Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubera ko udashobora kukizigama gikoreshe neza

Kubera ko udashobora kukizigama gikoreshe neza

Kubera ko udashobora kukizigama gikoreshe neza

IGIHE kirahenda. Uko ni ko abantu bakunze kuvuga. Mu by’ukuri, igihe gitandukanye cyane n’ibindi bintu. Ntushobora kukizigama kugira ngo uzagikoreshe nyuma nk’uko ushobora kuzigama amafaranga, ibyokurya, lisansi cyangwa ibindi bintu bitandukanye. Kudakoresha igihe ngo aha urashaka kukizigama, byaba ari ukwishuka. Bigenda bite iyo uryamye amasaha umunani, asigaye yose ukayamara nta cyo ukora maze ukibwira ngo urazigama igihe? Iyo uwo munsi ushize, ayo masaha utagize icyo ukoramo aba yagiye buheriheri.

Igihe gishobora kugereranywa n’umugezi munini utemba wihuta. Buri gihe ugenda umujyo umwe. Ntushobora kuwuhagarika kandi ntushobora gukoresha buri gitonyanga cyose cy’amazi yawo. Hashize ibinyejana byinshi abantu batangiye kubaka ku nkuka z’imigezi, uruziga runini rumeze nk’ipine nini cyane amazi akubitaho rukigaraga. Bifashishaga urwo ruziga bagakoresha ingufu z’amazi mu gukoresha imashini zisya, izisatura imbaho, ipompo zizamura amazi ndetse n’inyundo zikoreshwa mu bucuzi. Mu buryo nk’ubwo, igihe gishobora kugira icyo kikumarira, atari ukukizigama ahubwo ugikoresha mu bintu by’ingirakamaro. Ariko kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba guhangana n’ibintu bibiri bidutesha igihe: kurazika ibintu hamwe no kugira akajagari. Reka duhere ku kibazo cyo kurazika ibintu.

Irinde kurazika ibintu

Abantu bakunda kuvuga ngo “ntugashyire ejo ibyo washoboraga gukora none.” Abandi bo basa n’abagoreka ayo magambo bakavuga bati ‘ntugashyire ejo ibyo washoboraga kuzakora no mu cyumweru gitaha.’ Iyo bafite akazi kataboroheye bagomba gukora, ntibabura impamvu zituma bakarazika ntibagakore. Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe ibisobanura, “kurazika ibintu” bisobanura “kugira akamenyero ko kwimurira ikindi gihe ibintu byakagombye gukorwa uwo mwanya.” Ku muntu urazika ibintu, gutinda gukora ibintu aba yarabigize akamenyero. Iyo akazi kamubanye kenshi, abona ko umuti ari ukukarazika, akishimira ko abonye umwanya wo “kwikorera ibyo ashaka,” kugeza ubwo akazi kongeye kumubana kenshi.

Hari igihe biba ngombwa ko turazika imwe mu mirimo twagombaga gukora cyangwa yose, bitewe wenda n’uko tutameze neza mu mubiri ndetse no mu byiyumvo. Kandi rero, buri wese muri twe akenera akaruhuko gashobora gusa n’akamwibagije akazi ahoramo buri munsi. Umwana w’Imana na we yakeneraga agahe nk’ako. Yesu yakoranaga umwete umurimo we wo kubwiriza, ariko akagira n’igihe cyo kuruhuka ari hamwe n’abigishwa be (Mariko 6:31, 32). Igihe nk’icyo kigirira umuntu akamaro. Ariko rero, ibyo bitandukanye no kurazika ibintu kuko byo bikunze kugira ingaruka mbi. Reka dufate urugero.

