Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuryango wacu warashyize wunga ubumwe

Umuryango wacu warashyize wunga ubumwe

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Umuryango wacu warashyize wunga ubumwe

BYAVUZWE NA SUMIKO HIRANO

Nari narabonye uburyo bwo kugira imibereho myiza iruta iyindi kandi nifuzaga ko n’umugabo wanjye yabaho muri ubwo buryo. Icyakora kugira ngo bishoboke byafashe imyaka 42.

NASHYINGIRANYWE n’umugabo wanjye mu mwaka wa 1951 mfite imyaka 21. Mu myaka ine twari dufite abana babiri b’abahungu kandi mu mibereho yanjye numvaga merewe neza mu buryo bwose.

Umunsi umwe mu mwaka wa 1957, mukuru wanjye yambwiye ko umumisiyonari w’Umuhamya wa Yehova yajyaga amusura. Nubwo mukuru wanjye yari Umubuda, yatangiye kwigana Bibiliya n’uwo mumisiyonari nanjye antera inkunga yo kuyiga. Narabyemeye. Nari Umuporotesitanti kandi natekerezaga ko nzanshobora kwereka Abahamya ba Yehova ko inyigisho zabo ari ibinyoma.

Bidatinze, naje kubona ko burya ibyo nari nzi muri Bibiliya byari bike cyane. Nabajije uwo mumisiyonari nti “Yehova ni nde?” Mu idini nabagamo sinari narigeze numva bakoresha iryo zina. Uwo mumisiyonari witwaga Daphne Cooke (nyuma waje kwitwa Pettitt), yanyeretse muri Yesaya 42:8 hagaragaza neza ko Yehova ari izina ry’Imana Ishoborabyose. Daphne yanshubije ibibazo byose namubazaga akoresheje Bibiliya.

Nabajije pasiteri wacu ibibazo nk’ibyo nabajije uwo mumisiyonari. Nuko aransubiza ati “kubaza ni icyaha. Wowe ujye wemera ibyo bakubwiye gusa.” Nubwo ntumvaga ko kubaza ibibazo ari icyaha, namaze amezi atandatu njya mu rusengero rw’Abaporotesitanti buri gitondo ku Cyumweru, nyuma ya saa sita nkajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova.

Ingaruka byagize ku ishyingiranwa ryacu

Ibyo nigaga muri Bibiliya byaranshimishaga cyane, nkabigeza ku mugabo wanjye Kazuhiko. Nyuma ya buri cyigisho na nyuma ya buri teraniro, namubwiraga ibyo nabaga nize. Ibyo byatumye imibanire yacu itangira kuzamo agatotsi. Ntiyashakaga ko mba Umuhamya wa Yehova. Ariko kandi, inyigisho zo muri Bibiliya zaranshimishaga cyane ku buryo nakomeje kwiga Bibiliya no kwifatanya n’Abahamya.

Mbere yo kujya mu materaniro ya nimugoroba, nabanzaga gutegurira Kazuhiko ibyokurya nari nzi ko akunda cyane, ariko yatangiye kujya arya muri resitora. Iyo navaga mu materaniro nasangaga yarakaye kandi ntamvugishe. Nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu yaracururukaga, ariko icyo ni cyo cyabaga ari igihe cyo gusubira mu materaniro.

Muri iyo minsi narwaye igituntu, kikaba cyari cyarahitanye abantu benshi bo mu muryango w’umugabo wanjye. Kazuhiko yarahangayitse cyane maze ambwira ko nindamuka nkize iyo ndwara, nshobora kuzakora icyo nifuzaga cyose. Ikintu kimwe rukumbi nifuzaga ni umudendezo wo kujya mu materaniro yose tugira mu cyumweru kandi yarabinyemereye.

