Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twite ku byiza by’umuteguro wa Yehova

Twite ku byiza by’umuteguro wa Yehova

Twite ku byiza by’umuteguro wa Yehova

“Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe.”​—ZABURI 65:5.

1, 2. (a) Gahunda zirebana n’urusengero zari kugira izihe ngaruka ku bagize ubwoko bw’Imana? (b) Ni iyihe nkunga yo kubaka urusengero Dawidi yatanze?

DAWIDI wo muri Isirayeli ya kera ni umwe mu bantu b’intangarugero kurusha abandi bavugwa mu Byanditswe bya Giheburayo. Uwo mugabo wari umushumba, umucuranzi, umuhanuzi n’umwami, yiringiraga byimazeyo Yehova Imana. Kuba Dawidi yarakundaga Yehova cyane, byatumye yifuza kumwubakira inzu. Iyo nzu, cyangwa urusengero, yari kuba ihuriro ry’ugusenga k’ukuri muri Isirayeli. Dawidi yari azi ko gahunda zifitanye isano n’urusengero zagombaga guhesha ubwoko bw’Imana ibyishimo n’imigisha. Bityo rero, yararirimbye ati ‘[Yehova], hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe.’​—⁠Zaburi 65:5.

2 Dawidi ntiyemerewe guhagararira imirimo yo kubaka inzu ya Yehova. Ahubwo, iyo nshingano yihariye yaje guhabwa umuhungu we Salomo. Dawidi ntiyigeze yitotomba kubera ko iyo nshingano yahawe undi kandi na we yarayifuzaga cyane. Icyari gifite agaciro kenshi kuri we ni uko urusengero rwubakwa. Yashyigikiye n’umutima we wose uwo murimo, binyuze mu guha Salomo igishushanyo mbonera yari yarahawe na Yehova. Ikindi kandi, Dawidi yashyize Abalewi babarirwa mu bihumbi mu matsinda bagombaga gukoreramo kandi atanga n’izahabu nyinshi n’ifeza byo kubaka urusengero.​—⁠1 Ngoma 17:1, 4, 11, 12; 23:3-6; 28:11, 12; 29:1-5.

3. Ni iyihe myifatire abagaragu b’Imana bagaragaza ku birebana na gahunda zifitanye isano n’ugusenga k’ukuri?

3 Abisirayeli b’indahemuka bitabiriye gahunda zari zigamije gushyigikira ugusenga k’ukuri zaberaga ku nzu y’Imana. Twebwe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe dushyigikira gahunda zo mu muteguro wa Yehova wo ku isi zirebana no kuyoboka Imana. Ibyo bigaragaza ko dutekereza nka Dawidi. Ntabwo twitotomba. Ahubwo, twita ku byiza by’umuteguro w’Imana. Ese waba warigeze utekereza ku bintu byiza byinshi dufite byagombye gutuma dushimira? Reka turebe bimwe muri byo.

Kugaragaza ko dushimira abatuyobora

4, 5. (a) ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ asohoza ate inshingano ye? (b) Abahamya bamwe na bamwe bumva bameze bate iyo batekereje ku ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka babona?

4 Dufite impamvu zumvikana zo gushimira ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ Yesu yashyiriyeho kwita ku bintu bye bya hano ku isi. Iryo tsinda ry’umugaragu rigizwe n’Abakristo basizwe rifata iya mbere mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, gutegura gahunda z’amateraniro ndetse no kwandika ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zirenga 400. Ibyo byokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangirwa ‘igihe cyabyo,’ bigera ku bantu babarirwa muri za miriyoni ku isi yose kandi barabyishimira (Matayo 24:45-47). Nta mpamvu n’imwe yatuma twitotombera iyo gahunda.

5 Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru witwa Elfi, amaze imyaka myinshi ahumurizwa kandi agafashwa no gushyira mu bikorwa inama zishingiye ku Byanditswe ziboneka mu bitabo by’umugaragu. Kuba Elfi ashimira cyane byatumye yandika ati “ni iki nari kugeraho ntafashijwe n’umuteguro wa Yehova?” Peter na Irmgard na bo bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari abagaragu b’Imana. Irmgard yagaragaje ko ashimira kubera ibitabo byose bitangwa n’ “umuteguro wa Yehova urangwa n’urukundo kandi utwitaho.” Ibyo bitabo birimo ibyandikirwa abakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, urugero nk’impumyi n’ibipfamatwi.

6, 7. (a) Ni gute ibikorerwa mu matorero yo hirya no hino ku isi bigenzurwa? (b) Abantu bavuze iki ku muteguro wa Yehova wo ku isi?

