Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutinya Yehova bihesha ibyishimo

Gutinya Yehova bihesha ibyishimo

Gutinya Yehova bihesha ibyishimo

“Ugira ibyishimo ni utinya Yehova.”​—⁠ZABURI 112:1, “NW.”

1, 2. Gutinya Imana bishobora kutugirira akahe kamaro?

IBYISHIMO ntibipfa kwizana gutya gusa. Ibyishimo nyakuri bishingiye ku guhitamo neza, gukora ibikwiriye no guhindukira ukareka ikibi. Umuremyi wacu Yehova yaduhaye Ijambo rye Bibiliya kugira ngo ritwigishe uko twagira ubuzima bwiza kurusha ubundi bwose. Iyo dushakishije ubuyobozi bwa Yehova kandi tukabugenderaho, bityo tukagaragaza ko dutinya Imana, dushobora kunyurwa kandi tukagira ibyishimo nyakuri.​—⁠Zaburi 23:1; Imigani 14:26.

2 Muri iyi ngingo, turasuzuma ingero zo muri Bibiliya n’izo muri iki gihe zigaragaza ukuntu gutinya Imana by’ukuri biha umuntu imbaraga zo kurwanya ibishuko byo gukora ikibi, bigatuma agira ubutwari bwo gukora icyiza. Turaza kubona ko gutinya Imana bishobora gutuma twikosora tukava mu nzira mbi, bityo tukagira ibyishimo nk’uko byagendekeye Umwami Dawidi. Turaza nanone kubona ko gutinya Yehova mu by’ukuri ari umurage w’agaciro ababyeyi bashobora gusigira abana babo. Kandi koko, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko umuntu ‘ugira ibyishimo ari utinya Yehova.’​—⁠Zaburi 112:1, NW.

Uko wakongera kugira ibyishimo

3. Ni iki cyafashije Dawidi kwihana ibyaha bye?

3 Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, incuro eshatu zose Dawidi yarateshutse ntiyatinya Imana by’ukuri bityo agwa mu cyaha. Icyakora, kuba yaremeye ko Yehova amucyaha byagaragaje ko nubwo yakoze ibyaha, yatinyaga Imana. Kuba yarubahaga Imana mu buryo burangwa no kuyitinya byatumye yemera icyaha cye, agorora inzira ze maze yongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Nubwo amakosa ye yatumye we n’abandi bagerwaho n’imibabaro, kuba yarihannye abivanye ku mutima byatumye Yehova akomeza kumushyigikira no kumuha umugisha. Nta gushidikanya, urugero rwa Dawidi rushobora gutera inkunga Abakristo bashobora kugwa mu cyaha gikomeye muri iki gihe.

4. Ni mu buhe buryo gutinya Imana bituma umuntu yongera kugira ibyishimo?

4 Reka dufate urugero rwa Sonja. * Nubwo Sonja yari umupayiniya w’igihe cyose, yatangiye kugendana n’incuti mbi, yishora mu bikorwa bidakwiriye Umukristo nyuma aza no gucibwa mu itorero rya gikristo. Sonja amaze kugarura akenge, yakoze ibishoboka byose kugira ngo yongere kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Hashize igihe, yongeye kugarurwa mu itorero rya gikristo. Muri ibyo bintu byose Sonja yanyuzemo, ntiyigeze areka icyifuzo yari afite cyo gukorera Yehova. Amaherezo yongeye kuba umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma yaje gushyingiranwa n’umusaza w’Umukristo none ubu bakorera Yehova bishimye mu itorero. Nubwo Sonja ababazwa no kuba hari igihe yateshutse akava mu nzira ya gikristo, ashimishwa n’uko gutinya Imana byamufashije kugarukira Yehova.

Emera kubabara aho gukora icyaha

5, 6. Sobanura ukuntu Dawidi yanze kwica Sawuli incuro ebyiri zose ndetse n’impamvu yabimuteye.