Umunyeshuri w’umwangavu afite ibyumweru bitatu byo kwitegura ikizamini cy’imibare. Afite ibitabo byinshi n’amakaye agomba gusoma mu rwego rw’isubiramo. Arumva byamubanye byinshi. Reka rero azagwe mu mutego wo kurazika ibintu! Aho kugira ngo asubiremo amasomo ye, arirebera televiziyo. Uko iminsi ihita ni ko agenda asubika ibyo yakagombye gukora kugira ngo azatsinde ikizamini. Nuko buri bucye akajya mu kizamini, atangira gusoma bya bintu byose. Yicaye ku meza atangira gusoma mu makaye ye no mu bitabo.

Uko ijoro rihita, mu gihe abandi bagize umuryango basinziriye, we arimo aragerageza gusoma bya bitabo n’amakaye yirukanka, agerageza gufata mu mutwe inganyagaciro, za sinusi na za kosinusi, umwikubekabiri reka sinakubwira! Ntibukeye, ageze ku ishuri akubitana n’ikizamini kitamworoheye kubera ko ubwonko bwe bwari bunaniwe cyane. Yagize amanota make cyane iryo somo aba araritsinzwe. Iryo somo azarisubiramo kandi ashobora no kuzasibizwa.

Kuba uwo munyeshuri yararazitse ibintu byamuhombeje byinshi. Icyakora hari ihame ryo muri Bibiliya ryafasha abantu kwirinda kugera mu mimerere nk’iy’uyu munyeshuri. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, [“mwicungurire igihe gikwiriye,” NW ] kuko iminsi ari mibi” (Abefeso 5:15, 16). Pawulo yarimo akangurira Abakristo gukoresha igihe cyabo mu buryo burangwa n’ubwenge, bakagikoresha bita ku nyungu zo mu buryo bw’umwuka. Ariko rero, iryo hame rishobora kudufasha no mu bindi bintu by’ingenzi dukora mu buzima busanzwe. Ubusanzwe, twe ubwacu dushobora kugena igihe tuzakorera ikintu iki n’iki. Ariko niba dushaka ko gikorwa neza kandi vuba, ni byiza guhitamo “igihe gikwiriye” cyo gutangira kugikora. Ibyo bigaragaza ko turi “abanyabwenge” nk’uko iyo mirongo ibivuga.

None se kuri uriya munyeshuri “igihe gikwiriye” cyo kwigira ikizamini cy’imibare cyari ikihe? Wenda yashoboraga kujya afata iminota 15 buri mugoroba kugeza ubwo arangije ibyo yagombaga gusubiramo byose. Iyo abigenza atyo, ntibyari kuba ngombwa ko arara ijoro ryose agerageza gufata mu mutwe ibintu byinshi, mu gihe yakagombye kuba yari asinziriye. Ku munsi w’ikizamini, yari kuba yaruhutse ndetse yiteguye bihagije kandi nta cyari kumubuza kubona amanota meza.

Ubwo rero niba wahawe akazi, menya “igihe gikwiriye” cyo kugakora maze ugakore. Uzaba wirinze kugwa mu mutego wo kurazika ibintu ndetse n’ingaruka zabyo. Akazi wakoze neza kazagutera kunyurwa, cyane cyane iyo ari akazi gafitiye akamaro bagenzi bawe, wenda nk’igihe twasabwe gukorera abandi mu itorero rya gikristo.

Irinde akajagari

Nk’uko twigeze kubivuga, ikintu cya kabiri kidufasha gukoresha igihe neza kuko gihenda, ni ukwirinda akajagari. Twese dusobanukiwe ko gutunganya ibintu byo mu rugo, kubikoresha, kubitondeka, kubisukura, kubibika, no kubishaka aho twabibitse bitwara igihe. Uko biba byinshi ni nako bisaba igihe cyo kubyitaho. Gukorera akazi ahantu hari akajagari k’ibintu, bitwara igihe cyinshi kandi bitesha umutwe kuruta gukorera ahantu hatari ibintu byinshi birimo akajagari. Ikindi kandi, uko ugenda wongeraho ibindi ni nako bigufata igihe ushakisha icyo ukeneye.

