Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bavukiraga mu ishyanga Imana yari yaratoranyije

Bavukiraga mu ishyanga Imana yari yaratoranyije

Bavukiraga mu ishyanga Imana yari yaratoranyije

‘Uwiteka Imana yawe yagutoranirije kuba ubwoko yironkeye.’​—GUTEGEKA 7:6.

1, 2. Ni ibihe bintu bikomeye Yehova yakoreye ubwoko bwe, kandi se ni iyihe mishyikirano Abisirayeli batangiye kugirana n’Imana?

MU MWAKA wa 1513 Mbere ya Yesu, Yehova yahinduye uburyo yashyikiranaga n’abagaragu be bari hano ku isi. Muri uwo mwaka, yakojeje isoni ubutegetsi bwari igihangange ku isi icyo gihe, maze avana Abisirayeli mu bubata. Ibyo byatumye ahinduka Umucunguzi wabo na bo bahinduka ubwoko bwe. Mbere y’uko Imana ibacungura, yabwiye Mose iti “bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n’ibihano bikomeye. Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana.”​—⁠Kuva 6:6, 7; 15:1-7, 11.

2 Abisirayeli bamaze igihe gito bavuye muri Egiputa, batangiye kugirana na Yehova Imana imishyikirano ishingiye ku isezerano. Uhereye ubwo, aho kugira ngo Yehova agirane imishyikirano n’abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango yihariye, yatangiye kugirana imishyikirano n’ishyanga ryihariye hano ku isi (Kuva 19:5, 6; 24:⁠7). Yahaye abari bagize ubwoko bwe amategeko yagombaga kubayobora mu buzima bwabo bwa buri munsi, ndetse by’akarusho, akabayobora mu kuyoboka Imana. Mose yarababwiye ati ‘mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje? Kandi ni shyanga ki rikomeye rifite amategeko n’amateka atunganye, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?’​—⁠Gutegeka 4:7, 8.

Bavukiraga mu ishyanga ryari rigizwe n’abahamya

3, 4. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi yatumye Abisirayeli bagirwa ishyanga?

3 Hashize ibinyejana byinshi, Yehova yibukije Abisirayeli binyuze ku muhanuzi we Yesaya, impamvu y’ingenzi yatumye abahindura ishyanga. Yesaya yaravuze ati “ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati ‘witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. . . . Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi, nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye. Mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye,’ ni ko Uwiteka avuga, ‘. . . abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye.’ ”​—⁠Yesaya 43:1, 3, 6, 7, 10, 21.

4 Kubera ko Abisirayeli bari ubwoko bwari bwaritiriwe izina rya Yehova, bagombaga kumubera abahamya imbere y’amahanga, bagahamya ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Bagombaga kuba ubwoko ‘bwaremewe guhesha [Yehova] icyubahiro.’ Bagombaga ‘kwerekana ishimwe rye,’ bakavuga ibitangaza bihambaye yakoze abacungura bityo bagahesha ikuzo izina rye. Muri make, bagombaga kubera Yehova ishyanga ry’abahamya.

5. Ni mu buhe buryo Isirayeli yari ishyanga ryari ryariyeguriye Imana.

5 Mu kinyejana cya 11 Mbere ya Yesu, Umwami Salomo yavuze ko Yehova yari yaragize Isirayeli ishyanga ryihariye. Mu isengesho yatuye Yehova, yagize ati “wabitoranyirije mu mahanga yose ngo babe umwandu wawe” (1 Abami 8:53). Buri Mwisirayeli ku giti cye na we yari afitanye na Yehova imishyikirano yihariye. Mbere yaho, Mose yari yarababwiye ati “muri abana b’Uwiteka Imana yanyu, . . . Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe” (Gutegeka 14:1, 2). Kubera iyo mpamvu, ntibyari ngombwa ko abana b’Abisirayeli begurira Yehova ubuzima bwabo. Bavukiraga mu bwoko bwari bwariyeguriye Imana (Zaburi 79:13; 95:⁠7). Abana bavukaga bose bigishwaga amategeko ya Yehova kandi bagombaga kuyagenderaho byanze bikunze kubera isezerano Isirayeli yari yaragiranye na Yehova.​—⁠Gutegeka 11:18, 19.

