Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi

MU ISENGESHO umwanditsi wa zaburi yatuye Imana, yarayibajije ati “imbabazi zawe zizavugirwa ikuzimu? Cyangwa se umurava wawe uzavugirwa mu irimbukiro” (Zaburi 88:12)? Birumvikana ko ibyo bidashoboka. Ntidushobora gusingiza Yehova tudafite ubuzima. Gusingiza Yehova ni impamvu yagombye gutuma twifuza gukomeza kubaho, kandi kuba turiho ni impamvu ikwiriye idutera kumusingiza.

Igice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi bihera kuri zaburi ya 73 bikageza ku ya 106. Biduha impamvu nyinshi zo gusingiza Umuremyi no guhesha ikuzo izina rye. Gutekereza kuri izo zaburi byagombye gutuma turushaho kwishimira “ijambo ry’Imana,” kandi bikadutera kurushaho kuyisingiza (Abaheburayo 4:12). Nimucyo noneho dusuzume igice cya gatatu cy’igitabo cya Zaburi.

“KWEGERA IMANA NI KO KWIZA KURI JYE”

(Zaburi 73:1–89:53)

Zaburi 11 zibimburira icyo gice cya gatatu, zahimbwe na Asafu cyangwa abo mu muryango we. Indirimbo ibanza isobanura icyafashije Asafu kutayobywa n’imitekerereze mibi. Yageze ku mwanzuro mwiza. Yararirimbye ati “ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye” (Zaburi 73:28). Zaburi ya 74 ikomeza ivuga iby’amaganya abantu batewe n’irimbuka rya Yerusalemu. Zaburi ya 75, iya 76 n’iya 77 zivuga ko Yehova ari Umucamanza ukiranuka, Umukiza w’abicisha bugufi, akaba ari na we wumva amasengesho. Zaburi ya 78 igaruka ku mateka ya Isirayeli kuva mu gihe cya Mose kugeza mu cya Dawidi. Zaburi ya 79 irimo amaganya abantu batewe n’irimbuka ry’urusengero. Zaburi ikurikiraho ivuga iby’isengesho ryo gusaba ko abari bagize ubwoko bw’Imana bagarurwa. Zaburi ya 81 yo itera abantu inkunga yo kumvira Yehova. Zaburi ya 82 n’iya 83 zikubiyemo amasengesho yo gusaba Imana gucira urubanza abacamanza babi n’abanzi b’Imana.

Indirimbo y’abahungu ba Kora igira iti “umutima wanjye urifuza ibikari byawe, ndetse biwutera kugwa isari” (Zaburi 84:3). Zaburi ya 85 ikubiyemo amagambo yo gusaba Imana guha imigisha abagarutse bavuye mu bunyage. Iyo zaburi ishimangira ko imigisha yo mu buryo bw’umwuka iruta kure iyindi yose. Muri Zaburi ya 86, Dawidi yasabye Imana kumurinda no kumwigisha. Zaburi ya 87 ni indirimbo ya Siyoni n’abahavukiye. Ikurikiwe n’isengesho ryatuwe Yehova riri muri zaburi ya 88. Ineza yuje urukundo ya Yehova igaragarira mu isezerano Yehova yagiranye na Dawidi, itsindagirizwa muri zaburi ya 89 yahimbwe na Etani, ushobora kuba ari umwe mu bagabo bane b’abanyabwenge bo mu gihe cya Salomo.​—⁠1 Abami 5:11.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

73:9—Ni mu buhe buryo ababi ‘bashyize akanwa kabo mu ijuru, ururimi rwabo rukazerera mu isi yose’? Kubera ko ababi nta we bubaha, haba mu ijuru cyangwa mu isi, ntibatinya gutukisha Imana akanwa kabo. Banakoresha ururimi rwabo babeshyera abantu.

74:13, 14—Ni ryari Yehova ‘yameneye imitwe y’ibinyamaswa mu mazi, akamenagura imitwe ya Lewiyatani’? ‘Farawo, umwami wa Egiputa,’ yitwa ‘ikiyoka kinini kiryamye hagati y’imigezi’ (Ezekiyeli 29:3). Lewiyatani ishobora kuba igereranya abakomeye bo kwa Farawo. Birashoboka ko kubamenagura imitwe byaba byerekeza ku gutsindwa kwa Farawo n’ingabo ze, ubwo Yehova yakuraga Abisirayeli mu bubata bwo mu Misiri.