5 Birushaho kuba byiza iyo gutinya Imana bifashije umuntu kwirinda gukora ikosa rikomeye aho kwihana amaze kurikora. Ibyo ni byo byabaye kuri Dawidi. Umunsi umwe, Sawuli wari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu barimo bahiga Dawidi, yinjiye mu buvumo Dawidi n’abantu be bari bihishemo. Abantu ba Dawidi baramubwiye ngo yice Sawuli. Bati ‘ese si Yehova ukugabije uyu mwanzi wawe ukwanga urunuka?’ Dawidi yarombotse yegera Sawuli maze akata ikinyita ku mwambaro we. Kubera ko yatinyaga Imana, icyo gikorwa gisa n’aho nta cyo gitwaye cyatumye umutimanama we umukomanga. Dawidi yigijeyo abantu be bari barakaye ababwira ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta.” *​—⁠1 Samweli 24:2-8.

6 Ikindi gihe nyuma yaho, Sawuli n’ingabo ze bari bakambitse ari nijoro kandi “Uwiteka yari yabasinzirije ubuticura.” Dawidi na mwishywa we utaragiraga ubwoba witwaga Abishayi, bagiye bomboka bacengera aho izo ngabo zari zikambitse, bahagarara neza neza hejuru ya Sawuli wari usinziriye. Abishayi yashakaga ko bica Sawuli. Dawidi yabujije Abishayi kumwica, aramubaza ati “mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n’urubanza?”​—⁠1 Samweli 26:9, 12.

7. Ni iki cyabujije Dawidi gukora icyaha?

7 Kuki Dawidi atishe Sawuli igihe ku ncuro ya kabiri yabonaga uburyo bwo kumwica? Ni ukubera ko yatinyaga Yehova kurusha uko yatinyaga Sawuli. Kubera ko Dawidi yatinyaga Imana by’ukuri, aho kugira ngo akore icyaha yari yiteguye kubabazwa iyo biramuka bibaye ngombwa (Abaheburayo 11:25). Yiringiraga byimazeyo ko Yehova arinda ubwoko bwe kandi ko na we yari kumurinda. Dawidi yari azi ko kumvira Imana no kuyiringira byari kumuhesha ibyishimo n’imigisha myinshi, mu gihe kwirengagiza Imana byari gutuma na yo idakomeza kumwemera (Zaburi 65:4). Nanone Dawidi yari azi ko Imana yari kuzasohoza isezerano ryayo ryo kuzamugira umwami kandi ko yari kuzakuraho Sawuli mu gihe yagennye no mu buryo ishaka.​—⁠1 Samweli 26:10.

Gutinya Imana bihesha ibyishimo

8. Uko Dawidi yitwaye igihe yari ageze mu ngorane bitwigisha iki?

8 Twe Abakristo, dushobora kwitega ko abantu bazadukoba, bakadutoteza kandi tugahura n’ibindi bigeragezo (Matayo 24:9; 2 Petero 3:3). Hari n’igihe ndetse dushobora guhura n’ingorane ziturutse ku bantu duhuje ukwizera. Ariko kandi, tuzi ko Yehova abona ibintu byose, akumva amasengesho yacu kandi ko mu gihe gikwiriye azasubiza ibintu mu buryo uko abishaka (Abaroma 12:17-21; Abaheburayo 4:16). Ku bw’ibyo, aho gutinya abaturwanya, dutinya Imana kandi tukiringira ko ari yo izaturokora. Kimwe na Dawidi, ntitwihorera cyangwa ngo turengere amahame ya Yehova akiranuka kugira ngo tutababazwa. Amaherezo ibyo bihesha ibyishimo. Mu buhe buryo?

