Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gira ubwenge kandi utinye Imana

Gira ubwenge kandi utinye Imana

Gira ubwenge kandi utinye Imana

“Kubaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” “NW”] ni ishingiro ry’ubwenge.”​—⁠IMIGANI 9:10.

1. Kuki abantu benshi bumva ko gutinya Imana ari igitekerezo kigoye kugisobanukirwa?

KERA iyo umuntu bamubwiraga ko atinya Imana byabaga ari nko kumutaka. Ubu abantu benshi babona ko gutinya Imana ari inkuru ishaje, ndetse ko bigoye gusobanukirwa icyo gitekerezo. Bashobora kwibaza bati ‘niba Imana ari urukundo, kuki tugomba kuyitinya?’ Abo bantu babona ko gutinya ari ibyiyumvo bibi ndetse bihungabanya umuntu. Ariko kandi nk’uko turi buze kubibona, gutinya Imana by’ukuri bifite ibindi bisobanuro, ntibyumvikanisha gusa ibyiyumvo byo kugira ubwoba.

2, 3. Gutinya Imana by’ukuri bikubiyemo iki?

2 Muri Bibiliya, gutinya Imana ni ibintu byiza umuntu yakwifuza. Byumvikanisha kubaha Imana cyane, kugira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kudashaka kuyibabaza * (Zaburi 115:11; Yesaya 11:3). Gutinya Imana bikubiyemo kwemera amahame mbwirizamuco no kuyagenderaho udaciye ku ruhande ndetse no kugira icyifuzo cyo kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, dukunda ibyiza tukanga ibibi. Hari igitabo kivuga ko gutinya Imana muri ubwo buryo byumvikanisha “imitekerereze umuntu agira ku birebana n’Imana, iyo mitekerereze ikaba ari yo igenga ibyo akora, igatuma agira imyifatire myiza kandi akirinda gukora ikintu cyose kibi.” Birakwiriye rero ko Bibiliya itubwira iti “kubaha Uwiteka [“gutinya Yehova,” NW ] ni ishingiro ry’ubwenge.”​—⁠Imigani 9:10.

3 Koko rero, gutinya Imana bikubiyemo ibintu byinshi birebana n’imibereho y’abantu. Ntibihesha umuntu ubwenge gusa, ahubwo binamuhesha ibyishimo, amahoro, uburumbuke, kurama, ibyiringiro n’icyizere (Zaburi 2:11; Imigani 1:7; 10:27; 14:26; 22:4; 23:17, 18; Ibyakozwe 9:31). Bifitanye isano ya bugufi n’ukwizera n’urukundo. Mu by’ukuri, bikubiyemo ibintu byose bifitanye isano n’imishyikirano tugirana n’Imana n’iyo tugirana n’abantu (Gutegeka 10:12; Yobu 6:14; Abaheburayo 11:7). Gutinya Imana bikubiyemo gukomeza kwizera tudashidikanya ko Data wo mu ijuru atwitaho buri wese ku giti cye kandi ko yiteguye kutubabarira ibicumuro byacu (Zaburi 130:4). Abanyabyaha batihana ni bo bonyine bakwiriye guhinda umushyitsi imbere y’Imana. *​—⁠Abaheburayo 10:26-31.

Twitoze gutinya Yehova

4. Ni iki gishobora kudufasha ‘kwiga’ gutinya Yehova?

4 Gutinya Imana ni iby’ingenzi kugira ngo dufate imyanzuro irangwa n’ubwenge kandi tubone imigisha y’Imana. Ariko se, ni gute dushobora ‘kwiga kubaha Uwiteka’ mu buryo bukwiriye (Gutegeka 17:19)? Ingero nyinshi z’abagabo n’abagore bubahaga Imana m buryo burangwa no kuyitinya zashyizwe mu Byanditswe kugira ngo ‘zitwigishe’ (Abaroma 15:4). Kugira ngo turusheho gusobanukirwa icyo mu by’ukuri gutinya Imana bisobanura, nimucyo dutekereze twitonze ku buzima bw’umwe muri abo bantu, uwo akaba ari Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera.

