Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu bose bashobora guhabwa agaciro

Abantu bose bashobora guhabwa agaciro

Abantu bose bashobora guhabwa agaciro

“Tugomba kubaka isi nshya, isi nziza cyane, aho agaciro umuntu akwiriye guhabwa iteka ryose kazubahirizwa.”​—⁠HARRY TRUMAN, PEREZIDA WA AMERIKA, SAN FRANCISCO, CALIFORNIA, LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA, 25 MATA 1945.

KIMWE n’abandi bantu benshi bariho nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, perezida Truman yumvaga ko abantu bagombye kuba baravanye isomo ku byabaye hanyuma bakubaka “isi nshya,” aho abantu bose bari kuba bafite agaciro. Ikibabaje ariko, ibiba muri iki gihe bigaragaza ko atari uko byagenze. Ako ‘gaciro umuntu yari akwiriye guhabwa iteka’ ntaragahabwa, bitewe n’uko intandaro y’icyo kibazo atari abantu ubwabo, ahubwo ari umwanzi w’abantu ukomeye cyane.

Intandaro y’icyo kibazo

Bibiliya ivuga ko uwo mwanzi ari Satani, ikiremwa cy’umwuka kibi. Kuva umuntu yaremwa, Satani yashidikanyije ku burenganzira Imana ifite bwo gutegeka. Kuva Satani yagirana ikiganiro na Eva mu busitani bwa Edeni, intego ye yakomeje kuba iyo kuyobya abantu bakareka gukorera Umuremyi wabo (Itangiriro 3:1-5). Tekereza ingaruka zibabaje zageze kuri Adamu na Eva bitewe n’uko bahaye Satani urwaho, bakumvira inama ze! Ingaruka zabagezeho bwa mbere bitewe n’uko batumviye itegeko ry’Imana ryo kutarya ku giti yari yarababujije, ni uko bombi bahise bajya ‘kwihisha amaso y’Uwiteka Imana.’ Kuki bihishe? Adamu yemeye icyaha maze aravuga ati “natinyishijwe n’uko nambaye ubusa, ndihisha” (Itangiriro 3:8-10). Imishyikirano Adamu yari afitanye na Se wo mu ijuru ndetse n’agaciro yumvaga afite byarahindutse. Yagize ikimwaro kandi ntiyongera kumva yisanzuye imbere ya Yehova.

Kuki Satani yashakaga ko icyubahiro Adamu yari afite kigabanyuka? Kubera ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana, Satani ashimishwa no kumukoresha ibintu byamushyiraho ikizinga, bigatuma adakomeza kurabagiranisha ikuzo ry’Imana (Itangiriro 1:27; Abaroma 3:23). Ibyo bidufasha gusobanukirwa neza impamvu amateka y’abantu yaranzwe no gutesha ikiremwamuntu agaciro. Kubera ko Satani ari we ‘mana y’iki gihe,’ yagiye akwirarakwiza uwo mwuka muri iki igihe cyose ‘umuntu agifite ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi’ (2 Abakorinto 4:4; Umubwiriza 8:9; 1 Yohana 5:19). Mbese ibyo byaba bishatse kuvuga ko agaciro nyakuri umuntu yari akwiriye guhabwa katakaye burundu?

Yehova aha agaciro ibiremwa bye

Ongera utekereze ku mibereho Adamu na Eva bari bafite mu busitani bwa Edeni mbere y’uko bacumura. Bari bafite ibyokurya byinshi n’akazi gashimishije kandi bari bizeye ko bo n’abana babo bari kuzagira ubuzima bwiza, ubuzima butagira iherezo (Itangiriro 1:28). Imibereho yabo yose yagaragazaga umugambi w’Imana wuje urukundo wo guha abantu agaciro.

Ese Adamu na Eva bamaze gucumura, Imana yabonye ko batagifite agaciro? Oya. Yehova yagaragaje ko yitaye ku mimerere barimo kubera ko bari bafite isoni z’uko bari bambaye ubusa. Imana yabagaragarije ko ibakunda, ibaha “imyambaro y’impu” yo gusimbura iyo bari badoze mu bibabi by’imitini (Itangiriro 3:7, 21). Aho kugira ngo Imana ibareke bakomeze gukorwa n’isoni, yatumye bongera kumva bafite agaciro.

