Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese nyuma y’ikigeragezo cya nyuma kizaba ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, abantu bazaba bashobora gukora ibyaha kandi bagapfa?

Imirongo ibiri y’Ibyanditswe iboneka mu Byahishuwe idufasha kubona igisubizo. Iyo mirongo igira iti “Urupfu n’Ikuzimu [“Hadesi,” NW] bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri” (Ibyahishuwe 20:14). “Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:4.

Zirikana igihe ibyo bintu bizabera. “Urupfu n’ikuzimu [“Hadesi,” NW]” bizajugunywa mu nyanja yaka umuriro nyuma y’uko abarokotse Harimagedoni, abazutse, n’undi muntu wese uzavuka nyuma ya Harimagedoni bazaba baramaze gucirwa imanza zihuje n’‘ibyanditswe mu bitabo’ bizabumburwa, ni ukuvuga ibintu byose Yehova azasaba ko abantu bubahiriza muri iyo myaka igihumbi (Ibyahishuwe 20:12, 13). Intumwa Yohana yanditse ibyo yabonye mu rindi yerekwa riri mu Byahishuwe igice cya 21, bizasohora mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Icyakora, ibintu bikubiye muri iryo yerekwa bizasohozwa mu buryo bwuzuye ku mpera y’Umunsi w’Urubanza w’imyaka igihumbi. Icyo gihe ni bwo Yehova azabana n’abantu mu buryo bwuzuye, abahuza batagikenewe, na Yesu yarashubije Se Ubwami. Mu buryo bw’umwuka, Yehova azabana n’‘abantu be’ mu buryo buhoraho kandi butaziguye. Isezerano ry’uko ‘urupfu rutazabaho ukundi’ rizasohozwa mu rugero rwuzuye, ubwo abantu bazaba barabaye intungane, babikesheje igitambo cy’incungu cya Kristo.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Bityo rero, urupfu ruvugwa muri ya mirongo y’Ibyanditswe twavuze mbere, ni urupfu rwaturutse kuri Adamu. Ni rwo ruzakurwaho n’igitambo cya Kristo (Abaroma 5:12-21). Urupfu abantu barazwe n’umuntu wa mbere nirumara kuvaho, bazamera nk’uko Adamu yari ameze akiremwa. Adamu yari atunganye, ariko ibyo ntibyasobanuraga ko atashoboraga gupfa. Yehova yategetse Adamu kutarya ku ‘giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi,’ yongeraho ati “umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:17). Urwo rwari kuba ari urupfu rutewe n’icyaha gikozwe ku bushake. Nyuma y’ikigeragezo cya nyuma kizaba ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, abantu bazaba bagifite umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye (Ibyahishuwe 20:7-10). Bazaba bagifite umudendezo wo guhitamo gukomeza gukorera Yehova cyangwa kutamukorera. Ni yo mpamvu nta wavuga ko nta muntu uzatera Imana umugongo nk’uko Adamu yabigenje.

Byagendekera bite se umuntu wazahitamo kwigomeka nyuma y’ikigeragezo cya nyuma, mu gihe nta rupfu na Hadesi bizaba bikiriho? Icyo gihe, nta rupfu rukomoka kuri Adamu ruzaba ruriho. Kandi Hadesi, ni ukuvuga ahantu h’ikigereranyo abapfa bafite ibyiringiro by’umuzuko bari, ntizaba ikiriho. Icyakora, Yehova azaba ashobora kurimburira umuntu w’icyigomeke mu nyanja yaka umuriro, ntazigere azuka. Urwo rupfu rwaba rumeze nk’urwo Adamu na Eva bapfuye, atari rwa rundi abantu barazwe na Adamu.

Ariko kandi, nta mpamvu n’imwe dufite yo kwitega ko ibintu nk’ibyo bizabaho. Hari ikintu gikomeye abazatsinda ikigeragezo cya nyuma bazaba batandukaniyeho na Adamu. Bazaba barageragejwe mu buryo bwose. Dushobora kwizera ko ikigeragezo cya nyuma kizavangura abantu neza, kuko Yehova azi kugenzura imitima. Dushobora kwiringira ko ikigeragezo cya nyuma kizakuraho abantu bose bashoboraga kuzakoresha nabi umudendezo wabo wo guhitamo. Bityo rero, nubwo bishoboka ko abazaba batsinze ikigeragezo cya nyuma bakwigomeka ku Mana bikabaviramo kurimburwa, birashoboka cyane ko ibyo bintu bitazaba.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ni mu buhe buryo nyuma y’ikigeragezo cya nyuma abantu bazaba bameze nka Adamu?