5. Ni mu buhe buryo kuragira byafashije Dawidi kwiga gutinya Yehova?

5 Yehova yanze Sawuli umwami wa mbere wa Isirayeli, kubera ko yatinyaga abantu ariko ntatinye Imana (1 Samweli 15:24-26). Dawidi we si uko yari ameze. Imibereho ye ndetse n’imishyikirano ya gicuti yari afitanye n’Imana bigaragaza ko yari umuntu utinya Imana koko. Kuva akiri umwana, Dawidi yakundaga kuragira intama za se (1 Samweli 16:11). Amajoro yararaga aragiye yitegereza ijuru rihunze inyenyeri agomba kuba yaramufashije gusobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo. Nubwo yashoboraga kubona gusa agace gato k’isanzure ry’ikirere ryose, yaje kugera ku mwanzuro ukwiriye w’uko dukwiriye guha Imana icyubahiro kandi tukayihimbaza. Nyuma yaje kwandika ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?”​—⁠Zaburi 8:4, 5.

6. Ni ibihe byiyumvo Dawidi yagize amaze gusobanukirwa ko Yehova akomeye?

6 Byari bikwiriye ko Dawidi atangara cyane igihe yigereranyaga n’ijuru rihunze inyenyeri agasanga we nta cyo ari cyo. Ariko aho kugira ngo ubwo bumenyi bumukure umutima, bwamuteye guhimbaza Yehova agira ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo” (Zaburi 19:2). Kuba Dawidi yarubahaga Imana byatumye arushaho kwegera Yehova kandi bituma ashaka kumenya no gukurikiza inzira ze zitunganye. Tekereza ibyiyumvo yari afite igihe yaririmbiraga Yehova ati ‘urakomeye kandi ukora ibitangaza, ni wowe Mana wenyine. Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye, ngo wubahe izina ryawe.’​—⁠Zaburi 86:10, 11.

7. Ni gute gutinya Imana byafashije Dawidi kurwanya Goliyati?

7 Igihe Abafilisitiya bateraga igihugu cya Isirayeli, Goliyati wari ufite uburebure buri hafi kungana na metero eshatu akaba n’intwari mu ngabo ze, yatutse Abisirayeli abasuzugura ati ‘mutoranye umugabo turwane twembi! Nanesha tuzaba abagaragu banyu’ (1 Samweli 17:4-10). Sawuli n’ingabo ze zose bari bakutse umutima, keretse Dawidi. Dawidi yari azi ko Yehova ari we ugomba gutinywa, ko nta muntu n’umwe ugomba gutinywa n’aho yaba afite ingufu zingana zite. Yabwiye Goliyati ati ‘nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Kandi iri teraniro ryose riramenya ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka.’ Abifashijwemo na Yehova, yishe icyo gihangange akoresheje ibuye n’umuhumetso.​—⁠1 Samweli 17:45-47.

8. Ingero zo muri Bibiliya z’abantu batinyaga Imana zitwigisha iki?

8 Dushobora kuba duhanganye n’ingorane cyangwa abanzi bateye ubwoba nk’abo Dawidi yahanganye na bo. Twakora iki icyo gihe? Dushobora kubyitwaramo nk’uko Dawidi hamwe n’abandi bagaragu b’indahemuka bo mu gihe cya kera babigenje, tukabikora dutinya Imana. Gutinya Imana bishobora gutuma tudatinya abantu. Nehemiya wari umugaragu w’Imana w’indahemuka yateye inkunga Abisirayeli bari bugarijwe n’abanzi babo, agira ati “ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba” (Nehemiya 4:14). Kubera ko bari bashyigikiwe na Yehova, Dawidi, Nehemiya n’abandi bagaragu b’Imana b’indahemuka bashohoje neza inshingano Imana yari yarabahaye. Natwe tuzabishobora nidutinya Imana.

Dukomeze gutinya Imana mu gihe duhanganye n’ibibazo

9. Ni mu yihe mimerere Dawidi yagaragajemo ko yatinyaga Imana?

9 Dawidi amaze kwica Goliyati, Yehova yamufashije gukomeza gutsinda ku rugamba. Ariko Sawuli yagize ishyari maze agerageza kwica Dawidi. Ubwa mbere yabikoze ahubutse, ubwa kabiri akoresha amayeri, ubwa gatatu ahagurutsa ingabo. Nubwo Yehova yari yarijeje Dawidi ko azaba umwami, yamaze imyaka myinshi ahunga, arwana kandi ategereje igihe Yehova yari yaragennye cyo kuzamugira umwami. Muri ibyo bintu Dawidi yanyuzemo byose, yagaragaje ko yatinyaga Imana y’ukuri.​—⁠1 Samweli 18:9, 11, 17; 24:2.