Abisirayeli bari bafite uburenganzira bwo kwihitiramo

6. Ni ubuhe buryo bwo guhitamo buri Mwisirayeli wese yari afite?

6 Nubwo Abisirayeli bavukiraga mu ishyanga ryari ryariyeguriye Imana, buri Mwisirayeli wese yagombaga kwifatira umwanzuro wo gukorera Imana. Mbere y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yarababwiye ati “uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe, kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha” (Gutegeka 30:19, 20). Bityo, buri Mwisirayeli yagombaga guhitamo gukorera Yehova, kumvira ijwi rye no kumwifatanyaho akaramata. Kubera ko Abisirayeli bari bafite ubushobozi bwo kwihitiramo, bagombaga kwirengera ingaruka zari guterwa n’uburyo bahisemo.​—⁠Gutegeka 30:16-18.

7. Byagenze bite nyuma y’urupfu rwa Yosuwa n’abo mu gihe cye?

7 Ibyabaye mu gihe cy’Abacamanza bigaragaza neza uko byagendekeraga Abisirayeli iyo babaga indahemuka cyangwa iyo babaga abahemu. Mbere gato y’icyo gihe, Abisirayeli bari barakurikije urugero rwiza rwa Yosuwa kandi babiherewe imigisha. Ibyanditswe bigira biti “Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.” Ariko hashize igihe Yosuwa apfuye, ‘bakurikiwe n’ab’ikindi gihe bakuze batazi Imana haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli. Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka’ (Abacamanza 2:7, 10, 11). Uko bigaragara, Abisirayeli bavutse nyuma yaho kandi batari bazi byinshi, ntibafatanaga uburemere umurage bari bafite w’uko bari mu ishyanga ryiyeguriye Yehova Imana, wari warabakoreye imirimo ikomeye mu gihe cya kera.​—⁠Zaburi 78:3-7, 10, 11.

Bagombaga kubaho bahuje no kwiyegurira Imana kwabo

8, 9. (a) Ni ubuhe buryo Abisirayeli bari bafite bwo kugaragaza ko biyeguriye Yehova? (b) Abatambaga ibitambo byatangwaga ku bushake bungukaga iki?

8 Yehova yahaye ubwoko bwe uburyo bwo kugaragaza ko bari mu ishyanga ryamwiyeguriye. Urugero, Amategeko yabahaye yari akubiyemo gahunda irambuye y’ibitambo cyangwa amaturo. Bimwe muri ibyo bitambo kubitanga byari itegeko, mu gihe ibindi byo byatangwaga ku bushake (Abaheburayo 8:3). Ibyo bitambo byari bikubiyemo ibitambo byoswa, amaturo y’ifu, ndetse n’ibitambo by’uko umuntu ari amahoro; ibyo byatangwaga ku bushake. Ibyo bitambo by’uko umuntu ari amahoro byari impano umuntu yaturaga Yehova kugira ngo amushimire kandi yemerwe na we.​—⁠Abalewi 7:⁠11-13.

9 Ibyo bitambo byatangwaga ku bushake byashimishaga Yehova. Igitambo cyoswa hamwe n’ituro ry’ifu byari nk’ “umubabwe uhumurira Uwiteka neza” (Abalewi 1:⁠9; 2:2). Mu gihe cyo gutamba igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, amaraso n’urugimbu byagombaga guturwa Yehova, naho izindi nyama abatambyi bakazisangira n’uwatuye icyo gitambo. Iryo ryari ifunguro ry’ikigereranyo ryasobanuraga kugirana na Yehova imishyikirano irangwa n’amahoro. Amategeko yagiraga ati “uko mutambiye Uwiteka igitambo cy’uko muri amahoro, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa” (Abalewi 19:5). Nubwo Abisirayeli bose bavukiraga mu ishyanga ryari ryariyeguriye Yehova, abashakaga guhitamo Yehova ngo ababere Imana by’ukuri, bakabigaragaza batamba ibitambo byatangwaga ku bushake, Yehova ‘yarabemeraga’ kandi yabibaheraga imigisha myinshi.​—⁠Malaki 3:10.

