Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova akiza umunyamubabaro

Yehova akiza umunyamubabaro

Yehova akiza umunyamubabaro

“Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose.”​—ZABURI 34:20.

1, 2. Ni ikihe kibazo Umukristo w’indahemuka yahuye na cyo, kandi se kuki natwe dushobora kumva tumeze nka we?

UMUGORE ukiri muto witwa Keiko * amaze imyaka isaga 20 ari Umuhamya wa Yehova. Yigeze kumara igihe ari umupayiniya w’igihe cyose, cyangwa se umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose. Yishimiraga cyane iyo nshingano ye. Icyakora vuba aha, yatangiye kwiheba cyane no kwigunga. Yaravuze ati “nta kindi nakoraga uretse kurira.” Kugira ngo Keiko arwanye icyo kibazo cyo kwiheba, yongereye igihe yamaraga yiyigisha. Yaravuze ati “icyakora nta cyo nashoboraga kubihinduraho. Nageze n’ubwo nifuza gupfa.”

2 Mbese nawe waba warigeze kumva wihebye cyane? Kubera ko uri Umuhamya wa Yehova, hari impamvu nyinshi zishobora gutuma wishima, kuko kubaha Imana ‘bifite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo’ (1 Timoteyo 4:8). Ubu uri muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka! Ariko se ibyo byaba bisobanura ko nta mibabaro yakugeraho? Reka da! Bibiliya ivuga ko ‘amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ari byinshi’ (Zaburi 34:20). Ibyo ntibitangaje kubera ko ‘isi yose iri mu mubi,’ ari we Satani Umwanzi (1 Yohana 5:19). Mu buryo runaka, ibyo twese bitugiraho ingaruka.​—Abefeso 6:12.

Ingaruka ziterwa n’imibabaro

3. Tanga ingero z’abagaragu b’Imana bavugwa muri Bibiliya bahuye n’imibabaro ikomeye.

3 Imihangayiko imara igihe kirekire ishobora gutuma twiheba rwose (Imigani 15:15). Reka dufate urugero rw’umukiranutsi Yobu. Igihe yari mu ngorane zikomeye, yaravuze ati “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka” (Yobu 14:1). Ibyishimo bye byari byarayoyotse. Hari n’ubwo yigeze gutekereza ko Yehova yamutaye (Yobu 29:1-5). Yobu si we mugaragu wa Yehova wenyine wagize agahinda kenshi. Bibiliya itubwira ko Hana yagize “agahinda” kubera ko nta mwana yagiraga (1 Samweli 1:9-11). Igihe Rebeka yari ahangayikishijwe n’ibibazo byo mu muryango we, yaravuze ati ‘ubugingo bwanjye burarambiwe’ (Itangiriro 27:46). Ubwo Dawidi yatekerezaga ku makosa ye, yaravuze ati “ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira” (Zaburi 38:7). Izo ngero nke ziragaragaza ko hari abagabo n’abagore batinyaga Imana babayeho mbere y’ubukristo, bagiye bahura n’imibabaro ikomeye.

4. Kuki bidatangaje ko no mu Bakristo dusangamo abantu ‘bihebye’?

4 Bite se ku Bakristo? Intumwa Pawulo yabonye ari ngombwa kubwira abantu b’i Tesalonike ati “muhumurize ubugingo bwihebye” (1 Abatesalonike 5:14, NW ). Hari igitabo kivuga ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ubugingo bwihebye” rishobora kwerekeza ku “bantu bamara igihe runaka bahangayikishijwe n’ibibazo byo mu buzima.” Amagambo Pawulo yavuze agaragaza ko bamwe mu Bakristo basizwe bo mu itorero ry’i Tesalonike bari bihebye. No mu Bakristo bo muri iki gihe, harimo abihebye. Ariko se ni iki kibatera kwiheba? Reka turebe ibintu bitatu bikunze kubitera.

Kamere yacu ibogamira ku cyaha ishobora gutuma twiheba

5, 6. Ni iyihe nkunga tuvana mu magambo avugwa mu Baroma 7:22-25?

