Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese umuntu ashobora gucibwa mu itorero rya gikristo azira ko yishoye mu bikorwa by’umwanda nk’uko byagenda asambanye cyangwa yiyandaritse?

Ni koko, umuntu ashobora gucibwa mu itorero niba ari umusambanyi, akora ibikorwa bimwe na bimwe by’umwanda cyangwa yiyandarika, ntiyihane. Intumwa Pawulo yashyize ibyo byaha uko ari bitatu ku rutonde rw’ibindi byaha bishobora gutuma umuntu acibwa, ubwo yandikaga ati “imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni [“ibikorwa by’umwanda,” NW ] n’iby’isoni nke [“ubwiyandarike,” NW ] . . . Ndababwira hakiri kare . . . yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.”​—⁠Abagalatiya 5:19-21.

Gusambana (ari byo por·neiʹa mu Kigiriki) byerekeza ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe mu buryo bwemewe na Bibiliya. Ibyo ni nk’ubuhehesi, uburaya, imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batarashaka, kwendana mu kanwa, mu kibuno no gukorakora imyanya ndangagitsina y’umuntu mutashyingiranywe. Umuntu usambana ntiyihane, ntakwiriye kuba mu itorero rya gikristo.

Ubwiyandarike (ari byo a·selʹgei·a mu Kigiriki) bisobanura “kutagira rutangira mu birebana n’ibitsina, guhora utekereza ibitsina, guta isoni n’ubusambanyi buteye ishozi.” Hari inkoranyamagambo yahinduye iryo jambo ngo “irari ritagira rutangira, . . . kuba akahebwe, guta isoni, n’agasuzuguro” (The New Thayer’s Greek-English Lexicon). Indi nkoranyamagambo yo isobanura ko ubwiyandarike ari “imyifatire irengera imipaka yose y’ibintu byemewe.”

Nk’uko ibisobanuro tumaze kubona bibigaragaza, “ubwiyandarike” bukubiyemo ibintu bibiri: (1) ibyo umuntu akora ubwabyo biba ari ukurengera cyane amategeko y’Imana, kandi (2) imyifatire y’umunyabyaha iba igaragaza agasuzuguro n’ubushizi bw’isoni.

Bityo rero, “ubwiyandarike” ntibwerekeza ku myifatire mibi yoroheje. Busobanura ibikorwa bikomeye byo kwica amategeko y’Imana birangwa no kubahuka cyane cyangwa gutinyuka gukora ikintu ubigiranye agasuzuguro. Iyo myifatire igaragaza agasuzuguro cyangwa kwirengagiza ubutware, amategeko n’amahame. Pawulo yashyize isano hagati y’ubwiyandarike n’ubusambanyi (Abaroma 13:13, 14). Mu Bagalatiya 5:19-21, ubwiyandarike buri ku rutonde rw’ibyaha byatuma umuntu ataragwa Ubwami bw’Imana. Ibyo rero bituma umuntu wiyandarika acyahwa cyangwa akaba yacibwa mu itorero rya gikristo.

Ibikorwa by’umwanda (ari byo a·ka·thar·siʹa mu Kigiriki) bikubiyemo na ya magambo atatu ahindurwamo “ubusambanyi,” “ubwiyandarike” n’ “ibikorwa by’umwanda.” Hakubiyemo umwanda w’uburyo bwose, haba mu birebana n’iby’ibitsina, mu magambo, mu bikorwa no mu by’umwuka. Mu ‘bikorwa by’umwanda’ harimo ibyaha byinshi bikomeye.

Nk’uko bivugwa mu 2 Abakorinto 12:21, Pawulo yerekeje ku bantu ‘bacumuye kera, ntibihane ibyonona [“ibikorwa byabo by’umwanda,” NW ] n’ubusambanyi n’iby’isoni nke [“ubwiyandarike,” NW ] bakoze.” Kubera ko “ibikorwa by’umwanda” byashyizwe ku rutonde rumwe n’ “ubusambanyi n’ubwiyandarike,” hari ibikorwa bimwe na bimwe by’umwanda bishobora gutuma umuntu ashyirirwaho komite y’urubanza. Icyakora, mu bikorwa by’umwanda harimo n’ibitatuma umuntu ashyirirwaho komite y’urubanza. Kimwe n’uko inzu ishobora kuba yanduye mu rugero runaka cyangwa ikaba yahindanye, ni na ko ibikorwa by’umwanda biri mu nzego zitandukanye.