9. Tanga urugero rw’ukuntu gutinya Imana bishobora gutuma umuntu yishima nubwo yaba yatotejwe.

9 Umumisiyonari umaze igihe kirekire muri Afurika agira ati “ndibuka urugero rw’umugore n’umukobwa we w’umwangavu banze kugura amakarita y’ishyaka bitewe n’uko batashakaga kugira aho babogamira kuko ari Abakristo. Bahuye n’abantu benshi maze abo bantu barabakubita barangije barababwira ngo nibatahe. Bari mu nzira bataha, uwo mubyeyi yagerageje guhumuriza umukobwa we wagendaga arira, atumva rwose impamvu bakubiswe. Icyo gihe ntibari bishimye, ariko bari bafite umutimanama utabacira urubanza. Nyuma yaho bashimishijwe cyane n’uko bari bumviye Imana. Iyo baza kuba baraguze amakarita y’ishyaka byari gushimisha ba bantu babakubise. Abo bantu bari kubagurira imitobe ndetse bakagenda bababyinira inzira yose kugera mu rugo. Icyakora uwo mwangavu na nyina bari kubabazwa cyane no kumenya ko batandukiriye amahame y’Imana.” Gutinya Imana byabarinze kugira iyo ntimba.

10, 11. Ni iyihe migisha umugore umwe yabonye ayikesha gutinya Imana?

10 Mu gihe duhuye n’ikigeragezo gifitanye isano no kuba ubuzima ari ubwera, iyo tugaragaje ko dutinya Imana biduhesha ibyishimo. Igihe Mary yari atwite umwana wa gatatu, muganga yamugiriye inama yo gukuramo inda. Yaramubwiye ati “uri mu kaga. Igihe icyo ari cyo cyose ushobora kugira ikibazo, mu masaha makumyabiri n’ane ukaba urapfuye. Kandi umwana na we yapfa. Uko byagenda kose, nta cyizere cy’uko umwana azavuka ameze neza.” Mary yiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova ariko atarabatizwa. Agira ati “nubwo nari ntarabatizwa, nari narafashe umwanzuro wo gukorera Yehova kandi nari nariyemeje gukomeza kumwumvira uko byari kugenda kose.”​—⁠Kuva 21:22, 23.

11 Igihe Mary yari atwite, yakomeje kwiga Bibiliya ashyizeho umwete kandi yita no ku muryango we. Amaherezo yaje kubyara. Mary yagize ati “kubyara uwo mwana byarangoye ugereranyije n’izindi mbyaro ebyiri zabanje, ariko nta ngorane zikomeye nagize.” Gutinya Imana byatumye akomeza kugira umutimanama ukeye kandi nyuma yaho yarabatijwe. Uko umwana yagendaga akura, na we yize gutinya Yehova none ubu akora kuri bimwe mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova.

‘Ikomereze ku Uwiteka’

12. Ni mu buhe buryo gutinya Imana byakomeje Dawidi?

12 Kuba Dawidi yaratinyaga Imana ntibyamurinze gusa gukora ikibi. Byamufashije no gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge igihe yari ageze mu mimerere igoranye. Mu gihe cy’umwaka n’amezi ane, Dawidi n’abantu be bahunze Sawuli bigira i Sikulagi mu gihugu cy’Abafilisitiya (1 Samweli 27:5-7). Igihe kimwe ubwo abo bantu ba Dawidi bari bagiye, Abamaleki b’abanyazi baraje batwika umujyi kandi batwara abagore bose n’abana n’imikumbi yose. Dawidi n’abantu be bagarutse, babonye ibyari byabaye maze bararira. Agahinda abo bantu ba Dawidi bari bafite kaje guhindukamo umujinya, bavuga ko bagiye kumutera amabuye. Nubwo Dawidi yahangayitse, ntiyigeze yiheba (Imigani 24:10). Kuba yaratinyaga Imana byatumye asenga Yehova kandi ‘yikomereza ku Uwiteka.’ Imana yafashije Dawidi n’abantu be banesha Abamaleki kandi bagarura ibyabo byose.​—⁠1 Samweli 30:1-20.

13, 14. Ni gute gutinya Imana byafashije Umukristokazi umwe gufata imyanzuro myiza?