Nyuma yaho, mu byo Yehova yakoreye ishyanga rya Isirayeli, yagaragarije impuhwe imfubyi, abapfakazi n’abasuhuke b’abanyamahanga, akenshi abo bantu bakaba basuzugurwa n’abandi (Zaburi 72:13). Urugero, Abisirayeli bari barabwiwe ko mu gihe bari kuba basarura ibinyampeke, imyelayo n’inzabibu, batagombaga guhumba. Ahubwo Imana yari yarategetse ko ibyasigaraga inyuma byari ‘iby’umusuhuke w’umunyamahanga, n’iby’imfubyi n’iby’umupfakazi’ (Gutegeka 24:19-21). Iyo ayo mategeko yubahirizwaga, byatumaga abantu badasabiriza kandi abakene bari hanyuma y’abandi na bo babonaga umurimo wiyubashye bakora.

Yesu yahaga abandi agaciro

Igihe Yesu Kristo Umwana w’Imana yari ku isi, yagaragaje ko yashishikazwaga no gutuma abandi bagira agaciro. Urugero, igihe yari i Galilaya, umugabo wari urwaye ibibembe byaramurenze yaramwegereye. Dukurikije Amategeko ya Mose, kugira ngo umuntu wabaga arwaye ibibembe atanduza abandi, yagendaga avuga ati “ndahumanye, ndahumanye” (Abalewi 13:45). Ariko uwo mugabo ntiyavuze ayo magambo igihe yegeraga Yesu. Ahubwo yikubise imbere ya Yesu yubamye maze aramwinginga ati “Databuja, washaka wabasha kunkiza” (Luka 5:12). Yesu yabyifashemo ate? Ntiyacyashye uwo mugabo ngo yishe itegeko cyangwa ngo amwirengagize; yemwe ntiyanamwitaruye. Ahubwo yamuhesheje agaciro amukoraho maze aramubwira ati “ndabishaka kira.”​—⁠Luka 5:13.

Hari igihe Yesu yagiye agaragaza ko afite ububasha bwo gukiza abantu atabakozeho, ndetse rimwe na rimwe akabakiza ari kure yabo. Ariko icyo gihe bwo yahisemo gukora kuri uwo mubembe (Matayo 15:21-28; Mariko 10:51, 52; Luka 7:1-10). Kubera ko uwo mugabo yari arwaye “ibibembe byinshi,” hari hashize imyaka myinshi nta muntu n’umwe umukoraho. Mbega ukuntu agomba kuba yarongeye kumva ahumurijwe igihe yumvaga umuntu amukozeho! Mu by’ukuri, icyo uwo mugabo yifuzaga gusa ni ugukira ibyo bibembe. Ariko kandi, uburyo Yesu yakoresheje amukiza bwamwongereye ikindi kintu: bwatumye yongera kumva ko afite agaciro. Ese twakwitega ko abantu bo muri iki gihe bazajya bagira icyo bakora kugira ngo abandi bagire agaciro? Niba bishoboka se ni gute twabigaragaza?

Ihame rituma duha abandi agaciro

Hari ihame Yesu yigishije abantu benshi bavuga ko ari ryo rizwi cyane mu mahame agenga imibanire y’abantu. Iryo hame rigira riti “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe” (Matayo 7:12). Iryo hame rigenga imibanire y’abantu rituma umuntu yubaha mugenzi we, akiringira ko mugenzi we na we amwubaha.

Nk’uko amateka yagiye abigaragaza, gushyira mu bikorwa iryo hame ntibipfa kwizana, ndetse incuro nyinshi usanga abantu bakora ibinyuranye na ryo. Umugabo turi bwite Harold agira ati “mu by’ukuri nashimishwaga no gusesereza abandi. Nakoreshaga amagambo make gusa ngatuma abandi bahungabana, bakagira isoni ndetse rimwe na rimwe bakarira.” Ariko hari ikintu cyabaye gituma Harold ahindura uburyo yafataga abandi. Yagize ati “hari Abahamya ba Yehova batandukanye batangiye kujya bansura. Iyo nsubije amaso inyuma ngatekereza amagambo amwe n’amwe nagiye mbabwira ndetse n’uko rimwe na rimwe nabafataga, bintera ikimwaro. Icyakora ntibacitse intege, kandi buhoro buhoro ukuri ko muri Bibiliya kwagiye kunkora ku mutima bituma mpinduka.” Ubu Harold ni umusaza mu itorero rya gikristo.

