Uko wagera ku bumenyi nyakuri
Uko wagera ku bumenyi nyakuri
ICYO gihe hari ku itariki ya 18 Ukuboza 1810, umugoroba ukubye. Ubwato buto bw’ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu mazi bwitwaga HMS Pallas bwari mu majyepfo ya Ecosse, bugenda mu nyanja yarimo imiraba ikaze. Bwari kure y’inkombe kandi bwagendaga buyobagurika. Umwijima wagendaga urushaho kwiyongera kandi hagwaga urubura rwinshi. Ibyo byose byatumaga abasare batabona amatara yashoboraga kuyobora ubwo bwato ku cyambu nta nkomyi. Tekereza ukuntu biruhukije ubwo amaherezo babonaga urumuri maze bakayobora ubwato bwabo berekeza ahari urwo rumuri! Ikibabaje ariko, urumuri babonye ntirwari urumuri bari bakeneye rwagombaga kubayobora. Mu by’ukuri, rwari urumuri rw’abakozi barimo batwikira amatanura hafi y’inkombe. Ubwo bwato bwagonze ibitare maze bwose burarohama. Abasare 11 bararohamye. Mbega ibintu bibabaje!
Ubwo bwato bwitwa Pallas bwarohamye bitewe no kwibeshya. Ariko rero, rimwe na rimwe abasare bajyaga bahura n’akaga gakomeye kuruta ako. Hari igitabo kivuga ko bashoboraga kuyobywa n’amatara abantu bashyiragaho kugira ngo bayobye ubwato buze busekure ibitare, burohame, babone uko babusahura.—Wrecks, Wreckers and Rescuers.
‘Ibyanditswe byera bibasha kukugeza ku gakiza’
Mu gihe ushakisha ubumenyi nyakuri, nawe ushobora kugira ibyago nk’ibya bariya basare. Ushobora kugendera ku makuru atari yo cyangwa abandi bakakuyobya babigambiriye! ibyo bintu byombi bishobora kuguteza akaga. None se wakora iki kugira ngo wirinde? Ugomba gusuzuma niba urumuri rukuyobora ari urumuri nyakuri kandi rwiringirwa. Hashize imyaka irenga 125 iyi gazeti ishyigikira Ijambo ry’Imana ryahumetswe ari ryo Bibiliya, igaragaza ko Bibiliya ari yo soko yiringirwa y’ubumenyi nyakuri kubera ko irimo “Ibyanditswe bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukugeza ku gakiza.”—2 Timoteyo 3:15-17, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.
Kugira ngo wizere ko Bibiliya ari urumuri Zaburi 119:105; Imigani 14:15). Ushobora kwandikira abanditsi b’iyi gazeti bakakugezeho ibisobanuro byafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kwemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri kandi ko yahumetswe n’Imana. Urugero, uzasome agatabo gafite umutwe uvuga ngo Un livre pour tous. * Ako gatabo karimo ibisobanuro birambuye bigaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, ko ari iyo kwiringirwa kandi ko yahumetswe.
rwiringirwa rushobora kukuyobora koko, birumvikana ko ari iby’ubwenge kubanza gusuzuma niba ibyo ivuga ari ukuri (Inyigisho z’ishingiro
None se zimwe mu nyigisho z’ishingiro ziri muri ibyo “Byanditswe byera” ni izihe? Nimucyo dusuzume ingero zikurikira.
Hari Imana imwe Ishoborabyose kandi yaremye byose (Itangiriro 1:1). Impamvu turiho ni uko ‘[Imana] yaremye byose’ kandi ikaduha ubuzima (Ibyahishuwe 4:11). Ni yo mpamvu ari yo yonyine dukwiriye gusenga. Umuremyi ni we Soko y’ikirenga y’ubumenyi nyakuri aho buva bukagera (Zaburi 36:9; Yesaya 30:20, 21; 48:17, 18). Afite izina bwite kandi ashaka ko turikoresha (Yeremiya 16:21). Iryo zina ryandikwa rikuwe mu nyuguti z’Igiheburayo zihindurwamo YHWH, rikaba riboneka incuro zigera ku 7.000 muri Bibiliya y’umwimerere. Izo nyuguti z’Igiheburayo mu Kinyarwanda zisomwa ngo “Yehova,” kandi hashize imyaka myinshi ari uko rikoreshwa.—Yesaya 12:2.