Iyo ndwara nayirwaye amezi atandatu kandi muri icyo gihe nize Bibiliya nshyizeho umwete. Nashakishaga ibinyoma mu nyigisho z’Abahamya ntekereza ko nimbona nibura kimwe gusa nzahita ndeka kwiga Bibiliya, ariko nta na kimwe nigeze mbona. Ahubwo niboneraga gusa ibinyoma nari narigishijwe n’Abaporotesitanti. Namenye ko Yehova akunda abantu kandi ko akunda ubutabera ndetse mbona ko kugendera ku mategeko ye bihesha imigisha.

Maze gukira, umugabo wanjye yubahirije ibyo yari yaransezeranyije, ntiyongera kumbuza kujya mu materaniro. Nakomeje gutera imbere mu buryo bw’umwuka, maze muri Gicurasi 1958 ndabatizwa mba Umuhamya wa Yehova. Nifuzaga cyane ko abagize umuryango wanjye na bo twafatanya mu kuyoboka Imana y’ukuri.

Mfasha abana banjye gukura mu buryo bw’umwuka

Abana banjye twabaga turi kumwe buri gihe mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Icyakora, hari ibintu byabaye byanyeretse ko ubumenyi bari bafite ku birebana na Bibiliya bwagendaga bwiyongera. Umunsi umwe, agahungu kanjye kitwa Masahiko kari gafite imyaka itandatu karimo gakinira mu muhanda. Nagiye kumva numva urusaku n’umuntu atabaza cyane. Umuturanyi wacu yahise yinjira mu nzu yiruka asakuza cyane, avuga ko umwana wanjye agonzwe n’imodoka. Nibajije niba yapfuye. Nasohotse mu nzu niruka ariko ngerageza kwikomeza. Nabonye ukuntu akagare ke kari kashwanyaguritse mpinda umushyitsi, ariko mpita mubona aje ansanga, mbona atakomeretse cyane. Yaramfashe arankomeza cyane arambwira ati “mama, Yehova yamfashije, si byo?” Ayo magambo ahumuriza yambwiye ndetse no kubona ari muzima byatumye ndira.

Undi munsi, turi mu murimo wo kubwiriza, twahuye n’umusaza wahise ankankamira ati “iyo ubona wirirwa ubungana aka kana wumva nta soni ufite koko? Yewe, ndakababariye!” Mbere y’uko ngira icyo nsubiza, Tomoyoshi wari ufite imyaka 8 yaravuze ati “sogoku, mama ntampatira kubwiriza. Mbwiriza kubera ko nshaka gukorera Yehova.” Uwo musaza yarumiwe abura icyo yongeraho.

Abana banjye ntibagiraga se wabitaho mu buryo bw’umwuka. Ni njye wagombaga kubigisha ukuri ko muri Bibiliya nubwo nanjye ubwanjye nari mfite byinshi ngomba kwiga. Nitoje kugaragaza urukundo, ukwizera n’ishyaka kandi nageragezaga kubaha urugero rwiza. Buri munsi nashimiraga Yehova ndi kumwe na bo. Nababwiraga inkuru z’ibyo nabaga nabonye mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byose byabateraga inkunga. Nyuma yaho igihe babazwaga impamvu yatumye baba abapayiniya cyangwa ababwiriza b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova, barashubije bati “twabonye umurimo w’ubupayiniya uhesha mama ibyishimo natwe twifuza kugira ibyishimo nk’ibyo.”

Nirindaga cyane kunenga papa wabo cyangwa undi muntu uwo ari we wese wo mu itorero. Naje kubona ko gusebya umuntu byashoboraga kugira ingaruka mbi ku bana banjye. Iyo nza kugira uwo nsebya, ari jye usebya ari n’uwo nsebya, twembi byashoboraga kudutesha icyubahiro imbere y’abo bana.

Uko natsinze inzitizi zambuzaga kugira amajyambere

Bitewe n’akazi umugabo wanjye yakoraga, byabaye ngombwa ko twimukira mu gihugu cya Tayiwani mu mwaka wa 1963. Yambwiye ko nindamuka mbwirije Abayapani babaga muri Tayiwani bizateza ibibazo. Byari gutuma batugarura mu Buyapani kandi bigateza ingorane isosiyete yakoragamo. Yashakaga kudutandukanya n’Abahamya.