Harold yiboneye igihamya kigaragaza ko “ijambo ry’Imana ari rizima, [ko] rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira” (Abaheburayo 4:12). Ijambo ry’Imana rifite ubushobozi bwo kugera umuntu ku mutima, agahindura imitekerereze ye n’imyifatire ye. Ijambo ry’Imana ni cyo kintu cy’ibanze gishobora kudufasha guha abandi agaciro, tukagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubafasha aho kubakomeretsa, tukabubaha aho kubakoza isoni.​—⁠Ibyakozwe 20:35; Abaroma 12:10.

Igihe abantu bose bazongera kugira agaciro nyako

Icyo cyifuzo kivuye ku mutima ni cyo gishishikariza Abahamya ba Yehova kuganira n’abandi ibirebana n’ibyiringiro bishimishije cyane byo mu Ijambo ry’Imana (Ibyakozwe 5:42). Nta bundi buryo bwiza umuntu yagaragazamo ko yubaha abandi kandi ko abaha agaciro bwaruta kubagezaho “inkuru z’ibyiza” (Yesaya 52:7). Muri izo ‘nkuru z’ibyiza’ hakubiyemo kwambara ‘umuntu mushya’ udufasha kureka “imyifurize” mibi yose ituma dutesha abandi agaciro (Abakolosayi 3:5-10). Hakubiyemo nanone umugambi wa Yehova wo kuvanaho imimerere yose ndetse n’imyifatire yose itesha umuntu agaciro, hamwe no kuvanaho uteza ibyo byose ari we Satani Umwanzi (Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10; Ibyahishuwe 20:1, 2, 10). Igihe isi “izakwirwa no kumenya Uwiteka,” ni bwo noneho abantu bose bazahabwa agaciro.​—⁠Yesaya 11:9.

Turagutumirira kwiga ibirebana n’ibyo byiringiro bishimishije cyane. Niwifatanya n’Abahamya ba Yehova, uzibonera ko gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya bituma umuntu aha abandi agaciro. Nanone kandi uzashobora gusobanukirwa ukuntu vuba aha Ubwami bw’Imana bugiye gushyiraho “isi nshya, isi nziza cyane,” aho “agaciro umuntu akwiriye guhabwa iteka” kazubahirizwa, ntiyongere kuvutswa ubwo burenganzira bwe.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Gukomeza kuba indahemuka byatumye bakomeza kumva bafite agaciro

Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya ba Yehova barenga 2.000 boherejwe mu bigo by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa, bazira imyizerere yabo. Umwanditsi witwa Gemma La Guardia Gluck wigeze gufungirwa mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa i Ravensbrück, yabonye ukuntu bakomeje gushikama mu buryo butangaje maze yandika mu gitabo cye, ati “hari igihe abapolisi bari bashinzwe iby’ubutasi batangaje ko Umwigishwa wa Bibiliya wese wari kwihakana akareka imyizerere ye kandi agasinya urupapuro rubihamya, yari gufungurwa kandi ntazongere gutotezwa.” Ku birebana n’abanze gusinya urwo rupapuro, yaranditse ati “bahisemo gukomeza kubabazwa, bategereza bihanganye umunsi bazacungurirwaho” (My Story). Kuki bafashe icyo cyemezo? Magdalena wavuzwe mu iriburiro ry’ingingo ibanziriza iyi, ubu ugeze mu myaka ibarirwa muri 80; abisobanura agira ati “gukomeza kubera Yehova indahemuka ni byo byari iby’ingenzi cyane kuruta gukoresha uburyo bushoboka bwose kugira ngo umuntu arengere ubuzima. Gukomeza gushikama byatumye twumva dufite agaciro.” *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 23 Inkuru ivuga mu buryo burambuye iby’umuryango wa Kusserow, iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 1 Nzeri 1985, ipaji ya 10-15, mu Gifaransa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Yesu yahaga agaciro abo yakizaga

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abahamya ba Yehova bagaragaza ko baha abandi agaciro babagezaho “inkuru z’ibyiza”