Yehova yaremye abantu kugira ngo bazabeho iteka ryose muri paradizo hano ku isi. Yehova yaremanye abantu imico imeze nk’iye. Yabahaye ubuhanga n’ubushobozi byagombaga gutuma bishimira ubuzima buzira iherezo kandi burangwa n’umunezero hano ku isi (Itangiriro 1:26-28). Yehova ntiyaremye isi kugira ngo ayigeragerezeho abantu abategurira kujya kuba mu ijuru, nk’aho mu ijuru ari ho honyine umuntu agomba kuba kugira ngo agirane imishyikirano n’Imana.
Imana irema abantu ntiyabaremanye ububi. Ububi bwatangiye igihe bimwe mu biremwa by’Imana bigizwe n’abantu n’ibiremwa byo mu ijuru, byakoreshaga nabi umudendezo byahawe wo kwihitiramo maze bikigomeka ku Mana (Gutegeka 32:5). Ababyeyi bacu ba mbere bihaye uburenganzira bwo kugena ikiri icyiza n’ikiri ikibi (Itangiriro 2:17; 3:1-5). Ibyo byatumye urupfu rugera ku bantu (Itangiriro 3:19; Abaroma 5:12). Kugira ngo Yehova akemure icyo kibazo cyavutse bitewe no kwigomeka, yafashe umwanzuro wo kureka ububi bukamara igihe runaka buriho. Ariko umugambi yari afitiye isi n’abantu ntiwahindutse (Yesaya 45:18). Abantu bazabaho iteka ku isi izahinduka paradizo kandi itunganye.—Matayo 6:10; Ibyahishuwe 21:1-5.
Yesu Kristo si Imana Ishoborabyose, ahubwo ni Umwana w’Imana. Yesu Kristo ubwe yigishije abigishwa be kujya basenga bagira bati “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe” (Matayo 6:9). Ntiyigeze yigereranya n’Imana ngo avuge ko angana na yo. Ahubwo yaravuze ati ‘Data aranduta.’—Yohana 14:28.
Yesu yagize uruhare rw’ingenzi mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Imana yamwohereje mu isi ari “umucyo, kugira ngo umwizera Yohana 12:46). Dukurikije ibyo intumwa Petero yavuze, “nta wundi agakiza kabonerwamo” (Ibyakozwe 4:12). Ibyo ni ukuri kubera ko amaraso y’agaciro ya Kristo ari yo azaduhesha agakiza (1 Petero 1:18, 19). Yesu Kristo yatanze ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo acungure abantu, abakize icyaha cyaturutse ku babyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva (Matayo 20:28; 1 Timoteyo 2:6). Nanone kandi, Imana yakoresheje Yesu kugira ngo ihishure ibyo ishaka n’umugambi wayo.—Yohana 8:12, 32, 46, 47; 14:6; Ibyakozwe 26:23.
wese ataguma mu mwijima” (Imana yashyizeho Ubwami cyangwa ubutegetsi bwo mu ijuru bugizwe na Yesu Kristo n’abantu batoranyijwe. Ubutumwa buvuga iby’ubwo Bwami buboneka henshi muri Bibiliya. Imana yashyizeho ubwo butegetsi ibuha inshingano yo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo ishaka bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru (Matayo 6:10). Dukurikije umugambi wa mbere w’Imana, nta muntu n’umwe wari kuzajya mu ijuru. Bari gutura ku isi. Ariko kubera ko abantu bakoze icyaha, Imana yashyizeho gahunda yo gutoranya abantu “mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose” kugira ngo ‘bazimane’ na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru (Ibyahishuwe 5:9, 10). Vuba aha, ubwo butegetsi buyobowe n’Umwami ‘buzamenagura kandi butsembeho’ ubutegetsi bwose bw’abantu bwateje abantu agahinda n’imibabaro myinshi.—Daniyeli 2:44.