10. Igihe Dawidi yari ageze mu kaga, yagaragaje ate ko yatinyaga Imana?

10 Igihe kimwe, Dawidi yahungiye kwa Akishi, umwami wategekaga umujyi wa Gati wo mu Bufilisitiya, ari wo mujyi Goliyati yakomokagamo (1 Samweli 21:11-16). Abagaragu b’umwami bareze Dawidi ko yari umwanzi w’ishyanga ryabo ryose. Dawidi yitwaye ate muri ibyo bihe by’akaga yari agezemo? Yasenze Yehova abivanye ku mutima (Zaburi 56:2-5, 12-14). Nubwo byabaye ngombwa ko yigira umusazi kugira ngo akize amagara ye, yari azi ko mu by’ukuri Yehova ari we wamurokoye aha umugisha imihati yashyizeho. Kuba Dawidi yariringiraga Yehova n’umutima we wose kandi akamwishingikirizaho, byagaragaje ko yatinyaga Imana koko.​—⁠Zaburi 34:5-7, 10-12.

11. Kimwe na Dawidi, ni gute dushobora kugaragaza ko dutinya Imana mu gihe duhanganye n’ikigeragezo?

11 Kimwe na Dawidi, dushobora kugaragaza ko dutinya Imana twiringira isezerano yaduhaye ko izadufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo. Dawidi yaravuze ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza” (Zaburi 37:5). Ibyo ntibishatse kuvuga ko dutura Yehova ibibazo byacu tudashyizeho akacu, ngo dutegereze ko ari we uzabikemura. Dawidi ntiyasenze Yehova amusaba kumufasha hanyuma ngo aterere iyo. Yakoresheje ubushobozi, imbaraga n’ubwenge Yehova yamuhaye maze akemura ikibazo yari afite. Ariko kandi, Dawidi yari azi ko imbaraga z’umuntu zonyine zidashobora gutuma agira icyo ageraho. Uko ni ko natwe twagombye kubitekereza. Tujye dukora ibyo twari dushoboye byose, ibisigaye tubirekere mu maboko ya Yehova. N’ubundi kandi, incuro nyinshi hari igihe nta kindi tuba dushobora gukora uretse kwishingikiriza kuri Yehova. Aho ni ho buri muntu ku giti cye aba agomba kugaragaza ko atinya Imana. Dushobora guhumurizwa n’amagambo akora ku mutima Dawidi yavuze agira ati “ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha.”​—⁠Zaburi 25:14.

12. Kuki tugomba gufatana uburemere amasengesho yacu kandi se ni iyihe mitekerereze tutari dukwiriye kugira?

12 Ku bw’ibyo rero, twagombye gufatana uburemere amasengesho yacu ndetse n’imishyikirano tugirana n’Imana. Mu gihe dusenga Yehova, tugomba ‘kwizera ko ariho [kandi ko] agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6; Yakobo 1:5-8). Mu gihe adufashije, twagombye ‘kugira umutima ushima’ nk’uko intumwa Pawulo yabitugiriyemo inama (Abakolosayi 3:15, 17). Ntituzigere na rimwe tuba nk’abantu Umukristo wasizwe w’inararibonye yavuze. Uwo Mukristo yaravuze ati “batekereza ko Yehova ari nk’umugaragu wabo uri mu ijuru, ku buryo iyo bafite icyo bakeneye bakora ikimenyetso gusa agahita aza kukibaha. Noneho bamara kubona icyo bifuzaga bagahita babwira Yehova bati ‘igendere’ .” Imitekerereze nk’iyo igaragaza ko umuntu adatinya Imana.