Muri Tayiwani, amateraniro yose yabaga mu Gishinwa kandi Abahamya baho batwakiranye urugwiro. Niyemeje kwiga Igishinwa kugira ngo nzashobore kubwiriza abaturage baho aho kubwiriza Abayapani. Ibyo byari kuzamfasha kudateza ibibazo umugabo wanjye nk’uko yari yarabimbwiye.

Imishyikirano ya gicuti twagiranaga n’Abahamya bo muri Tayiwani yaduteye inkunga. Umugabo n’umugore we b’abamisiyonari, ari bo Harvey na Kathy Logan, baradufashije cyane. Umuvandimwe Logan yabaye se wo mu buryo bw’umwuka w’abana banjye. Yaberetse ko gukorera Yehova bitabuza umuntu kugira ibyishimo cyangwa ngo bimubuze uburenganzira bwe. Ntekereza ko igihe twari muri Tayiwani ari bwo abana banjye bafashe umwanzuro wo gukorera Yehova.

Tomoyoshi na Masahiko bagiye mu ishuri ry’Abanyamerika aho bize Icyongereza n’Igishinwa. Ayo masomo yabateguriye kuzasohoza neza inshingano bari kuzahabwa nyuma mu murimo bakorera Imana y’ukuri Yehova. Ndashimira Yehova cyane kuba ibihe nashoboraga guhuriramo n’ingorane yarabihinduyemo ibihe by’imigisha maranye igihe kirekire. Nyuma y’imyaka itatu n’igice twamaze muri Tayiwani, imyaka ntazigera nibagirwa, umuryango wacu wagarutse mu Buyapani.

Icyo gihe abahungu banjye bari bamaze kuba ingimbi, batangira gusaba ko bahabwa umundendezo mwinshi kurushaho. Namaraga amasaha menshi mbafasha gutekereza ku mahame yo mu Byanditswe kandi Yehova yabafashije gusohoka neza muri iyo myaka iruhije. Tomoyoshi akimara kurangiza amashuri, yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Mu myaka mike ya mbere agitangira ubupayiniya yabashije gufasha abantu bane baritanga kandi barabatizwa. Masahiko yageze ikirenge mu cya mukuru we maze na we akirangiza amashuri yisumbuye ahita akora umurimo w’ubupayiniya. Mu myaka ine ya mbere yakozemo uwo murimo, yafashije abasore bane bahinduka Abahamya.

Nyuma yaho Yehova yahaye abo bana banjye indi migisha. Tomoyoshi yatangiye kwigana Bibiliya n’umugabo w’umugore nari narafashije kumenya ukuri ko muri Bibiliya. Abakobwa babo babiri na bo bahindutse Abahamya. Nyuma yaho, umukuru muri bo witwa Nobuko yashyingiranywe na Tomoyoshi naho umuto witwa Masako ashyingiranwa na Masahiko. Ubu Tomoyoshi na Nobuko bakora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i Brooklyn muri leta ya New York. Masahiko na Masako bo ni abamisiyonari muri Paraguay.

Umugabo wanjye yagiye ahinduka buhoro buhoro

Muri iyo myaka yose, umugabo wanjye yasaga n’udashishikajwe n’imyizerere yacu, ariko twabonye ibimenyetso byagaragazaga ko yagendaga ahinduka. Iyo abandi bandwanyaga, yashyigikiraga imyizerere yanjye kandi akarwanirira ukuri ko muri Bibiliya atazi ko ari byo arimo akora. Yafashaga Abahamya b’abakene. Mu magambo make yavuze ku munsi w’ishyingiranwa ry’umwe mu bahungu bacu, yagize ati “kwigisha abantu uko bagira imibereho myiza ni wo murimo mwiza kurusha iyindi kandi ni na wo ugoye kuruta indi yose. Uwo murimo ugoye kuruta iyindi abahungu banjye n’abagore babo bahisemo kuwugira umwuga. Muzabibafashemo.” Ibyo byose byatumye ntekereza ko byanze bikunze na we azifatanya natwe mu gukorera Yehova.