75:5, 6, 11—Imvugo ngo “amahembe” isobanura iki? Amahembe y’inyamaswa ni intwaro ikomeye. Ku bw’ibyo, iyo mvugo ngo “amahembe,” mu buryo bw’ikigereranyo yumvikanisha ububasha cyangwa imbaraga. Yehova ashyira hejuru amahembe y’abagize ubwoko bwe, akabahesha icyubahiro, mu gihe ay’ “abanyabyaha” yo ‘ayaca.’ Tugirwa inama yo ‘kudashyira hejuru amahembe yacu,’ ibyo bikaba bisobanura ko tutagombye kwibona cyangwa kwirata. Kubera ko Yehova ari we ushyira abantu hejuru, abantu bagombye kubona ko ari we utanga inshingano mu itorero.​—⁠Zaburi 75:8.

76:11—Ni gute “umujinya w’abantu” ushimisha Yehova? Iyo Imana iretse abantu bakaturakarira batuziza ko turi abagaragu bayo, bishobora kugira ingaruka nziza. Ingorane zose twahura na zo zishobora kudutoza mu buryo runaka. Yehova yemera ko imibabaro itugeraho mu rugero rukenewe gusa kugira ngo tubone iyo myitozo (1 Petero 5:10). ‘Umujinya uzasigara [Imana] izawukenyera.’ Byagenda bite se tubabajwe bikagera ubwo dupfa? Ibyo na byo bishobora gutuma Yehova asingizwa, kubera ko iyo abantu babonye twihanganye mu budahemuka bashobora gutangira gusingiza Imana.

78:24, 25—Kuki manu yitwa ‘amasaka yo mu ijuru’ n’ “umutsima w’abakomeye”? Abakomeye bavugwa hano ni abamarayika. Icyakora, nta n’imwe muri izo mvugo zombi igaragaza ko manu ari yo abamarayika baryaga. Yitwa ‘amasaka yo mu ijuru’ kuko yaturukaga mu ijuru (Zaburi 105:40). Kubera ko abamarayika cyangwa “abakomeye” baba mu ijuru, amagambo ngo “umutsima w’abakomeye” ashobora kuba asobanura ko manu yatangwaga n’Imana iba mu ijuru (Zaburi 11:4). Yehova ashobora no kuba yarahaga manu Abisirayeli akoresheje abamarayika.

82:1, 6—Ni bande biswe “imana” n’ “abana b’Isumbabyose”? Izo mvugo zombi zerekeza ku bantu bari abacamanza muri Isirayeli. Ibyo birakwiriye kubera ko bari abavugizi b’Imana kandi bakaba bari bayihagarariye.​—Yohana 10:33-​36.

83:3—‘Kubyutsa umutwe’ bisobanura iki? Iyo mvugo isobanura ko umuntu yiteguye gukoresha imbaraga cyangwa kugira icyo akora, cyane cyane arwanya, arwana cyangwa akandamiza abandi.

Icyo ibyo bitwigisha:

73:2-5, 18-20, 25, 28. Ntitwagombye kwifuza ubukire abantu babi bagezeho cyangwa ngo dukore ibikorwa nk’ibyabo byo kutubaha Imana. Ababi bahagaze ahanyerera. ‘Bazagwa basenyuke’ nta kabuza. Byongeye kandi, kubera ko ububi budashobora gushira igihe cyose hakiriho ubutegetsi bw’abantu badatunganye, gushyiraho imihati dushaka kubukuraho nta cyo byaba bimaze. Kimwe na Asafu, byaba byiza duhanganye n’ububi ‘twegera Imana,’ kandi tukishimira kugirana na yo imishyikirano myiza.

73:3, 6, 8, 27. Tugomba kwirinda ubwibone, kwirata, gukobana no kuriganya. Nubwo kugira bene izo ngeso byaba bisa n’aho hari icyo byatwungura, tugomba kubyirinda.

73:15-17. Mu gihe hari ibintu biduteye urujijo, dukwiriye kwifata ntitugire icyo tubwira abantu. Kuvuga ibintu nk’ibyo bishobora guca abandi intege. Twagombye gutekereza ku bibazo byacu dutuje, kandi tukifashisha bagenzi bacu duhuje ukwizera mu gihe tubishakira umuti.​—⁠Imigani 18:1.