5 Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu “babaye ibiti,” Abakristo b’ukuri bababazwa n’uko ari abanyabyaha (Abefeso 4:19). Bashobora kumva bameze nka Pawulo wanditse ati “mu mutima wanjye, amategeko y’Imana aranshimisha; ariko muri kamere yanjye nsangamo ibindi bintegeka birwana intambara n’amategeko yemewe n’umutima wanjye. Ibyaha ni byo bitegeka kamere yanjye bikangira imfungwa.” Hanyuma Pawulo yariyamiriye ati “mbega ngo ndagatora!”​—Abaroma 7:22-24, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

6 Waba warigeze kumva umeze nka Pawulo? Kumenya ko uri umuntu udatunganye si bibi, kuko bishobora gutuma urushaho kubona ububi bw’icyaha kandi bigakomeza icyemezo wafashe cyo kwirinda ikibi. Ariko kandi, ntukwiriye guhora ubabajwe n’amakosa yawe. Pawulo amaze kuvuga ayo magambo y’agahinda, yongeyeho ati ‘Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu’ (Abaroma 7:25). Koko rero, Pawulo yari yizeye ko amaraso ya Yesu yamenetse ashobora kumukiza icyaha yarazwe.​—Abaroma 5:18.

7. Ni iki cyarinda umuntu guhangayikishwa na kamere ye yo gushaka gukora ibyaha?

7 Niba ujya wumva ubabajwe na kamere yawe ibogamira ku cyaha, ujye uhumurizwa n’amagambo intumwa Yohana yanditse agira ati “nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose” (1 Yohana 2:1, 2). Niba ujya uhangayika kubera kamere yawe yo gushaka gukora ibyaha, ujye uhora wibuka ko Yesu atapfiriye abantu batunganye, ko ahubwo yapfiriye abanyabyaha. Mu by’ukuri, abantu ‘bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.’​—Abaroma 3:23.

8, 9. Kuki twagombye kwirinda kwiciraho iteka?

8 Reka tuvuge ko wigeze gukora icyaha gikomeye. Nta gushidikanya ko wabibwiye Yehova mu isengesho, ndetse wenda incuro nyinshi. Abasaza b’Abakristo baragufashije mu buryo bw’umwuka (Yakobo 5:14, 15). Warihannye rwose bituma ukomeza kuba mu bagize itorero. Cyangwa se wenda wamaze igihe runaka waraciwe mu muteguro w’Imana, ariko hashize igihe urihana kandi wongera kuba umuntu utanduye. Uko byaba byaragenze kose, ushobora kujya utekereza ku cyaha wakoze bikakubabaza. Ibyo biramutse bibaye, ujye wibuka ko Yehova ababarira “rwose” abantu bihannye (Yesaya 55:7). Byongeye kandi, ntiyifuza ko wakumva ko byakurangiranye. Bigenze bityo, Satani yaba ageze ku ntego ye (2 Abakorinto 2:7, 10, 11). Satani azarimburwa kubera ko ari byo bimukwiriye, ariko yifuza ko nawe wumva ko ari byo bigukwiriye (Ibyahishuwe 20:10). Ntugatume Satani agera ku ntego ye yo kugutesha ukwizera kwawe (Abefeso 6:11). Ahubwo mu gihe ufite icyo kibazo, ujye ‘umurwanya ushikamye’ nk’uko ubigenza iyo uhanganye n’ibindi bigeragezo.​—1 Petero 5:9.

9 Mu Byahishuwe 12:10, Satani yitwa “umurezi wa bene Data,” ari bo Bakristo basizwe. “Abarega ku manywa na nijoro” imbere y’Imana. Gutekereza kuri uwo murongo bishobora kugufasha kubona ko Satani, urega abantu ibinyoma, yishima iyo wishinje ibyaha ukaniciraho iteka, kandi Yehova we atabigushinja (1 Yohana 3:19-22). Kuki wakomeza kubabazwa n’amakosa yawe kugeza ubwo wumva wareka kwizera? Ntukemere ko Satani yangiza imishyikirano ufitanye n’Imana. Ntukareke ngo Satani aguhume amaso kugeza ubwo wibagirwa ko Yehova ari “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi.”​—Kuva 34:6.

Ubushobozi bwacu buke bushobora kuduca intege

10. Ni mu buhe buryo ubushobozi bwacu buke bushobora gutuma ducika intege?

10 Hari Abakristo bumva bacitse intege kubera ko badashobora gukora byinshi mu murimo w’Imana. Nawe se ni uko? Bishobora guterwa n’indwara ikomeye, ubusaza, cyangwa se indi mimerere ikubuza kumara igihe kinini mu murimo nk’uko wabikoraga kera. Mu by’ukuri, Abakristo baterwa inkunga yo gucungura igihe kugira ngo bakore umurimo w’Imana (Abefeso 5:15, 16). Byagenda bite se niba ubushobozi bwawe buke ari bwo bukubuza gukora byinshi mu murimo, maze bigatuma ucika intege?