Mu Befeso 4:19, Pawulo yavuze ko hari abantu bari ‘barabaye ibiti, bakiha ubusambanyi bwinshi [“ubwiyandarike,” NW ] , bagakora iby’isoni nke [“ibikorwa by’umwanda,” NW ] byose bifatanyije no kwifuza.’ Muri ubwo buryo rero, Pawulo yashyize “ibikorwa by’umwanda” bifatanyije no kwifuza ku rutonde rumwe n’ubwiyandarike. Ubwo rero, umuntu wabatijwe akoze “ibikorwa by’umwanda” bifatanyije no kwifuza ntiyihane, ashobora gucibwa mu itorero kubera ko aba yakoze ibikorwa by’umwanda by’akahebwe.

Tuvuge wenda ko umusore n’inkumi barambagizanya batangiye kujya basomana kandi bagakorakorana mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina kandi ibyo bakabikora incuro nyinshi. Nubwo abo bantu baba batagaragaje imyifatire yo kubahuka ijyanirana n’ubwiyandarike, abasaza bashobora kubona ko mu byo bakoze harimo kwifuza. Ubwo rero, abasaza bashobora gushyiraho icyicaro cy’urubanza kubera ko ibyo bakoze byari ibikorwa by’umwanda by’akahebwe. Nanone kandi, umuntu uhora aterefona undi amubwira mu buryo bweruye amagambo yerekeza ku busambanyi, ashobora gushyirirwaho komite y’urubanza azira ko akora ibikorwa by’umwanda by’akahebwe, cyane cyane igihe yaba yarigeze kugirwa inama kuri icyo kibazo.

Abasaza bakwiriye kurangwa n’ubushishozi mu gihe baca imanza nk’izo. Kugira ngo bamenye niba hagomba kubaho icyicaro cy’urubanza, bagomba gusuzumana ubwitonzi ibyabaye, bakamenya n’urugero byakozwemo. Umuntu ntakwiriye gushinjwa icyaha cy’ubwiyandarike kubera ko gusa atemera inama zishingiye ku Byanditswe. Nta n’ubwo ari ngombwa kugena incuro umuntu agomba gukora icyaha runaka kugira ngo hashyirweho icyicaro cy’urubanza. Abasaza bagombye gusenga kandi bagasuzuma uburemere bwa buri cyaha babyitondeye, bakareba ibyabaye n’incuro byakozwe. Bagomba kugenzura ubwoko bw’ikibi cyakozwe n’urugero cyakozwemo, kandi bakareba icyo uwo munyabyaha yari agamije n’icyatumye abikora.

Mu bikorwa by’umwanda by’akahebwe ntiharimo ibyaha bijyanirana no kwimara irari ry’ibitsina gusa. Urugero, umwana w’umuhungu wabatijwe ashobora kuba amaze igihe gito anywa itabi, ariko nyuma y’igihe akabibwira ababyeyi be. Hanyuma, akiyemeza kutazongera kunywa itabi ukundi. Icyo ni igikorwa cy’umwanda, ariko ntikigeze gikabya ngo kigere ku rwego rwo kuba igikorwa cy’umwanda cy’akahebwe, cyangwa “igikorwa cy’umwanda” gifatanyije no kwifuza. Umusaza umwe cyangwa babiri bashobora guha uwo mwana inama ishingiye kuri Bibiliya, ababyeyi be na bo bakamufasha, ibyo bikaba bihagije. Ariko kandi, uwo mwana aramutse anywa itabi buri gihe, icyo cyaba ari igikorwa cyo kwanduza umubiri akora nkana, bityo komite y’urubanza ikaba yashyirwaho kugira ngo isuzume icyo gikorwa cy’umwanda cy’akahebwe (2 Abakorinto 7:1). Mu gihe uwo mwana yaba adashaka kwicuza, ashobora gucibwa.

