Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Arashaje ariko ntafunze

Arashaje ariko ntafunze

Arashaje ariko ntafunze

IYO abantu benshi bageze mu za bukuru, usanga nta cyo bagishoboye, baratereranywe. Ibyo ariko si ko byagendekeye Fernand Rivarol, wapfiriye i Genève mu Busuwisi, afite imyaka 95. Yabaga wenyine bitewe n’uko umugore we yari yarapfuye, kandi umukobwa we wari warashatse akaba yari afite urugo rwe. Nubwo akenshi atavaga mu rugo, ntiyagiraga irungu. Yakundaga kwicara mu cyumba cy’uruganiriro, imbere y’ameza ariho telefoni, maze agaterefona abantu, bakagirana ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka.

Mu buzima bwe yanyuze muri byinshi, kandi hari igihe yigeze gufungwa nyagufungwa. Kubera iki? Mu mwaka wa 1939, ubwo Fernand n’umugore we bari bamaze kuba Abahamya ba Yehova bakorana umwete, mu Burayi hahise harota Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Fernand yakomeye ku cyemezo cye gishingiye kuri Bibiliya cyo kutagira uwo agirira nabi. Kubera iyo mpamvu, bamwirukanye ku kazi kandi afungwa incuro nyinshi, ni ukuvuga igihe kigeze ku myaka itanu n’igice. Muri icyo gihe, yari yaratandukanyijwe n’umugore we n’umukobwa we wari ukiri muto.

Fernand yashubije amaso inyuma aravuga ati “abantu benshi babonaga ko nitesheje akazi keza, kandi ko nanze gutunga umuryango wanjye. Baransuzuguraga, bakamfata nk’umugizi wa nabi. Icyakora, iyo ntekereje kuri iyo myaka nahuriyemo n’ibibazo bitoroshye, ikintu cya mbere nibuka ni ukuntu Yehova yadushyigikiye kandi akadufasha. Ubu hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, ariko ndacyiringira Yehova nk’uko namwiringiraga icyo gihe.”

Uko kwizera kwa Fernand kwatumye yishimira kugeza ku bandi ibyiringiro bye bishingiye ku Byanditswe, akoresheje telefoni. Iyo yaganiraga n’umuntu akishima, yamwohererezaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya abinyujije mu iposita. Nyuma y’igihe, yongeraga guhamagara uwo muntu kugira ngo yumve niba yarishimiye ibyo bitabo. Hari igihe abantu bamwandikiraga bamushimira, bikamushimisha cyane.

Hari ubwo ushobora kuba wibereye iwanyu, wajya kumva ukumva umuntu umeze nka Fernand araguterefonnye. None se kuki utamutega amatwi kugira ngo umenye ibyo yizera? Buri gihe, Abahamya ba Yehova bishimira kukumenyesha ibyo bizera.