“Kuva ubu nemeye ko Imana ibaho!”
“Kuva ubu nemeye ko Imana ibaho!”
UMUGORE ukomoka muri Ukraine witwa Alexandra wari utuye i Prague muri Repubulika ya Tchèque, yari avuye ku kazi atashye. Ubwo yari ageze aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara, yabonye agasakoshi gato kari katakaye hasi, abagenzi bagenda bagakandagira. Igihe yagatoraguraga akakarebamo, yagize ngo ararota. Harimo umushandiko w’inoti za 5.000 z’amakoruna (inoti imwe ya bitanu ikaba ingana n’amafaranga y’u Rwanda agera ku 85.000)! Hafi aho nta muntu wabonaga agashakisha. Kubera ko Alexandra yari umunyamahanga uba muri Repubulika ya Tchèque, yari afite ibibazo by’ubukungu. Yari kubigenza ate?
Alexandra ageze imuhira, yeretse umukobwa we witwa Victoria ako gasakoshi. Bashakishijemo ngo barebe niba babona izina na aderesi bya nyirako, baraheba. Icyakora, muri ako gasakoshi harimo agapapuro kari kanditseho nomero nyinshi. Ku ruhande rumwe, ako gapapuro kari kanditseho nomero za konti, naho ku rundi handitseho imibare myinshi. Nanone, ako gasakoshi karimo aderesi za banki yo muri ako gace, n’agapapuro kanditseho ngo “amakoruna 330.000” (asaga 5.500.000 z’amafaranga y’u Rwanda). Kandi koko, ayo ni yo mafaranga yari arimo.
Alexandra yagerageje guterefona kuri iyo banki akoresheje nomero zasaga n’aho ari iza telefoni, ariko biranga. Ubwo rero we n’umukobwa we bagiye kuri iyo banki, batekerereza abahakora uko byagenze. Bababajije niba bazi izo nomero za konti basanze muri ako gasakoshi. Icyakora, iyo konti ntiyabaga muri iyo banki. Ku munsi wakurikiyeho, Alexandra yasubiyeyo afite izindi nomero yari yabonye muri ka gasakoshi. Yasanze iyo konti ari iy’umugore wabitsaga muri iyo banki. Alexandra na Victoria baterefonnye uwo mugore, abemerera ko ari we wari wataye ayo mafaranga. Ubwo bahuraga, uwo mugore yarabashimiye cyane, arababaza ati “ubu se disi ndabaha iki ngo muyampe?”
Victoria yaramushubije ati “nta cyo. Iyo tuza kuba dushaka amafaranga tuba twayigumaniye.” Yamusobanuriye mu rurimi rwa Tchèque ruke yari amaze kumenya ati “igituma tuyakugaruriye ni uko turi Abahamya ba Yehova. Umutimanama wacu watojwe na Bibiliya ntutwemerera kugumana ibitari ibyacu” (Abaheburayo 13:18). Uwo mugore yababwiye yishimye cyane ati “kuva ubu nemeye ko Imana ibaho!”