Nashyizeho gahunda yo kujya ntumira Abahamya bagenzi banjye bakaza kudusura mu rugo. Natumiraga Kazuhiko mu materaniro, mu makoraniro ndetse no mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Iyo akazi yakoraga kabimwemereraga, yazaga mu materaniro nubwo yazaga aseta ibirenge. Kubera ko incuro nyinshi natekerezaga ko yashoboraga kwemera kwiga Bibiliya, natumiraga abasaza b’itorero bakaza iwacu kudusura. Ariko yanze kwiga Bibiliya. Nibazaga impamvu ibitera ikanyobera.

Natekereje ku magambo intumwa Petero yavuze agira ati “namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha” (1 Petero 3:1, 2). Naje kubona ko iyo nama ntayikurikizaga buri gihe. Kugira ngo nyikurikize mu buryo bwuzuye, nagombaga kugira ibyo nonosora mu mibereho yanjye yo mu buryo bw’umwuka.

Mu mwaka wa 1970, natangiye gukora umurimo w’ubupayiniya kugira ngo ndusheho kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka. Imyaka icumi yarashize, 20 irashira, ariko nkabona umugabo wanjye nta hinduka na rito agira mu birebana no kuyoboka Imana. Hari umwigishwa wa Bibiliya umwe wigeze kumbwira ati “umva, gufasha abandi ntibizakorohera utarashobora no gufasha umugabo wawe!” Ibyo byanciye intege ariko sinacogora.

Mu mpera z’imyaka ya za 80, ababyeyi bacu bari bageze mu marembera y’ubuzima bwabo. Kubitaho no gusohoza izindi nshingano nabaga mfite byananizaga mu byiyumvo ndetse no mu buryo bw’umubiri. Bose bamaze imyaka bandwanya banziza ko nizera Yehova; ariko nakoraga ibishoboka byose nkabereka ko mbakunda. Mbere gato y’uko mama apfa, icyo gihe akaba yari afite imyaka 96, yarambwiye ati “Sumiko, nindamuka nzutse, nzajya mu idini ryanyu.” Nabonye ko imihati yanjye itabaye imfabusa.

Ibyo nakoreraga ababyeyi bacu byose ntibyisobaga umugabo wanjye. Kugira ngo anyereke ko abyishimiye, yatangiye kujya aterana buri gihe. Yamaze imyaka runaka aterana ariko ntagire amajyambere agaragara yo mu buryo bw’umwuka. Nakomeje kugerageza kumushimisha. Natumiraga incuti ze ndetse n’abakozi bagenzi be bakomokaga mu bindi bihugu, bakaza mu rugo tugasangira amafunguro. Mu gihe cyo kwidagadura nabaga ndi kumwe na we. Igihe amasaha umupayiniya asabwa kuzuza yagabanywaga akagera kuri 70 ku kwezi, narushijeho kubona umwanya wo kumuba hafi.

Yafashe ikiruhuko cy’iza bukuru maze arahinduka

Umugabo wanjye yafashe ikiruhuko cy’iza bukuru mu mwaka wa 1993. Natekereje ko noneho agiye kuzabona igihe gihagije cyo kwiga Bibiliya. Ariko yambwiye ko atazasenga Imana abitewe n’uko afite igihe gihagije kuko ibyo byari kugaragaza ko atayubaha. Yavuze ko ahubwo azayisenga igihe bizaba bimuvuye ku mutima kandi ntabimuhatiye.

Umunsi umwe, Kazuhiko yambajije niba nemeye gukoresha igihe gisigaye cy’ubuzima bwanjye mwitaho. Ibyo byarambabaje cyane kuko kuva twashyingiranwa nari narakoze ibishoboka byose kugira ngo mwiteho. Nari naragerageje kumushimisha, ariko yatekerezaga ko Yehova ari we nashyiraga mu mwanya wa mbere. Maze kubitekerezaho umwanya, namubwiye ko nta kindi nashoboraga kumukorera kirenze ibyo namukoreraga. Namubwiye ko niyemera kuza tugafatanya mu byo ndimo, twembi dushobora gutangira ubuzima bushya bwiza cyane, ubuzima tutazabamo imyaka mike gusa, ahubwo tuzahorana iteka ryose. Hashize iminsi nta cyo yari yansubiza. Amaherezo yaje kumbaza ati “none se dushobora gutangira kwigana Bibiliya?” Buri gihe iyo ntekereje ayo magambo, ibyishimo biransaba.