6 ‘Umugaragu ukiranuka’ ahagarariwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, rikaba ari itsinda rito rigizwe n’abagabo basizwe bakorera ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn, muri New York. Iyo Nteko Nyobozi ishyiraho abagaragu ba Yehova b’inararibonye, kugira ngo bakorere umurimo ku biro by’amashami agenzura ibikorerwa mu matorero asaga 98.000 ari hirya no hino ku isi. Abagabo bujuje ibisabwa bashyirwaho kugira ngo babe abasaza n’abakozi b’imirimo muri ayo matorero (1 Timoteyo 3:1-9, 12, 13). Abo basaza ni bo bayobora kandi bakaragira umukumbi w’Imana bashinzwe babigiranye urukundo. Mbega ukuntu kuba mu bagize uwo mukumbi no kwibonera urukundo n’ubumwe biranga “umuryango wose w’abavandimwe” ari umugisha!​—⁠1 Petero 2:17; 5:2, 3, gereranya na NW.

7 Aho kugira ngo abantu bitotombere ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka bwuje urukundo bahabwa n’abasaza, incuro nyinshi usanga babwishimira. Reka dufate urugero rw’Umukristokazi ugeze mu myaka 30 witwa Birgit. Igihe yari akiri umwangavu, yari afite incuti mbi kandi hari ubwo yari agiye kugwa mu cyaha. Ariko rero, inama zumvikana zishingiye kuri Bibiliya yahawe n’abasaza, n’ukuntu abo bahuje ukwizera bamushyigikiye, byamufashije kuva mu mimerere yashoboraga kumuteza akaga gakomeye. Ubu Birgit yumva ameze ate? Yagize ati “ndabashimira cyane kubera ko nkiri mu muteguro mwiza cyane wa Yehova.” Andreas ufite imyaka 17 yaravuze ati “uyu ni umuteguro wa Yehova rwose, nta wundi muteguro uhwanye na wo ku isi.” Mbese ntitwagombye kwishimira ubwiza bw’umuteguro wa Yehova wo ku isi?

Abayobora na bo ntibatunganye

8, 9. Ni ibiki bamwe mu bantu bo mu gihe cya Dawidi bakoze, kandi se yabyitwayemo ate?

8 Abantu bafite inshingano y’ubuyobozi mu muteguro w’ukuri ntibatunganye. Bose bakora amakosa, kandi abenshi bafite intege nke bahanganye na zo. Ese ibyo byagombye kuturakaza? Oya rwose. N’abantu bo muri Isirayeli ya kera bari barahawe inshingano nyinshi bagiye bakora amakosa akomeye. Urugero, igihe Dawidi yari akiri muto, yasabwe kujya acurangira Umwami Sawuli kugira ngo amugushe neza mu gihe yabaga yahagaritse umutima. Nyuma yaho, Sawuli yashatse kwica Dawidi, maze Dawidi arahunga kugira ngo akize amagara ye.​—⁠1 Samweli 16:14-23; 18:10-12; 19:18; 20:32, 33; 22:1-5.

9 Hari abandi Bisirayeli babaye abahemu. Urugero, umugaba w’ingabo za Dawidi witwaga Yowabu yishe Abuneri mwene wabo wa Sawuli. Abusalomu yagambaniye se Dawidi kugira ngo amukure ku ngoma. Kandi Ahitofeli, umujyanama Dawidi yiringiraga, yaramugambaniye (2 Samweli 3:22-30; 15:1-17, 31; 16:15, 21). Ariko Dawidi ntiyigeze ahinduka umurakare ngo atangire kwitotomba; nta n’ubwo yigeze areka gahunda y’ugusenga k’ukuri. Ahubwo yakoze ibinyuranye n’ibyo. Ibibazo Dawidi yahuye na byo byatumye yizirika kuri Yehova kandi akomeza kwitwara neza nk’uko yari yarabigenje ubwo yahungaga Sawuli. Icyo gihe Dawidi yararirimbye ati “Mana, mbabarira mbabarira, kuko ubugingo bwanjye buguhungiraho. Ni koko mu gicucu cy’amababa yawe ni ho ngiye guhungira, kugeza aho ibi byago bizashirira.”​—⁠Zaburi 57:2.

10, 11. Ni ibihe bibazo Umukristokazi witwaga Gertrud yahanganye na byo akiri muto, kandi se yavuze iki ku birebana no kudatungana kwa bagenzi be bari bahuje ukwizera?

10 Nta mpamvu dufite yo kwitotomba tuvuga ko mu muteguro w’Imana harimo ubuhemu. Ari Yehova, ari abamarayika, ari n’abungeri bo mu buryo bw’umwuka, ntibajya bihanganira ko abahemu n’abakora ibyaha baguma mu itorero rya gikristo. Icyakora, twese duhanganye n’ikibazo cyo kudatungana, kwaba ukwacu cyangwa ukw’abandi bagaragu b’Imana.