73:21-24. ‘Gusharira mu mutima’ bitewe n’uko ababi basa n’aho babayeho neza byaba ari nko kwifata nk’inyamaswa zidatekereza. Ibyo ni ukudatekereza, ugashingira ku byiyumvo gusa. Ahubwo, twagombye kuyoborwa n’inama Yehova aduha, twiringiye rwose ko ‘azadufata ukuboko kw’iburyo’ kandi akadushyigikira. Ikindi kandi, Yehova ‘azatwakirana icyubahiro.’ Ibyo bivuze ko azatuma tugirana na we imishyikirano myiza.

77:7. Kwita ku nyigisho zo mu buryo bw’umwuka tubikuye ku mutima no kuzishaka twitonze bisaba gufata igihe cyo kwiga no gutekereza ku byo twiga. Mbega ukuntu twagombye kujya dushaka akanya ko kuba twiherereye turi twenyine!

79:9. Yehova yumva amasengesho yacu, cyane cyane iyo afitanye isano no kwezwa kw’izina rye.

81:14, 17. Gutegera amatwi ijwi rya Yehova no kugendera mu nzira ze bihesha imigisha myinshi.​—⁠Imigani 10:22.

82:2, 5. Akarengane gatuma ‘imfatiro z’isi zose zinyeganyega.’ Ibikorwa by’akarengane bituma abantu babura umutekano.

84:2-5, 11-​13. Kuba abanditsi ba zaburi barakundaga urusengero rwa Yehova kandi bakishimira cyane imirimo bakoraga bitubera urugero.

86:5. Mbega ukuntu dukwiriye kwishimira ko Yehova ‘yiteguye kubabarira’! Ahora ashakisha ibintu yashingiraho ababarira umunyamakosa wihannye.

87:5, 6. Ese abantu bazaba muri paradizo ku isi, bazamenya amazina y’abazaba barazukiye kuba mu ijuru? Iyo mirongo iragaragaza ko bishoboka.

88:14, 15. Mu gihe dufite ikibazo maze twasenga amasengesho yacu ntahite asubizwa, bishobora kuba bigaragaza ko Yehova yifuza ko twerekana ko turi indahemuka rwose.

“MUMUSHIME, MUSINGIZE IZINA RYE”

(Zaburi 90:1–106:48)

Reka dusuzume impamvu zitandukanye zituma dusingiza Yehova zigaragara mu gice cya kane cy’igitabo cya Zaburi. Muri zaburi ya 90, Mose yagaragaje itandukaniro riri hagati y’ “Umwami nyir’ibihe byose” n’umuntu ubaho igihe gito cyane (1 Timoteyo 1:17). Muri zaburi ya 91:2, Mose avuga ko Yehova ari ‘ubuhungiro bwe n’igihome kimukingira,’ mbese ko ari we utuma agira umutekano. Zaburi nke zikurikiraho zivuga imico myiza cyane y’Imana, ibitekerezo byayo bihanitse n’imirimo yayo ihebuje. Indirimbo eshatu zibimburirwa n’amagambo ngo “Uwiteka ari ku ngoma” (Zaburi 93:1; 97:1; 99:1). Umwanditsi wa zaburi amaze kuvuga ko Yehova ari we Muremyi wacu, yaradutumiye ati “mumushime, musingize izina rye.”​—⁠Zaburi 100:4.

Ni gute umutegetsi utinya Yehova asohoza inshingano ze? Zaburi ya 101 yahimbwe n’Umwami Dawidi itanga igisubizo. Zaburi ikurikiraho itubwira ko Yehova ‘yita ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, ntasuzugure gusenga kwabo’ (Zaburi 102:18). Zaburi ya 103 ivuga iby’ineza yuje urukundo n’imbabazi bya Yehova. Umwanditsi wa zaburi yavuze ibintu byinshi Yehova yakoze ku isi, maze ariyamirira ati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge” (Zaburi 104:24). Indirimbo ebyiri zisoza igice cya kane cy’igitabo cya zaburi zisingiza Yehova kubera imirimo itangaje yakoze.​—⁠Zaburi 105:2, 5; 106:7, 22.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

91:1, 2—‘Urwihisho rw’Isumbabyose’ ni iki, kandi se ni gute ‘twarubamo’? Aho ni ahantu h’ikigereranyo hari amahoro n’umutekano byo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga imimerere yo kumva urinzwe, nta kintu cyaguhungabanya mu buryo bw’umwuka. Ni mu rwihisho kubera ko hadashobora kumenywa n’abantu badashaka kwiringira Imana. Tugira Yehova urwihisho iyo tubona ko ari we buhungiro n’igihome cyacu, binyuze mu kumusingiza kuko ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Twumva dufite umutekano wo mu buryo bw’umwuka kubera ko tuzi ko Yehova ahora yiteguye kudufasha.​—⁠Zaburi 90:1.