13 Abagaragu b’Imana muri iki gihe na bo bahura n’imimerere ibasaba kwiringira Yehova kandi bakagira ubutwari bwo gufata imyanzuro. Reka dufate urugero rwa Kristina. Kristina akiri muto, yiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ariko kubera ko yashakaga kuzajya acuranga piyano muri za konseri, yashyizeho imihati myinshi kugira ngo abigereho. Nanone kandi, yatinyaga kubwiriza, bigatuma atinya kwemera inshingano yari kuzagira amaze kubatizwa. Uko Kristina yakomezaga kwiga Ijambo ry’Imana, ni ko yagendaga yumva imbaraga zaryo. Yize gutinya Yehova kandi yaje kubona ko Yehova yitega ko abagaragu be bamukunda n’umutima wabo wose, n’ubwenge bwabo bwose, n’ubugingo bwabo bwose ndetse n’imbaraga zabo zose (Mariko 12:30). Ibyo byatumye yiyegurira Yehova arabatizwa.

14 Kristina yasabye Yehova kumufasha gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Abisobanura agira ati “nari nzi ko ubuzima bw’umuntu ucuranga piyano bumusaba guhora mu ngendo kandi akaba agomba gucuranga muri za konseri zigera kuri 400 mu mwaka. Ubwo nafashe umwanzuro wo kubireka nkibera umwarimu, kugira ngo mbashe kubona ikintunga kandi mbone uko mba umubwirizabutumwa w’igihe cyose.” Icyo gihe, Kristina yari afite gahunda yo kuzajya gucuranga ku ncuro ya mbere mu nzu izwi cyane yo mu gihugu cy’iwabo iberamo za konseri. Agira ati “iyo ni yo yabaye konseri yanjye ya mbere ndetse n’iya nyuma.” Ubu Kristina yashyingiranywe n’umusaza mu itorero. Bombi bakora kuri bimwe mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Yishimira ko Yehova yamuhaye imbaraga zo gufata umwanzuro mwiza kandi ubu ashobora gukoresha igihe cye n’imbaraga ze mu kumukorera.

Umurage w’agaciro

15. Ni iki Dawidi yashaka kuzaraga abana be kandi se yabikoze ate?

15 Dawidi yaranditse ati “bana bato nimunyumve, ndabigisha [“gutinya,” NW ] Uwiteka” (Zaburi 34:12). Kubera ko Dawidi yari umubyeyi, yari yariyemeje guha abana be umurage ufite agaciro. Uwo murage ni ugutinya Yehova by’ukuri kandi mu buryo bushyize mu gaciro. Mu byo Dawidi yavugaga no mu byo yakoraga, yagaragaje ko Yehova atari Imana iteye ubwoba, idusaba ibyo tudashobora kugeraho, ihora icunga ko hari uwarenga ku mategeko yayo. Ahubwo Dawidi yamugereranyije n’Umubyeyi wuje urukundo, wita ku bana be bo ku isi kandi akababarira. Igihe Dawidi yabazaga ati “ni nde wamenya amakosa yose yakoze?,” yagaragazaga ukuntu yari yizeye ko Yehova adahoza ijisho ku makosa yacu. Yongeyeho ati “urangire umwere w’ibyaha ntiyiziho!” Dawidi yari yiringiye adashidikanya ko nashyiraho imihati ishoboka yose, Yehova yari kwishimira amagambo ye ndetse n’ibitekerezo bye.​—⁠Zaburi 19:13, 15, Bibiliya Ntagatifu.

16, 17. Ni gute ababyeyi bashobora kwigisha abana babo gutinya Yehova?

16 Dawidi yasigiye urugero rwiza ababyeyi bo muri iki gihe. Ralph na murumuna we bakora kuri bimwe mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Ralph agira ati “uburyo ababyeyi bacu batureze bwatumaga twumva dushimishijwe no kuba mu kuri. Tukiri abana, baduhaga urubuga mu biganiro birebana na gahunda z’itorero kandi twashishikariraga ukuri nk’uko na bo bagushishikariraga. Batumye twumva ko dushobora kugira ibintu byiza dukora mu murimo wa Yehova. Kandi ni mu gihe kuko umuryango wacu wari umaze imyaka myinshi warimukiye mu kindi gihugu ahari hakenewe ababwiriza b’Ubwami, aho twafashije mu gushinga amatorero mashya.