10. Ni gute Yehova yagaragaje ko atari yishimiye ibyakorwaga mu gihe cya Yesaya n’icya Malaki?

10 Icyakora, incuro nyinshi ishyanga rya Isirayeli ryarateshukaga, ntirikomeze kubera Yehova indahemuka. Yehova yatumye umuhanuzi we Yesaya ngo ababwire ati “ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w’amaturo” (Yesaya 43:23). Ikindi nanone, ibitambo umuntu yatambaga bitamuvuye ku mutima kandi atabitewe n’urukundo akunda Imana, nta gaciro byabaga bifite mu maso ya Yehova. Urugero, hashize ibinyejana bitatu Yesaya apfuye, mu gihe cy’umuhanuzi Malaki, Abisirayeli batambaga amatungo afite ubusembwa. Ni yo mpamvu Malaki yababwiye ati “simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye. . . . Muzana icyo munyaze ku maboko n’igicumbagira n’ikirwaye. Ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzana bene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza.”​—⁠Malaki 1:⁠10, 13; Amosi 5:22.

Yanze ko bakomeza kuba ishyanga ryamwiyeguriye

11. Ni ikihe gikundiro Abisirayeli bahawe?

11 Igihe Abisirayeli bahindukaga ishyanga ryiyeguriye Yehova, yarabasezeranyije ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye, kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera” (Kuva 19:5, 6). Mesiya wasezeranyijwe yagombaga kuzava muri bo kandi ni bo ba mbere yari kuzaha igikundiro cyo kuzategekana na we mu Bwami bw’Imana (Itangiriro 22:17, 18; 49:10; 2 Samweli 7:⁠12, 16; Luka 1:⁠31-33; Abaroma 9:4, 5). Icyakora, abenshi mu Bisirayeli ntibagaragaje mu bikorwa byabo ko bari bariyeguriye Yehova (Matayo 22:14). Banze Mesiya kandi amaherezo baramwishe.​—⁠Ibyakozwe 7:⁠51-53.

12. Ni ayahe magambo Yesu yavuze agaragaza ko Yehova yari yaranze ko Isirayeli ikomeza kuba ishyanga ryamwiyeguriye?

12 Hasigaye iminsi mike ngo Yesu apfe, yabwiye abayobozi b’idini rya kiyahudi ati “ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka! Ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo” (Matayo 21:42, 43). Yesu yagaragaje ko Yehova yari yaranze ko Isirayeli ikomeza kuba ishyanga ryamwiyeguriye, aravuga ati “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.”​—⁠Matayo 23:37, 38.

Ishyanga rishya ryiyeguriye Imana

13. Mu gihe cya Yeremiya, ni ayahe magambo y’ubuhanuzi Yehova yavuze?

13 Mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, Yehova yavuze mbere y’igihe ikindi kintu gishya kirebana n’ubwoko bwe. Yagize ati “dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda, ridakurikije isezerano nasezeranye na basekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongoreye. Ni ko Uwiteka avuga. Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ ”​—⁠Yeremiya 31:31-33.

14. Ni ryari ishyanga rishya ryiyeguriye Yehova ryavutse kandi se urufatiro rwaryo rwari uruhe? Iryo shyanga rishya ni irihe?

14 Urufatiro rw’iryo sezerano rishya rwashyizweho mu mwaka wa 33 igihe Yesu yapfaga, nyuma akamurikira Se agaciro k’amaraso ye yamenwe (Luka 22:20; Abaheburayo 9:15, 24-26). Ariko iryo sezerano rishya ryatangiye kubahirizwa igihe abigishwa basukwagaho umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 maze ishyanga rishya, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana,’ riba riravutse (Abagalatiya 6:16; Abaroma 2:28, 29; 9:6; 11:25, 26). Intumwa Petero yandikiye Abakristo basizwe agira ati “mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana” (1 Petero 2:9, 10). Imishyikirano yihariye Yehova yari afitanye na Isirayeli kavukire yari yararangiye. Mu mwaka wa 33, imigisha Yehova yajyaga aha Isirayeli kavukire yayihaye Isirayeli y’umwuka, ari ryo torero rya gikristo, ‘ishyanga ryera imbuto’ z’Ubwami bwa kimesiya.​—⁠Matayo 21:43.