11. Ni gute inama Pawulo yatanze iboneka mu Bagalatiya 6:4 itugirira akamaro?

11 Bibiliya idutera inkunga yo kutaba abanebwe, ikadushishikariza ‘kugera ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana’ (Abaheburayo 6:12). Ibyo twabigeraho ari uko dusuzumye urugero rwiza badusigiye kandi tukigana ukwizera kwabo. Icyakora, twigereranyije n’abandi bigatuma twumva ko nta cyiza dukora, nta cyo bishobora kutwungura. Ku bw’ibyo rero, byaba byiza dushyize mu bikorwa inama ya Pawulo igira iti “ibyiza ni uko [buri muntu] yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we.”​—Abagalatiya 6:4.

12. Kuki dushobora kwishimira umurimo dukorera Yehova?

12 Abakristo bafite impamvu zo kwishima, nubwo baba badashobora gukora byinshi kubera ibibazo by’uburwayi bukomeye. Bibiliya iduha icyizere igira iti ‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo’ (Abaheburayo 6:10). Birashoboka ko haba hari imimerere udashobora kugira icyo ukoraho ituma udakora ibyo wari usanzwe ukora. Icyakora, Yehova ashobora kugufasha ukarushaho gukora byinshi mu bundi buryo bwo gukora umurimo wa gikristo, urugero nko kubwiriza ukoresheje telefoni n’amabaruwa. Ushobora kwizera ko Yehova Imana azaguha imigisha kubera umurimo ukora n’ubugingo bwawe bwose, urukundo umukunda n’urwo ukunda bagenzi bawe.​—Matayo 22:36-40.

“Ibihe birushya” bishobora gutuma ducika intege

13, 14. (a) Ni mu buhe buryo ibi ‘bihe birushya’ bitubabaza? (b) Ni iki kigaragaza ko muri iki gihe abantu badakunda n’ababo?

13 Nubwo dutegereje kuzaba mu isi nshya ikiranuka Imana yadusezeranyije, muri iki gihe turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Duhumurizwa no kumenya ko imimerere ibabaje iriho igaragaza ko turi hafi gucungurwa. Icyakora, iyo mimerere turimo iratubabaza. Tuvuge wenda ko nta kazi ufite. Akazi gashobora kuba karabaye ingume, maze uko amezi agenda ahita, ukibaza niba Yehova abona ikibazo cyawe cyangwa se niba yumva amasengesho yawe. Ushobora nanone kuba warahuye n’ibibazo bishingiye ku ivangura cyangwa akandi karengane. Ndetse no gufata ikinyamakuru ugasoma imitwe y’ingingo z’ingenzi zivugwamo, ubwabyo bishobora gutuma wumva umeze nk’umukiranutsi Loti waterwaga “agahinda kenshi” (“wacibwaga intege,” Young’s Literal Translation of the Holy Bible) n’ubwiyandarike bw’abari bamukikije.​—2 Petero 2:7.

14 Hari ikintu cyihariye kiranga iminsi y’imperuka tudashobora kwirengagiza. Bibiliya yahanuye ko abantu benshi bari kuba “badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:3). Mu miryango myinshi usanga abantu badakundana. Koko rero, hari igitabo kivuga kiti “ibihamya bigaragaza ko abantu bashobora kwicwa, gukorerwa urugomo cyangwa se gukorerwa ibya mfura mbi n’abantu bo mu miryango yabo kuruta uko bashobora kubikorerwa n’abo hanze. Ku bantu bamwe bakuze ndetse n’abakiri bato, usanga ahantu bagombye kubonera urukundo n’umutekano ari ho hateje akaga kurusha ahandi hose” (Family Violence). Nyuma y’imyaka runaka, abantu bagize ibibazo mu miryango bashobora guhangayika kandi bakiheba. Byagenda bite se niba byarakubayeho?

15. Ni mu buhe buryo urukundo rwa Yehova ruruta kure urw’abantu?

15 Dawidi umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra” (Zaburi 27:10). Mbega ukuntu kumenya ko urukundo rwa Yehova ruruta urw’umubyeyi uwo ari we wese bihumuriza! Nubwo iyo umubyeyi akwanze, akagufata nabi cyangwa akaguta bikubabaza, ntibibuza ko Yehova akwitaho (Abaroma 8:38, 39). Ibuka ko Imana yireherezaho abo ikunda (Yohana 3:16; 6:44). Nubwo abantu baba baragukoreye ibibi bingana bite, So wo mu ijuru aragukunda!

Ingamba zafasha umuntu kudakomeza gucika intege

16, 17. Mu gihe umuntu yaba yacitse intege, ni iki yakora kugira ngo akomeze kugira imbaraga mu buryo bw’umwuka?

