Ukwizera kwe gukomeza abandi
Ukwizera kwe gukomeza abandi
SILVIA akivuka mu Kuboza 1992, wabonaga ari akana k’agakobwa gasa n’agafite amagara mazima rwose. Ariko agejeje ku myaka ibiri, muganga yaramusuzumye asanga afite indwara idakira, itera ibibazo bikomeye mu rwungano rw’ihumeka n’urwungano ngogozi. Kugira ngo Silvia ahangane n’iyo ndwara, anywa ibinini 36 ku munsi, agafata n’indi miti ahumeka anyujije mu mazuru kandi bakamunanura ingingo. Kubera ko ibihaha bye bijyamo kimwe cya kane cy’umwuka ujya mu bihaha by’umuntu muzima, agomba guhora atwaye igicupa kirimo umwuka ahumeka ndetse n’igihe avuye iwabo.
Nyina witwa Teresa yarivugiye ati “igishimishije ariko, ni ukuntu umwana wanjye yihanganira ubwo burwayi. Kubera ko asobanukiwe Ibyanditswe, afite ukwizera kutajegajega ari na ko kumufasha kwihanganira uburwayi bwe no kutagira agahinda. Buri gihe yibuka isezerano Yehova yaduhaye ryo kuzazana isi nshya, aho abarwayi bose bazakira” (Ibyahishuwe 21:4). Hari igihe abagize umuryango wa Silvia bajya bumva bacitse intege ariko bagahumurizwa n’igitwenge cye kirangwa n’icyizere. Akunda kubwira ababyeyi be na musaza we ati “ubuzima tuzagira mu isi nshya buzatwibagiza imibabaro yose duhura na yo ubu.”
Silvia yifatanya buri gihe mu kubwiriza ubutumwa bwiza bwo mu Ijambo ry’Imana kandi abantu abwiriza batangazwa n’ukuntu arangwa n’akanyamuneza n’ibyishimo. Abagize itorero rya gikristo ateranamo ryo mu birwa bya Kanari, na bo baterwa inkunga n’ibitekerezo atanga mu materaniro ndetse no kubona ukuntu ayifatanyamo. Ndetse na nyuma y’amateraniro, buri gihe Silvia akunda gutinda ku Nzu y’Ubwami kugira ngo aganire n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero. Ukuntu asabana ndetse n’akanyamuneza aba afite bituma abagize itorero bose bamwisanzuraho kandi bakamukunda.
Se witwa Antonio yarihoreye ati “hari isomo ry’ingirakamaro dukura kuri Silvia: nubwo twaba duhanganye n’ibibazo bimeze bite, tugomba kwibuka ko ubuzima ari impano ikomoka ku Mana tukabwishimira.” Kimwe na Silvia, abagaragu b’Imana bose, abato n’abakuru, bategerezanyije amatsiko igihe ‘nta muturage uzaba ataka indwara.’—Yesaya 33:24.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Silvia arimo arasoma umurongo muri Bibiliya, nyina amufatiye icupa ribamo umwuka ahumeka