11 Igihe Gertrud wamaze igihe kirekire asenga Yehova yari akiri muto, bigeze kuvuga ko yari umutekamutwe, ko atari umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose. Yabyifashemo ate? Ese Gertrud yaba yarabyitotombeye? Oya. Mbere gato y’uko apfa mu mwaka wa 2003 afite imyaka 91, yashubije amaso inyuma areba ubuzima bwe maze aravuga ati “ibyambayeho icyo gihe na nyuma yaho byanyigishije ko nubwo abantu bashobora gukora amakosa, Yehova ayobora umurimo we w’agaciro kenshi kandi akawudukoreshamo tudatunganye.” Iyo Gertrud yabaga ahanganye no kudatungana kw’abandi bagaragu b’Imana, yasengaga Yehova n’umutima we wose.

12. (a) Ni uruhe rugero rubi Abakristo bamwe bo mu kinyejana cya mbere batanze? (b) Ni iki twagombye kwerekezaho ibitekerezo?

12 Kubera ko n’Abakristo b’indahemuka ku Mana kuruta abandi kandi bayikunda cyane badatunganye, nimucyo tujye dukomeza ‘gukora byose tutitotomba’ mu gihe umuntu ufite inshingano yaba akoze ikosa (Abafilipi 2:14). Mbega ukuntu byaba bibabaje turamutse dukurikije urugero rubi rw’Abakristo bamwe na bamwe bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere! Umwigishwa Yuda yavuze ko abigisha b’ibinyoma bo muri icyo gihe ‘basuzuguraga gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.’ Ikirenze ibyo, abo banyabyaha ‘baritotombaga’ (Yuda 8, 16). Nimucyo twirinde urugero rubi rw’abantu bagiye bitotomba, maze twerekeze ibitekerezo byacu ku bintu byiza duhabwa n’ ‘umugaragu ukiranuka.’ Nimucyo duhe agaciro ibyiza bw’umuteguro wa Yehova kandi ‘dukore byose tutitotomba.’

“Iryo jambo rirakomeye”

13. Ni gute bamwe bakiriye zimwe mu nyigisho za Yesu Kristo?

13 Mu gihe bamwe mu bantu bo mu kinyejana cya mbere bitotomberaga abagaragu ba Yehova bari barahawe inshingano, abandi bo bitotombeye inyigisho za Yesu. Nk’uko bigaragara muri Yohana 6:48-69, Yesu yaravuze ati “urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho.” “Benshi mu bigishwa be” bumvise ayo magambo “baravuga bati ‘iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?’ ” Yesu yamenye ko “abigishwa be babyitotombeye.” Ikindi kandi, ‘abenshi mu bigishwa be bahereye ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.’ Icyakora, abigishwa be bose si ko bitotombye. Dore uko byagenze ubwo Yesu yabazaga intumwa 12 ati “namwe murashaka kugenda?” Intumwa Petero yaramushubije ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana?”

14, 15. (a) Kuki hari bamwe banenga zimwe mu nyigisho za gikristo? (b) Ni irihe somo dushobora kuvana ku byabaye ku mugabo witwa Emanuel?

14 Muri iki gihe, hari abantu bake cyane mu bagize ubwoko bw’Imana batashimishijwe na zimwe mu nyigisho za gikristo, nuko bitotombera umuteguro wa Yehova wo ku isi. Ariko se ibyo biterwa n’iki? Ibyo akenshi biterwa no kudasobanukirwa uko Yehova akora. Umuremyi agenda buhoro buhoro ahishurira ukuri abagize ubwoko bwe. Ku bw’ibyo, uburyo twumvamo Ibyanditswe bugenda bunonosorwa. Abenshi mu bagize ubwoko bwa Yehova bishimira ibintu bigenda binonosorwa. Ariko hari abantu bake ‘bakabya gukiranuka,’ maze bakanga kwemera ibigenda bihinduka (Umubwiriza 7:16). Ibyo bishobora guterwa n’ubwibone, kandi hari bamwe bagwa mu mutego wo kwishingikiriza ku mitekerereze yabo. Icyabitera cyose, bene uko kwitotomba gushobora guteza akaga kubera ko kwadusubiza mu isi no mu bikorwa byayo.

15 Urugero, uwitwa Emanuel yari Umuhamya, ariko akanenga ibintu bimwe na bimwe yasomaga mu nyandiko z’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Yaretse gusoma ibitabo bya gikristo, ndetse amaherezo abwira abasaza bo mu itorero yateranagamo ko atacyifuza kuba Umuhamya wa Yehova. Bidatinze ariko, Emanuel yabonye ko inyigisho z’umuteguro wa Yehova ari iz’ukuri. Yashatse Abahamya, yemera ikosa rye, maze yongera kuba Umuhamya wa Yehova. Ibyo byatumye yongera kugira ibyishimo.