16 Ushobora gufata ingamba zagufasha kudakomeza gucika intege. Urugero, jya wifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wa gikristo. Jya utekereza ku Ijambo ry’Imana, cyane cyane mu gihe wihebye. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati ‘nkivuga nti “ikirenge cyanjye kiranyereye,” imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye. Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza bishimisha ubugingo bwanjye’ (Zaburi 94:18, 19). Gusoma Bibiliya buri gihe bizagufasha kuzuza mu bwenge amagambo ahumuriza n’ibitekerezo bigukomeza.

17 Isengesho na ryo ni ingenzi. Nubwo mu magambo waba udashoboye kugaragaza neza uko wumva umeze, Yehova amenya ibyo ushaka kuvuga (Abaroma 8:26, 27). Umwanditsi wa zaburi yavuze amagambo ahumuriza agira ati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”​—Zaburi 55:23.

18. Ni izihe ngamba umuntu wihebye ashobora gufata?

18 Hari abarwara indwara yo kwiheba. * Niba ufite indwara nk’iyo, ujye ugerageza gutekereza ku isi nshya Imana yasezeranyije no ku gihe ‘nta muturage uzataka indwara’ (Yesaya 33:24). Niba ujya ugira ikibazo cyo kwiheba bidasanzwe, byaba byiza ushatse umuganga ubishoboye akagufasha (Matayo 9:12). Ugomba no kwiyitaho. Indyo nziza n’imyitozo ngororangingo bishobora kukugira akamaro. Ujye ukora uko ushoboye uruhuke bihagije. Ntukarare amajoro ureba televiziyo, kandi ujye wirinda imyidagaduro ikunaniza cyane mu bwenge no mu mubiri. Ikiruta byose, ujye ukomeza kwifatanya mu bikorwa bishimisha Imana. Nubwo igihe Yehova ‘azahanagurira amarira yose’ kitaragera, azagufasha kwihangana.​—Ibyahishuwe 21:4; 1 Abakorinto 10:13.

Mube “munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana”

19. Ni iki Yehova asezeranya abababaye?

19 Bibiliya itwizeza ko nubwo amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ari byinshi, “Uwiteka amukiza muri byose” (Zaburi 34:20). Ni gute Imana imukiza? Igihe intumwa Pawulo yasengaga asaba gukizwa “igishakwe cyo mu mubiri,” Yehova yaramubwiye ati ‘aho intege nke ziri ni ho imbaraga zanjye zuzura’ (2 Abakorinto 12:7-9). Ni iki Yehova yasezeranyije Pawulo kandi se wowe agusezeranya iki? Yehova ntakwizeza ko muri iki gihe yahita agukiza, ariko agusezeranya ko azaguha imbaraga zo kwihangana.

20. Nubwo duhura n’ibigeragezo, ni iki amagambo ari muri 1 Petero 5:6, 7 atwizeza?

20 Intumwa Petero yaranditse ati “mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe” (1 Petero 5:6, 7). Kubera ko Yehova akwitaho, ntazigera agutererana. Azagushyigikira mu ngorane uhura na zo zose. Jya uzirikana ko Abakristo b’indahemuka bari “munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.” Kubera ko dukorera Yehova, aduha Imbaraga zo kwihangana. Nitumubera indahemuka, nta kintu kizatugiraho ingaruka zirambye mu buryo bw’umwuka. Nimucyo rero dukomeze kubera Yehova indahemuka, kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka mu isi nshya yasezeranyije kandi tuzibonere igihe azakiriza burundu umunyamubabaro!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Izina ryarahinduwe.

^ par. 18 Indwara yo kwiheba itandukanye no gucika intege ibi bisanzwe. Ni indwara abaganga bashobora gusuzuma, irangwa n’agahinda kenshi kamara igihe kirekire. Niba ushaka ibisobanuro birenzeho, reba Umunara w’Umurinzi mu Gifaransa wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1988, paji ya 25-29; uwo ku ya 15 Ugushyingo 1988, paji ya 21-24; n’uwo ku ya 1 Nzeri 1996, ku ipaji ya 30-31.

Mbese uribuka?

• Kuki n’abagaragu ba Yehova bagerwaho n’imibabaro?

• Ni ibihe bintu bishobora gutuma bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana bumva bihebye?

• Ni gute Yehova adufasha guhangana n’imihangayiko?

• Ni mu buhe buryo turi “munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana”?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Nubwo abagaragu ba Yehova bahura n’ibibazo, bafite impamvu zo kwishima

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Kubwiriza kuri telefoni ni bumwe mu buryo wakoresha uha Yehova ibyiza kuruta ibindi