Mu gihe umuntu ateshutse ntakomeze gutinya Imana

13. Ni ryari Dawidi yarenze ku Mategeko y’Imana?

13 Kuba Dawidi yariboneye ukuntu Yehova yamufashije mu gihe cy’amakuba byatumye arushaho gutinya Imana kandi arushaho kuyiringira (Zaburi 31:23-25). Icyakora, hari incuro eshatu Dawidi yateshutse ntiyakomeza gutinya Imana kandi byamuzaniye ingaruka mbi cyane. Ubwa mbere ni igihe yateguraga kujyana isanduku y’isezerano ya Yehova i Yerusalemu, bakayijyana ku igare rikuruwe n’ibimasa aho kuyijyana ku ntugu z’Abalewi nk’uko Amategeko y’Imana yabivugaga. Uza wari uyoboye iryo gare yakoze ku isanduku y’isezerano agira ngo ayiramire, uwo mwanya ahita apfa azize “icyo cyaha cye.” Koko rero, Uza yakoze icyaha gikomeye nubwo mu by’ukuri ibyo bintu bibabaje byatewe n’uko Dawidi yateshutse ntakomeze kubaha Amategeko y’Imana uko bikwiriye. Gutinya Imana bisobanura gukora ibintu uhuje n’uko ibishaka.​—⁠2 Samweli 6:2-9; Kubara 4:15; 7:9.

14. Kuba Dawidi yarabaze Abisirayeli byagize izihe ngaruka?

14 Nyuma yaho, Satani yashutse Dawidi maze abara abagabo b’Abisirayeli bashoboraga kurwana (1 Ngoma 21:1). Mu kubigenza atyo, Dawidi yarateshutse ntiyakomeza gutinya Imana bituma hapfa Abisirayeli bagera ku 70.000. Nubwo Dawidi yihannye imbere ya Yehova, we n’abaturage be barahababariye cyane.​—⁠2 Samweli 24:1-16.

15. Ni iki cyatumye Dawidi agwa mu cyaha cy’ubusambanyi?

15 Ikindi gihe, Dawidi yateshutse ku byo gutinya Imana bituma asambana na Batisheba, umugore wa Uriya. Dawidi yari azi ko gusambana ari icyaha ndetse ko kwifuza umugore w’undi ubwabyo ari bibi (Kuva 20:14, 17). Byose byatangiye igihe Dawidi yabonaga Batisheba arimo yiyuhagira. Gutinya Imana byagombye kuba byaratumye Dawidi ahindukira uwo mwanya akerekeza n’ibitekerezo bye ahandi. Aho kubigenza atyo, uko bigaragara Dawidi yakomeje ‘kumureba’ kugeza ubwo amwifuza kurusha uko yatinyaga Imana (Matayo 5:28; 2 Samweli 11:1-4). Dawidi yibagiwe ko Yehova yari azi ibyo akora mu mibereho ye byose.​—⁠Zaburi 139:1-7.

16. Ni izihe ngaruka zageze kuri Dawidi bitewe n’icyaha yakoze?

16 Dawidi yasambanye na Batisheba babyarana umwana w’umuhungu. Nyuma yaho gato, Yehova yohereje umuhanuzi we Natani kugira ngo amenyeshe Dawidi icyaha cye. Dawidi yagaruye agatima maze yongera gutinya Imana kandi arihana. Yinginze Yehova ngo ye kumuta kure cyangwa ngo amukureho umwuka We wera (Zaburi 51:9, 13). Yehova yababariye Dawidi kandi yoroshya igihano yamuhaye ariko ntiyigeze amurinda kugerwaho n’ingaruka mbi z’ibyo yakoze. Umwana wa Dawidi yarapfuye kandi kuva icyo gihe umuryango we waranzwe n’agahinda n’ibyago. Mbega ingaruka zikomeye zamugezeho bitewe no kuba yarateshutse ku byo gutinya Imana!​—⁠2 Samweli 12:10-14; 13:10-14; 15:14.

17. Tanga urugero rugaragaza ingaruka zibabaje ziterwa n’icyaha.

17 Muri iki gihe na bwo, iyo umuntu ateshutse ntakomeze gutinya Imana bikamutera kwiyandarika, bishobora kumukururira ingorane zikomeye kandi zikamara igihe kirekire. Tekereza ukuntu umugore ukiri muto yababaye cyane igihe yamenyaga ko umugabo we w’Umukristo wari waragiye gukorera mu kindi gihugu yamuhemukiye akajya amuca inyuma. Yabaye nk’ukubiswe n’inkuba kandi ashengurwa n’agahinda, yubika umutwe mu biganza, araturika ararira. Uwo mugabo bizamusaba igihe kingana iki kugira ngo umugore we yongere kumugirira icyizere no kumwubaha? Mu by’ukuri, gutinya Imana bishobora kurinda umuntu ingaruka nk’izo zibabaje.​—⁠1 Abakorinto 6:18.