Buri wese yiyegurira Imana ku giti cye

15. Kuri Pentekote yo mu wa 33, Petero yateye abari bamuteze amatwi inkunga yo kubatizwa mu buhe buryo?

15 Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, buri wese, yaba Umuyahudi cyangwa Umunyamahanga, yagombaga kwiyegurira Imana ku giti cye kandi akabatizwa ‘mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera’ * (Matayo 28:19). Kuri Pentekote, intumwa Petero yabwiye Abayahudi n’abandi bari barahindukiriye idini rya kiyahudi bari bakozwe ku mutima n’ibyo yababwiye, ati “nimwihane, umuntu wese abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwe iyi mpano y’umwuka wera” (Ibyakozwe 2:38). Iyo abo Bayahudi hamwe n’abandi bantu bari barahindukiriye idini rya kiyahudi babatizwaga, babaga bagaragaje ko beguriye Yehova ubuzima bwabo kandi ko bemeye ko Yesu ari we Yehova yashyizeho kugira ngo tubabarirwe ibyaha. Bagombaga kwemera ko Yesu ari we Mutambyi Mukuru wa Yehova kandi ko ari we Mutware wabo akaba n’Umutwe w’itorero rya gikristo.​—⁠Abakolosayi 1:⁠13, 14, 18, gereranya na NW.

16. Mu gihe cya Pawulo, ni gute abari bafite imitima ikwiriye mu Bayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini rya kiyahudi, babaye bamwe mu bagize Isirayeli y’umwuka?

16 Hashize imyaka runaka, intumwa Pawulo yaravuze ati ‘nabanje ab’i Damasiko, maze mbwira ab’i Yerusalemu n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye’ (Ibyakozwe 26:20). Pawulo amaze kwemeza Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini rya kiyahudi ko Yesu yari we Kristo cyangwa Mesiya, yabafashije kwiyegurira Imana no kubatizwa (Ibyakozwe 16:14, 15, 31-33; 17:⁠3, 4; 18:8). Abo bigishwa bashya bamaze guhindukirira Imana, babaye bamwe mu bagize Isirayeli y’umwuka.

17. Ni uwuhe murimo wo gushyiraho abantu ikimenyetso uri hafi kurangira, kandi se ni uwuhe wundi ukorwa mu buryo bwihuse?

17 Muri iki gihe, umurimo wo gushyira ikimenyetso cya nyuma ku basigaye bagize Isirayeli y’umwuka, uri hafi kurangira. Uwo murimo nurangira, “abamarayika bane” bafashe imiyaga izarimbura mu gihe cy’ ‘umubabaro mwinshi’ bazemererwa kuyirekura. Hagati aho, umurimo wo gukorakoranya abagize imbaga y’ “abantu benshi” bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose urakorwa mu buryo bwihuse. Abagize “izindi ntama” bahitamo ku bushake kwizera “amaraso y’Umwana w’Intama,” maze bakagaragaza ko biyeguriye Yehova babatizwa (Ibyahishuwe 7:⁠1-4, 9-15; 22:17; Yohana 10:16; Matayo 28:19, 20). Muri bo, harimo abakiri bato benshi barezwe n’ababyeyi b’Abakristo. Niba uri umwe muri urwo rubyiruko, uzashishikazwa no gusoma ingingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 15 Gicurasi 2003, ku ipaji ya 30-31.

Isubiramo

• Kuki bitari ngombwa ko abana b’Abisirayeli biyegurira Yehova ku giti cyabo?

• Ni gute Abisirayeli bashoboraga kugaragaza mu mibereho yabo ko biyeguriye Imana?

• Kuki Yehova yanze ko Isirayeli ikomeza kumubera ishyanga ryamwiyeguriye kandi se yayisimbuje iki?

• Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 gukomeza, Abayahudi n’abandi bantu bari barahindukiriye idini rya kiyahudi bagombaga gukora iki kugira ngo babe bamwe mu bagize Isirayeli y’umwuka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abana b’Abisirayeli bavukiraga mu ishyanga Imana yari yaratoranyije

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Buri Mwisirayeli yagombaga kwifatira umwanzuro wo gukorera Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ibitambo byatambwaga ku bushake byahaga Abisirayeli uburyo bwo kugaragaza ko bakundaga Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, buri wese mu bigishwa ba Kristo yagombaga kwiyegurira Imana kandi akabigaragaza abatizwa