Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubu ni bwo buryo bwiza cyane bwo gusoza amashuri yanjye”

“Ubu ni bwo buryo bwiza cyane bwo gusoza amashuri yanjye”

“Ubu ni bwo buryo bwiza cyane bwo gusoza amashuri yanjye”

UMWARIMU wigisha mu ishuri ryisumbuye ryo muri Hisipaniya yaranditse ati “mu gihe cy’imyaka irenze ijana ishize, Abahamya ba Yehova bagaragaje ko bunze ubumwe by’ukuri, ko ari inyangamugayo nyazo, ndetse icy’ingenzi kurushaho, ko bafite ukwizera gukomeye.” Ni iki cyatumye uwo mwarimu, ubusanzwe uvuga ko atemera Imana, avuga amagambo nk’ayo?

Byose byatangiye igihe Noemí, umunyeshuri w’Umuhamya wa Yehova wigaga mu mashuri yisumbuye, yahabwaga ibizamini birangiza amashuri yisumbuye, muri byo hakaba harimo icyo guhimba umwandiko. Yahisemo guhimba umwandiko ufite umutwe uvuga ngo “Mpandeshatu y’isine mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi.”

Kuki yahisemo uwo mutwe? Noemí abisobanura agira ati “kubera ko hari umwarimu wagombaga gukosora mwandiko wanjye, natekereje ko nshobora kuboneraho akanya ko kumubwiriza. Inkuru ivuga iby’ukuntu Abahamya ba Yehova bo mu Budage bakomeje gushikama mu gihe cy’Abanazi, yankoze ku mutima cyane. Natekereje ko ishobora no kugira icyo yigisha abandi.”

Umwandiko wa Noemí wakoze ku mutima abantu benshi ku buryo na we atatekerezaga. Ku itariki ya 5 Ukwakira 2002, umwandiko we wegukanye igihembo mu irushanwa ryakozwe mu rwego rw’igihugu, ryari rigamije guteza imbere ubushakashatsi ku birebana na siyansi n’ibirebana n’imyifatire y’abantu n’ibitekerezo byabo. Muri iryo rushanwa, itsinda ryatangaga amanota rikagaragaza abatsindiye ibihembo ryari rigizwe n’abarimu 20 bo muri za kaminuza zikomeye zo muri Hisipaniya.

Noemí yahawe igihembo cye na Pilar del Castillo, Minisitiri w’Uburezi muri Hisipaniya. Noemí yaboneyeho akanya ko guha uwo muminisitiri kaseti videwo yitwa La fermeté des Témoins de Jéhovah face à la persécution nazie. Minisitiri yahise yemera iyo mpano.

Ikinyamakuru cyo mu mujyi Noemí akomokamo, wa Manresa cyanditse iby’icyo gihembo yegukanye kandi gishyiramo n’ibyari bikubiye mu mwandiko we. Hagati aho, umuyobozi w’ikigo cy’ishuri Noemí yigagaho yasabye ko bamuha kopi y’uwo mwandiko, kugira ngo ishyirwe muri porogaramu yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 icyo kigo cyari kimaze gishinzwe.

Noemí yaravuze ati “ubu ni bwo buryo bwiza cyane bwo gusoza amashuri yanjye yisumbuye. Narishimye cyane igihe nasomaga amagambo mwarimu wacu Jorge Tomás Calot yanditse mu iriburiro ry’umwandiko wanjye:

‘ubusanzwe sinemera ko Imana ibaho, ariko nifuza uwamfasha kwemera ntashidikanya ko hariho Imana Isumbabyose, ituma abayisenga “bakunda bagenzi babo” urukundo ruzira uburyarya.’ ”