Ubugingo burapfa. Iyo nyigisho y’ishingiro yo muri Bibiliya igaragaza neza icyo umuntu ari cyo n’uko bizamugendekera mu gihe kizaza. Usanga abantu badasobanukiwe neza imimerere abapfuye barimo, n’abayizi bayizi nabi; ariko Bibiliya iyisobanura neza ikavana abantu mu rujijo.
Igitabo kibimburira ibindi muri Bibiliya kigira kiti ‘Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima’ (Itangiriro 2:7). Ibyo bisobanura iki? Ubugingo si ikintu runaka kiba mu mubiri w’umuntu. Umuntu ntafite ubugingo ahubwo we ubwe ni ubugingo. Umuntu aremwe mu “mukungugu wo hasi” hamwe n’imbaraga y’ubuzima ikomoka ku Mana. Ubugingo burapfa. Iyo umuntu apfuye, ubugingo buba bupfuye.—Itangiriro 3:19; Umubwiriza 9:5, 10.
Abapfuye bashobora kuzuka bakongera kubaho. Imana yararetse ububi bukomeza kubaho mu gihe runaka. Icyo gihe nikirangira, ‘abari mu bituro bose bazumva ijwi rya [Yesu] bavemo, abakoze ibyiza bazukire ubugingo, naho abakoze ibibi bazukire gucirwaho iteka’ (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Umuzuko uzatuma abantu bongera kubaho, babe ku isi izahinduka paradizo, mu buzima Imana yari yarateganyirije abantu kuva kera.
Buri munsi ujye usuzuma witonze Ibyanditswe
Mbese urabona ukuntu gusobanukirwa izo nyigisho z’ingenzi z’ukuri bishobora kukugirira akamaro? Muri ibi bihe birushya, ubwo bumenyi bushobora kukurinda “ingirwabwenge” zikwirakwizwa na Satani Umwanzi. Satani yihindura nka “marayika w’umucyo” n’abakozi be bakigira nk’ “abakozi bagabura ibyo gukiranuka” (1 Timoteyo 6:20; 2 Abakorinto 11:13-15). Ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya bushobora kukurinda umucyo utari umucyo nyakuri, umucyo ushingiye kuri filozofiya z’ “abanyabwenge n’abahanga” b’isi “banze ijambo ry’Uwiteka.”—Matayo 11:25; Yeremiya 8:9.
Kubera ko mu gihe cy’intumwa Yohana hariho inyigisho nyinshi na za filozofiya ziyobya, Yohana yaburiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ati ‘ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana’ (1 Yohana 4:1). Tekereza kuri uru rugero. Uramutse wohererejwe ubutumwa bushobora kugira ikintu gikomeye buhindura mu mibereho yawe, wapfa kubwakira utabanje gutekereza ngo ni uko busa n’aho buturutse ku muntu wiringirwa? Birumvikana ko utapfa kubwakira. Ahubwo, wabanza ukagenzura neza aho buturutse n’ibibukubiyemo mbere yo kubishyira mu bikorwa.
Imana yaduhaye ubutumwa bwahumetswe kandi burandikwa. Ubwo butumwa burimo inyigisho z’ishingiro. Imana yaguhaye uburyo bwo ‘kugenzura’ ukamenya niba urumuri ukurikiye ari urumuri nyakuri (1 Abatesalonike 5:21). Abantu bo mu kinyejana cya mbere bagiraga amakenga barashimwe kubera ko ‘bashakaga mu Byanditswe iminsi yose’ kugira ngo bamenye ko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko (Ibyakozwe 17:11). Nawe ushobora kubigenza utyo. Reka Bibiliya igereranywa n’ “itabaza rimurikira ahacuze umwijima” ikuyobore mu nzira nziza (2 Petero 1:19-21). Nubigenza utyo, ‘uzabona kumenya Imana,’ bitume ugera ku bumenyi nyakuri.—Imigani 2:5.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Ijambo ry’Imana rimeze nk’itabaza
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Izina ry’Imana ni irihe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Imibereho y’abantu izaba imeze ite mu gihe kizaza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Ese Yesu ni Imana Ishoborabyose?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Abapfuye bari he?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Umuzuko ni imwe mu nyigisho z’ishingiro Bibiliya yigisha