Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Imana yacu ibasha kudukiza’

‘Imana yacu ibasha kudukiza’

“Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu”

‘Imana yacu ibasha kudukiza’

WARI umunsi mukuru udasanzwe! Bari bahagaritse igishushanyo kinini cy’izahabu mu kibaya cya Dura, bishoboka ko hari hafi y’umujyi wa Babuloni. Hari kuba umunsi mukuru udasanzwe wo kugitaha. Kandi ibyo birori byari kuzamo abategetsi bakomeye bagombaga kucyunamira ubwo bari kumva amajwi y’ibikoresho bitandukanye by’umuziki. Nebukadinezari Umwami w’i Babuloni yari yategetse ko umuntu wese utari buramye icyo gishushanyo ajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana agapfiramo. Ni nde wari gutinyuka gusuzugura iryo tegeko?

Icyatangaje abari aho, ni uko hari abasore batatu basengaga Yehova, ari bo Saduraka, Meshaki, na Abedenego, banze kunamira icyo gishushanyo. Bari bazi ko kucyunamira byari ukurenga ku cyemezo bari barafashe cyo gusenga Yehova Imana wenyine (Gutegeka 5:8-10). Igihe basabwaga gusobanura impamvu banze kucyunamira, babwiye Nebukadinezari bashize amanga bati “niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”​—⁠Daniyeli 3:17, 18.

Igihe abo Baheburayo batatu bajugunywaga mu itanura rigurumana, barokotse mu buryo bw’igitangaza. Imana yohereje marayika wo kurinda abagaragu bayo b’indahemuka. Bari bahisemo gupfa aho kutumvira Yehova. * Icyo cyemezo cyabo gisa n’icyo intumwa za Yesu Kristo zafashe hashize ibinyejana bisaga bitandatu nyuma yaho, ubwo zavugiraga imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”​—⁠Ibyakozwe 5:29.

Amasomo y’ingenzi tuvana muri iyo nkuru

Saduraka, Meshaki na Abedenego badusigiye urugero rwiza mu birebana no kwizera, kumvira n’ubudahemuka. Abo Baheburayo batatu bizeraga Yehova. Umutimanama wabo wari waratojwe na Bibiliya ntiwabemereraga kwifatanya mu gikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano na gahunda y’ugusenga kw’ikinyoma cyangwa gukunda igihugu by’agakabyo. Abakristo bo muri iki gihe na bo biringira byimazeyo Imana y’ukuri. Bayoborwa n’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya, kandi ntibemera kwifatanya mu bikorwa bishyigikira gahunda z’ugusenga kw’ikinyoma cyangwa ngo bajye mu minsi mikuru idahuje n’amategeko ndetse n’amahame y’Imana.

Abo Baheburayo batatu b’indahemuka biringiye Yehova kandi bakomeza kumwumvira, aho kumusuzugura ngo bakunde babone ikintu icyo ari cyo cyose Ubutegetsi bw’igihangange bwa Babuloni bwari kubagezaho, urugero nko kwemerwa, guhabwa umwanya ukomeye cyangwa guhabwa icyubahiro. Abo basore bari biteguye kubabara no gupfa, aho kwangiza imishyikirano bari bafitanye n’Imana. Kimwe na Mose wabayeho mbere yabo, ‘bihanganye nk’abareba Itaboneka’ (Abaheburayo 11:27). Abo Baheburayo batatu bari biyemeje gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, yabakiza atabakiza. Ntibifuzaga kumwihakana ngo aha barashaka gukiza amagara yabo. Uko bigaragara, intumwa Pawulo yakomoje ku rugero batanze ubwo yavugaga iby’abantu b’indahemuka ‘bajimije umuriro ugurumana cyane’ (Abaheburayo 11:34). Abagaragu ba Yehova na bo iyo bahanganye n’ibigeragezo birebana n’ubudahemuka, bagaragaza ukwizera nk’uko kandi bakumvira.

Ibyabaye kuri Saduraka, Meshaki na Abedenego, bituma dusobanukirwa ko Imana igororera abantu bayibera indahemuka. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “Uwiteka . . . ntareka abakunzi be [“indahemuka ze,” NW ] (Zaburi 37:28). Muri iki gihe, ntidushobora kwitega ko Imana yadukiza mu buryo bw’igitangaza nk’uko yakijije ba Baheburayo batatu. Ariko kandi, dushobora kwizera ko Data wo mu ijuru azadufasha mu ngorane duhura na zo zose. Imana ishobora gukuraho ikibazo dufite, cyangwa ikaduha imbaraga zo kucyihanganira, cyangwa se ikazatuzura mu gihe twaba twashikamye kugeza dupfuye (Zaburi 37:10, 11, 29; Yohana 5:28, 29). Igihe cyose duhuye n’ibigeragezo tugahitamo kumvira Imana kuruta abantu, ukwizera, kumvira n’ubudahemuka byacu biratsinda.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2006, juillet/août.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

MBESE WARI UBIZI?

• Igihe abo Baheburayo batatu bahuraga n’ibigeragezo bari hafi kugira imyaka 30.

• Iryo tanura bararicanye riragurumana bikomeye.​—⁠Daniyeli 3:19.