Hari Abakristo bagiye badukwaho n’ingeso yo kureba porunogarafiya. Ibyo ni ibintu birakaza Imana, kandi abasaza na bo bashobora kubabazwa n’uko mugenzi wabo bahuje ukwizera akora ibintu nk’ibyo. Ariko nanone, uwarebye porunogarafiya wese si ko aba agomba gushyirirwaho icyicaro cy’urubanza. Tuvuge wenda ko umuvandimwe arebye amashusho yerekana imibonano mpuzabitsina mu buryo buteruye incuro nyinshi. Noneho, akumva bimuteye isoni, akabibwira umusaza, kandi akiyemeza kutazongera gukora icyo cyaha. Uwo musaza ashobora gufata umwanzuro w’uko igikorwa uwo muvandimwe yakoze kitageze ku rwego rw’ “ibikorwa by’umwanda” bifatanyije no kwifuza. Nta n’ubwo yagaragaje kubahuka biranga ubwiyandarike. Nubwo hatashyirwaho icyicaro cy’urubanza, icyo gikorwa cye cy’umwanda gishobora gutuma ahabwa inama itajenjetse ishingiye ku Byanditswe, ndetse na nyuma abasaza bagakomeza kumuba hafi.

Reka noneho, tuvuge ko Umukristo amaze imyaka n’imyaka areba amashusho yerekana ibikorwa by’ubusambanyi biteye ishozi yihishe, kandi akaba yarakoze ibishoboka byose ngo ahishe icyo cyaha. Ayo amashusho ashobora kuba agaragaza ibikorwa by’agatsiko k’abantu bafata abagore n’abakobwa ku ngufu, abasambanya abantu babaziritse, abantu bashimishwa no gusambanya abandi babababaza, abahutaza abagore bagamije kubasambanya cyangwa abonona abana. Ariko noneho, abandi bamenya ibyo akora, agakorwa n’isoni cyane. Nubwo uwo Mukristo yaba ataragaragaje imyifatire yo kubahuka, abasaza bashobora kubona ko ‘yihaye’ cyangwa yirundumuriye muri iyo ngeso y’umwanda, kandi ko yatangiye kwishora mu “bikorwa by’umwanda” bifatanije no kwifuza; ibyo bikaba ari ibikorwa by’umwanda by’akahebwe. Hashobora gushyirwaho icyicaro cy’urubanza kubera ko hakozwe ibikorwa by’umwanda by’akahebwe. Uwo munyabyaha atihannye nk’uko Imana ibisaba kandi ntiyiyemeze kutazongera kureba porunogarafiya, yacibwa mu itorero. Ariko nanone, uwo Mukristo abaye yaratumiraga abandi ngo baze kureba porunogarafiya y’akahebwe, mbese akaba yarayamamazaga, mu by’ukuri yaba agaragaje ko afite imyifatire yo kubahuka cyane igaragaza ubwiyandarike.

Iyo Bibiliya ikoresha ijambo ‘ubwiyandarike,’ buri gihe iba ivuga icyaha gikomeye, akenshi gifitanye isano n’ibitsina. Mu gihe abasaza bagerageza gutahura niba ibyakozwe ari ubwiyandarike, bagomba kureba niba uwo muntu afite imyifatire yo kubahuka cyane, ahora atekereza ibitsina, afite imyifatire y’umwanda, yarataye isoni kandi akora ibintu n’abandi babona bakumirwa. Ku rundi ruhande, umuntu ashobora gukora ibyaha bikomeye byo kurengera amategeko ya Yehova, ntagaragaze imyifatire yo kubahuka, ariko ibikorwa bye bikaba bigaragaza “kwifuza.” Izo manza zombi zishobora gucibwa zitwa ko ari ibikorwa by’umwanda by’akahebwe.

Kumenya niba umuntu yarakoze ibintu bikomeye ku buryo byakwitwa ibikorwa by’umwanda by’akahebwe cyangwa ubwiyandarike, ni inshingano ikomeye; ni ikibazo gifitanye isano n’ubuzima. Abaca imanza za bene ibyo bibazo bagomba gusohoza iyo nshingano babanje gusenga, bagasaba Imana kubaha umwuka wera, ubushishozi no gusobanukirwa. Abasaza bagomba kurinda isuku y’itorero kandi bagomba guca imanza bashingiye ku Ijambo ry’Imana no ku buyobozi bahabwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 18:18; 24:45). Kandi muri iyi minsi mibi, abasaza bakwiriye kuzirikana aya magambo kuruta mbere hose: “muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka.”​—2 Ngoma 19:6.