17 “Icyatumye dukomeza kugendera mu nzira ikwiriye si uko ababyeyi bacu badushyiriyeho amategeko akagatiza, ahubwo ni uko babonaga ko Yehova ariho koko kandi ko ari Imana igira neza cyane. Bifuzaga kurushaho kumenya Yehova no kumushimisha, natwe twabigiyeho gutinya Imana by’ukuri no kuyikunda. Ndetse n’iyo twabaga twakosheje, ababyeyi bacu ntibigeraga batwumvisha ko Yehova atakidukunda; nta nubwo bajyaga bapfa kudushyiriraho ibihano babitewe gusa n’uburakari. Incuro nyinshi, baratwicazaga bakatuganiriza bitonze. Hari n’igihe mama yatuganirizaga amarira amuzenga mu maso, ageregeza kutugera ku mutima. Kandi batugeraga ku mutima koko. Duhereye ku magambo ndetse n’ibikorwa by’ababyeyi bacu, twabonye ko gutinya Yehova ari ikintu cyiza cyane kandi ko kuba Umuhamya atari umutwaro, ahubwo ko bihesha ibyishimo n’umunezero.”​—⁠1 Yohana 5:3.

18. Nidutinya Imana by’ukuri bazabona izihe nyungu?

18 Mu “magambo ya Dawidi aheruka” hari agira ati “utegekesha abantu gukiranuka, agatwara yubaha Imana, azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe” (2 Samweli 23:1, 3, 4). Uko bigaragara, Salomo, umuhungu wa Dawidi wamusimbuye ku ngoma, yarabisobanukiwe kuko yasabye Yehova ko yamuha “umutima ujijutse” cyangwa wubaha hamwe n’ubushobozi bwo “gutandukanya ibyiza n’ibibi” (1 Abami 3:9). Salomo yamenye ko gutinya Imana bihesha ubwenge n’ibyishimo. Nyuma yaho, yaje kuvuga mu magambo make ibikubiye mu gitabo cy’Umubwiriza, ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari cyiza cyangwa ikibi” (Umubwiriza 12:13, 14). Nitwumvira iyo nama, tuzibonera ko “uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka ingororano ye” ari ubwenge n’umunezero ndetse n’ “ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”​—⁠Imigani 22:4.

19. Ni iki kizadufasha gusobanukirwa “kubaha Uwiteka icyo ari cyo”?

19 Duhereye ku ngero zo muri Bibiliya ndetse n’izo muri iki gihe, tubona ko gutinya Imana by’ukuri bituma abagaragu ba Yehova b’ukuri barushaho kugira imibereho myiza. Uretse kuba gutinya Imana biturinda gukora ibintu bidashimisha Data wo mu ijuru, binaduha ubutwari mu gihe duhanganye n’abaturwanya ndetse n’imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo n’ingorane duhura na zo. Ku bw’ibyo, nimucyo twese, abato n’abakuru, twihatire kwiga Ijambo ry’Imana tubyitondeye, dutekereze ku byo twiga kandi dukomeze kwegera Yehova buri gihe mu isengesho rivuye ku mutima. Ibyo nitubikora, ‘tuzamenya Imana’ kandi dusobanukirwe “kubaha Uwiteka icyo ari cyo.”​—Imigani 2:1-5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Amazina yarahinduwe.

^ par. 5 Ibi bintu byabaye kuri Dawidi bishobora kuba ari byo byatumye yandika Zaburi ya 57 n’iya 142.

Mbese ushobora gusobanura?

Ni gute gutinya Imana bishobora

• gufasha umuntu kugaruka ku murongo nyuma yo gukora icyaha gikomeye?

• guhesha ibyishimo umuntu uhanganye n’ibigeragezo n’ibitotezo?

• kuduha imbaraga zo gukora ibyo Imana ishaka?

• kuba umurage w’agaciro ku bana bacu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Gutinya Yehova byatumye Dawidi atica Umwami Sawuli

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Gutinya Imana ni umurage w’agaciro ababyeyi bashobora kuraga abana babo