Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishati y’ubwoya no kuyoboka Imana

Ishati y’ubwoya no kuyoboka Imana

Ishati y’ubwoya no kuyoboka Imana

UMWAMI LOUIS IX w’u Bufaransa yajyaga ayambara. Igihe Sir Thomas More yari akiri muto, yamaraga amasaha ari hagati ya 19 na 20 ku munsi adasinziriye yiga ibirebana n’amategeko kandi yabikoze mu gihe cy’amezi atari make. Icyamufashaga kudasinzira ni uko yabaga ayambaye, kandi birazwi ko yayambaye hafi ubuzima bwe bwose. Igihe Thomas Becket wari Arikiyepiskopi wa Canterbury yicirwaga muri Katederali y’i Canterbury, abantu batunguwe no gusanga yari ayambariyeho. Ni iki abo bantu bazwi mu mateka bahuriyeho? Bambaraga ishati y’ubwoya kugira ngo bababaze imibiri yabo.

Iyo shati y’ubwoya yari umwambaro uhanda wabaga uboshye mu bwoya bw’ihene. Bayambaraga imbere y’indi myambaro yose ikaba ifashe ku mubiri, ku buryo ubwoya bwayo bwajombaga umuntu bukamubuza amahwemo. Nanone iyo shati y’ubwoya yakundaga kuzamo inda. Bavuga ko Thomas Becket yajyaga ayambarana n’ikabutura igera mu mavi na yo yari ikoze mu bwoya bw’ihene, ikagera n’ubwo “yuzuramo inda.” Nyuma y’ikinyejana cya 16, rimwe na rimwe ubwoya bw’ihene babusimbuzaga utuntu tumeze nk’udutsinga duto cyane twabaga dusongoye, bakayambara ku buryo tujomba umubiri. Kwambara ishati ikoze ityo byarushagaho kubuza amahwemo uyambaye.

Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe ibisobanura, icyo abambaraga ishati y’ubwoya babaga bagamije, kimwe n’ubundi buryo bwose bwo kubabaza umubiri, kwari “ukurwanya irari ry’umubiri wokamwe n’icyaha, bityo umuntu akarushaho kwerekeza ibitekerezo bye ku Mana kandi akagira imibereho ishimisha Imana.” Abantu bashakaga kwibabaza si bo bonyine bambaraga iyo shati. Abantu basanzwe batari abanyedini, hakubiyemo n’abari bafite imyanya ikomeye mu butegetsi, na bo byari bizwi ko bayambaraga. Ndetse no muri iki gihe hari imiryango imwe n’imwe y’abihaye Imana icyambara iyo shati.

Ese kwambara ishati y’ubwoya cyangwa kwiyima ibintu runaka umubiri ukenera bituma umuntu arushaho kwegera Imana? Oya, kugirana imishyikirano n’Imana ntibishingiye ku migenzo nk’iyo. Intumwa Pawulo yarwanyije ibyo ‘kwigomwa iby’umubiri’ mu rwego rwo kuwubabaza (Abakolosayi 2:23). * Mu buryo bunyuranye n’ubwo, kugira ngo umuntu agirane imishyikirano n’Imana kandi ayishimishe by’ukuri, agomba kuyimenya binyuze mu kwiyigisha Ijambo ryayo abyitondeye kandi agashyira mu bikorwa ibyo yamenye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana no kubabaza umubiri, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uko Bibiliya ibibona: Mbese kwibabaza bituma umuntu ahinduka umunyabwenge?” Iboneka muri Réveillez-vous ! yo ku ya 8 Ukwakira 1997.

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

King Louis IX, top: From the book Great Men and Famous Women; Thomas Becket, center: From the book Ridpath’s History of the World (Vol. IV); Thomas More, bottom: From the book Heroes of the Reformation, 1904