Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bishimira gukora ibyo Imana ishaka

Bishimira gukora ibyo Imana ishaka

Bishimira gukora ibyo Imana ishaka

YESU yasigiye Abakristo bose icyitegererezo, igihe yasengaga Se ati “bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana babarirwa muri za miriyoni bakurikiza ayo magambo yoroheje Yesu yavuze, amagambo agaragaza ko yagandukiraga Yehova byimazeyo. Bamwe muri abo abantu ni abanyeshuri 52 bize mu Ishuri rya 120 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Ku itariki ya 11 Werurwe 2006, abo banyeshuri bari bagiye guhabwa impamyabumenyi bari bishimiye kujya gukora ibyo Imana ishaka mu bihugu bitandukanye kabone n’iyo bari guhura n’ingorane.

Ni iki cyashishikarije abo banyeshuri kwemera ko ibyo Yehova ashaka ari byo biyobora ubuzima bwabo? Chris n’umugore we Leslie boherejwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari muri Boliviya, babivuze muri aya magambo bati “kubera ko twiyanze, twifuza gukora umurimo wose ufitanye isano n’umuteguro wa Yehova” (Mariko 8:34). Jason na Chere boherejwe muri Alubaniya bongeyeho bati “mu gihe twasohozaga inshingano zose twabaga twahawe mu muteguro wa Yehova, twahuraga n’ibibazo. Ariko kandi, twabonye ko Yehova ari we wenyine dukwiriye kwiringira.”

Batewe inkunga yo kugandukira Yehova bakora ibyo ashaka

George Smith, umwe mu bagize umuryango wa Beteli ukora mu Rwego Rushinzwe Ubugeni, ni we watangije iyo mihango n’isengesho. Stephen Lett umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, akaba ari na we wari uhagarariye porogaramu, yahaye ikaze abari aho bose. Muri iyo mihango yabereye mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson muri leta ya New York, hari abashyitsi bari baturutse mu bihugu 23. Umuvandimwe Lett yabwiye abari bagiye guhabwa impamyabumenyi ko bagiye gukora “umurimo w’ingenzi cyane.” Yasabye abo bamisiyonari kuzirikana ko bazasenya “ibihome,” urugero nk’inyigisho z’ibinyoma, bifashishije imbaraga z’Ibyanditswe (2 Abakorinto 10:4, 5). Yashoje agira ati “muzishima kubera ko Yehova agiye kubakoresha mu gusenya ibihome biri mu bantu bafite imitima itaryarya bo mu bihugu mugiye koherezwamo.”

Harold Jackson ukora ku cyicaro gikuru, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Bimwe mu bintu mutagomba kwibagirwa.” Yavuze ko abo bamisiyonari bashya batagomba kuzigera bibagirwa ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Bagomba kwibuka ko ‘urukundo rukomeza’ kandi ko ari rwo ruzabafasha kugira icyo bageraho (1 Abakorinto 8:⁠1). Yaravuze ati “muzarangwe n’urukundo mu mishyikirano yanyu n’abandi.”

Geoffrey Jackson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi wakoze umurimo w’ubumisiyonari kuva mu mwaka wa 1979 kugeza mu mwaka wa 2003, ni we wakurikiyeho maze abaza abari bagiye guhabwa impamyabumenyi ati “Ese iyo nshingano ni iyanyu?” Yatsindagirije ko bagomba gushyira mu gaciro ku birebana n’imibereho yabo no mu murimo wo kubwiriza. Abakristo bafite inshingano yo kwihatira gutera imbuto z’ukuri no kuzuhira. Ariko kandi, inshingano yo kuzikuza mu buryo bw’umwuka ni iya Yehova kubera ko “Imana [ari yo] ikuza” (1 Abakorinto 3:6-9). Yongeyeho ati “Yehova abasaba gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka. Ariko se inshingano iruta izo zose ni iyihe? Ni ugukunda Yehova no gukunda abantu mugiye gufasha.”

Lawrence Bowen, umwarimu mu Ishuri rya Galeedi, yatanze disikuru yari ifite umutwe ugira uti “Mujye mumenya uko mukwiriye kwitwara.” Yibukije abanyeshuri ukuntu Yehova yayoboye Abisirayeli mu buryo bw’igitangaza n’ukuntu yabarinze igihe bari mu butayu (Kuva 13:21, 22). Itorero rya gikristo rigizwe n’abasizwe, ari na ryo ‘nkingi y’ukuri igushyigikiye,’ ni bumwe mu buryo Yehova akoresha mu kutuyobora no kuturinda (1 Timoteyo 3:14, 15). Abo bamisiyonari bashya bagomba gushyigikira ukuri kuko ari ko kuyobora abicisha bugufi kandi kukabarinda.

Wallace Liverance, na we wigisha mu Ishuri rya Galeedi, yagiriye abanyeshuri inama yo kutibagirwa ijambo ry’Imana rituruka “inyuma” yabo. Ijambo ry’Imana rituruka inyuma yacu mu buryo bw’uko hashize ibinyejana byinshi Bibiliya irangije kwandikwa. Nk’uko umwungeri ahamagara umukumbi w’intama ari inyuma yazo, Yehova na we aba ari inyuma y’abagize ubwoko bwe, akabaha ubuyobozi akoresheje ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Yesaya 30:21; Matayo 24:45-47). Ishuri rya Galeedi ryatumye abari bagiye guhabwa impamyabumenyi barushaho gushimira iryo tsinda ry’umugaragu. Ikindi uwo “mugaragu” yatanze ni Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures. Uwatanze disikuru yateye inkunga abari bagiye guhabwa impamyabumenyi, agira ati “mutware iyi soko y’ubumenyi kandi mujye muyikoresha mwigisha abandi.”​—⁠Matayo 13:52.