Ku ncuro ya mbere nabwiye umusaza mu itorero ngo ajye yigana Bibiliya n’umugabo wanjye, ariko umugabo wanjye arambwira ati “nta wundi nzigana na we Bibiliya uretse wowe.” Ubwo twatangiye kwigana Bibiliya buri munsi. Kubera ko nterana mu itorero rikoresha Igishinwa kandi umugabo wanjye akaba azi urwo rurimi neza, twize mu Gishinwa. Ikindi kandi, mu gihe kitageze ku mwaka twari turangije gusoma Bibiliya yose.

Muri icyo gihe, umusaza mu itorero rikoresha Igishinwa hamwe n’umugore we batwitayeho twembi. Nubwo bari bato ugereranyije n’abana bacu, batubereye incuti nyancuti. Abandi Bahamya benshi na bo bitaga ku mugabo wanjye mu buryo bwihariye. Batwakiranaga urugwiro kandi bakaganiriza Kazuhiko nka se ubabyara. Ibyo byaramushimishaga cyane.

Umunsi umwe, abantu bo mu itorero ryacu bari bagiye gushyingiranwa batwoherereje urupapuro rw’itumira, ruza rwanditseho izina ry’umugabo wanjye. Kuba baramugaragarije ko ari we mutware w’umuryango byamukoze ku mutima cyane maze yiyemeza kubutaha. Bidatinze, yatangiye kujya ashyikirana n’Abahamya ndetse atangira kwigana Bibiliya n’umusaza mu itorero. Kwiga Bibiliya, kujya mu materaniro n’urukundo abagize itorero bamugaragarije, byamufashije gutera imbere mu buryo bw’umwuka.

Amaherezo umuryango wacu waje kunga ubumwe

Mu Kuboza 2000, umugabo wanjye yagaragaje ko yiyeguriye Yehova arabatizwa. Abahungu banjye n’abagore babo bavuye iyo bigwa baje kureba icyo “gitangaza” cyo muri iyi minsi. Nubwo byatwaye imyaka 42, amaherezo umuryango wacu wunze ubumwe.

Muri iki gihe, buri gitondo dusuzumira hamwe umurongo w’ibyanditswe kandi tugasomera Bibiliya hamwe. Buri munsi tugirana ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka kandi tukifatanya mu bikorwa bya gikristo. Ubu umugabo wanjye ni umukozi w’imirimo mu itorero kandi aherutse gutanga ku ncuro ya mbere disikuru y’abantu bose ishingiye kuri Bibiliya, akaba yarayitanze mu Gishinwa. Ndashimira Yehova cyane kuba yaratumye twunga ubumwe. Ntegerezanyije amatsiko igihe jye n’abagize umuryango wanjye nkunda cyane bose ndetse n’incuti, tuzashyigikira izina rya Yehova n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga iteka ryose.

[Ikarita yo ku ipaji ya 13]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

U BUSHINWA

REPUBULIKA YA RUBANDA IHARANIRA DEMOKARASI YA KOREYA

REPUBULIKA YA KOREYA

Inyanja y’u Buyapani

U BUYAPANI

Tokyo

Inyanja yo mu Burasirazuba bw’u Bushinwa

TAYIWANI

Taipei

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ndi kumwe n’umuryango wanjye mu wa 1958, ari wo mwaka nabatijwemo

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Igihe twavaga i Tokyo tukajya i Taipei, incuti zacu nka Harvey na Kathy Logan zaduteye inkunga mu buryo bw’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ubu umuryango wanjye wunze ubumwe mu gusenga k’ukuri