Abantu bazobereye mu byo gusukura amazu bavuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’igihe abantu bakoresha basukura amazu yabo, bagitakaza mu “guterura ibintu, kugenda babikatira no gukura mu nzira ibintu biteje akajagari.” Birashoboka ko ari nako bitugendekera mu buzima busanzwe. Ubwo rero niba ushaka gukoresha igihe cyawe neza, jya wita ku bintu bikikije aho ukorera. Mbese haba hari akajagari? Ese byaba bituma utabona n’aho ukandagira bigakubitiraho no kugutwara igihe? Niba ari uko bimeze, ikize ako kajagari!

Kwirinda akajagari bishobora kugorana. Kujugunya igikoresho wakundaga ariko ukaba utakigikeneye bishobora kutoroha ndetse bishobora kuba nko gutakaza incuti nyancuti. None se, ni gute umuntu ashobora gufata icyemezo cyo gukomeza gutunga igikoresho runaka cyangwa kukijugunya? Bamwe bagiye bashyira mu bikorwa iri tegeko: niba hari igikoresho umaze umwaka wose udakoresha, kijugunye. Bizagenda bite se niba ukomeje kumva ubuze imbaraga zo kukijugunya nyuma y’umwaka utagikoresha? Gishyire mu bubiko bw’ibintu, cyongere kimaremo amezi atandatu. Niwongera kukireba ukibuka ko kimaze umwaka n’amezi atandatu utagikoresha, kucyikuraho bizarushaho kukorohera. Uko twabikora kose ariko, ikigamijwe ni ukugabanya akajagari kugira ngo dukoreshe igihe cyacu neza.

Birumvikana ko akajagari katagarukira gusa ku bintu biba byuzuye mu nzu tubamo cyangwa ahantu dukorera. Yesu yavuze ibihereranye n’ “amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi” bishobora ‘kuniga ijambo’ ry’Imana, bikabuza umuntu ‘kwera’ imbuto zikwiriye ubutumwa bwiza (Matayo 13:22). Umuntu ashobora kugira imirimo myinshi na gahunda zicucitse ku buryo bimugora kubona igihe gikenewe cyo kwita kuri gahunda z’ingenzi zo mu buryo bw’umwuka no gushyira mu gaciro. Ibyo bishobora gutuma azahara mu buryo bw’umwuka amaherezo agatakaza burundu igikundiro cyo kuzinjira mu isi nshya Imana yadusezeranyije, aho abantu bazaba bafite igihe kidashira cyo gukoramo ibintu bizatuma babona ibyishimo nyakuri no kunyurwa.​—⁠Yesaya 65:17-24; 2 Petero 3:13.

Mbese waba ukora uko ushoboye kugira ngo ukorere ku gihe ibintu byose uba usabwa gukora, byaba ibijyanye n’akazi ukora, urugo, imodoka, kwirangaza, ingendo, siporo, ibikorwa mbonezamubano ndetse n’ibindi? Niba ari uko bimeze, wenda ubu ni cyo gihe cyo kureba ukuntu wagabanya izo gahunda zicucitse kugira ngo ugenere igihe gihagije gahunda yo kuyoboka Imana.

Ni ukuri, igihe kigenda nk’umugezi utemba umujyo umwe wihuta; ntiwagisubiza inyuma cyangwa ngo ukizigame, iyo kigiye kiba kigiye burundu. Ariko nidukurikiza amahame amwe n’amwe yo muri Bibiliya kandi tugatera intambwe zimwe na zimwe zikenewe, bishobora kudufasha gukoresha icyo gihe tuba dukeneye no “kwita ku bintu by’ingenzi kuruta ibindi,” ibintu bigamije inyungu z’iteka ryose no “kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.”​—⁠Abafilipi 1:10, 11, NW.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Kimwe n’umugezi utemba wihuta, igihe ushobora kugikoramo ibintu by’ingirakamaro

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ni ryari yagombaga kubona ko ari “igihe gikwiriye” ngo yitegure ikizamini?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Gukorera ahantu hari akajagari bitesha igihe kandi bitesha umutwe