92:13—Ni mu buhe buryo umukiranutsi ‘ashisha nk’umukindo’? Igiti cy’umukindo kizwiho kuba cyera imbuto buri mwaka. Umukiranutsi ameze nk’igiti cy’umukindo, kuko aboneye mu maso ya Yehova kandi akaba akomeza kwera “imbuto nziza,” zikubiyemo imirimo myiza.​—Matayo 7:17-20.

Icyo ibyo bitwigisha:

90:7, 8, 13, 14. Buri gihe, amakosa yacu atuma imishyikirano dufitanye n’Imana yangirika. Ikindi kandi, ibyaha bihishwe yo irabibona. Icyakora, iyo twihannye tubikuye ku mutima tukareka izo nzira mbi, Yehova yongera kutwemera, ‘akaduhaza imbabazi ze.’

90:10, 12. Kubera ko ubuzima ari bugufi, twagombye “kubara iminsi yacu.” Gute? Tugira ‘umutima w’ubwenge,’ cyangwa se tugira ubwenge kugira ngo tudapfusha ubusa iminsi dusigaranye, ahubwo tukayikoresha mu buryo bushimisha Yehova. Ibyo rero bidusaba gushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere kandi tugakoresha igihe cyacu neza.​—⁠Abefeso 5:15, 16; Abafilipi 1:10.

90:17. Ni byiza ko dusenga Yehova tumusaba ‘gukomeza imirimo y’intoki zacu’ no kuduha imigisha mu mihati dushyiraho mu murimo.

92:15, 16. Iyo abantu bageze mu zabukuru bize Ijambo ry’Imana bashyizeho umwete kandi bakifatanya n’abagize ubwoko bw’Imana buri gihe, bakomeza ‘kugira amakakama menshi n’itoto.’ Ibyo bisobanura ko bakomeza kugira imbaraga mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, bakomeza kugirira itorero akamaro.

94:19. Uko icyaba kiduteye ‘gushidikanya’ cyaba kiri kose, gusoma muri Bibiliya ibintu ‘biduhumuriza’ kandi tukabitekerezaho bizadukomeza.

95:7, 8. Gutega amatwi inama zishingiye ku Byanditswe, tukazitaho kandi tukazikurikiza tubyishimiye bizaturinda kwinangira umutima.​—⁠Abaheburayo 3:7, 8.

106:36, 37. Iyi mirongo ishyira isano hagati yo gusenga ibigirwamana no gutambira ibitambo abadayimoni. Ibyo bigaragaza ko abadayimoni bashobora gutera umuntu usenga ibigirwamana. Bibiliya idutera inkunga igira iti “mwirinde ibishushanyo bisengwa.”​—⁠1 Yohana 5:21.

Nimusingize Yehova!

Indirimbo eshatu zirangiza igice cya kane cy’igitabo cya Zaburi, zisozwa n’ijambo “Haleluya!” (bisobanurwa ngo ‘nimusingize Yehova’). Iryo jambo ni na ryo ribimburira zaburi ya nyuma yo muri icyo gice (Zaburi 104:35; 105:45; 106:1, 48). Mu by’ukuri, ijambo “Haleluya!” rigaruka kenshi mu gice cya kane cy’igitabo cya Zaburi.

Nta gushidikanya ko dufite impamvu zumvikana zo gusingiza Yehova. Kwiga ibiri muri Zaburi ya 73 kugeza ku ya 106 byatumye dutekereza kuri byinshi, bituma dushimira Data wo mu ijuru tubivanye ku mutima. Ese iyo dutekereje ku byo Yehova yadukoreye byose n’ibyo azadukorera, ntibituma tumusingiza uko dushoboye kose?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kimwe na Asafu, dushobora guhangana n’ububi ‘twegera Imana’

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Farawo yanesherejwe ku Nyanja Itukura

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Waba uzi impamvu manu yiswe “umutsima w’abakomeye”?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ni iki kidufasha kwikuramo ‘gushidikanya’?