16. Ni iki cyadufasha kureka gushidikanya ku nyigisho zimwe na zimwe za gikristo?

16 Byagenda bite turamutse dushatse kwitotomba bitewe n’uko dushidikanya kuri zimwe mu nyigisho z’umuteguro wa Yehova? Ntitukarambirwe. Amaherezo ‘umugaragu ukiranuka’ ashobora kuzasohora inyandiko isubiza ibibazo dufite igatuma tudakomeza gushidikanya. Ni byiza gushakira ubufasha ku basaza b’Abakristo (Yuda 22, 23). Isengesho, kwiyigisha no kwifatanya na bagenzi bacu duhuje ukwizera bakuze mu buryo bw’umwuka, na byo bishobora kudufasha kureka gushidikanya. Nanone kandi, bishobora gutuma turushaho gushimira kubera inyigisho zo muri Bibiliya zikomeza ukwizera twamenye tubifashijwemo n’uburyo Yehova akoresha ashyikirana n’abantu.

Komeza kurangwa n’icyizere

17, 18. Aho kwitotomba, ni iki dukwiriye gukora, kandi kuki?

17 Ni iby’ukuri ko abantu badatunganye babangukirwa no gukora ibyaha, kandi bamwe bashobora kuba bafite ingeso yo kwitotomba nta mpamvu (Itangiriro 8:21; Abaroma 5:12). Ariko rero, ingeso yo kwitotomba iramutse itubayeho akarande, byagira ingaruka mbi ku mishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Ku bw’ibyo rero, dukwiriye kwirinda kwitotomba.

18 Aho kugira ngo twitotombere ibikorerwa mu itorero, byaba byiza dukomeje kugira icyizere kandi tugakomeza kugira byinshi dukora, tukarangwa n’ibyishimo, kubaha, gushyira mu gaciro, kandi tukagira ukwizera gukomeye (1 Abakorinto 15:58; Tito 2:1-5). Yehova agenzura ibikorerwa mu muteguro we byose kandi Yesu aba azi ibibera muri buri torero, nk’uko byari biri mu kinyejana cya mbere (Ibyahishuwe 1:10, 11). Tugomba gutegereza Imana na Kristo, we mutwe w’itorero, twihanganye. Abungeri bireba bashobora gukoreshwa kugira ngo bakosore ibintu biba bigomba kunonosorwa.​—⁠Zaburi 43:5; Abakolosayi 1:18; Tito 1:5.

19. Mu gihe tugitegereje ko ubwo Bwami butegeka abantu bose, ni iki twagombye kwibandaho?

19 Vuba aha, iyi si mbi izarangira kandi Ubwami bwa Mesiya buzategeka abantu bose. Mbega ukuntu hagati aho buri wese muri twe yagombye gukomeza kurangwa n’icyizere! Ibyo bizatuma twita ku ngeso nziza za bagenzi bacu duhuje ukwizera aho kwibanda ku makosa yabo. Kwita ku mico yabo myiza bizatuma twishima. Aho kugira ngo duhore duteshwa umutwe no kwitotomba, tuzakomezwa kandi duterwe inkunga mu buryo bw’umwuka.

20. Kurangwa n’icyizere bizaduhesha iyihe migisha?

20 Nanone kandi, kuba abantu barangwa n’icyizere bizadufasha kwibuka imigisha myinshi duheshwa no kuba twifatanya n’umuteguro wa Yehova wo ku isi. Uwo ni wo muteguro wonyine ku isi ugandukira Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Mbese iyo utekereje kuri ibyo no ku gikundiro dufite cyo gusenga Yehova, Imana y’ukuri yonyine, wumva umeze ute? Turakwifuriza kumera nka Dawidi waririmbye ati “ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri. Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe”​—⁠Zaburi 65:3, 5.

Ese uribuka?

• Kuki twagombye gushimira abatuyobora mu itorero?

• Ni gute twagombye kwifata mu gihe abavandimwe bafite inshingano bakoze amakosa?

• Ni gute twagombye kwakira ibintu bigenda binonosorwa mu birebana no gusobanukirwa Ibyanditswe?

• Ni iki cyafasha Umukristo kunesha ibitekerezo byo gushidikanya?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Dawidi yahaye Salomo igishushanyo mbonera cy’urusengero kandi ashyigikira n’umutima we wose gahunda y’ugusenga k’ukuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Abasaza b’Abakristo batanga ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka babyishimiye