya mbere yari ukumara umubabaro Marita, Mariya, n’incuti zabo zari zishwe n’agahinda. Bari kongera kubonana n’incuti yabo bakundaga cyane. Ariko Yesu yabwiye Marita indi mpamvu y’ingenzi cyane agira ati “sinakubwiye nti ‘niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana’?” (Yohana 11:40). Hari igitabo cyanditswe n’uwitwa J. B. Phillips gihindura agace ka nyuma k’iyo nteruro ngo “ibitangaza Imana ishobora gukora” (The New Testament in Modern English). Igihe Yesu yazuraga Lazaro, uwo wari umusogongero w’ibyo Imana ishobora gukora mu gihe kiri imbere; kandi izabikora. Reka turebe ibisobanuro birambuye ku birebana n’ “ibitangaza Imana ishobora gukora.”

Muri Yohana 5:28, 29 Yesu yaravuze ati “ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo.” Ibyo bisobanura ko abapfuye bose bari muri Shewoli, hakubiyemo n’abacu twakundaga, bazazuka. Mu Byakozwe 24:15 hatanga ibisobanuro birambuye kuri icyo kintu kidasanzwe hagira hati “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Ku bw’ibyo rero, n’ “abakiranirwa,” ni ukuvuga abantu benshi batamenye Yehova ngo bamukorere, bazahabwa uburyo bwo kwemerwa n’Imana.

Uwo muzuko uzabera he? Muri Zaburi ya 37:29 hagira hati “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Tekereza ku cyo ibyo bisobanura. Abagize imiryango ndetse n’incuti batandukanyijwe n’urupfu, bazongera guhurira hano ku isi. Birumvikana ko iyo utekereje ukuntu uzongera kwishimana n’abantu wakundaga cyane, usabwa n’ibyishimo.

Yehova yifuza ko wishima

Tumaze gusuzuma ibintu bibiri Yehova akoresha kugira ngo urusheho kugira ibyishimo nubwo waba ufite ibibazo. Icya mbere, Yehova akoresha Bibiliya kugira ngo aduhe ubumenyi n’ubuyobozi bidufasha guhangana n’ingorane. Uretse kuba Bibiliya idufasha kwihanganira agahinda duterwa n’urupfu, inama zayo zishobora no kudufasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’iby’uburwayi. Ishobora kuguha imbaraga zo kwihanganira akarengane n’imvururu za politiki. Kandi iyo ukurikije ubuyobozi itanga, ishobora kugufasha guhangana n’ibindi bibazo byawe bwite.

Icya kabiri, iyo wize Bibiliya bigufasha kugira ibyiringiro bifite agaciro kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose abantu bashobora gutanga. Umuzuko w’incuti zacu n’abagize umuryango wacu ni kimwe mu bintu twiringiye dusanga muri Bibiliya. Mu Byahishuwe 21:⁠3, 4 habisobanura mu buryo burambuye hagira hati “Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” Ibyo bisobanura ko ikintu icyo ari cyo cyose cyagutezaga agahinda kigiye kuvaho burundu. Ibyo Bibiliya isezeranya bizasohora, kandi ushobora kuzibonera isohozwa ryabyo. Byonyine no kumenya ko hari ibintu byiza cyane bidutegereje, birahumuriza. Kumenya ko iyo umuntu amaze gupfa atababazwa iteka, ni impamvu yo kwishima.

Urugero: hashize imyaka myinshi umugabo wa Maria ahitanywe na kanseri yamwishe imubabaje cyane. Agifite agahinda yari yatewe n’umugabo we, yahise ahura n’ibibazo by’ubukungu byatumye we n’abakobwa be batatu bava mu nzu babagamo. Imyaka ibiri nyuma yaho, Maria yamenye ko na we yari arwaye kanseri. Bamubaze bikomeye incuro ebyiri, kandi ahora aribwa ku manywa na nijoro. Nubwo afite ibyo bibazo, ntacika intege. Ahubwo atera abandi inkunga. Ni iki kimufasha gukomeza kugira ibyishimo?

Maria agira ati “iyo mfite ikibazo, nirinda kwitekerezaho cyane. Nirinda kwibaza nti ‘kuki ari jye byagezeho? Kuki mbabara ntya? Kuki ndwaye?’ Ibitekerezo bibi bica intege. Ahubwo, imbaraga zanjye nzikoresha mu murimo wa Yehova no mu gufasha abandi. Ibyo bintera ibyishimo.”

Ni uruhe ruhare ibyiringiro bigira mu buzima bwa Maria? Yiringiye ko mu gihe kizaza Yehova azakuraho uburwayi n’ibindi bibazo abantu bahura na byo. Iyo agiye kwivuza, ageza ibyo byiringiro ku bandi barwayi ba kanseri bashobora kuba bihebye. Ibyiringiro bimariye iki Maria? Yaravuze ati “mpora ntekereza ibyo Bibiliya ivuga mu Baheburayo 6:19, aho Pawulo yasobanuye ko ibyiringiro ari nk’igitsika umutima. Uramutse udafite icyo kintu gitsika umutima, watembanwa nk’ubwato butwawe n’umuhengeri. Ariko niba ufite icyo gitsika, nta cyo uzaba nubwo waba uhanganye n’ibibazo bikomeye.” Ibyo byiringiro by’ ‘ubugingo buhoraho Imana itabasha kubeshya yasezeranije,’ bifasha Mariya gukomeza kwishima. Nawe bishobora gutuma ukomeza kwishima.​—⁠Tito 1:⁠2.

Binyuze mu kwiga Bibiliya, ushobora kubona ibyishimo nyakuri nubwo waba uhanganye n’ibibazo. Icyakora, ushobora kuba wibaza ukuntu kwiga Bibiliya bishobora kukugirira akamaro. Abahamya ba Yehova bazishimira kukwereka ibisubizo bishingiye ku Byanditswe bizagufasha, niba wifuza kugira ibyishimo nyakuri. Mu gihe utegereje isohozwa ry’ibyiringiro Yehova atanga, nawe ushobora kuba mu bantu bavuzweho aya magambo ngo: “bazabona umunezero n’ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.”​—⁠Yesaya 35:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Hari igitabo gisobanura ko Shewoli ari “ahantu hataba imibabaro cyangwa ibyishimo, aho abantu badahanwa cyangwa ngo bahembwe” (Encyclopædia Britannica [2003]).

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ukuri ko muri Bibiliya ni ko konyine gushobora kutworohereza umubabaro

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ibyiringiro by’umuzuko Bibiliya iduha bishobora gutuma umuntu agira ibyishimo