Gutinya Imana biturinda kugwa mu cyaha

18. Satani aba agamije iki kandi se akoresha ubuhe buryo kugira ngo akigereho?

18 Satani akomeje gukaza umurego mu gutesha agaciro amahame mbwirizamuco kandi by’umwihariko arashaka kugusha Abakristo b’ukuri. Kugira ngo abigereho, akoresha uburyo butuma ahita agera ku mitima no mu bitekerezo byacu. Akoresha ibyumviro byacu, cyane cyane amaso yacu n’amatwi yacu (Abefeso 4:17-19). Wabyitwaramo ute ugize utya ukabona amashusho y’ubwiyandarike, ukabwirwa amagambo aganisha ku bwiyandarike cyangwa ugahura n’abashaka kubugushoramo?

19. Ni gute gutinya Imana byafashije Umukristo umwe kunanira ibishuko?

19 Reka dufate urugero rw’Umukristo wo mu Burayi witwa André *. Ni umusaza mu itorero, afite umuryango kandi akaba n’umuganga. Iyo André yabaga yaraye izamu kwa muganga, abakozi bagenzi be b’igitsina gore bakundaga kumwandikira udupapuro dushushanyijeho imitima bakatwomeka ku musego we, bamubwira ko bashaka kuryamana na we. André yabakuriye inzira ku murima yanga kuryamana na bo. Noneho kugira ngo yikure aho hantu hashoboraga kumugusha, yaretse ako kazi ashaka akandi. Kuba André yaratinye Imana byagaragaje ko yabaye umunyabwenge kandi byamuhesheje imigisha. Ubu André agira iminsi akora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu gihugu cye.

20, 21. (a) Ni mu buhe buryo gutinya Imana byadufasha kwirinda icyaha? b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

20 Iyo umuntu akomeje gutekereza ibintu bibi bishobora gutuma agera ubwo ashaka kureka imishyikirano y’agaciro yari afitanye na Yehova agakora ikintu adafitiye uburenganzira (Yakobo 1:14, 15). Ku rundi ruhande, nidukomeza gutinya Yehova bizatuma twirinda ndetse twamaganire kure abantu, ahantu, ibikorwa cyangwa imyidagaduro bishobora gutuma tubona amahame mbwirizamuco tugenderaho atagifite agaciro (Imigani 22:3). Icyo byadusaba kwigomwa cyose, yewe n’aho byaduteza ikimwaro, nta ho bihuriye no gutuma Imana idakomeza kutwemera (Matayo 5:29, 30). Nta gushidikanya, gutinya Imana bikubiyemo kutigera na rimwe twitegeza ikintu gifitanye isano n’ubwiyandarike, hakubiyemo za porunogarafiya z’uburyo ubwo ari bwo bwose. Ahubwo nimucyo ‘dukebukishe amaso yacu ye kureba ibitagira umumaro.’ Ibyo nitubikora, dushobora kwiringira ko Yehova azaturinda kandi akaduha ibyo dukeneye byose.​—⁠Zaburi 84:12; 119:37.

21 Koko rero, iyo umuntu akora ibintu bigaragaza ko atinya Imana by’ukuri byerekana buri gihe ko ari umunyabwenge kandi bitanga ibyishimo nyakuri (Zaburi 34:10). Ibyo bizasobanurwa neza mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Iyi ni yo mpamvu incuro nyinshi Bibiliya Yera yagiye ikoresha ijambo “kubaha Imana” mu gihe mu ndimi z’umwimerere ho ayo magambo ahindurwa uko yakabaye ngo “gutinya Imana.”

^ par. 3 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Icyo Bibiliya ibivugaho: ni gute ushobora gutinya Imana yuje urukundo?,” yasohotse muri Réveillez-vous! yo ku ya 8 Mutarama 1998. Yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 19 Izina ryarahinduwe.

Mbese ushobora gusobanura?

• Gutinya Imana bikubiyemo iyihe mico ya gikristo?

• Ni mu buhe buryo gutinya Imana biturinda gutinya abantu?

• Ni gute dushobora kugaragaza ko dufatana uburemere amasengesho yacu?

• Ni gute gutinya Imana bishobora kuturinda kugwa mu cyaha?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Dawidi yitoje gutinya Imana igihe yitegerezaga ibyo Yehova yaremye

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Wabyifatamo ute uramutse uhuye n’ibishuko utari witeze?