Bakoze ibyo Yehova ashaka babwiriza

Muri disikuru yari ifite umutwe ugira uti “Mujye mushishikarira kubwiriza ubutumwa bwiza,” Mark Noumair wigisha mu Ishuri rya Galeedi, yavuze bimwe mu byo abanyeshuri bo muri iryo shuri babonye igihe babwirizaga (Abaroma 1:15). Ibiganiro yagiranye n’abanyeshuri byagaragaje ko bagize ishyaka ryinshi mu murimo wo kubwiriza igihe cyose babonaga uburyo.

Abari bagiye guhabwa impamyabumenyi bongeye guterwa inkunga n’ikiganiro Kenneth Flodin yagiranye n’abagenzuzi batatu basura amatorero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Richard Keller na Alejandro Lacayo bigeze gukorera umurimo muri Amerika y’amajyepfo n’iyo hagati, basobanuye ukuntu bahanganye n’ibigeragezo bitandukanye, bavuga n’imigisha imwe n’imwe babonye igihe bari abamisiyonari. Felisbino Moacir yavuze ukuntu abamisiyonari bakoreraga umurimo aho yakuriye muri Brezili, bamuhaye imyitozo igihe yakoranaga na bo.

David Schafer yagiranye ikiganiro n’abamisiyonari batatu b’inararibonye ari bo Robert Jones, Woodworth Mills na Christopher Slay. Abo bavandimwe batatu bavuze ukuntu bitoje kwiringira Yehova igihe bahuraga n’ingorane. Bijeje abo banyeshuri ko imyitozo bari barahawe n’umuteguro wa Yehova yabafashije gusohoza neza umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu bari boherejwemo. Umuvandimwe Mills yabivuze mu magambo make agira ati “icyamfashije cyane si ubumenyi twaherewe hano i Galeedi, ahubwo nafashijwe n’ibyo nigiye hano birebana no kwicisha bugufi n’urukundo.”

Guy Pierce, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yatanze disikuru y’ifatizo yari ifite umutwe ugira uti “Yehova ntazigera atsindwa.” Ese kuba Adamu yaratsinzwe bisobanura ko Imana yatsinzwe? Mbese Imana yaba yarananiwe kurema Adamu atunganye nk’uko bamwe babivuga? Ntiyabinaniwe kuko “Imana yaremye umuntu utunganye” (Umubwiriza 7:29). Uwatanze iyo disikuru yavuze ko kuba Yesu yarabaye indahemuka igihe yari ahanganye n’ikigeragezo gikomeye cyane hano ku isi, byagaragaje ko Adamu nta mpamvu yari afite yari gutuma atsindwa. Ikigeragezo Adamu yahuye na cyo mu busitani bwa Edeni cyasabaga ko agaragaza ko yumvira, cyari cyoroshye cyane ugereranyije n’icyo Yesu yahuye na cyo kandi akagitsinda. Nyamara Adamu cyaramutsinze. Ariko Yehova ntazigera atsindwa. Azasohoza umugambi we (Yesaya 55:11). Umuvandimwe Pierce yabwiye abo bamisiyonari bashya ati “mufite igikundiro cyo guhesha Yehova icyubahiro mwitanga. Yehova azabane na buri wese muri mwe mu bihugu mugiye gukoreramo umurimo w’ubumisiyonari.”

Umuvandimwe Lett wari uhagarariye porogaramu amaze kugeza ku bari aho intashyo zari zaturutse ku biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova bitandukanye, yahaye abanyeshuri impamyabumenyi ababwira n’ibihugu boherejwemo. Vernon Wisegarver, umaze igihe kirekire kuri Beteli, ni we wahagarariye abari aho mu isengesho risoza.

Imihango yo gutanga impamyabumenyi yatumye abari bayitabiriye uko ari 6.872 barushaho kugira ishyaka ryo gukora ibyo Imana ishaka (Zaburi 40:9). Andrew n’umugore we Anna bari mu bahawe impamyabumenyi, baravuze bati “ubuzima bwacu twabweguriye Yehova. Twamusezeranyije ko icyo azadusaba kumukorera cyose tuzagikora. Ubu atwohereje muri Kameruni, ku mugabane wa Afurika.” Uwo mugabo n’uwo mugore we ndetse n’abandi banyeshuri, bashishikariye gutangira umurimo uzabahesha ibyishimo n’umunezero. Bishimiye rwose gukora ibyo Imana ishaka.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 6

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 20

Umubare w’abanyeshuri: 52

Mwayeni y’imyaka yabo: 35,7

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 18,3

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 14,5

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abanyeshuri babonye impamyabumenyi mu ishuri rya 120 rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1)) Wright, S.; Suárez, B.; Croisant, B.; Davenport, L. (2) Johnson, A.; Ali, C.; Cady, K.; Guerrero, P.; Ases, A. (3) Ortiz, L.; Lyall, K.; Uzeta, M.; Perez, R.; Backus, K.; Caterina, C. (4) Palmer, B.; Loving, D.; Macdonough, J.; Bostock, D.; Benetatos, L. (5) Jasicki, M.; Sarafianos, E.; Stelter, C.; Vaira, R.; Woon, J.; Prentice, K. (6) Davenport, H.; Croisant, H.; Perez, M.; Vaira, E.; Suárez, A.; Caterina, I.; Wright, C. (7) Cady, K.; Macdonough, J.; Ortiz, M.; Woon, J.; Ali, J.; Ases, M. (8) Sarafianos, G.; Lyall, D.; Uzeta, C.; Stelter, P.; Prentice, G.; Johnson, A.; Benetatos, C. (9) Palmer, J.; Jasicki, W.; Backus, J.; Bostock, S.; Guerrero, J. M.; Loving, S.